Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Tubwire, ibyo bizaba ryari?”

“Tubwire, ibyo bizaba ryari?”

“Ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?”​—MAT 24:3.

1. Kimwe n’intumwa, dushishikazwa no kumenya iki?

UMURIMO Yesu yakoreye hano ku isi wari hafi kurangira, kandi abigishwa be bari bashishikajwe no kumenya uko byari kuzabagendekera. Ku bw’ibyo, iminsi mike mbere y’uko apfa, bane mu ntumwa ze baramubajije bati “ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Mat 24:3; Mar 13:3). Yesu yabashubije ababwira ubuhanuzi bwari bukubiyemo byinshi, buri muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Muri ubwo buhanuzi, Yesu yavuzemo ibintu byinshi bishishikaje. Ibyo yavuze bidufitiye akamaro cyane, kubera ko natwe dushishikajwe no kumenya uko bizagenda mu gihe kiri imbere.

2. (a) Ni ibihe bintu twagiye dushaka gusobanukirwa uko imyaka yagiye ihita? (b) Ni ibihe bibazo bitatu turi busuzume?

2 Mu gihe cy’imyaka myinshi, abagaragu ba Yehova bagiye biga ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’iminsi y’imperuka babyitondeye. Babaga bashaka gusobanukirwa neza igihe amagambo ya Yesu yari kuzasohorera. Kugira ngo tugaragaze ukuntu twagiye turushaho gusobanukirwa ibintu, nimucyo dusuzume ibibazo bitatu bikurikira: “umubabaro ukomeye” uzatangira ryari? Ni ryari Yesu azaca urubanza rwo gutandukanya “intama” n’“ihene”? Yesu “azaza” ryari?—Mat 24:21; 25:31-33.

UMUBABARO UKOMEYE UZATANGIRA RYARI?

3. Mu gihe cyashize, twatekerezaga ko umubabaro ukomeye watangiye ryari?

3 Twamaze imyaka myinshi twumva ko umubabaro ukomeye watangiranye n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose yabaye mu mwaka wa 1914, kandi ko Yehova ‘yagabanyije iyo minsi’ mu mwaka wa 1918 igihe iyo ntambara yarangiraga, kugira ngo abasigaye bashobore kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Mat 24:21, 22). Twumvaga ko igihe uwo murimo wo kubwiriza wari kuba urangiye, isi ya Satani yari kurimburwa. Ku bw’ibyo, twatekerezaga ko umubabaro ukomeye wari kuba mu byiciro bitatu bikurikira: wari kugira intangiriro (1914-1918), ugasa n’uhagaze (kuva mu mwaka wa 1918), hanyuma ukarangirana na Harimagedoni.

4. Ni iki twamenye cyatumye turushaho gusobanukirwa ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’iminsi y’imperuka?

4 Icyakora, ubwo twakomezaga gusuzuma ubuhanuzi bwa Yesu, twasobanukiwe ko igice kimwe cy’ubwo buhanuzi buhereranye n’iminsi y’imperuka cyari gusohora mu buryo bubiri (Mat 24:4-22). Cyabanje gusohorera kuri Yudaya mu kinyejana cya mbere, kandi cyari kugira irindi sohozwa mu rwego rw’isi yose muri iki gihe. Ibyo byatumye turushaho gusobanukirwa ibintu byinshi. *

5. (a) Ni ikihe gihe kigoye cyatangiye mu mwaka wa 1914? (b) Icyo gihe gihuza n’ikihe gihe cyo mu kinyejana cya mbere?

5 Nanone kandi, twasobanukiwe ko icyiciro cya mbere cy’umubabaro ukomeye kitatangiye mu mwaka wa 1914. Kubera iki? Ni ukubera ko ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko intambara z’amahanga atari zo zizaba intangiriro y’umubabaro ukomeye, ahubwo ko ari igitero kizagabwa ku idini ry’ikinyoma. Ku bw’ibyo, ibyabaye mu mwaka wa 1914 ntibyari intangiriro y’umubabaro ukomeye, ahubwo byari “intangiriro yo kuramukwa” (Mat 24:8). Uko “kuramukwa” guhuza n’ibyabaye i Yerusalemu n’i Yudaya kuva mu mwaka wa 33 kugeza mu wa 66.

