Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Sohoza inshingano yawe yo kuba umubwirizabutumwa

Sohoza inshingano yawe yo kuba umubwirizabutumwa

“Ukore umurimo w’umubwirizabutumwa, usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye.”—2 TIM 4:5.

1. Kuki twavuga ko Yehova ari we Mubwirizabutumwa w’ibanze?

UMUBWIRIZABUTUMWA abwira abandi ubutumwa bwiza. Umubwirizabutumwa w’ibanze ni Yehova Imana. Ababyeyi bacu ba mbere bakimara kwigomeka, Yehova yahise atangaza ubutumwa bwiza bw’uko inzoka, ari yo Satani, izarimburwa (Intang 3:15). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Yehova yagiye ahumekera abagabo bizerwa kugira ngo bandike mu buryo burambuye ibirebana n’uko izina rye rizavanwaho umugayo, uko ibibazo Satani yateje bizakemuka, n’ukuntu abantu bazongera kubona ibyo Adamu na Eva babavukije.

2. (a) Ni uruhe ruhare abamarayika bagira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza? (b) Ni uruhe rugero Yesu yahaye ababwirizabutumwa?

2 Abamarayika na bo ni ababwirizabutumwa. Bavuga ubutumwa bwiza, kandi bafasha abantu kubukwirakwiza (Luka 1:19; 2:10; Ibyak 8:26, 27, 35; Ibyah 14:6). Bite se ku bihereranye na marayika mukuru ari we Mikayeli? Igihe yari ku isi yitwa Yesu, yabereye icyitegererezo ababwirizabutumwa. Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ni wo Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere mu mibereho ye.—Luka 4:16-21.

3. (a) Ni ubuhe butumwa bwiza tubwiriza? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

3 Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga kuba ababwirizabutumwa (Mat 28:19, 20; Ibyak 1:8). Intumwa Pawulo yateye inkunga mugenzi we Timoteyo bakoranaga, agira ati “ukore umurimo w’umubwirizabutumwa, usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye” (2 Tim 4:5). Ni ubuhe butumwa bwiza twebwe abigishwa ba Yesu tubwiriza? Bukubiyemo ukuri gutuma abantu bizera ko Data wo mu ijuru, ari we Yehova, adukunda (Yoh 3:16; 1 Pet 5:7). Uburyo bw’ingenzi Yehova Imana agaragazamo ko adukunda, ni Ubwami bwe. Ku bw’ibyo, twishimira kubwira abandi ko abantu bose bemera kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana, bakayumvira kandi bagakora ibyo gukiranuka, bashobora kuba incuti zayo (Zab 15:1, 2). Mu by’ukuri, Yehova afite umugambi wo kutuvaniraho imibabaro yose. Nanone kandi, azakuraho intimba duterwa no kwibuka ibintu bibi twahuye na byo. Ubwo ni ubutumwa bwiza rwose (Yes 65:17)! Kubera ko turi ababwirizabutumwa, nimucyo dusuzume ibibazo bibiri by’ingenzi bikurikira: kuki ari ngombwa ko abantu bumva ubutumwa bwiza muri iki gihe? Ni mu buhe buryo twasohoza neza inshingano yacu yo kuba ababwirizabutumwa?

KUKI ABANTU BAKENEYE KUMVA UBUTUMWA BWIZA?

Gukoresha ibibazo neza bifasha abantu gutekereza ku mpamvu bashingiraho bemera ibyo bemera

4. Ni ibihe binyoma abantu babwirwa ku birebana n’Imana?

4 Tekereza umuntu akubwiye ko so yagutaye, wowe n’abandi bagize umuryango wanyu. Wenda abavuga ko bamuzi bakubwiye ko yari umuntu utishyikirwaho, uhishahisha, kandi w’umugome. Bamwe bashobora no kukubwira ko yapfuye, bityo ko kugerageza kumushaka nta cyo byakumarira. Ibintu nk’ibyo ni byo abantu benshi babwirwa ku bihereranye n’Imana. Bigishwa ko Imana ari amayobera, ko nta wayimenya, cyangwa ko ari ingome. Urugero, bamwe mu bayobozi b’amadini bavuga ko Imana ihanira abantu babi mu muriro w’iteka. Abandi bavuga ko Imana ari yo ituma abantu bagerwaho n’impanuka kamere. Nubwo izo mpanuka zihitana abeza n’ababi, bavuga ko ari igihano cy’Imana.

Gukoresha ibibazo neza bituma bemera ukuri mu bwenge bwabo no mu mutima wabo

5, 6. Inyigisho y’ubwihindurize n’izindi nyigisho z’ikinyoma zagize izihe ngaruka ku bantu?

