Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu no gushyira mu gaciro

Jya wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu no gushyira mu gaciro

“Yehova agirira bose neza, imbabazi ze ziri ku mirimo ye yose.”​—ZAB 145:9.

1, 2. Ni iki incuti za Yehova zizabasha gukora mu gihe cy’iteka ryose?

UMUKRISTOKAZI witwa Monika yaravuze ati “jye n’umugabo wanjye tumaze imyaka hafi 35 dushakanye. Turaziranye bihagije. Ariko nubwo tumaranye iyo myaka yose, hari ibyo buri wese abona ku wundi atari yarigeze amumenyaho.” Nta gushidikanya ko uko ari na ko bimeze ku miryango myinshi no ku bantu benshi bafitanye ubucuti.

2 Dushimishwa no kurushaho kumenya abo dukunda. Icyakora, mu ncuti zose dushobora kugira, incuti y’ingenzi kurusha izindi ni Yehova. Ntituzigera tumenya ibintu byose bimwerekeyeho (Rom 11:33). Mu gihe cy’iteka ryose, tuzabasha kwiga byinshi ku birebana n’imico ya Yehova kandi turusheho kuyishimira.—Umubw 3:11.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Igice cyabanjirije iki cyatumye turushaho kwishimira umuco wa Yehova wo kwishyikirwaho n’uwo kutarobanura ku butoni. Reka noneho turebe indi mico ibiri ihebuje ya Yehova, ari yo kugira ubuntu no gushyira mu gaciro. Kubigenza dutyo biri butume turushaho kumenya ko “Yehova agirira bose neza, [kandi ko] imbabazi ze ziri ku mirimo ye yose.”—Zab 145:9.

YEHOVA AGIRA UBUNTU

4. Kugira ubuntu bisobanura iki?

4 Kugira ubuntu bisobanura iki? Igisubizo cy’icyo kibazo tugisanga mu magambo ya Yesu ari mu Byakozwe 20:35, agira ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.” Muri ayo magambo make gusa, Yesu yagaragaje icyo kugira ubuntu ari cyo. Umuntu ugira ubuntu atanga igihe cye, imbaraga ze n’ubutunzi bwe kugira ngo afashe abandi, kandi akabikora yishimye. Mu by’ukuri, kugira ubuntu ntibigaragazwa no gutanga impano ihenze, ahubwo bigaragazwa n’umutima umuntu ayitanganye. (Soma mu 2 Abakorinto 9:7.) Nta wagira ubuntu kurusha Yehova “Imana [yacu] igira ibyishimo.”—1 Tim 1:11.

5. Ni mu buhe buryo Yehova agaragaza ko agira ubuntu?

5 Yehova agaragaza ate ko agira ubuntu? Aha abantu bose ibyo bakeneye, hakubiyemo n’abatamusenga. Koko rero, “Yehova agirira bose neza.” Bibiliya igira iti “atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa” (Mat 5:45). Ni yo mpamvu igihe intumwa Pawulo yavuganaga n’abatizera, yababwiye ko Yehova ‘yabagiriraga neza, akabavubira imvura yo mu ijuru, akabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi akuzuza imitima yabo umunezero’ (Ibyak 14:17). Mu by’ukuri, Yehova agirira ubuntu abantu bose.—Luka 6:35.

6, 7. (a) Ni ba nde mu buryo bwihariye Yehova yishimira guha ibyo bakeneye? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu Imana iha abagaragu bayo b’indahemuka ibyo bakeneye.

6 Mu buryo bwihariye, Yehova yishimira guha abagaragu be bizerwa ibyo bakeneye. Umwami Dawidi yaravuze ati “nabaye umusore none ndashaje, nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu, cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya” (Zab 37:25). Hari Abakristo benshi b’indahemuka biboneye ko Yehova abitaho. Reka dufate urugero.

7 Mu myaka runaka ishize, umupayiniya w’igihe cyose witwa Nancy yahuye n’ikibazo. Yaravuze ati “nari nkeneye amadolari 66 y’Amanyamerika (hafi 41.976 Frw) yo kwishyura inzu, nkaba naragombaga kuyishyura ku munsi ukurikiyeho. Sinari nzi aho nari kuyakura. Nasenze Yehova mubwira icyo kibazo, hanyuma njya ku kazi nakoraga ko guhereza abantu ibyokurya muri resitora. Sinari niteze ko abakiriya bagira amafaranga y’ishimwe bampa kuri uwo mugoroba, kuko nta bakiriya twakundaga kubona kuri uwo munsi. Natangajwe n’uko haje abakiriya benshi kuri uwo mugoroba. Igihe nari ndangije akazi, nateranyije amafaranga nari nabonye maze nsanga angana n’amadolari 66 y’Amanyamerika!” Nancy yemera ko Yehova ari we wamugiriye ubuntu, agatuma abona umubare nyawo w’amafaranga yari akeneye.—Mat 6:33.

