Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wemera kugororwa n’igihano Yehova aguhaye

Jya wemera kugororwa n’igihano Yehova aguhaye

“Uzanyoboza inama zawe, kandi nyuma yaho uzangeza ku cyubahiro.”​—ZAB 73:24.

1, 2. (a) Ni iki dusabwa kugira ngo tugirane imishyikirano myiza na Yehova? (b) Gusuzuma inkuru zo mu Byanditswe zigaragaza ukuntu abantu bitabiriye igihano cy’Imana biri butumarire iki?

“JYEWEHO, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye. Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye” (Zab 73:28). Muri ayo magambo, umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko yiringiraga Imana. Ni iki cyatumye agera kuri uwo mwanzuro ukomeye? Uwo mwanditsi wa zaburi yabanje kumva ababaye cyane igihe yitegerezaga ukuntu abantu babi bari bafite amahoro. Yaravuze ati “umutima wanjye nawereje ubusa; kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko ndi umwere” (Zab 73:2, 3, 13, 21). Icyakora, igihe yajyaga mu “rusengero rukomeye rw’Imana” byatumye ahindura imitekerereze ye, kandi akomeza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana (Zab 73:16-18). Ibyo byigishije uwo muntu watinyaga Imana isomo ry’ingenzi rikurikira: kuba hamwe n’abagize ubwoko bw’Imana, kwemera inama no kuyikurikiza ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu agirane imishyikirano ya bugufi na Yehova.—Zab 73:24.

2 Natwe twifuza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana nzima kandi y’ukuri. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwemera kugororwa n’inama itugira cyangwa igihano iduha, bityo tukaba abantu yishimira. Mu bihe bya kera Imana yagiye iha abantu n’amahanga uburyo bwo kwemera igihano cyayo ibigiranye imbabazi. Inkuru zivuga uko babyitabiriye zanditswe muri Bibiliya kugira ngo ‘zitwigishe’ kandi ‘zitubere umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe’ (Rom 15:4; 1 Kor 10:11). Gusuzuma izo nkuru biri butume dusobanukirwa imico ya Yehova, kandi bitwereke inyungu dushobora kubona mu gihe twemeye kugororwa na we.

UKO UMUBUMBYI AKORESHA UBUBASHA BWE

3. Muri Yesaya 64:8 no muri Yeremiya 18:1-6 hagaragaza hate ububasha Yehova afite ku bantu? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Muri Yesaya 64:8 hasobanura mu buryo bw’ikigereranyo ububasha Yehova afite ku bantu n’amahanga, hagira hati “Yehova, uri Data. Turi ibumba nawe ukaba Umubumbyi wacu. Twese turi umurimo w’amaboko yawe.” Umubumbyi aba afite ububasha busesuye bwo gufata ibumba akarikoramo igikoresho cyose ashatse. Iryo bumba nta cyo ryabikoraho. Uko ni na ko bimeze ku birebana n’umuntu n’Imana. Umuntu ntashobora kugisha Imana impaka, nk’uko ibumba na ryo ridashobora kugisha impaka umubumbyi.—Soma muri Yeremiya 18:1-6.

4. Ese Imana ibumba abantu cyangwa amahanga uko yishakiye? Sobanura.

4 Yehova yagaragarije Isirayeli ya kera ko yari afite ububasha bwo kubakorera nk’ibyo umubumbyi akorera ibumba. Ariko kandi, Yehova afite aho atandukaniye n’umubumbyi. Umubumbyi ashobora kuvana mu mugoma igikoresho cyose ashatse. Ese Yehova abumba abantu cyangwa amahanga uko yishakiye, bamwe akabagira beza, abandi akabagira babi? Bibiliya igaragaza ko atari ko biri. Yehova yahaye abantu impano nziza cyane yo kwihitiramo ibibanogeye. Ntakoresha ububasha bwe bw’ikirenga mu buryo butesha agaciro iyo mpano. Abantu baba bagomba kwihitiramo kugororwa n’Umuremyi, ari we Yehova.—Soma muri Yeremiya 18:7-10.