5 Abandi bavuga ko Imana itabaho. Ku birebana n’ibyo, reka dusuzume inyigisho y’ubwihindurize. Abemera iyo nyigisho bavuga ko nta Muremyi ubaho, ko ubuzima bwapfuye kubaho gutya gusa. Hari n’abavuga ko umuntu ari ubundi bwoko bw’inyamaswa, bityo ko kuba ajya akora ibikorwa bya kinyamaswa bidatangaje. Bavuga ko umuntu w’umugome kandi ufite imbaraga ukandamiza umunyantege nke aba akurikiza icyo bita amategeko kamere. Ku bw’ibyo, kuba abantu benshi bumva ko akarengane kazahoraho si ibintu bitangaje. Bityo rero, abemera ubwihindurize ntibagira ibyiringiro nyakuri.

6 Nta gushidikanya, inyigisho y’ubwihindurize n’izindi nyigisho z’ikinyoma zagize uruhare mu mibabaro yagiye igera ku bantu muri iyi minsi y’imperuka (Rom 1:28-31; 2 Tim 3:1-5). Izo nyigisho ntizatumye abantu bamenya ubutumwa bwiza nyakuri kandi burambye. Ahubwo nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, zatumye ‘ubwenge bwabo buba mu mwijima kandi zibatandukanya n’ubuzima buva ku Mana’ (Efe 4:17-19). Byongeye kandi, inyigisho y’ubwihindurize n’izindi nyigisho z’ikinyoma zituma abantu batemera ubutumwa bwiza bw’Imana.—Soma mu Befeso 2:11-13.

Gukoresha ibibazo neza bibafasha gutekereza kugira ngo bagere ku myanzuro ikwiriye

7, 8. Uburyo bumwe rukumbi bushobora gutuma abantu basobanukirwa neza ubutumwa bwiza ni ubuhe?

7 Kugira ngo abantu biyunge n’Imana, mbere na mbere bagomba kwemera ko Yehova ariho, kandi ko hari impamvu zumvikana zagombye gutuma bagirana na we imishyikirano ya bugufi. Dushobora kubafasha kumenya ibyerekeye Imana tubatera inkunga yo kugenzura ibyaremwe. Iyo abantu bitegereje ibyaremwe kandi bakabitekerezaho, bamenya byinshi ku birebana n’ubwenge bw’Imana n’imbaraga zayo (Rom 1:19, 20). Kugira ngo dufashe abantu kwiyumvisha ukuntu Umuremyi wacu Mukuru yakoze ibintu bitangaje, dushobora gukoresha agatabo gafite umutwe uvuga ngo “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?” Icyakora, kwitegereza ibyaremwe byonyine ntibishobora gutuma abantu babona ibisubizo by’ibibazo bibabuza amahwemo, urugero nk’ibi bikurikira: kuki Imana yemera ko abantu bagerwaho n’imibabaro? Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? Ese Imana inyitaho?

8 Kwiga Bibiliya ni byo byonyine bishobora gutuma abantu basobanukirwa neza ubutumwa bwiza ku byerekeye Imana n’umugambi wayo. Dufite inshingano ihebuje yo gufasha abantu kubona ibisubizo by’ibibazo bibaza. Ariko kandi, kugira ngo tugere ku mutima abadutega amatwi, tugomba gukora ibirenze kubereka inyigisho z’ukuri; tugomba gutuma bazemera (2 Tim 3:14). Gukurikiza urugero rwa Yesu bizatuma turushaho kugira ubushobozi bwo kwemeza abantu. Kuki yagiraga icyo ageraho? Imwe mu mpamvu yabiteraga ni uko yakoreshaga ibibazo neza. Twamwigana dute?

ABABWIRIZABUTUMWA BAGIRA ICYO BAGERAHO BAKORESHA NEZA IBIBAZO

9. Ni iki tugomba gukora niba dushaka gufasha abantu mu buryo bw’umwuka?

9 Kimwe na Yesu, kuki twagombye gukoresha ibibazo mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza? Reka dufate urugero: muganga wawe akubwiye ko agufitiye inkuru nziza. Akubwiye ko yagukiza indwara yawe, wemeye akakubaga. Ushobora kwemera ibyo akubwiye. Ariko se, byagenda bite abikwijeje ataragira ikibazo na kimwe akubaza ku bihereranye n’uburwayi bwawe? Icyo gihe ushobora kutamwiringira. Niyo umuganga yaba ari umuhanga ate, ni ngombwa ko abanza kukubaza ibibazo, kandi akagutega amatwi mu gihe umusobanurira uko urwaye, mbere y’uko akuvura. Mu buryo nk’ubwo, niba dushaka gufasha abantu kwemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami, tugomba kugira ubuhanga bwo kubabaza ibibazo. Iyo tumaze kumenya imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka, ni bwo tuba dushobora kubafasha.