8. Ni iyihe mpano iruta izindi zose igaragaza ko Yehova agira ubuntu?

8 Buri muntu ashobora kubona impano iruta izindi zose igaragaza ko Yehova agira ubuntu. Iyo mpano ni iyihe? Ni igitambo cy’incungu cy’Umwana we. Yesu yagize ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Ijambo “isi” ryakoreshejwe muri uwo murongo ryerekeza ku bantu. Koko rero, abantu bose baha agaciro impano iruta izindi zose igaragaza ko Yehova agira ubuntu, bashobora kuyibona. Abantu bose bizera Yesu bazabona ubuzima bwinshi, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka (Yoh 10:10). Mu by’ukuri se, hari ikindi kintu kigaragaza ko Yehova agira ubuntu cyaruta icyo?

TWIGANE UMUCO WA YEHOVA WO KUGIRA UBUNTU

Abisirayeli bashishikarizwaga kwigana umuco wa Yehova wo kugira ubuntu (Reba  paragarafu ya 9)

9. Twakwigana dute umuco wa Yehova wo kugira ubuntu?

 9 Twakwigana dute umuco wa Yehova wo kugira ubuntu? Yehova ‘aduha ibintu byose akadukungahaza kugira ngo tubyishimire.’ Ku bw’ibyo, twagombye kuba ‘twiteguye gusangira’ n’abandi, bityo tugatuma bishima (1 Tim 6:17-19). Twishimira gukoresha ubutunzi bwacu duha impano abo dukunda, kandi tugafasha abafite ibyo bakeneye. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 15:7.) Ni iki cyadufasha kujya twibuka kugira ubuntu? Hari Abakristo babigenza batya: igihe cyose bahawe impano, na bo bahita batekereza undi muntu baha impano. Itorero rya gikristo ririmo abavandimwe na bashiki bacu benshi bagira ubuntu.

10. Bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kugira ubuntu ni ubuhe?

10 Bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kugira ubuntu ni ukubigaragaza mu byo tuvuga no mu byo dukora. Twabigeraho dute? Twabigeraho dukoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu dufasha abandi kandi tukabatera inkunga (Gal 6:10). Kugira ngo twisuzume, dushobora kwibaza tuti “ese abandi babona ko mba niteguye kubatega amatwi mu gihe bambwira ibibahangayikishije? Iyo umuntu ansabye kumufasha umurimo runaka cyangwa kujya kumuhahira, ese ndabyemera igihe cyose bishoboka? Ni ryari mperutse gushimira mbikuye ku mutima umwe mu bagize umuryango wanjye cyangwa uwo duhuje ukwizera?” Iyo dufite “akamenyero ko gutanga,” tugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova ndetse n’incuti zacu.—Luka 6:38; Imig 19:17.

11. Ni mu buhe buryo dushobora kugira ubuntu tugira icyo duha Yehova?

 11 Nanone kandi, dushobora kugira ubuntu tugira icyo duha Yehova. Ibyanditswe bitugira inama igira iti “ujye wubahisha Yehova ibintu byawe by’agaciro” (Imig 3:9). Muri ibyo ‘bintu by’agaciro’ hakubiyemo igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu, ibyo byose tukaba dushobora kubikoresha mu murimo we. Ndetse n’abana bato bashobora kwitoza kugira ubuntu bagira icyo baha Yehova. Hari umubyeyi witwa Jason wagize ati “iyo umuryango wacu uri butange impano mu Nzu y’Ubwami, turareka abana bacu akaba ari bo bashyira amafaranga mu gasanduku k’impano. Barabyishimira kubera ko nk’uko babyivugira, baba bagize icyo baha Yehova.” Abana bishimira kugira icyo baha Yehova bakiri bato, baba bashobora no kuzakomeza kubikora bamaze gukura.—Imig 22:6.

