Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Kumvira Yehova byampesheje imigisha myinshi

Kumvira Yehova byampesheje imigisha myinshi

Papa yajyaga atubwira ati “Nowa yadusigiye isomo ryiza cyane. Yumviye Yehova kandi yakundaga abari bagize umuryango we, ndetse bose barokotse Umwuzure kubera ko binjiye mu nkuge.”

IBYO ni bimwe mu bintu bya kera cyane nibukira kuri papa, wari umugabo wiyoroshyaga kandi wakoranaga umwete. Kubera ko yakundaga ubutabera, igihe yabwirizwaga mu mwaka wa 1953, yahise yishimira ubutumwa bwo muri Bibiliya. Kuva icyo gihe, yagiye akora ibishoboka byose kugira ngo atwigishe ibyo yigaga. Mu mizo ya mbere, mama yanze kureka imigenzo yo mu idini rya Gatolika. Ariko nyuma y’igihe, na we yatangiye kwemera inyigisho za Bibiliya.

Kutwigisha ntibyoroheraga ababyeyi bacu. Mama ntiyari azi gusoma no kwandika kandi papa yamaraga amasaha menshi akora mu mirima. Rimwe na rimwe yabaga ananiwe cyane, ku buryo yasinziraga mu gihe twabaga twiga. Ariko kandi, imihati ye ntiyabaye imfabusa. Kubera ko ari jye wari umwana w’imfura, nafashaga ababyeyi banjye nkigisha murumuna wanjye na basaza banjye babiri. Mu byo nabigishaga hari hakubiyemo ibyo papa yakundaga kutubwira, bihereranye n’uko Nowa yakundaga umuryango we, bikaba byaragaragajwe n’ukuntu yumviye Imana. Nakundaga cyane iyo nkuru yo muri Bibiliya. Bidatinze, twese twatangiye kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami yo mu mugi wa Roseto degli Abruzzi mu Butaliyani, ku nkombe y’inyanja ya Adiriya.

Mu mwaka wa 1955, igihe nari mfite imyaka 11, jye na mama twanyuze mu misozi tugiye mu ikoraniro ryari ryabereye i Roma, mu burengerazuba. Bwari ubwa mbere tujya mu ikoraniro. Kuva icyo gihe, nabonye ko amakoraniro ari kimwe mu bintu byiza cyane mu mibereho y’Umukristo.

Umwaka wakurikiyeho, narabatijwe kandi nyuma yaho natangiye gukora umurimo w’igihe cyose. Igihe nari mfite imyaka 17, nabaye umupayiniya wa bwite mu mugi wa Latina uri mu majyepfo ya Roma, ku birometero bigera kuri 300 uvuye iwacu. Kubera ko uwo mugi wari mushya, umuntu ntiyahangayikishwaga cyane n’ukuntu abaturanyi be bazamubona niyemera ubutumwa bwiza. Jye na mugenzi wanjye twakoranaga umurimo w’ubupayiniya twishimiraga ukuntu twatangaga ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ariko kubera ko nari nkiri muto, nakumburaga iwacu cyane. Icyakora, nashakaga gukurikiza amabwiriza nari narahawe.

Ku munsi w’ubukwe bwacu

Nyuma yaho, nasabwe kujya i Milan gufasha mu mirimo yo gutegura Ikoraniro Mpuzamahanga ryabaye mu mwaka wa 1963, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza bw’iteka.” Muri iryo koraniro, nakoranye n’abandi bantu benshi bari bitangiye gukora imirimo, harimo n’umuvandimwe wari ukiri muto witwaga Paolo Piccioli wo mu mugi wa Florence. Ku munsi wa kabiri w’iryo koraniro, yatanze disikuru yari ishishikaje cyane, yavugaga ibirebana n’ubuseribateri. Ndibuka ko natekereje nti “uriya muvandimwe ntazigera ashaka.” Ariko kandi, twatangiye kujya twandikirana, tuza gusanga dufite byinshi duhuriyeho. Urugero, twari duhuje intego, twembi dukunda Yehova kandi twifuzaga kumwumvira. Jye na Paolo twashyingiranywe mu mwaka wa 1965.

DUHURA N’ABAPADIRI

Namaze imyaka icumi ndi umupayiniya w’igihe cyose mu mugi wa Florence. Iyo twabonaga ukuntu umubare w’amatorero wiyongeraga, cyane cyane ukuntu abakiri bato bagiraga amajyambere mu buryo bw’umwuka, byaradushimishaga cyane. Jye na Paolo twishimiraga kumarana na bo igihe tuganira ku bintu by’umwuka, kandi tukidagadura. Paolo yakundaga gukina na bo umupira w’amaguru. Birumvikana ko nishimiraga kumarana igihe n’umugabo wanjye, ariko nabonaga ko urwo rubyiruko rwo mu itorero hamwe n’abagize imiryango bari bakeneye ko amarana na bo igihe kandi akabitaho.

