Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwarejejwe

Mwarejejwe

“Mwaruhagiwe muracya, mwarejejwe.”—1 KOR 6:11.

1. Ni ibihe bikorwa bibi Nehemiya yasanze abantu bakora igihe yasubiraga i Yerusalemu? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

ABATURAGE b’i Yerusalemu barimo barijujuta. Umunyamahanga urwanya ubwoko bwa Yehova asigaye aba mu cyumba cy’urusengero. Abalewi baragenda bareka inshingano zabo. Aho kugira ngo abakuru b’ubwo bwoko bafate iya mbere muri gahunda yo gusenga Yehova, bacuruza ku Isabato. Abisirayeli benshi barashyingiranwa n’abanyamahanga. Ibyo ni bimwe mu bikorwa bibi Nehemiya yasanze abantu bakora igihe yasubiraga i Yerusalemu nyuma y’umwaka wa 443 Mbere ya Yesu.—Neh 13:6.

2. Isirayeli yahindutse ite ishyanga ryejejwe?

2 Isirayeli yari ishyanga ryari ryariyeguriye Imana. Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Abisirayeli bari biteguye gukora ibyo Yehova ashaka. Baravuze bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora” (Kuva 24:3). Ku bw’ibyo, Imana yarabejeje, cyangwa ibatoranyiriza kuba ubwoko bwayo. Ibyo byari ibintu bihebuje rwose! Imyaka mirongo ine nyuma yaho, Mose yarabibukije ati “muri ubwoko bwera bwa Yehova Imana yanyu. Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mube ubwoko bwe, umutungo we bwite.”—Guteg 7:6.

3. Igihe Nehemiya yageraga i Yerusalemu ku ncuro ya kabiri, yasanze Abayahudi bameze bate mu buryo bw’umwuka?

3 Ikibabaje ni uko ibyishimo Abisirayeli bagize igihe babaga ishyanga ryera, bitamaze kabiri. Nubwo igihe cyose habaga hari abantu bakorera Imana, Abayahudi muri rusange bahangayikishwaga no kugaragara inyuma ko ari abera cyangwa ko bubahaga Imana, aho guhangayikishwa no gukora ibyo ishaka. Igihe Nehemiya yageraga i Yerusalemu ku ncuro ya kabiri, abasigaye b’indahemuka bari bamaze imyaka igera ku ijana bavuye i Babuloni kugira ngo basubizeho ugusenga k’ukuri. Icyo gihe nabwo, iryo shyanga ntiryari rikigira umwete mu bintu by’umwuka.

4. Ni ibihe bintu turi busuzume byadufasha gukomeza kuba abantu bera?

4 Kimwe n’Abisirayeli, Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe na bo Imana yarabejeje. Abakristo basutsweho umwuka hamwe n’abagize “imbaga y’abantu benshi” bose ni abera, ni ukuvuga ko batoranyirijwe gukora umurimo wera (Ibyah 7:9, 14, 15; 1 Kor 6:11). Nta n’umwe muri twe wifuza kudakomeza kuba umuntu wera mu maso y’Imana, nk’uko byaje kugendekera Abisirayeli. Ni iki cyadufasha kugira ngo dukomeze kuba abera kandi tube ingirakamaro mu murimo wa Yehova? Muri iki gice, turi busuzume ibi bintu bine bigaragara muri Nehemiya igice cya 13: (1) kwirinda incuti mbi; (2) gushyigikira gahunda za gitewokarasi; (3) gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere; (4) gukomeza kugira imico igaragaza ko uri Umukristo. Nimucyo tubisuzume.

JYA WIRINDA INCUTI MBI

Nehemiya yagaragaje ate ko yari indahemuka kuri Yehova? (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6)

5, 6. Eliyashibu na Tobiya bari bantu ki, kandi se kuki Eliyashibu yemeye kugirana ubucuti na Tobiya?