YEHOVA ASHYIRA MU GACIRO

12. Gushyira mu gaciro bisobanura iki?

12 Undi muco uhebuje wa Yehova ni ugushyira mu gaciro. Gushyira mu gaciro bisobanura iki? Muri BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya, ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “gushyira mu gaciro” rifashwe uko ryakabaye risobanura “kuva ku izima” (Tito 3:1, 2). Umuntu ushyira mu gaciro ntahora atsimbarara ku mategeko cyangwa ngo abe umuntu utagoragozwa, ukagatiza cyangwa w’umunyamwaga. Ahubwo, yihatira kubana neza n’abandi, akazirikana imimerere barimo. Aba yiteguye gutega abandi amatwi, kandi byaba ngombwa akabemerera ibyo bifuza.

13, 14. (a) Yehova agaragaza ate ko ashyira mu gaciro? (b) Ibyo Imana yakoreye Loti bitwigisha iki ku birebana no gushyira mu gaciro?

13 Yehova agaragaza ate ko ashyira mu gaciro? Azirikana ibyiyumvo by’abagaragu be, kandi incuro nyinshi akabaha ibyo bifuza. Urugero, reka turebe ibyo Yehova yakoreye umukiranutsi Loti. Igihe Yehova yiyemezaga kurimbura imigi ya Sodomu na Gomora, yahaye Loti amabwiriza yumvikanaga neza yo guhungira mu misozi. Ariko bitewe n’impamvu runaka, Loti yinginze Yehova ngo amureke ahungire ahandi. Tekereza nawe! Mu by’ukuri, Loti yari asabye Yehova guhindura amabwiriza yari yamuhaye.—Soma mu Ntangiriro 19:17-20.

14 Hari uwahita avuga ko Loti yari umunyantege nke cyangwa ko atumviraga. Mu by’ukuri, nta mpamvu yari afite yo kugira ubwoba kuko Yehova yari kumurindira aho ari ho hose. Ariko kandi, Loti yagize ubwoba kandi Yehova yazirikanye ibyiyumvo bye. Yamwemereye guhungira mu mugi yashakaga kurimbura. (Soma mu Ntangiriro 19:21, 22.) Ibyo bigaragaza ko Yehova atajya akagatiza cyangwa ngo atsimbarare ku byo yavuze. Ava ku izima kandi ashyira mu gaciro.

15, 16. Amategeko ya Mose yagaragazaga ate ko Yehova ashyira mu gaciro? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

15 Reka dusuzume urundi rugero rugaragaza ko Yehova ashyira mu gaciro, ruri mu Mategeko ya Mose. Iyo Umwisirayeli yabaga ari umukene ku buryo atashoboraga kubona umwana w’intama cyangwa ihene yo gutangaho igitambo, yashoboraga gutanga intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri. Naho se iyo yabaga ari umukene cyane ku buryo atashoboraga kubona n’izo numa ebyiri? Icyo gihe, Yehova yemereraga uwo Mwisirayeli w’umukene gutanga agafu gake. Icyakora, uzirikane iki kintu cy’ingenzi: ntiyari ifu iyo ari yo yose, ahubwo yagombaga kuba ari “ifu inoze,” nk’iyakoreshwaga mu kuzimanira abashyitsi b’imena (Intang 18:6). Kuki urwo rugero rwadufasha?—Soma mu Balewi 5:7, 11.

16 Tekereza uri Umwisirayeli kandi ukaba ukennye. Ugeze mu ihema ry’ibonaniro ufite agafu gake ko gutangaho ituro, noneho ubona Abisirayeli bakize bo bazanye amatungo. Wumvise ufite ipfunwe kubera ko iryo turo ryawe ry’ifu risa n’aho nta gaciro rifite. Ariko wibutse ko ituro ryawe rifite agaciro mu maso ya Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova yasabaga ko iyo fu iba ari nziza cyane. Ni nk’aho Yehova yabaga abwira Abisirayeli b’abakene ati “nzi neza ko mudashobora gutanga ibingana n’iby’abandi, ariko nanone nzi ko mushobora kumpa ibyiza kurusha ibindi.” Mu by’ukuri, Yehova agaragaza ko ashyira mu gaciro azirikana aho ubushobozi bw’abagaragu be bugarukira n’imimerere barimo.—Zab 103:14.