Iyo ntekereje ku bantu benshi twigishije Bibiliya, ngira ibyishimo byinshi. Umwe muri bo yitwaga Adriana, wagejeje ku yindi miryango ibiri ibyo yigaga. Batumiye umupadiri kugira ngo aze tuganire ku nyigisho zimwe na zimwe za Gatolika, urugero nk’inyigisho y’Ubutatu n’iyo kudapfa k’ubugingo. Haje abakuru b’iryo dini batatu. Ibisobanuro batangaga byari bijimije kandi bidahuza, ku buryo abo bantu twigishaga Bibiliya bahise batahura ko inyigisho z’abo bakuru b’idini zitari zihuje n’iza Bibiliya. Mu by’ukuri, ibyabaye uwo munsi byatumye ibintu bihinduka. Nyuma yaho, abantu 15 bo muri iyo miryango babaye Abahamya.

Muri iki gihe tubwiriza mu buryo butandukanye n’ubwo. Icyo gihe, Paolo yari yarabaye umuhanga mu kujya impaka n’abapadiri, kandi yagiye ahura na bo kenshi. Nibuka ko hari igihe yahuye na bo hari n’abandi bantu batari Abahamya. Byaje kugaragara ko abo bapadiri bari bateguye mbere y’igihe abantu bari kubaza ibibazo byo gukoza Paolo isoni. Icyakora, ibintu ntibyagenze uko bari babyiteze. Hari uwabajije niba byari bikwiriye ko kiliziya yivanga muri politiki nk’uko yari yaragiye ibigenza mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Icyo gihe abapadiri babuze icyo basubiza. Amatara yahise azima, maze abantu barataha. Imyaka runaka nyuma yaho, twamenye ko abo bapadiri bari basabye umuntu kuzimya amatara mu gihe ibintu byari kuba bitagenze nk’uko babyifuzaga.

DUHABWA IZINDI NSHINGANO

Hashize imyaka icumi jye na Paolo dushyingiranywe, twasabwe gukora umurimo wo gusura amatorero. Kubera ko Paolo yari afite akazi keza, gufata umwanzuro ntibyatworoheye. Icyakora, tumaze kubitekerezaho kandi tugasenga, twemeye iyo nshingano nshya. Twishimiraga kumarana igihe n’imiryango yabaga yatwakiriye. Akenshi nimugoroba, twigiraga Bibiliya hamwe n’ababaga bagize iyo miryango, twarangiza Paolo agafasha abana gukora imikoro yabo, cyane cyane iyo yabaga ari imibare. Ikindi kandi, Paolo yakundaga cyane gusoma kandi yashishikariraga kubwira abandi ibintu bishimishije kandi byubaka yabaga yasomye. Kuwa mbere, twakundaga kujya kubwiriza mu migi itarabagamo Abahamya, tugatumirira abantu kuza kumva disikuru yabaga iri butangwe ku mugoroba.

Twishimiraga kumarana igihe n’abakiri bato, kandi Paolo yakundaga gukina na bo umupira w’amaguru

Tumaze imyaka ibiri dukora umurimo wo gusura amatorero, twatumiriwe kujya gukora kuri Beteli y’i Roma. Paolo yasabwe gukora imirimo ijyaniranye n’iby’amategeko, naho jye nkora mu Rwego Rwari Rushinzwe Abonema z’Amagazeti. Iryo hinduka ntiryari ryoroshye, ariko twari twariyemeje kumvira. Kubona ukuntu ibiro by’ishami byagendaga byaguka, n’ukuntu umubare w’abavandimwe bo mu Butaliyani wagendaga wiyongera, byaradushimishaga cyane. Icyo gihe, Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani bahawe ubuzima gatozi. Mu by’ukuri, twari twishimiye cyane iyo nshingano nshya.

Paolo yakundaga akazi yakoraga kuri Beteli

Muri icyo gihe twakoraga kuri Beteli, abantu bo mu Butaliyani bamenye imyizerere ishingiye kuri Bibiliya y’Abahamya ku birebana n’amaraso. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1980, hari urubanza rurebana n’ikibazo cy’amaraso rwamenyekanye cyane. Umugabo n’umugore we b’Abahamya bashinjwe ko batumye umwana wabo w’umukobwa apfa, nubwo mu by’ukuri yari yishwe n’indwara ikomeye yo mu maraso abantu benshi bo mu karere ka Mediterane bavukana. Abavandimwe na bashiki bacu bari bagize umuryango wa Beteli bafashije abavoka baburaniraga abo babyeyi. Hasohotse agatabo n’igazeti yihariye ya Nimukanguke!, byatumye abantu bamenya ukuri ku birebana n’icyo kibazo kandi basobanukirwa icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku birebana n’amaraso. Muri ayo mezi, akenshi Paolo yakoraga amasaha 16 ku munsi nta kuruhuka. Nakoraga uko nshoboye kose kugira ngo mushyigikire.

