Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya urinda umurage wawe ufata imyanzuro myiza

Jya urinda umurage wawe ufata imyanzuro myiza

“Nimwange ikibi urunuka, mwizirike ku cyiza.”—ROM 12:9.

1, 2. (a) Wafashe umwanzuro wo gukorera Imana ushingiye ku ki? (b) Ni ibihe bibazo twakwibaza ku birebana n’umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka?

ABANTU babarirwa muri za miriyoni bafashe umwanzuro mwiza wo gukorera Yehova Imana no kugera ikirenge mu cya Yesu Kristo (Mat 16:24; 1 Pet 2:21). Uwo mwanzuro twafashe wo kwiyegurira Imana ntituwufatana uburemere buke. Ntitwafashe uwo mwanzuro dushingiye ku mirongo mike gusa y’Ibyanditswe twari tumaze kumenya, ahubwo twawufashe tumaze kwiga Ijambo ry’Imana mu buryo bunonosoye. Ibyo byatumye tumenya ibintu byinshi bikomeza ukwizera bifitanye isano n’umurage Yehova yateganyirije ‘abitoza kumumenya, bakamenya n’uwo yatumye, ari we Yesu Kristo.’—Yoh 17:3; Rom 12:2.

2 Kugira ngo dukomeze kuba Abakristo, tugomba gufata imyanzuro ishimisha Data wo mu ijuru. Ku bw’ibyo, muri iki gice turi busuzume ibibazo by’ingenzi bikurikira: umurage wacu ni uwuhe? Twagombye kuwubona dute? Ni iki twakora kugira ngo tuzahabwe umurage wacu? Ni iki kizadufasha gufata imyanzuro myiza?

UMURAGE WACU NI UWUHE?

3. Ni uwuhe murage uzahabwa (a) abasutsweho umwuka (b) abagize “izindi ntama”?

3 Hari Abakristo bake ugereranyije biringiye kuzahabwa “umurage udashobora kwangirika, utanduye kandi udashobora gucuyuka,” ari yo nshingano ihebuje yo kuzategekana na Kristo mu ijuru (1 Pet 1:3, 4). Kugira ngo bazahabwe uwo murage, bagomba “kongera kubyarwa” (Yoh 3:1-3). None se, ni uwuhe murage uzahabwa abantu babarirwa muri za miriyoni bagize “izindi ntama” za Yesu, bafatanya n’abigishwa be basutsweho umwuka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Yoh 10:16)? Abagize izindi ntama bazahabwa umurage Adamu na Eva b’abanyabyaha batigeze bahabwa, ni ukuvuga kubaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo, izaba itarimo kubabara, urupfu cyangwa kuboroga (Ibyah 21:1-4). Ni yo mpamvu Yesu yasezeranyije umugizi wa nabi bari bamanikanywe ati “uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”—Luka 23:43.

4. Ni iyihe migisha dufite muri iki gihe?

4 Ariko kandi, umurage wacu unakubiyemo imwe mu migisha dufite muri iki gihe. Kubera ko twizera ‘incungu yatanzwe na Kristo Yesu,’ dufite amahoro yo mu mutima kandi dufitanye imishyikirano myiza n’Imana (Rom 3:23-25). Dusobanukiwe neza amasezerano y’agaciro kenshi ari mu Ijambo ryayo. Ikindi kandi, kuba turi mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe barangwa n’urukundo, bituma tugira ibyishimo byinshi. Nanone duterwa ishema no kuba turi Abahamya ba Yehova. Ntibitangaje rero kuba twishimira cyane umurage wacu.

5. Ni iki Satani yagiye agerageza gukorera abagize ubwoko bw’Imana, kandi se ni iki cyadufasha kurwanya amayeri ye?

5 Icyakora, kugira ngo tudatakaza uwo murage wacu uhebuje, tugomba kumenya amayeri ya Satani. Buri gihe Satani yagiye agerageza gutuma abagize ubwoko bw’Imana bafata imyanzuro yatuma batakaza umurage wabo (Kub 25:1-3, 9). Kubera ko Satani azi ko ashigaje igihe gito, yarushijeho gukaza umurego kugira ngo atuyobye. (Soma mu Byahishuwe 12:12, 17.) Kugira ngo ‘turwanye amayeri ya Satani dushikamye,’ tugomba gukomeza guha agaciro kenshi umurage wacu (Efe 6:11). Ku birebana n’iyo ngingo, ibyo Esawu umuhungu w’umukurambere wacu Isaka yakoze, bishobora kutubera umuburo.

NTUKAMERE NKA ESAWU

6, 7. Esawu yari muntu ki, kandi se ni uwuhe murage yari kubona?