Kugira ngo tugere ku mutima abo twigisha, tugomba gutuma bemera ibyo tubabwira

10, 11. Kwigana uko Yesu yigishaga bishobora gutuma tugera ku ki?

10 Yesu yari azi ko ibibazo bitoranyijwe neza bituma umwigisha amenya neza uwo yigisha, kandi bigatuma umwigishwa atanga ibitekerezo. Urugero, igihe Yesu yashakaga guha abigishwa be isomo ryo kwicisha bugufi, yabanje kubabaza ikibazo gikangura ibitekerezo (Mar 9:33). Kugira ngo Yesu yigishe Petero kujya atekereza ku mahame, yamubajije ikibazo cyasabaga ko ahitamo igisubizo cy’ukuri (Mat 17:24-26). Ikindi gihe, ubwo Yesu yashakaga kumenya ibyari mu mutima w’abigishwa be, yababajije ibibazo byabasabaga kuvuga uko babona ibintu. (Soma muri Matayo 16:13-17.) Binyuze ku bibazo Yesu yabazaga no ku magambo yavugaga, yakoze ibirenze kumenyesha abantu ukuri. Yabageze ku mutima, bituma bakora ibihuje n’ubutumwa bwiza.

11 Iyo dukoresheje ibibazo neza twigana Yesu, hari ibintu nibura bitatu tugeraho. Tumenya uko twafasha abantu neza kurushaho, tugatsinda imbogamirabiganiro, kandi tukigisha abicisha bugufi uko bakungukirwa n’ubutumwa bwiza. Reka turebe ingero eshatu zigaragaza uko dushobora gukoresha ibibazo neza.

12-14. Wafasha ute umwana wawe kumva yisanzuye mu gihe ageza ku bandi ubutumwa bwiza? Tanga urugero.

12 Urugero rwa 1: Niba uri umubyeyi, wakora iki umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu akubwiye ko yatinye gusobanurira umunyeshuri mugenzi we imyizerere ye irebana n’irema? Nta gushidikanya ko uzifuza kumufasha kwigirira icyizere mu gihe ageza ku bandi ubutumwa bwiza. Aho kumugaya cyangwa ngo uhite umuha inama, byaba byiza wiganye Yesu, ukamubaza ibibazo bituma avuga uko abona ibintu. Wabigenza ute?

13 Numara gusomera hamwe n’umwana wawe zimwe mu ngingo ziri mu gatabo gafite umutwe uvuga ngo “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?,” ushobora kumubaza ibyo yabonye byashishikaza abantu. Mutere inkunga yo gutahura impamvu zituma we ubwe yemera ko hariho Umuremyi n’impamvu ashaka gukora ibyo Imana ishaka (Rom 12:2). Bwira umwana wawe ko atari ngombwa ko mwembi muhuza impamvu zituma mwemera ko hariho Umuremyi.

14 Sobanurira umwana wawe ko igihe azaba aganira n’umunyeshuri mugenzi we, ashobora kubigenza uko mwabigenje. Ashobora kumwereka ibintu bigaragaza ko irema ryabayeho, hanyuma akamubaza ibibazo bituma avuga uko we abona ibintu. Urugero, ashobora gusaba uwo munyeshuri gusoma ibiri ku ipaji ya 12 n’iya 13 y’ako gatabo. Hanyuma umwana wawe ashobora kumubaza ati “ese wemera ko gukora ibaba ry’indege bisaba umuntu w’umuhanga cyane?” Uwo munyeshuri ashobora kubyemera. Hanyuma umwana wawe ashobora kumubaza ati “ese wari uzi ko abakora amababa y’indege bigana amababa y’inyoni yo mu bwoko bw’inkurakura?” Ashobora kongeraho ati “niba kwigana amababa y’iyo nyoni bisaba umuntu w’umuhanga cyane, kuyahanga byo byasabye iki?” Kugira ngo ufashe umwana wawe kumva yisanzuye mu gihe aganira n’abandi ku birebana n’ibyo yizera, ushobora kujya ukorana na we imyitozo buri gihe. Numutoza gukoresha ibibazo neza, uzamufasha gusohoza inshingano ye yo kuba umubwirizabutumwa.

15. Twakoresha dute ibibazo kugira ngo dufashe umuntu utemera ko Imana ibaho?

15 Urugero rwa 2: Mu gihe tubwiriza, dushobora guhura n’umuntu akatubwira ko ashidikanya ko Imana ibaho, cyangwa tugahura nutemera rwose ko ibaho. Aho kugira ngo ibyo bitubuze kuganira na we, dushobora kumubaza tumwubashye igihe amaze yemera ko nta Mana ibaho, n’icyabimuteye. Nyuma yo kumva igisubizo cye no kumushimira ko yemera ibintu yabanje gutekerezaho, dushobora kumubaza niba yakwishimira gusoma agatabo kagaragaza ko ubuzima bwabayeho biturutse ku irema. Niba ari umuntu wemera ibitekerezo by’abandi, ashobora kuvuga ko kwanga kugasoma byaba ari ukudashyira mu gaciro. Hanyuma dushobora kumuha agatabo kavuga ngo “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?” Iyo tubajije umuntu ibibazo tubigiranye amakenga kandi mu bugwaneza, dushobora gutuma yemera ubutumwa bwiza.

