Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Umwami yarishimye cyane!

Umwami yarishimye cyane!

HARI muri Kanama 1936. Icyo gihe Robert na George Nisbet bari mu rugo rw’umwami wo muri Suwazilandi. Bari bamaze kumvisha abari aho indirimbo na za disikuru z’umuvandimwe J. F. Rutherford zari kuri za disiki, bakoresheje imodoka yariho indangururamajwi. Umwami Sobhuza wa II yarishimye cyane. George yagize ati “twumvise bituyobeye kubera ko yifuzaga kugura icyuma cyasohoraga amajwi, za disiki n’indangururamajwi y’ubutumwa bw’Ubwami.”

Robert yamubwiye amwihohoraho ko ibyo bikoresho bitagurishwaga. Kubera iki? Kubera ko byari iby’undi muntu. Umwami yashatse kumenya uwo muntu uwo ari we.

Robert yaramubwiye ati “byose ni iby’undi Mwami.” Hanyuma Sobhuza yamubajije uwo Mwami uwo ari we. Robert yaramushubije ati “ni Yesu Kristo, Umwami w’Ubwami bw’Imana.”

Sobhuza yavuganye icyubahiro cyinshi ati “ni byo koko, ni Umwami ukomeye cyane. Sinatinyuka kugira ikintu cye mfata.”

Robert yaranditse ati ‘natangajwe cyane n’ukuntu uwo Mutware Mukuru ari we Mwami Sobhuza yari ateye. Yavugaga icyongereza cyiza nta bwirasi cyangwa ubwibone, kandi yavugishaga ukuri adaciye ku ruhande, ndetse yari umuntu wishyikirwaho. Namaranye na we iminota 45 mu biro bye, mu gihe George yacurangaga indirimbo hanze.

Robert yakomeje agira ati ‘nyuma yaho kuri uwo munsi, twasuye ishuri ryisumbuye (ryitwaga Swazi National School), tuhabona ibintu bishishikaje cyane. Twabwirije umuyobozi waryo adutega amatwi abyishimiye. Igihe twamubwiraga ko dufite icyuma gisohora amajwi kandi ko dushobora kumvisha abari muri icyo kigo bose ibyafatiwe kuri za disiki, yarishimye cyane maze akoranya abanyeshuri bagera ku ijana, bicara mu twatsi kugira ngo batege amatwi. Batubwiye ko iryo shuri ryigishaga abahungu ubuhinzi, kwita ku busitani, kubaza, kubaka, icyongereza n’imibare; naho abakobwa rikabigisha iby’ubuvuzi, imirimo yo mu rugo, n’indi mirimo y’ingirakamaro.’ Nyirakuru w’uwo Mutware Mukuru ni we wari warashinze iryo shuri. *

(Hejuru) Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ryo muri Suwazilandi bakurikiye disikuru mu mwaka wa 1936

Kuva mu mwaka wa 1933, Umwami Sobhuza yagiye yishimira gutega amatwi abapayiniya bamusuraga i Bwami. Hari igihe yakoranyije ingabo zamurindaga zigera ku 100 kugira ngo zumve ubutumwa bw’Ubwami bwari bwarafatiwe kuri za disiki. Yakoresheje abonema y’amagazeti kandi afata ibitabo. Bidatinze, uwo Mwami yaje kugira ibitabo bya gitewokarasi hafi ya byose mu bubiko bwe. Byongeye kandi, yakomeje kubibika neza nubwo mu ntambara ya kabiri y’isi yose ubutegetsi bw’Abongereza bwabakoronizaga bwabuzanyije ibitabo byacu.

Umwami Sobhuza wa II yakomeje kujya yakira Abahamya mu rugo rw’i Bwami i Lobamba, ndetse akanabwira abakuru b’idini kuza kumva disikuru zacu zishingiye kuri Bibiliya. Igihe kimwe, ubwo Umuhamya wo muri ako gace witwaga Helvie Mashazi yasobanuraga ibivugwa muri Matayo igice cya 23, itsinda ry’abakuru b’idini bararakaye, baramusimbukira maze bagerageza kumwicaza ku ngufu. Ariko Umwami yahise ahagoboka, abwira umuvandimwe Mashazi ngo akomeze ikiganiro cye. Ikindi kandi, uwo Mwami yasabye abari aho kwandika imirongo yose ya Bibiliya yari muri iyo disikuru.

Ikindi gihe, ubwo abakuru b’idini bane bari bamaze kumva disikuru yatanzwe n’umuvandimwe w’umupayiniya, bahise bavuga bati “ntitukiri abakuru b’idini, ahubwo tubaye Abahamya ba Yehova.” Hanyuma babajije uwo mupayiniya niba nta bitabo yari afite bimeze nk’ibyo Umutware Mukuru yari atunze.

Kuva mu myaka ya za 30 kugeza aho uwo Mutware Mukuru yapfiriye mu mwaka wa 1982, yagaragaje ko yubahaga Abahamya ba Yehova kandi ntiyigeze yemera ko batotezwa bazira ko batakurikizaga imigenzo y’Abanyasuwazilandi. Ku bw’ibyo, Abahamya bari bafite impamvu zo kumushimira kandi rwose bababajwe n’urupfu rwe.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, muri Suwazilandi hari ababwiriza b’Ubwami basaga 3.000. Muri icyo gihugu gifite abaturage basaga miriyoni imwe, ugereranyije buri mubwiriza yagombaga kubwiriza abantu 384. Icyo gihe hari abapayiniya basaga 260 bakoranaga umwete mu matorero 90, kandi abantu 7.496 bateranye ku Rwibutso rwo mu mwaka wa 2012. Uko bigaragara hazakomeza kubaho ukwiyongera. Nta gushidikanya, abantu basuraga Suwazilandi mu myaka ya za 30 ni bo bashyizeho urufatiro.—Byavuye mu bubiko bwacu muri Afurika y’Epfo.

^ par. 8 Igazeti ya L’Âge d’Or yo ku itariki ya 30 Kamena 1937, ku ipaji ya 629, mu cyongereza.