6. Ni iki kizagaragaza ko umubabaro ukomeye watangiye?

6 Ni iki kizagaragaza ko umubabaro ukomeye watangiye? Yesu yaravuze ati “nimubona igiteye ishozi kirimbura cyavuzwe binyuze ku muhanuzi Daniyeli gihagaze ahera, (ubisoma akoreshe ubushishozi,) icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi” (Mat 24:15, 16). Mu isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi, ‘guhagarara ahera’ byabaye mu mwaka wa 66 igihe ingabo z’Abaroma (ni ukuvuga “igiteye ishozi”) zateraga Yerusalemu n’urusengero rwayo (ahantu Abayahudi babonaga ko ari ahera). Mu isohozwa ryagutse ry’ubwo buhanuzi, ‘guhagarara’ ahera bizaba igihe Umuryango w’Abibumbye (ni ukuvuga “igiteye ishozi” cyo muri iki gihe) uzatera amadini yiyita aya gikristo (ayo abiyita Abakristo babona ko ari ayera) n’andi agize Babuloni Ikomeye. Icyo gitero kinavugwa mu Byahishuwe 17:16-18. Ni cyo kizaba intangiriro y’umubabaro ukomeye.

7. (a) Byagenze bite kugira ngo abantu ‘barokoke’ mu kinyejana cya mbere? (b) Ni iki twakwitega ko kizaba mu gihe kiri imbere?

7 Nanone kandi, Yesu yavuze ko ‘iyo minsi izagabanywa.’ Isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi ryabaye mu mwaka wa 66, igihe ingabo z’Abaroma ‘zagabanyaga’ iminsi igitero cyazo cyari kumara. Hanyuma, Abakristo basutsweho umwuka bari i Yerusalemu n’i Yudaya barahunze, bituma ‘barokoka.’ (Soma muri Matayo 24:22; Mal 3:17.) None se, ni iki twakwitega ko kizaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye ugiye kuza? Yehova ‘azagabanya’ igihe igitero Umuryango w’Abibumbye uzagaba ku idini ry’ikinyoma kizamara; ntazemera ko idini ry’ukuri ririmburanwa n’iry’ikinyoma. Ibyo bizatuma abagize ubwoko bw’Imana barokoka.

8. (a) Ni ibihe bintu bizabaho icyiciro cya mbere cy’umubabaro ukomeye nikirangira? (b) Uko bigaragara, ni ryari uwa nyuma mu bantu 144.000 azabona ingororano mu ijuru? (Reba ibisobanuro by’inyongera.)

 8 Bizagenda bite icyiciro cya mbere cy’umubabaro ukomeye nikirangira? Amagambo ya Yesu agaragaza ko hazashira igihe runaka maze Harimagedoni igatangira. Ni iki kizaba hagati aho? Igisubizo tugisanga mu magambo ari muri Ezekiyeli 38:14-16 no muri Matayo 24:29-31. * (Hasome.) Nyuma yaho hazaba Harimagedoni, ari yo ndunduro y’umubabaro ukomeye, ikaba ihwanye n’irimbuka rya Yerusalemu ryabaye mu mwaka wa 70 (Mal 4:1). Uwo mubabaro ukomeye uzasozwa n’intambara ya Harimagedoni, uzaba udasanzwe, ‘utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi’ (Mat 24:21). Nurangira, Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi buzatangira gutegeka.

9. Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwa Yesu buvuga ibirebana n’umubabaro ukomeye bufitiye akamaro abagize ubwoko bwa Yehova?

9 Ubwo buhanuzi buvuga ibihereranye n’umubabaro ukomeye buradukomeza. Kubera iki? Kuko butwizeza ko abagize ubwoko bwa Yehova bazarokoka umubabaro ukomeye mu rwego rw’itsinda, uko imibabaro bazahura na yo yaba iri kose (Ibyah 7:9, 14). Ikirenze byose, twishimira ko kuri Harimagedoni Yehova azagaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga, kandi ko azeza izina rye ryera.—Zab 83:18; Ezek 38:23.