16. Kuki tutagombye kwemera ko umuntu twigisha Bibiliya asubiza gusa ibyanditse mu gitabo?

16 Urugero rwa 3: Mu gihe twigisha umuntu Bibiliya, dushobora kumureka agasubiza asoma ibyanditse mu gitabo turimo twiga. Ariko kandi, ibyo bishobora gutuma uwo mwigishwa atagira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Kubera iki? Ni ukubera ko ukuri kudashobora gushora imizi mu mutima w’umwigishwa usubiza ibyanditse mu gitabo adatekereje ku byo asubiza. Amaherezo yazahura n’ibitotezo maze akaba nk’ikimera cyuma igihe habaye ubushyuhe bwinshi (Mat 13:20, 21). Kugira ngo ibyo bitazamubaho, tugomba kumubaza icyo atekereza ku byo yiga. Gerageza gutahura niba yemera ibyo umwigisha. Icy’ingenzi kurushaho, mureke avuge impamvu ituma abyemera cyangwa atabyemera. Hanyuma umufashe kujya atekereza ku Byanditswe kugira ngo ajye yigerera ku myanzuro ikwiriye (Heb 5:14). Niba dukoresha ibibazo neza, abo twigisha bazarushaho gushinga imizi mu kwizera kandi babashe gushikama mu gihe hari ababarwanya cyangwa abashaka kubayobya (Kolo 2:6-8). Ni iki kindi twakora kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo kuba ababwirizabutumwa?

ABABWIRIZABUTUMWA BAGIRA ICYO BAGERAHO BARAFASHANYA

17, 18. Mu gihe tujyanye n’undi muntu kubwiriza, ni mu buhe buryo twamwunganira?

17 Yesu yohereje abigishwa be kubwiriza ari babiri babiri (Mar 6:7; Luka 10:1). Nyuma yaho, intumwa Pawulo yavuze ibirebana n’‘abakozi bagenzi be barwanye intambara ku bw’ubutumwa bwiza bafatanyije na we’ (Fili 4:3). Mu buryo buhuje n’ibivugwa muri iyo mirongo y’Ibyanditswe, mu mwaka wa 1953 ababwiriza b’Ubwami batangiye gahunda yo gutoza abandi mu murimo wo kubwiriza.

18 Ni mu buhe buryo wakunganira Umukristo mugenzi wawe mwajyanye kubwiriza? (Soma mu 1 Abakorinto 3:6-9.) Jya ufata Bibiliya yawe urebe imirongo y’Ibyanditswe mugenzi wawe arimo asoma. Jya ureba uwo mwajyanye kubwiriza cyangwa nyir’inzu mu gihe avuga. Jya ukurikira kugira ngo nibiba ngombwa ufashe uwo mwajyanye gutsinda imbogamirabiganiro (Umubw 4:12). Icyitonderwa: ujye wirinda guca mu ijambo uwo mwajyanye mu gihe arimo asobanura ibintu neza. Kutamenya kwifata bishobora guca intege uwo mwajyanye kubwiriza cyangwa bigatera urujijo uwo muganira. Hari igihe ushobora gutanga igitekerezo. Icyakora, niba uhisemo kubikora, tanga igitekerezo kimwe cyangwa bibiri gusa, hanyuma ureke uwo mwajyanye akomeze ikiganiro.

19. Ni iki dukwiriye kwibuka, kandi kuki?

19 None se wowe n’uwo mwajyanye kubwiriza mwafashanya mute mu gihe muvuye ku nzu mujya ku yindi? Kuki mutakoresha icyo gihe mureba uko mwanonosora uburyo mukoresha mutangiza ibiganiro? Mujye mwirinda amagambo ashobora guca intege abatuye mu ifasi mubwirizamo. Nanone kandi, mujye mwirinda kunegura ababwirizabutumwa bagenzi banyu (Imig 18:24). Byaba byiza twibutse ko turi inzabya z’ibumba. Yehova yatugaragarije ineza ihebuje adushinga umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ugereranywa n’ubutunzi. (Soma mu 2 Abakorinto 4:1, 7.) Nimucyo rero twese tugaragaze ko twishimira ubwo butunzi, dukora uko dushoboye kose kugira ngo dusohoze neza inshingano yacu yo kuba ababwirizabutumwa.