Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO: ESE HARI IDINI WAGIRIRA ICYIZERE?

Kuki wagombye gusuzuma imyizerere y’idini ryawe?

Kuki wagombye gusuzuma imyizerere y’idini ryawe?

Reka tuvuge ko urembye cyane, kandi ukaba ugomba kubagwa. Icyo gihe uba ukeneye kumenya niba umuganga uri bukubage ari uwo kugirirwa icyizere gisesuye, kuko ubuzima bwawe buba buri mu maboko ye. Ese ntibyaba byiza ugenzuye, ukamenya niba ari inararibonye?

Mu buryo nk’ubwo, ni iby’ubwenge kugenzura imyizerere y’idini ryawe. Niba ufite idini ubarizwamo, ubuzima bwawe bwo mu buryo bw’umwuka buba buri mu maboko yaryo, kandi ibyo bishobora gutuma ubona agakiza cyangwa ukakabura.

Yesu yagaragaje ihame ryadufasha gusuzuma idini ryacu nta ho tubogamiye. Yaravuze ati “igiti cyose kimenyekanira ku mbuto zacyo” (Luka 6:44). Urugero, ese iyo usuzumye idini runaka usanga ryera izihe mbuto? Ese abayobozi baryo bibanda cyane ku byo gushakisha amafaranga? Ese abayoboke baryo bakurikiza amahame ya Bibiliya mu gihe habaye intambara cyangwa mu birebana n’umuco? Ese haba hari idini wagirira icyizere? Turagutera inkunga yo gusuzuma ingingo zikurikira.

“Igiti cyose kimenyekanira ku mbuto zacyo.”​—Luka 6:44.