IKINDI KINTU CYAHINDUYE IMIBEREHO YACU

Igihe twari tumaze imyaka 20 dushyingiranywe, twahuye n’ikintu cyadutunguye. Nari mfite imyaka 41, Paolo afite 49 ubwo namubwiraga ko nakekaga ko ntwite. Narebye muri ajenda ye, nsanga uwo munsi yaranditse amagambo agira ati “isengesho: niba ari ukuri, uzadufashe kuguma mu murimo w’igihe cyose, ntituzidamararire mu buryo bw’umwuka kandi uzadufashe kuba ababyeyi beza binyuze ku rugero tuzaha umwana wacu. Ikirenze byose, uzamfashe gushyira mu bikorwa nibura kimwe cy’ijana cy’ibintu byose navugiye kuri platifomu mu myaka isaga 30 ishize.” Iyo ndebye uko byaje kugenda, mbona ko Yehova yashubije iryo sengesho rye n’iryanjye.

Kuvuka kwa Ilaria kwahinduye byinshi mu mibereho yacu. Tuvugishije ukuri, hari igihe twumvaga twacitse intege, nk’uko mu Migani 24:10 habivuga hagira hati “nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.” Ariko buri wese yashyigikiraga undi, tuzirikana ko guterana inkunga bigira akamaro kenshi.

Ilaria akunda kuvuga ukuntu yishimira ko yabyawe n’ababyeyi b’Abahamya bagiraga umwete mu murimo w’igihe cyose. Ntiyigeze yumva ko yatereranywe; yakuze yumva akunzwe kandi yitaweho. Ku manywa nabaga ndi kumwe na we. Iyo Paolo yageraga mu rugo nimugoroba, akenshi yabaga afite akazi agomba kurangiza; ariko yamaranaga na we igihe, bagakina kandi akamufasha gukora umukoro we. Ibyo yarabikoraga nubwo hari ubwo byamusabaga gukora kugeza saa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro, kugira ngo arangize akazi ke. Ilaria yakundaga kuvuga ati “papa ni we ncuti yanjye magara.”

Birumvikana ko kugira ngo dufashe Ilaria kuguma mu nzira ya gikristo, twagombaga kumuhana, rimwe na rimwe tukabikora tutajenjetse. Nibuka igihe kimwe ubwo yarimo akina n’incuti ye, maze akayikorera ikintu kibi. Twamusobanuriye twifashishije Bibiliya impamvu atari akwiriye gukora ibintu nk’ibyo. Twanamutegetse gusaba iyo ncuti ye imbabazi duhari.

Ilaria avuga ko kuba ababyeyi be barakundaga umurimo wo kubwiriza byatumye na we awukunda. Aho amariye gushaka, yarushijeho gusobanukirwa ukuntu kumvira Yehova no gukurikiza ubuyobozi bwe ari iby’ingenzi cyane.

NAKOMEJE KUMVIRA NO MU BIHE BY’AKABABARO

Mu mwaka wa 2008, Paolo yamenye ko yari arwaye kanseri. Mu mizo ya mbere, yasaga n’aho yari kuzakira iyo ndwara, kandi yanteraga inkunga cyane. Uretse kuba jye na Ilaria twarashakaga abaganga beza bo kwita kuri Paolo, twanamaraga igihe kinini dusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kwihangana. Ariko kandi, iyo nabonaga ukuntu umugabo wanjye wahoranye imbaraga yagendaga acika intege, byarambabazaga cyane. Igihe yapfaga mu mwaka wa 2010, byaranshegeshe. Icyakora, iyo ntekereje ibintu byose twakoranye mu myaka 45, numva mpumurijwe. Twahaye Yehova ibyiza kurusha ibindi. Nzi ko umurimo twakoze uzahora ufite agaciro. Ikindi kandi, ntegerezanyije amatsiko igihe Paolo azazuka, nk’uko Yesu yabivuze muri Yohana 5:28, 29.

“Mu mutima wanjye ndacyari ka gakobwa gato gakunda cyane inkuru ya Nowa. Intego yanjye ntiyigeze ihinduka”

Mu mutima wanjye ndacyari ka gakobwa gato gakunda cyane inkuru ya Nowa. Intego yanjye ntiyigeze ihinduka. Nifuza kumvira Yehova, uko ibyo yansaba byaba biri kose. Nemera ntashidikanya ko ibibazo byose nahura na byo, ibyo nakwigomwa byose cyangwa ibyo natakaza byose, nta cyo bivuze ubigereranyije n’imigisha ihebuje Imana yacu yuje urukundo iduha. Niboneye ko kumvira Yehova ari byo buri gihe bigirira umuntu akamaro.