NI RYARI YESU AZACA URUBANZA RWO GUTANDUKANYA INTAMA N’IHENE?

10. Mu gihe cyashize, twumvaga ko urubanza rwo gutandukanya intama n’ihene rwari kuba ryari?

10 Reka noneho turebe igihe ikindi gice cy’ubuhanuzi bwa Yesu kizasohorera, ni ukuvuga urubanza rwo gutandukanya intama n’ihene (Mat 25:31-46). Mu gihe cyashize, twatekerezaga ko urwo rubanza rwari kuba mu gihe cy’iminsi y’imperuka, uhereye mu mwaka wa 1914. Twumvaga ko abantu bose bari kwanga ubutumwa bw’Ubwami kandi bagapfa mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, bari gupfa ari ihene, badafite ibyiringiro byo kuzazuka.

11. Kuki guca urubanza rwo gutandukanya intama n’ihene bitatangiye mu mwaka wa 1914?

11 Mu mwaka wa 1995, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yongeye gusuzuma ibivugwa muri Matayo 25:31, hagira hati “igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo.” Byagaragaye ko Yesu yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana mu mwaka wa 1914, ariko ko icyo gihe ‘aticaye ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo’ kugira ngo acire “amahanga yose” urubanza. (Mat 25:32; gereranya na Daniyeli 7:13.) Ariko kandi, mu mugani w’intama n’ihene, mu buryo bw’ibanze Yesu agaragaramo ari Umucamanza. (Soma muri Matayo 25:31-34, 41, 46.) Kubera ko mu mwaka wa 1914 Yesu yari ataratangira gucira urubanza amahanga yose, guca urubanza rwo gutandukanya intama n’ihene ntibyari gutangira muri uwo mwaka. * None se, ni ryari Yesu azatangira guca urwo rubanza?

12. (a) Ni ryari Yesu azacira amahanga yose urubanza? (b) Ni ibihe bintu bivugwa muri Matayo 24:30, 31 no muri Matayo 25:31-33, 46?

 12 Ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’iminsi y’imperuka bugaragaza ko nyuma y’irimbuka ry’idini ry’ikinyoma ari bwo azacira amahanga yose urubanza. Nk’uko byavuzwe muri  paragarafu ya 8, bimwe mu bintu bizaba icyo gihe bigaragara muri Matayo 24:30, 31. Nusuzuma ibivugwa muri iyo mirongo, uri bubone ko Yesu yavuzemo ibintu bihuje n’ibyo yavuze mu mugani w’intama n’ihene. Urugero, Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika; amoko yose n’amahanga yose azateranyirizwa hamwe; abazagaragara ko ari intama ‘bazubura imitwe’ kubera ko bazahabwa “ubuzima bw’iteka.” * Abazagaragara ko ari ihene ‘bazikubita mu gituza baboroga,’ kuko bazaba bazi ko bagiye ‘kurimburwa iteka ryose.’—Mat 25:31-33, 46.

13. (a) Ni ryari Yesu azacira abantu urubanza agaragaza ko ari intama cyangwa ko ari ihene? (b) Ibyo bituma tubona dute umurimo wacu wo kubwiriza?

13 Ku bw’ibyo se, ni uwuhe mwanzuro twafata? Twafata umwanzuro w’uko Yesu azacira abantu bo mu mahanga yose urubanza agaragaza ko ari intama cyangwa ko ari ihene, naza mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Hanyuma kuri Harimagedoni, ari yo ndunduro y’umubabaro ukomeye, abagereranywa n’ihene “bazarimburwa” iteka ryose. Ibyo bituma tubona dute umurimo wacu wo kubwiriza? Bidufasha kubona ko ari uw’ingenzi cyane. Mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, abantu baracyafite igihe cyo guhindura imitekerereze yabo maze bakagendera mu nzira nto cyane “ijyana abantu ku buzima” (Mat 7:13, 14). Tuvugishije ukuri, muri iki gihe abantu bashobora kugaragaza imyifatire y’abagereranywa n’intama cyangwa iy’abagereranywa n’ihene. Ariko kandi, twagombye kwibuka ko urubanza rwa nyuma ruzagaragaza intama n’ihene, ruzaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Bityo rero, dufite impamvu zumvikana zo gukomeza gufasha abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bumve ubutumwa bw’Ubwami kandi babwitabire.

Mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, abantu baracyafite igihe cyo guhindura imitekerereze yabo (Reba paragarafu ya 13)

YESU AZAZA RYARI?

14, 15. Ni iyihe mirongo ine y’Ibyanditswe ivuga ibihereranye n’igihe Kristo azaza ari Umucamanza?

14 Ese gukomeza gusuzuma ubuhanuzi bwa Yesu biri butume tubona ko dukwiriye guhindura uko twumvaga ibirebana n’igihe ibindi bintu by’ingenzi bivugwa muri ubwo buhanuzi bizasohorera? Ubwo buhanuzi ubwabwo buduha igisubizo. Reka tubisuzume.

15 Mu buhanuzi bwa Yesu buboneka muri Matayo 24:29–25:46, yavuzemo cyane cyane ibintu byari kuzaba muri iyi minsi y’imperuka n’ibizaba mu mubabaro ukomeye ugiye kuza. Aho ngaho, Yesu yavuze ibihereranye no ‘kuza’ kwe incuro umunani zose. Yavuze ibirebana n’umubabaro ukomeye agira ati “bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu.” ‘Ntimuzi umunsi Umwami wanyu azaziraho.’ ‘Igihe mudatekereza ni cyo Umwana w’umuntu azaziramo.’ No mu mugani wa Yesu uvuga iby’intama n’ihene, yagize ati “Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo” (Mat 24:30, 42, 44; 25:31). Iyo mirongo y’Ibyanditswe yose uko ari ine yerekeza ku gihe Kristo azaza ari Umucamanza. Indi mirongo ine y’Ibyanditswe dusangamo ubwo buhanuzi bwa Yesu ni iyihe?

16. Indi mirongo y’Ibyanditswe ivuga ibyo kuza kwa Yesu ni iyihe?

16 Yesu yavuze ibirebana n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge agira ati “uwo mugaragu arahirwa shebuja naza agasanga abigenza atyo.” Mu mugani wa Yesu uvuga iby’abakobwa b’abanyabwenge n’ab’abapfapfa, yagize ati ‘mu gihe bari bagiye kugura [amavuta] umukwe aba araje.’ Naho mu mugani w’italanto, yagize ati “hashize igihe kirekire, shebuja w’abo bagaragu araza.” Muri uwo mugani, shebuja yaravuze ati ‘ningaruka [‘ninza,’ Bibiliya Yera] nzabone ibyanjye’ (Mat 24:46; 25:10, 19, 27). Iyo mirongo uko ari ine igaragaza ko Yesu azaza ryari?

17. Mu gihe cyahise, twavugaga ko kuza kwa Yesu kuvugwa muri Matayo 24:46 kwabaye ryari?

17 Mu gihe cyahise, twagiye tuvuga mu bitabo byacu ko iyo mirongo ine ya nyuma yerekeza ku gihe Yesu yazaga mu mwaka wa 1918. Urugero, reka dusuzume amagambo Yesu yavuze ku birebana n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ (Soma muri Matayo 24:45-47.) Twumvaga ko ‘kuza’ kuvugwa mu murongo wa 46 kwerekezaga ku gihe Yesu yazaga mu mwaka wa 1918, aje kugenzura imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abasutsweho umwuka, kandi ko uwo mugaragu yashinzwe ibyo Shebuja atunze byose mu mwaka wa 1919 (Mal 3:1). Icyakora, gukomeza gusuzuma ubuhanuzi bwa Yesu bigaragaza ko hari icyo dukwiriye guhindura mu birebana n’uko twumvaga ibihereranye n’igihe bimwe mu bivugwa mu buhanuzi bwe byari gusohorera. Kubera iki?