5 Soma muri Nehemiya 13:4-9. Dukikijwe n’abantu bafite imyifatire mibi, akaba ari yo mpamvu gukomeza kuba abera bitatworohera. Reka dufate urugero rwa Eliyashibu na Tobiya. Eliyashibu yari umutambyi mukuru, naho Tobiya we yari Umwamoni, kandi ashobora kuba yari umutegetsi wo mu rwego rw’ibanze mu karere ka Yudaya kategekwaga n’Abaperesi. Tobiya n’abo bari bafatanyije bari bararwanyije Nehemiya kugira ngo atongera kubaka inkuta za Yerusalemu (Neh 2:10). Abamoni ntibari bemerewe kugera mu rusengero (Guteg 23:3). None se, kuki umutambyi mukuru yahaye Tobiya, wari umwe muri bo, ahantu ho kuba mu cyumba cyo kuriramo cy’urusengero?

6 Tobiya yari incuti ya Eliyashibu. Tobiya n’umuhungu we Yehohanani bari barashatse Abayahudikazi, kandi Abayahudi benshi bashimagizaga Tobiya (Neh 6:17-19). Umwe mu buzukuru ba Eliyashibu yari umukwe wa Sanibalati, guverineri wa Samariya, akaba yari umwe mu nkoramutima za Tobiya (Neh 13:28). Ibyo bishobora kumvikanisha impamvu Umutambyi Mukuru Eliyashibu yemeraga gukora ibyo Tobiya utarizeraga kandi warwanyaga ubwoko bwa Yehova yamusabaga. Ariko Nehemiya yagaragaje ko yari indahemuka kuri Yehova, asohora ibikoresho byose bya Tobiya byari muri icyo cyumba cyo kuriramo, abijugunya hanze.

7. Ni iki abasaza n’abandi bakora kugira ngo birinde kuba abantu banduye mu maso ya Yehova?

7 Kubera ko turi ubwoko bwiyeguriye Yehova, ni we mbere na mbere tugomba kubera indahemuka. Gukurikiza amahame ye akiranuka ni byo byonyine byatuma dukomeza kuba abantu bera mu maso ye. Ntitugomba kurutisha amasano y’umuryango amahame ya Bibiliya. Abasaza b’Abakristo bakora ibihuje n’imitekerereze ya Yehova, aho gukora ibihuje n’ibitekerezo cyangwa ibyiyumvo byabo (1 Tim 5:21). Birinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma badakomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana.—1 Tim 2:8.

8. Ni iki abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye bose bagombye kwibuka ku birebana n’abo bifatanya na bo?

8 Byaba byiza twibutse ko “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Kor 15:33). Bamwe muri bene wacu bashobora gutuma dukora ibintu bibi. Eliyashibu yari yaratanze urugero rwiza igihe yashyigikiraga Nehemiya byimazeyo mu mirimo yo kongera kubaka inkuta za Yerusalemu (Neh 3:1). Ariko uko bigaragara, ingeso mbi za Tobiya n’iz’abandi zaje gutuma Eliyashibu akora ibintu byatumye aba umuntu wanduye mu maso ya Yehova. Incuti nziza zidutera inkunga yo gukora ibikorwa byiza bya gikristo, urugero nko gusoma Bibiliya, kujya mu materaniro no kubwiriza. Bene wacu badutera inkunga yo gukora ibikwiriye ni abo gushimirwa cyane, kandi turabakunda.

JYA USHYIGIKIRA GAHUNDA ZA GITEWOKARASI

9. Kuki gahunda z’urusengero zitagendaga neza, kandi se ni ba nde Nehemiya yabigayiye?

9 Soma muri Nehemiya 13:10-13. Uko bigaragara, igihe Nehemiya yasubiraga i Yerusalemu, abantu bari bararetse kujyana amaturo mu rusengero. Kubera ko Abalewi batari bakibona ayo maturo yo kubafasha, bari baratangiye kureka inshingano zabo bakigira gukora mu mirima yabo. Nehemiya yabigayiye abatware. Uko bigaragara, ntibitaga ku nshingano zabo. Bashobora kuba batarakaga abantu icya cumi cyangwa bagihabwa ntibacyohereze ku rusengero, nk’uko babisabwaga (Neh 12:44). Ku bw’ibyo, Nehemiya yashyizeho gahunda yo gukusanya icya cumi. Yashyizeho abagabo biringirwa bo kugenzura ibyazanwaga mu bubiko bw’urusengero n’uko byari kuzajya bitangwa.