5. Yehova akora iki iyo abantu banze ko abagorora?

5 Bigenda bite iyo abantu binangiye bakanga kugororwa n’Umubumbyi Mukuru? Icyo gihe se, Imana ikoresha ite ububasha bwayo? Tekereza uko byagenda ibumba ribaye ridakwiriye kugira ngo umubumbyi arikoremo igikoresho ashaka. Icyo gihe yaribumbamo ikindi gikoresho cyangwa akarita. Ariko kandi, akenshi iyo ibumba ritagize akamaro, umubumbyi ni we uba ufite ikosa. Uko si ko bimeze ku Mubumbyi wacu (Guteg 32:4). Iyo umuntu atemeye ko Yehova amugorora, uwo muntu ni we uba ufite ikosa. Yehova akoresha ububasha afite ku bantu bugereranywa n’ubw’umubumbyi, akabagorora akurikije uko bitwara mu gihe abagorora. Abemera ko abagorora bavamo ibikoresho bifite akamaro. Urugero, Abakristo basutsweho umwuka ni ‘inzabya z’imbabazi’ zabumbwemo ‘inzabya zikoreshwa iby’icyubahiro.’ Ku rundi ruhande, abinangira bakanga kumvira Imana, amaherezo baba ‘inzabya z’umujinya zikwiriye kurimbuka.’—Rom 9:19-23.

6, 7. Ni mu buhe buryo butandukanye Umwami Dawidi n’Umwami Sawuli bitabiriye inama Yehova yabahaye?

 6 Yehova ashobora kugorora abantu abaha inama cyangwa igihano. Dushobora kubona ukuntu akoresha ububasha bwe ku bantu agorora, dusuzumye uko yagoroye abami babiri ba mbere ba Isirayeli, ari bo Sawuli na Dawidi. Igihe Umwami Dawidi yasambanaga na Batisheba, ibyo yakoze byamugizeho ingaruka, bizigira no ku bandi. Nubwo Dawidi yari umwami, ntibyabujije Yehova kumuhana atajenjetse. Imana yohereje umuhanuzi wayo Natani kwa Dawidi amushyiriye ubutumwa bukomeye (2 Sam 12:1-12). Dawidi yabyitwayemo ate? Ibyo yakoze byaramubabaje cyane maze arihana. Imana yagiriye Dawidi imbabazi.—Soma muri 2 Samweli 12:13.

 7 Ibinyuranye n’ibyo, uwo Umwami Dawidi yasimbuye, ari we Sawuli, yanze kumvira inama. Yehova yari yarategetse Sawuli binyuze ku muhanuzi Samweli ko yagombaga kurimbura Abamaleki bose n’amatungo yabo. Sawuli ntiyumviye iryo tegeko ry’Imana. Yarokoye Umwami Agagi, kandi arokora n’amatungo yari yatoranyije. Kubera iki? Ku ruhande rumwe, yabikoze bitewe n’uko yashakaga kwihesha ikuzo (1 Sam 15:1-3, 7-9, 12). Igihe Sawuli yahabwaga inama, yagombaga kureka kwinangira, bityo akemera ko Umubumbyi Mukuru amugorora. Nyamara, Sawuli yanze kugororwa kandi atangira kwisobanura. Yatekereje ko ibyo yari yakoze byari byemewe yitwaje ko yashoboraga gutanga ayo matungo ho igitambo, maze apfobya inama Samweli yari amuhaye. Yehova yanze ko Sawuli akomeza kuba umwami, kandi ntiyongeye kugirana imishyikirano myiza n’Imana y’ukuri.—Soma muri 1 Samweli 15:13-15, 20-23.

Sawuli yapfobeje inama kandi yanga kuyumvira. Yanze kugororwa. (Reba  paragarafu ya 7)

Dawidi yarababaye cyane maze yemera inama. Yemeye kugororwa n’Imana. Ese nawe ni uko? (Reba  paragarafu ya 6)

IMANA NTIROBANURA KU BUTONI

8. Uburyo ishyanga rya Isirayeli ryitwaye igihe Yehova yarigororaga, bitwigisha iki?

8 Abantu si bo bonyine Yehova aha uburyo bwo kwemera kugororwa na we, ahubwo abuha n’amahanga. Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Abisirayeli bavanywe mu bubata bwa Egiputa maze bagirana isezerano n’Imana. Isirayeli yari ishyanga yitoranyirije kandi yari ifite imigisha yo kugororwa n’Imana. Yari imeze nk’ibumba riri ku ruziga rw’Umubumbyi Mukuru. Icyakora, abari bagize iryo shyanga bakomeje gukora ibintu bibi mu maso ya Yehova, ndetse basenga imana z’amahanga yari abakikije. Yehova yagiye abatumaho abahanuzi kugira ngo bisubireho, ariko ntibumvira (Yer 35:12-15). Abisirayeli bahawe igihano gikomeye bitewe no kwinangira kwabo. Kimwe n’urwabya rwari rukwiriye kurimbuka, ubwami bwo mu majyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi bwigaruriwe n’Abashuri, kandi ubwami bwo mu majyepfo bwari bugizwe n’imiryango ibiri na bwo bwigaruriwe n’Abanyababuloni. Ibyo byagombye kuduha isomo rikomeye. Kugira ngo twungukirwe n’ibyo Yehova akora ashaka kutugorora, tugomba kubyemera.

