Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

“Abana b’Imana y’ukuri” bavugwa mu Ntangiriro 6:2, 4 babayeho mbere y’Umwuzure ni ba nde?

Hari ibintu bigaragaza ko ayo magambo yerekeza ku bana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka. Ariko se ibyo bintu ni ibihe?

Uwa mbere muri iyo mirongo yombi ugira uti “abana b’Imana y’ukuri babona ko abakobwa b’abantu ari beza, maze bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo.”—Intang 6:2.

Mu Byanditswe by’igiheburayo, amagambo ngo “abana b’Imana y’ukuri” n’“abana b’Imana” tuyasanga mu Ntangiriro 6:2, 4; muri Yobu 1:6; 2:1; 38:7; no muri Zaburi ya 89:6. Ni iki iyo mirongo igaragaza ku birebana n’abo ‘bana b’Imana’?

Birumvikana ko “abana b’Imana y’ukuri” bavugwa muri Yobu 1:6, ari ibiremwa by’umwuka byari byakoraniye imbere y’Imana. Satani na we yari kumwe na bo, avuye “kuzerera mu isi” (Yobu 1:7; 2:1, 2). Muri Yobu 38:4-7 na ho havuga ibirebana n’‘abana b’Imana barangururaga amajwi bayisingiza’ igihe ‘yashyiragaho ibuye rikomeza imfuruka’ z’isi. Biragaragara ko abo bana b’Imana ari abamarayika, kuko abantu bari batararemwa. ‘Abana b’Imana’ bavugwa muri Zaburi ya 89:6 ni ibiremwa byo mu ijuru biba hamwe n’Imana, si abantu.

None se “abana b’Imana y’ukuri” bavugwa mu Ntangiriro 6:2, 4, ni ba nde? Dukurikije imirongo yo muri Bibiliya tumaze gusuzuma, bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro w’uko ayo magambo yerekeza ku bana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka baje ku isi.

Hari abantu bumva ko abamarayika badashobora gushishikazwa n’imibonano mpuzabitsina. Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 22:30, agaragaza ko mu ijuru badashaka cyangwa ngo bagire imibonano mpuzabitsina. Ariko kandi, hari igihe abamarayika bagiye bambara imibiri y’abantu, ndetse bagasangira na bo ibyokurya n’ibyokunywa (Intang 18:1-8; 19:1-3). Ku bw’ibyo, bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro w’uko icyo gihe babaga bambaye imibiri y’abantu bashoboraga kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagore.

Hari impamvu zishingiye kuri Bibiliya zituma twemera ko bamwe mu bamarayika babikoze. Muri Yuda 6, 7 hagereranya icyaha cy’abantu b’i Sodomu bari baratwawe n’irari ry’umubiri kugira ngo bawukoreshe ibyo utaremewe, n’icy’“abamarayika batagumye mu buturo bwabo bwa mbere, ahubwo bakava aho bari bagenewe kuba.” Icyo abo bantu b’i Sodomu bari bahuriyeho n’abo bamarayika, ni uko bose ‘bishoye mu busambanyi bukabije, bagatwarwa n’irari ry’umubiri kugira ngo bawukoreshe ibyo utaremewe.’ Muri 1 Petero 3:19, 20 na ho havuga iby’iyo nkuru, hashyira isano hagati y’ibyo abamarayika batumviye bakoze, n’‘iminsi ya Nowa’ (2 Pet 2:4, 5). Ku bw’ibyo, imyifatire yo kutumvira y’abamarayika bo mu gihe cya Nowa ishobora kugereranywa n’icyaha abantu b’i Sodomu n’i Gomora bakoze.

Uwo mwanzuro uhuje n’ukuri kuko twabonye ko “abana b’Imana y’ukuri” bavugwa mu Ntangiriro 6:2, 4 ari abamarayika bambaye imibiri y’abantu maze bagasambana n’abagore.

Bibiliya ivuga ko Yesu ‘yabwirije imyuka yari mu nzu y’imbohe’ (1 Pet 3:19). Ni iki ibyo bisobanura?

Intumwa Petero yagaragaje ko iyo myuka ari ya yindi “itarumviye igihe Imana yakomezaga kwihangana mu minsi ya Nowa” (1 Pet 3:20). Uko bigaragara, Petero yavugaga ibiremwa by’umwuka byahisemo kwifatanya na Satani mu kwigomeka. Yuda yavuze ko abamarayika “batagumye mu buturo bwabo bwa mbere, ahubwo bakava aho bari bagenewe kuba,” Imana ‘yababoheye burundu mu mwijima w’icuraburindi, ibarindiye kuzacirwaho iteka ku munsi ukomeye.’—Yuda 6.

Ni mu buhe buryo ibiremwa by’umwuka byanze kumvira mu minsi ya Nowa? Mbere y’Umwuzure, ibyo biremwa by’umwuka bibi byambaye imibiri y’abantu, nubwo Imana itari yarigeze igambirira ko ibiremwa by’umwuka bikora ibintu nk’ibyo (Intang 6:2, 4). Byongeye kandi, abo bamarayika bagiranye imibonano mpuzabitsina n’abagore, bakoze ibyo imibiri yabo itaremewe. Imana ntiyigeze irema abamarayika igambiriye ko bagirana imibonano mpuzabitsina n’abagore (Intang 5:2). Abo bamarayika babi kandi batumviye bazarimburwa igihe Imana yagennye nikigera. Nk’uko Yuda yabivuze, muri iki gihe bari “mu mwijima w’icuraburindi,” mu nzu y’imbohe yo mu buryo bw’ikigereranyo.

Ni ryari Yesu yabwirije iyo ‘myuka yari mu nzu y’imbohe,’ kandi se yayibwirije ate? Petero yanditse ko ibyo byabaye igihe Yesu yari amaze ‘guhindurwa muzima mu mwuka’ (1 Pet 3:18, 19). Nanone kandi, uzirikane ko Petero yavuze ko Yesu “yagiye kubwiriza.” Kuba yarakoresheje impitagihe bigaragaza ko Yesu yabwirije iyo myuka mbere y’uko Petero yandika urwandiko rwe rwa mbere. Ku bw’ibyo rero, birashoboka ko nyuma y’igihe runaka Yesu azutse, yatangarije iyo myuka mibi igihano gikwiriye izahabwa. Ntiyagiye kuyibwiriza agamije kuyigezaho ubutumwa bw’ibyiringiro. Yayimenyesheje iby’urubanza ruyitegereje (Yona 1:1, 2). Yesu amaze kugaragaza ukwizera n’ubudahemuka kugeza apfuye hanyuma akazurwa, bikaba byaragaragazaga ko Satani atamufiteho ububasha, yari afite impamvu yo gutangariza iyo myuka ubutumwa nk’ubwo bw’urubanza.—Yoh 14:30; 16:8-11.

Mu gihe kiri imbere, Yesu azaboha Satani n’abo bamarayika maze abajugunye ikuzimu (Luka 8:30, 31; Ibyah 20:1-3). Mbere y’uko icyo gihe kigera, ibyo biremwa by’umwuka bitumviye biri mu mwijima w’icuraburindi wo mu buryo bw’umwuka, kandi nta gushidikanya ko bizarimburwa burundu.—Ibyah 20:7-10.