6 Hashize imyaka igera hafi ku 4.000 Isaka na Rebeka babyaye abana b’impanga, ari bo Esawu na Yakobo. Uko abo bana b’impanga bakuraga, ni na ko bagendaga batandukana mu mico no mu byo bakoraga. ‘Esawu yabaye umuntu uzi guhiga, ukunda kwibera mu gasozi,’ naho “Yakobo aba umuntu w’inyangamugayo, ukunda kwibera mu mahema” (Intang 25:27). Umuhinduzi wa Bibiliya witwa Robert Alter yavuze ko ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “inyangamugayo ryumvikanisha ubudahemuka cyangwa kutagira icyaha.”

7 Igihe Esawu na Yakobo bari bafite imyaka 15, sekuru Aburahamu yarapfuye, ariko isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu ryo ntiryapfuye. Nyuma yaho, Yehova yarisubiriyemo Isaka, avuga ko amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwa Aburahamu. (Soma mu Ntangiriro 26:3-5.) Iryo sezerano ryagaragaje ko Mesiya, ni ukuvuga “urubyaro” rwizerwa ruvugwa mu Ntangiriro 3:15, yari kuzakomoka kuri Aburahamu. Kubera ko Esawu yari umuhungu w’imfura wa Isaka, yari afite uburenganzira bushingiye ku mategeko bwo guhabwa iryo sezerano. Mbega umurage uhebuje Esawu yari kubona! Ese yawuhaye agaciro?

Ntugakore ikintu cyatuma utakaza umurage wawe wo mu buryo bw’umwuka

8, 9. (a) Ni uwuhe mwanzuro Esawu yafashe ku birebana n’umurage we? (b) Ni iki Esawu yaje kumenya imyaka runaka nyuma yo gufata uwo mwanzuro, kandi se yakoze iki?

8 Umunsi umwe, Esawu yavuye mu gasozi maze asanga Yakobo “atetse isupu.” Esawu yaramubwiye ati “nyamuneka ngirira bwangu umpe kuri ibyo bitukura mireho, mpa kuri ibyo bitukura, kuko ndembye!” Yakobo yaramushubije ati “banza ungurishe uburenganzira buhabwa umwana w’imfura!” Esawu yafashe uwuhe mwanzuro? Igitangaje ni uko yahise avuga ati “urabona uburenganzira buhabwa umwana w’imfura bumariye iki?” Koko rero, Esawu yaguranye isahani y’isupu uburenganzira yahabwaga no kuba yari umwana w’imfura! Kugira ngo bikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko, Yakobo yabwiye Esawu ati “banza undahire!” Esawu yahise yemera gutanga uburenganzira yahabwaga no kuba yari umwana w’imfura. Nyuma yaho, ‘Yakobo yahaye Esawu umugati n’isupu y’inkori ararya kandi aranywa, arangije arahaguruka arigendera. Nguko uko Esawu yakerensheje uburenganzira yahabwaga no kuba yari umwana w’imfura.’—Intang 25:29-34.

9 Imyaka runaka nyuma yaho, igihe Isaka yumvaga ari hafi gupfa, Rebeka yakoze uko ashoboye kugira ngo Yakobo abone uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura Esawu yari yaramugurishije. Ubwo amaherezo Esawu yamenyaga ko yari yarafashe umwanzuro mubi, yinginze Isaka ati “data, nanjye mpa umugisha! . . . Mbese nta mugisha wansigiye?” Igihe Isaka yabwiraga Esawu ko atashoboraga guhindura umugisha yari yamaze guha Yakobo, ‘Esawu yaraturitse ararira.’—Intang 27:30-38.

10. Yehova yabonaga ate Esawu na Yakobo, kandi kuki?

10 Ni iki imyifatire ya Esawu ivugwa muri iyo nkuru itwigisha? Yagaragaje ko guhaza irari rye ry’umubiri ari byo byari iby’ingenzi kuruta imigisha yari guhabwa ayikesheje umurage we. Esawu ntiyigeze afatana uburemere uburenganzira yahabwaga no kuba yari umwana w’imfura, kandi uko bigaragara ntiyakundaga Imana. Byongeye kandi, Esawu ntiyatekereje ku ngaruka ibyo yakoze byari kuzagira ku bari kumukomokaho. Yakobo we yahaga umurage we agaciro kenshi. Urugero, yakoze ibihuje n’inama yahawe n’ababyeyi be mu birebana no gushaka umugore (Intang 27:46–28:3). Kubera ko uwo mwanzuro Yakobo yafashe wamusabye kwihangana no kwigomwa, yagororewe kuba sekuruza wa Mesiya. Imana yabonaga ite Esawu na Yakobo? Binyuze ku muhanuzi Malaki, Yehova yaravuze ati “nakunze Yakobo nanga Esawu.”—Mal 1:2, 3.