17. Ni uwuhe murimo Yehova yemera?

 17 Dushobora guterwa inkunga no kumenya ko umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro utuma yemera umurimo tumukorera tubigiranye ubugingo bwacu bwose (Kolo 3:23). Mushiki wacu ugeze mu za bukuru wo mu Butaliyani witwa Constance yagize ati “kubwira abandi ibihereranye n’Umuremyi wanjye ni cyo kintu kinshimisha kuruta ibindi. Ni yo mpamvu nkomeza kubwiriza no kwigisha abantu Bibiliya. Rimwe na rimwe, mbabazwa n’uko ntashobora gukora byinshi bitewe n’ibibazo by’uburwayi. Ariko kandi, nzi ko Yehova azi neza aho ubushobozi bwanjye bugarukira kandi ko ankunda, akanishimira ibyo nshoboye gukora.”

TWIGANE UMUCO WA YEHOVA WO GUSHYIRA MU GACIRO

18. Ababyeyi bakwigana bate umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro?

18 Twakwigana dute umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro? Ongera utekereze ku byo Yehova yakoreye Loti. Yehova ni we wari ufite uburenganzira bwo kubwira Loti icyo akora; nyamara kandi, yateze Loti amatwi igihe yamubwiraga ibyifuzo bye, kandi yamukoreye ibyo yifuzaga. Ese niba uri umubyeyi, ushobora kwigana urugero rwa Yehova? Ese ushobora gutega amatwi abana bawe mu gihe hari icyo bagusaba, byaba ngombwa ukabakorera ibyo bifuza? Mu birebana n’ibyo, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nzeri 2007 yavuze ko ababyeyi bashobora kungurana ibitekerezo n’abana babo mu gihe bashyiraho amategeko agenga umuryango. Urugero, mu gihe ababyeyi bifuje kugena isaha abana babo bagomba gutahiraho, baba bafite uburenganzira bwo kuyibashyiriraho. Ariko nubwo bimeze bityo, ababyeyi b’Abakristo bashobora kumva ibitekerezo abana babo batanga ku birebana n’iyo saha. Mu mimerere imwe n’imwe, ababyeyi bashobora guhindura iyo saha, mu gihe byaba bitanyuranyije n’amahame ya Bibiliya. Ababyeyi bashobora kubona ko iyo bazirikanye ibitekerezo by’abana babo mu gihe bashyiraho amategeko agenga umuryango, kuyasobanukirwa no kuyumvira birushaho kuborohera.

19. Abasaza bakwihatira bate kwigana umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro?

19 Abasaza b’itorero bihatira kwigana umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro bazirikana imimerere bagenzi babo bahuje ukwizera barimo. Wibuke ko n’amaturo yatangwaga n’Abisirayeli babaga bakennye cyane Yehova yayahaga agaciro. Mu buryo nk’ubwo, hari abavandimwe na bashiki bacu baba badashobora gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza, wenda bitewe n’uburwayi cyangwa imyaka y’iza bukuru. Byagenda bite se niba abo bavandimwe na bashiki bacu dukunda bumva bibaciye intege? Abasaza bashobora kubizeza ko Yehova abakunda kubera ko bamuha ibyiza kurusha ibindi.—Mar 12:41-44.

20. Ese gushyira mu gaciro bisobanura kwifata, umuntu ntakore byinshi mu murimo w’Imana? Sobanura.

20 Birumvikana ko tutagomba kwitiranya gushyira mu gaciro no kudakora byinshi mu murimo w’Imana, bitewe no kwibabarira (Mat 16:22). Ntitwifuza kwidamararira ngo tureke gukora byinshi mu murimo ngo aha turashyira mu gaciro. Ahubwo, twese tugomba ‘guhatana cyane’ kugira ngo dushyigikire inyungu z’Ubwami (Luka 13:24). Mu by’ukuri, hari ibintu bibiri tugomba kuzirikana. Ku ruhande rumwe, duhatanira gukora byinshi mu murimo wacu. Ku rundi ruhande, twibuka ko Yehova atigera adusaba ibirenze ibyo dushoboye. Iyo tumuhaye ibyiza kurusha ibindi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko bimushimisha. Ese ntitwishimira gukorera Databuja nk’uwo ushimira kandi ushyira mu gaciro? Mu gice gikurikira tuzasuzuma indi mico ibiri ihebuje ya Yehova.—Zab 73:28.

“Ujye wubahisha Yehova ibintu byawe by’agaciro.”—Imig 3:9 (Reba  paragarafu ya 11)

“Ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose.”​—Kolo 3:23 (Reba  paragarafu ya 17)