9, 10. Abantu b’i Nineve bitabiriye bate umuburo w’Imana?

9 Nanone kandi, Yehova yahaye abantu b’i Nineve, umurwa mukuru wa Ashuri, uburyo bwo kumvira umuburo we. Ijambo rye ryageze kuri Yona rigira riti “haguruka ujye mu mugi munini wa Nineve ubaburire, ubabwire ko ibibi byabo byazamutse bikangeraho.” Nineve yari yaraciriwe urubanza rwo kurimbuka.—Yona 1:1, 2; 3:1-4.

10 Nyamara kandi, igihe Yona yabwiraga abantu b’i Nineve ko bari bagiye kurimburwa, ‘bizeye Imana, batangaza ko abantu bose biyiriza ubusa kandi bakambara ibigunira, guhera ku ukomeye muri bo kugeza ku woroheje.’ Umwami wabo ‘yahagurutse ku ntebe ye y’ubwami, yiyambura imyambaro ya cyami, yambara ibigunira, yicara mu ivu.’ Abantu b’i Nineve bemeye kugororwa na Yehova maze barihana. Ibyo byatumye Yehova atabateza ibyago.—Yona 3:5-10.

11. Ibyo Yehova yakoreye Abisirayeli n’abantu b’i Nineve bigaragaza uwuhe muco we?

11 Kuba Isirayeli yari ishyanga Yehova yitoranyirije ntibyatumye atayihana. Ku rundi ruhande, abantu b’i Nineve bo ntibari baragiranye isezerano n’Imana. Ariko kandi, Yehova yabagejejeho ubutumwa bwe bw’urubanza kandi igihe babaga nk’ibumba ryiza mu ntoki ze, yarabababariye. Izo ngero zombi zigaragaza ko Yehova Imana yacu ‘atagira uwo arenganya.’—Guteg 10:17.

YEHOVA ASHYIRA MU GACIRO KANDI AGAHUZA N’IMIMERERE

12, 13. (a) Kuki Imana yisubiraho iyo abantu bemeye ko ibagorora? (b) Kuba Yehova “yisubiraho” byagize izihe ngaruka kuri Sawuli? Byamariye iki abantu b’i Nineve?

12 Uburyo Imana iba yiteguye kutugororamo butwereka ko ishyira mu gaciro kandi ko ihuza n’imimerere. Ibyo bigaragazwa n’ibintu Yehova yagiye yiyemeza gukorera abantu akurikije amahame ye akiranuka, ariko nyuma yaho akabihindura bitewe n’imyifatire yabo. Ku birebana n’umwami wa mbere wa Isirayeli, ari we Sawuli, Ibyanditswe bivuga ko Yehova ‘yicujije kuba yaramwimitse ngo abe umwami’ (1 Sam 15:11). Muri Bibiliya harimo inkuru igaragaza uko byagenze igihe abantu b’i Nineve bihanaga bakareka ibibi bakoraga, igira iti “Imana y’ukuri yisubiraho ireka ibyago yari yavuze ko iri bubateze; ntiyabibateza.”—Yona 3:10.

13 Yehova yabanje kwemera Sawuli igihe yamutoranyaga kugira ngo abe umwami wa Isirayeli, ariko nyuma yaho aza kumwanga. Ibyo ntibyatewe n’uko Yehova yari yaribeshye igihe yatoranyaga Sawuli, ahubwo byatewe n’uko uwo mwami yabuze ukwizera kandi akanga kumvira. Imana y’ukuri yisubiyeho ireka guhana abantu b’i Nineve; yahinduye ibyo yari igambiriye kubakorera. Kumenya ko Yehova Umubumbyi wacu ashyira mu gaciro, ahuza n’imimerere, agira neza, ababarira, kandi ko aba yiteguye kwisubiraho mu gihe abakoze ibyaha bihannye, biraduhumuriza rwose!

NTITUKANGE IGIHANO CYA YEHOVA

14. (a) Yehova atugorora ate muri iki gihe? (b) Twagombye kwitwara dute mu gihe Imana ishatse kutugorora?

14 Muri iki gihe, Yehova atugorora cyane cyane binyuze ku Ijambo rye ari ryo Bibiliya, no ku muteguro we (2 Tim 3:16, 17). Ese ntitwagombye kwemera inama cyangwa igihano Yehova aduha akoresheje ubwo buryo? Uko igihe twaba tumaze tubatijwe cyaba kingana kose cyangwa uko inshingano dufite zaba zingana kose, twagombye gukomeza kwemera inama Yehova aduha, tukemera ko ziduhindura tukaba inzabya zikoreshwa iby’icyubahiro.