11. (a) Kuki inkuru ivuga ibyo Esawu yakoze ifitiye akamaro Abakristo? (b) Kuki igihe Pawulo yavugaga ibyo Esawu yakoze yanavuze ibirebana n’ubusambanyi?

11 Ese ibyo Bibiliya ivuga ku birebana na Esawu bifitiye akamaro Abakristo muri iki gihe? Yego rwose. Intumwa Pawulo yagiriye bagenzi be bari bahuje ukwizera inama yo kwitonda kugira ngo “hatabaho umusambanyi cyangwa umuntu ukerensa ibintu byera nka Esawu, waguranye uburenganzira yari afite bwo kuba umwana w’imfura igaburo rimwe” (Heb 12:16). Iyo nama ireba n’Abakristo muri iki gihe. Tugomba gukomeza guha agaciro ibintu byera kugira ngo tutaganzwa n’irari ry’umubiri, maze tugatakaza umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka. Ariko se, kuki igihe Pawulo yavugaga ibyo Esawu yakoze yanavuze ibirebana n’ubusambanyi? Ni ukubera ko iyo umuntu agize imitekerereze nk’iya Esawu yo gushaka guhaza irari ry’umubiri, aba ashobora guhara ibintu byera akabigurana kwinezeza mu buryo budakwiriye, urugero nko gusambana.

TEGURA UMUTIMA WAWE

12. (a) Satani aduteza ate ibigeragezo? (b) Tanga ingero zo mu Byanditswe zishobora kudufasha mu gihe hari imyanzuro itoroshye tugomba gufata.

12 Twebwe abagaragu ba Yehova ntitwishyira mu mimerere yatuma dukora icyaha cy’ubusambanyi. Ahubwo, dusenga Yehova Imana tumusaba kutadutererana mu gihe hagize utwoshya ngo tureke kumwumvira (Mat 6:13). Nubwo duhatanira gukomeza kuba indahemuka muri iyi si yononekaye, Satani ahora agerageza kumunga imishyikirano dufitanye n’Imana (Efe 6:12). Kubera ko Satani ari we mana y’iyi si mbi, aduteza ibigeragezo ahuje n’ibyifuzo byacu bibi (1 Kor 10:8, 13). Urugero, tekereza tugeze mu mimerere yatuma tubona uko duhaza irari runaka ry’umubiri. Icyo gihe wakora iki? Ese wamera nka Esawu maze ukavuga uti “ngirira bwangu”? Cyangwa wananira icyo gishuko maze ugahunga nk’uko Yozefu umuhungu wa Yakobo yabigenje, ubwo umugore wa Potifari yamugeragezaga?—Soma mu Ntangiriro 39:10-12.

13. (a) Ni mu buhe buryo abavandimwe na bashiki bacu benshi muri iki gihe bagiye bafata imyanzuro nk’iya Yozefu, ariko se ni mu buhe buryo bamwe bafashe imyanzuro nk’iya Esawu? (b) Ingero z’abantu bafata imyanzuro nk’iya Esawu zitwereka ko dukeneye gukora iki?

13 Abavandimwe na bashiki bacu benshi bagiye bagera mu mimerere yabasabaga kugira amahitamo nk’aya Esawu cyangwa nk’aya Yozefu. Abenshi muri bo bafashe imyanzuro myiza, maze bashimisha umutima wa Yehova (Imig 27:11). Icyakora, bamwe mu bo duhuje ukwizera bagiye bagira amahitamo nk’aya Esawu igihe bahuraga n’ibigeragezo, bityo bananirwa kurinda umurage wabo wo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, umubare munini w’abantu bacyahwa cyangwa bacibwa mu itorero buri mwaka, baba barakoze icyaha cy’ubusambanyi. Birakwiriye rero ko dutegura imitima yacu, mbere y’uko duhura n’ibishuko (Zab 78:8). Hari nibura ibintu bibiri twakora kugira ngo twirinde ibishuko kandi tuzashobore gufata imyanzuro myiza.