10, 11. Abagize ubwoko bw’Imana bashyigikira bate ugusenga k’ukuri?

10 Ese ibyo hari icyo bitwigisha? Yego rwose. Bitwibutsa ko dufite inshingano ihebuje yo kubahisha Yehova ibintu byacu by’agaciro (Imig 3:9). Iyo dutanze impano zo gushyigikira umurimo we, tuba tumuhaye ibintu byari bisanzwe ari ibye (1 Ngoma 29:14-16). Dushobora gutekereza ko tudafite byinshi byo gutanga, ariko iyo dufite icyo cyifuzo, buri wese muri twe ashobora kugira icyo atanga.—2 Kor 8:12.

11 Hari umuryango wari ufite abana benshi wamaze imyaka myinshi utumira umugabo n’umugore we bageze mu za bukuru b’abapayiniya ba bwite, bagasangira amafunguro rimwe mu cyumweru. Nubwo abo babyeyi bari bafite abana umunani, umugore yakundaga kuvuga ati “ko nsanzwe ntekera abantu icumi, kongeraho abandi babiri hari ikibazo biteye?” Kuba barabatumiraga rimwe mu cyumweru ngo basangire, bishobora gusa n’aho nta cyo byari bivuze. Ariko abo bapayiniya babashimiraga cyane uwo muco babagaragarizaga wo kwakira abashyitsi, kandi na bo bagiriye akamaro uwo muryango. Babwiraga abagize uwo muryango amagambo atera inkunga n’inkuru z’ibyo bahuraga na byo mu murimo, kandi ibyo byatumye abana bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nyuma y’igihe, abo bana bose bakoze umurimo w’igihe cyose.

12. Ni mu buhe buryo abagabo bafite inshingano mu itorero babera abandi icyitegererezo?

12 Irindi somo twakuramo ni uko, kimwe na Nehemiya, muri iki gihe abagabo bafite inshingano mu itorero bafata iya mbere bagashyigikira gahunda za gitewokarasi. Babera icyitegererezo abagize itorero. Mu birebana n’ibyo, nanone abasaza bigana intumwa Pawulo. Yashyigikiye ugusenga k’ukuri kandi aha abandi amabwiriza y’ingirakamaro. Urugero, yatanze inama nyinshi zirebana n’uko abantu bari kujya bateganya impano zo gutanga.—1 Kor 16:1-3; 2 Kor 9:5-7.

JYA USHYIRA IBINTU BY’UMWUKA MU MWANYA WA MBERE

13. Ni mu buhe buryo bamwe mu Bayahudi batubahirizaga Isabato?

13 Soma muri Nehemiya 13:15-21. Turamutse duhangayikishijwe cyane n’ibintu by’umubiri, dushobora gucika intege mu buryo bw’umwuka. Dukurikije ibivugwa mu Kuva 31:13, Isabato ya buri cyumweru yibutsaga Abisirayeli ko bari ubwoko bwejejwe. Umunsi w’Isabato wari ugenewe gahunda y’iby’umwuka mu muryango, gusenga no gutekereza ku Mategeko y’Imana. Icyakora, bamwe mu bantu bo mu gihe cya Nehemiya babonaga ko umunsi w’Isabato wari nk’indi yose, mbese ko wari umunsi w’ubucuruzi. Gahunda yo kuyoboka Imana barayirengagizaga. Nehemiya abibonye, yategetse ko bakinga amarembo y’umugi kandi yirukana abacuruzi b’abanyamahanga mbere y’uko Isabato itangira.