15, 16. (a) Ni ibihe bitekerezo bidakwiriye umuntu ashobora kugira mu gihe ahawe igihano bigatuma atakaza inshingano? Tanga urugero. (b) Ni iki cyadufasha guhangana n’ibitekerezo bidakwiriye tugira iyo duhawe igihano?

15 Rimwe na rimwe, Yehova aduhana binyuze ku nyigisho ze cyangwa akaduhana akosora imitekerereze yacu. Ikindi gihe bwo, dushobora guhabwa igihano bitewe n’uko tutakoze ibikwiriye. Icyo gihano gishobora gutuma dutakaza inshingano. Reka dufate urugero rwa Dennis * wari umusaza w’itorero. Yakoze icyaha bitewe n’imyanzuro mibi yafashe mu birebana n’ubucuruzi, maze acyahwa mu ibanga. Dennis yumvise ameze ate ku mugoroba batangarijeho ko atakiri umusaza w’itorero? Yagize ati “numvise nta cyo ndi cyo. Mu gihe cy’imyaka isaga 30, nari naragize inshingano nyinshi. Nabaye umupayiniya w’igihe cyose, nkora kuri Beteli, mba umukozi w’itorero, nyuma yaho mba umusaza. Nanone kandi, ni bwo nari nkimara gutanga disikuru yanjye ya mbere mu ikoraniro ry’intara. Mu kanya nk’ako guhumbya, ibyo byose byari biyoyotse. Uretse kuba narumvaga mfite isoni n’ikimwaro, nanone numvaga ntagifite umwanya mu muteguro.”

16 Dennis yagombaga guhindura imyifatire ye, akareka ibyari byaratumye ahabwa igihano. Ariko se, ni iki cyamufashije kunesha ibitekerezo bidakwiriye yari afite? Yagize ati “niyemeje gukomeza kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka. Ubufasha nahawe n’abavandimwe b’Abakristo hamwe n’inkunga navanaga mu bitabo byacu, byaramfashije cyane. Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo ‘Ese waba warigeze kugira inshingano mu itorero rya gikristo? None se ushobora kongera kuzisubirana?,’ yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2009, yari nk’ibaruwa nandikiwe yasubizaga amasengesho yanjye. Inama nishimiye cyane yagiraga iti ‘niba utagifite inshingano z’inyongera mu itorero, ihatire gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka.’” Dennis yafashijwe ate n’igihano yahawe? Yavuze ko nyuma y’imyaka runaka Yehova yongeye kwemera ko aba umukozi w’itorero.

17. Iyo uwakoze icyaha aciwe mu itorero bimufasha bite kwikosora? Tanga urugero.

17 Gucibwa mu itorero ni ikindi gihano Yehova atanga. Birinda itorero ibintu byaryangiza, kandi bishobora gutuma uwakoze icyaha yikosora (1 Kor 5:6, 7, 11). Robert yamaze imyaka hafi 16 yaraciwe. Muri icyo gihe cyose, ababyeyi be n’abo bavukana bumviye rwose inama iboneka mu Ijambo ry’Imana yo kutifatanya n’abakora ibibi, ndetse no kutabasuhuza. Ubu hashize imyaka runaka Robert agaruwe, kandi akomeje kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Igihe bamubazaga icyatumye agarukira Yehova n’abagize ubwoko bwe nyuma y’icyo gihe kirekire yamaze yaraciwe, yavuze ko yafashijwe cyane n’imyitwarire y’abagize umuryango we. Yagize ati “iyo abagize umuryango wanjye baza kwifatanya nanjye, niyo biza kuba gake gusa, wenda bakajya bambaza uko merewe, byari gutuma ntabakumbura, kandi kubakumbura biri mu byatumye ngarukira Imana.”

18. Twagombye kugaragaza ko turi ibumba bwoko ki mu ntoki z’Umubumbyi Mukuru?

18 Ese nubwo tutahabwa igihano nk’icyo, tuzagaragaza ko turi ibumba bwoko ki mu ntoki z’Umubumbyi wacu Mukuru? Tuzitwara dute naduhana? Ese tuzaba nka Dawidi, cyangwa tuzamera nka Sawuli? Umubumbyi Mukuru ni we Data. Ntukibagirwe ko “Yehova acyaha uwo akunda, nk’uko se w’umwana acyaha umwana we yishimira.” Ku bw’ibyo, “ntukange igihano Yehova aguha kandi nagucyaha ntukabyinubire.”—Imig 3:11, 12.

^ par. 15 Amazina yarahinduwe.