18. Gusuzuma ubuhanuzi bwose bwa Yesu bituma tugera ku wuhe mwanzuro ku bihereranye no kuza kwe?

18 Mu mirongo yose ibanziriza uwo muri Matayo 24:46, ijambo ‘kuza’ ryerekeza ku gihe Yesu azaza guca urubanza no kurusohoza mu gihe cy’umubabaro ukomeye (Mat 24:30, 42, 44). Nanone kandi, nk’uko twabibonye muri  paragarafu ya 12, ‘kuza’ kwa Yesu kuvugwa muri Matayo 25:31 kwerekeza kuri icyo gihe azaba aje guca urubanza. Ku bw’ibyo, bihuje n’ubwenge kuvuga ko igihe Yesu azaza gushinga umugaragu wizerwa ibyo atunze byose, nk’uko bivugwa muri Matayo 24:46, 47, na byo byerekeza ku gihe azaza, mu mubabaro ukomeye. Koko rero, gusuzuma ubwo buhanuzi bwose bwa Yesu bigaragaza neza ko iyo mirongo yose uko ari umunani ivuga ibyo kuza kwe, yerekeza ku gihe kizaza cyo guca urubanza mu mubabaro ukomeye.

19. Ni ibihe bisobanuro bishya twabonye, kandi se ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu bice bikurikira?

19 Muri make, ni iki twabonye? Twatangiye iki gice twibaza ibibazo bitatu. Mbere na mbere, twabonye ko umubabaro ukomeye utatangiye mu mwaka wa 1914, ahubwo ko uzatangira igihe Umuryango w’Abibumbye uzagaba igitero kuri Babuloni Ikomeye. Nanone, twasuzumye impamvu urubanza Yesu azaca rwo kugaragaza intama n’ihene rutatangiye mu mwaka wa 1914, ahubwo ko ruzaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Hanyuma, twabonye ko mu mwaka wa 1919 atari bwo Yesu yaje kugira ngo ashinge umugaragu wizerwa ibyo atunze byose, ahubwo ko azabimushinga mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ku bw’ibyo, ibyo bibazo uko ari bitatu byerekeza ku bintu bizaba mu gihe kimwe, ni ukuvuga igihe cy’umubabaro ukomeye. Ni mu buhe buryo ibyo bintu bishya twabonye bigira icyo bihindura ku birebana n’uko twari dusobanukiwe urugero Yesu yatanze ruvuga iby’umugaragu wizerwa? Kandi se, ni mu buhe buryo bituma duhindura uko twumvaga indi migani ya Yesu ivugwamo ibintu bisohora muri iyi minsi y’imperuka? Ibyo bibazo by’ingenzi tuzabisuzuma mu bice bikurikira.

 

^ par. 4 Paragarafu ya 4: [1] Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igazeti y’​Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira 1994, ku ipaji ya 13-24, n’iyo ku itariki ya  , n’iyo ku itariki ya 1 Gicurasi 1999, ku ipaji ya 8-20.

^ par. 8 Paragarafu ya 8: [2] Kimwe mu bintu bivugwa muri iyo mirongo ni ‘uguteranyiriza hamwe abatoranyijwe’ (Mat 24:31). Ku bw’ibyo, biragaragara ko abasutsweho umwuka bose bazaba bakiri ku isi icyiciro cya mbere cy’umubabaro ukomeye kirangiye, bazajyanwa mu ijuru igihe runaka mbere y’uko intambara ya Harimagedoni itangira. Ibyo bihinduye ibisobanuro byatanzwe kuri iyo ngingo mu “Bibazo by’abasomyi,” byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1990, ku ipaji ya 30 (mu gifaransa).

^ par. 11 Paragarafu ya 11: [3] Reba Ibice byo kwigwa, Igice cya 11, ipaji ya 23-32.

^ par. 12 Paragarafu ya 12: [4] Reba inkuru ihuje n’iyo muri Luka 21:28.