Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese Abisirayeli bicaga abagizi ba nabi babamanitse ku biti?

Ibihugu byinshi byo mu bihe bya kera byicaga bamwe mu bagizi ba nabi bibamanika ku biti. Abaroma bamanikaga umuntu nk’uwo ku giti bamuziritse cyangwa bamuteye imisumari, akaba yarashoboraga kuhamara iminsi runaka kugeza igihe ububabare, inyota, inzara, izuba n’imvura bimunogonoreye. Abaroma babonaga ko kumanika umuntu ku giti ari igihano gikojeje isoni, cyahabwaga abagizi ba nabi basuzuguritse.

Bite se ku birebana na Isirayeli ya kera? Ese Abisirayeli bicaga abagizi ba nabi babamanitse ku biti? Amategeko ya Mose yagiraga ati “nihagira umuntu ukora icyaha gikwiriye kumwicisha, akicwa hanyuma ukamumanika ku giti, umurambo we ntuzarare kuri icyo giti, ahubwo uzawuhambe uwo munsi” (Guteg 21:22, 23). Uko bigaragara rero, mu gihe cy’Ibyanditswe by’igiheburayo umuntu wahabwaga igihano cyo gupfa yabanzaga kwicwa, hanyuma akamanikwa ku giti.

Mu birebana n’ibyo, mu Balewi 20:2 hagira hati “umuntu wese wo mu Bisirayeli n’umwimukira wese utuye muri Isirayeli uzatura Moleki umwana we, azicwe. Abatuye mu gihugu bazamutere amabuye bamwice.” “Umushitsi cyangwa umupfumu” na we yagombaga kwicwa. Yagombaga kwicwa ate? Bamwicaga ‘bamuteye amabuye.’—Lewi 20:27.

Mu Gutegeka kwa Kabiri 22:23, 24 hagira hati “nihaba hari umukobwa w’isugi wasabwe, hanyuma undi mugabo akamusanga mu mugi akaryamana na we, bombi muzabasohore mubajyane ku irembo ry’uwo mugi mubatere amabuye bapfe. Umukobwa azaba azize ko atatakiye muri uwo mugi, naho umugabo abe azize ko yakojeje isoni umugore wa mugenzi we. Uko azabe ari ko ukura ikibi muri mwe.” Bityo rero, uburyo bw’ibanze Abisirayeli bo mu bihe bya kera bicagamo abantu babaga bakoze ibyaha bikomeye, kwari ukubatera amabuye. *

Uko bigaragara, mu gihe cy’Ibyanditswe by’igiheburayo umuntu wahabwaga igihano cyo gupfa yabanzaga kwicwa, hanyuma akamanikwa ku giti

Mu Gutegeka kwa Kabiri 21:23 havuga ko “umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.” Iyo umurambo w’umugizi wa nabi ‘wavumwe n’Imana’ wamanikwaga ku giti, byaberaga umuburo abandi Bisirayeli.

^ par. 6 Intiti nyinshi zemeza ko mu gihe cy’Amategeko ya Mose, umugizi wa nabi yabanzaga kwicwa mbere y’uko umurambo we umanikwa ku giti. Icyakora, hari ibindi bintu bigaragaza ko mu kinyejana cya mbere, Abayahudi bamanikaga bamwe mu bagizi ba nabi ku giti ari bazima, maze bakagipfiraho.