14, 15. (a) Byatugendekera bite tugiye tumara igihe kinini dushaka amafaranga? (b) Twakwinjira dute mu kiruhuko cy’Imana?

14 Urugero rwa Nehemiya rutwigisha iki? Rutwigisha ko tutagombye kurangara ngo tumare igihe kinini dushaka amafaranga. Dushobora kurangazwa n’akazi dukora, cyane cyane niba tugakunda. Ariko wibuke umuburo Yesu yatanze urebana no gukorera abatware babiri. (Soma muri Matayo 6:24.) Ese nubwo Nehemiya yashoboraga kubona amafaranga menshi, yakoresheje ate igihe cye ubwo yari i Yerusalemu (Neh 5:14-18)? Aho kugira ngo akorane imirimo y’ubucuruzi n’abantu b’i Tiro cyangwa abandi, yitangiye gufasha abavandimwe be no gukora ibintu byatumaga izina rya Yehova ryezwa. Mu buryo nk’ubwo, icyo abasaza n’abakozi b’itorero bashyira mu mwanya wa mbere ni ugufasha itorero, kandi bagenzi babo bahuje ukwizera barabibakundira. Ibyo bituma mu bagize ubwoko bw’Imana harangwa urukundo, amahoro n’umutekano.—Ezek 34:25, 28.

15 Nubwo Abakristo badasabwa kubahiriza Isabato ya buri cyumweru, Pawulo avuga ko ‘hakiriho ikiruhuko cy’isabato kigenewe abantu b’Imana.’ Yongeyeho ati ‘umuntu winjiye mu kiruhuko cy’Imana na we aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse imirimo yayo’ (Heb 4:9, 10). Twe Abakristo dushobora kwinjira mu kiruhuko cy’Imana tuyumvira kandi tugakora ibihuje n’umugambi wayo. Ese wowe n’abagize umuryango wawe mushyira mu mwanya wa mbere gahunda y’iby’umwuka mu muryango, amateraniro no kubwiriza? Bishobora kuba ngombwa ko twereka umukoresha wacu cyangwa abo dukorana ko umurimo wa Yehova ari wo dushyira mu mwanya wa mbere, cyane cyane niba batawuha agaciro. Mu buryo bw’ikigereranyo, bishobora kuba ngombwa ko ‘dukinga inzugi z’umugi kandi tukirukana abantu b’i Tiro’ kugira ngo dushyire ibintu byera mu mwanya wa mbere kandi tubyiteho uko bikwiriye. Kubera ko twamaze kwezwa, byaba byiza twibajije tuti “ese imibereho yanjye igaragaza ko natoranyirijwe gukora umurimo wa Yehova?”—Mat 6:33.

KOMEZA KUGIRA IMICO IGARAGAZA KO URI UMUKRISTO

16. Ni mu buhe buryo abantu bo mu gihe cya Nehemiya batari bagikurikiza ibyasabwaga ubwoko bw’Imana bwejejwe?

16 Soma muri Nehemiya 13:23-27. Mu gihe cya Nehemiya, abagabo b’Abisirayeli bashakaga abagore b’abanyamahanga. Igihe Nehemiya yajyaga i Yerusalemu bwa mbere, yasabye abakuru b’ubwo bwoko gushyira umukono ku nyandiko yemezaga ko batari kuzashaka abagore b’abapagani (Neh 9:38; 10:30). Ariko kandi, imyaka runaka nyuma yaho, yasanze Abayahudi batarashatse abo bagore b’abanyamahanga gusa, ahubwo yanasanze batagikurikiza ibyasabwaga ubwoko bw’Imana bwejejwe. Abana b’abo bagore ntibari bazi igiheburayo. Ese mu gihe bari kuba bamaze gukura, bari kuvuga ko ari Abisirayeli? Ese ntibari gutekereza ko ari Abanyashidodi, Abamoni n’Abamowabu? Ese bari gusobanukirwa Amategeko y’Imana batazi igiheburayo? Bari kumenya Yehova bate maze ngo bahitemo kumukorera aho gukorera imana z’ikinyoma ba nyina basengaga? Byari ngombwa ko hagira igikorwa mu buryo bwihutirwa, kandi Nehemiya yaragikoze.—Neh 13:28.