JYA UTEKEREZA KANDI WITEGURE

Gushaka ubwenge buturuka kuri Yehova bituma twitegura kurwanya ibishuko

14. Ni ibihe bibazo twatekerezaho bikadufasha ‘kwanga ikibi urunuka, tukizirika ku cyiza’?

14 Ikintu cya mbere tugomba gukora ni ugutekereza ku ngaruka z’ibikorwa byacu. Agaciro duha umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka ahanini gaterwa n’urugero dukundamo Yehova, we waduhaye uwo murage. N’ubundi kandi, iyo dukunda umuntu ntitwifuza kumubabaza. Ahubwo, twihatira kwemerwa na we. Kubera iyo mpamvu, byaba byiza dutekereje ku ngaruka zatugeraho zikagera no ku bandi turamutse twirekuye tugakora ibintu bibi umubiri wacu urarikira. Twagombye kwibaza tuti “gukora iki gikorwa cy’ubwikunde bizagira izihe ngaruka ku mishyikirano mfitanye na Yehova? Iki gikorwa kibi kizagira izihe ngaruka ku muryango wanjye? Kizagira izihe ngaruka ku bavandimwe na bashiki bacu bagize itorero? Ese sinzasitaza abandi” (Fili 1:10)? Nanone kandi, twakwibaza tuti “ese maze akanya gato mpaza irari ry’umubiri hari icyo byamarira ugereranyije n’intimba byanteza? Ese koko nifuza kuzamera nka Esawu, nkazarira cyane nyuma yo gusobanukirwa ibyo nakoze” (Heb 12:17)? Gutekereza kuri ibyo bibazo bizadufasha ‘kwanga ikibi urunuka, twizirike ku cyiza’ (Rom 12:9). Urukundo dukunda Yehova ni rwo ahanini ruzatuma dukomera ku murage wacu.—Zab 73:28.

15. Ni iki twakora kugira ngo twitegure kurwanya ibishuko byakwangiza imishyikirano dufitanye n’Imana?

15 Ikintu cya kabiri tugomba gukora ni ukwitegura kurwanya ibishuko. Hari byinshi Yehova yaduteguriye bidufasha kurwanya ibintu byo muri iyi si bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na we. Muri byo hakubiyemo kwiga Bibiliya, amateraniro ya gikristo, umurimo wo kubwiriza n’isengesho (1 Kor 15:58). Igihe cyose dusenze Yehova tumubwira ibituri ku mutima kandi tukifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wo kubwiriza, tuba twitegura kurwanya ibishuko. (Soma muri 1 Timoteyo 6:12, 19.) Ahanini, imihati dushyiraho ni yo ituma twitegura kurwanya ibishuko (Gal 6:7). Ibyo ni byo bivugwa mu gice cya kabiri cy’Imigani.

‘UKOMEZE KUBUSHAKA’

16, 17. Twabasha dute kugira ubushobozi bwo gufata imyanzuro myiza?

16 Mu Migani igice cya 2 hadutera inkunga yo kugira ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Ibyo bituma tumenya guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi, kandi bigatuma tumenya kwifata, aho gukora ibyo umubiri wacu urarikira. Ariko kugira ngo tubishobore, tugomba kuba twiteguye gushyiraho imihati. Bibiliya yatsindagirije uko kuri igira iti “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye kandi amategeko yanjye ukayibikaho nk’ubika ubutunzi, kugira ngo utegere ubwenge amatwi, n’umutima wawe uwushishikarize kugira ubushishozi, kandi niba uhamagara ushaka gusobanukirwa, ukarangurura ijwi ryawe ushaka ubushishozi, niba ukomeza kubushaka nk’ushaka ifeza, kandi ugakomeza kubushakisha nk’ushaka ubutunzi buhishwe, ni bwo uzasobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo, kandi uzamenya Imana. Kuko Yehova ari we utanga ubwenge; mu kanwa ke havamo ubumenyi n’ubushishozi.”—Imig 2:1-6.

17 Biragaragara rero ko kugira ngo tugire ubushobozi bwo gufata imyanzuro myiza, tugomba gukora ibivugwa muri iyo mirongo. Dushobora kurwanya ibishuko niba tureka amagambo ya Yehova akaduhindura, niba tumusenga buri gihe tumusaba kutuyobora, kandi niba dukomeza gushaka ubumenyi buturuka ku Mana nk’abashaka ubutunzi buhishwe.

18. Ni iki wiyemeje gukomeza gukora, kandi kuki?

18 Yehova aha ubumenyi, gusobanukirwa, ubushishozi n’ubwenge ababishakana umwete. Uko turushaho kubishaka no kubikoresha, ni na ko turushaho kwegera Ubitanga, ari we Yehova. Iyo mishyikirano ya bugufi tugirana na Yehova Imana izajya iturinda niduhura n’ibishuko. Kwegera Yehova no kumutinya bizaturinda gukora ibikorwa bibi (Zab 25:14; Yak 4:8). Nimucyo imishyikirano dufitanye na Yehova n’ubwenge aduha bijye bituma dufata imyanzuro imushimisha kandi ituma turinda umurage wacu.