Mujye mufasha abana banyu kugirana ubucuti na Yehova (Reba paragarafu ya 17 n’iya 18)

17. Ababyeyi bafasha bate abana babo kugira ngo bagirane ubucuti na Yehova?

17 Muri iki gihe tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dufashe abana bacu kugira imico iranga Abakristo. Babyeyi, mujye mwibaza muti “ese abana banjye bavuga neza ‘ururimi rutunganye’ rw’ukuri ko mu Byanditswe (Zef 3:9)? Ese ibyo abana banjye bavuga bigaragaza ko bayoborwa n’umwuka w’Imana, cyangwa bigaragaza ko bayoborwa n’umwuka w’isi?” Niba ubonye ko hari ibyo bagomba kunonosora, ntugacike intege. Kwiga ururimi bifata igihe, cyane cyane iyo dukikijwe n’ibintu biturangaza. Abana banyu baba bahanganye n’amoshya akomeye ashobora gutuma batumvira Imana. Ku bw’ibyo, mujye mubihanganira kandi mu gihe cya gahunda y’iby’umwuka mu muryango no mu bindi bihe mubafashe kugirana ubucuti na Yehova (Guteg 6:6-9). Mubereke inyungu zo kutaba ab’isi ya Satani (Yoh 17:15-17). Mujye mukora uko mushoboye kose mubagere ku mutima.

18. Kuki ababyeyi b’Abakristo ari bo bashobora gufasha neza abana babo kugira ngo baziyegurire Yehova?

18 Amaherezo, buri mwana aba azihitiramo gukorera Imana cyangwa kutayikorera. Icyakora, hari byinshi ababyeyi bashobora gukora. Muri byo hakubiyemo kubaha urugero rwiza, kubashyiriraho imipaka batagomba kurenga no kuganira na bo ku birebana n’ingaruka z’imyanzuro bafata. Babyeyi, ni mwe mushobora gufasha neza abana banyu kugira ngo baziyegurire Yehova kurusha uko undi muntu wese yabikora. Bakeneye ko mubafasha kugira imico iranga Abakristo. Birumvikana ko twese tugomba kuba maso kugira ngo dukomeze kurinda “imyenda” yacu y’ikigereranyo, ari yo mico n’amahame bigaragaza ko turi abigishwa ba Kristo.—Ibyah 3:4, 5; 16:15.

YEHOVA AZATWIBUKA ‘ATUGIRIRE NEZA’

19, 20. Twakora iki kugira ngo Yehova azatwibuke ‘atugirire neza’?

19 Umwe mu bantu babayeho mu gihe cya Nehemiya ni umuhanuzi Malaki, wagize ati ‘igitabo cy’urwibutso kirandikwa, cyandikwamo abatinya Yehova n’abatekereza ku izina rye’ (Mal 3:16, 17). Imana ntizigera yibagirwa abantu bayitinya kandi bagakunda izina ryayo.—Heb 6:10.

20 Nehemiya yarasenze ati “Mana yanjye, ujye unyibuka ungirire neza” (Neh 13:31). Kimwe na Nehemiya, amazina yacu azandikwa mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso nidukomeza kwirinda incuti mbi, tugashyigikira gahunda za gitewokarasi, tugashyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, kandi tukagira imico igaragaza ko turi Abakristo. Nimucyo ‘dukomeze kwisuzuma turebe niba tukiri mu byo kwizera’ (2 Kor 13:5). Nidukomeza kuba abantu bera mu maso ya Yehova, azatwibuka ‘atugirire neza.’