Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA WIGISHA ABANA BAWE

Ese Imana ishobora kubabara? Twakora iki ngo tuyishimishe?

Ese Imana ishobora kubabara? Twakora iki ngo tuyishimishe?

Ese hari umuntu wigeze kukubabaza cyane ku buryo warize? * Twese bishobora kuba byaratubayeho. Hari igihe ushobora kugira agahinda, ukababara bitewe n’uko hari umuntu wakubeshyeye. Ese ibyo ntibyakubabaza?— Imana na yo ishobora kubabara mu gihe bayibeshyeye. Reka tubiganireho, hanyuma turebe icyo twakora ngo tuyishimishe, aho kuyibabaza.

Bibiliya ivuga ko hari abantu bavugaga ko bakunda Imana, nyamara ‘bakayibabaza.’ Reka dusuzume impamvu Yehova ababara mu gihe tutakoze ibyo adusaba.

Abantu babiri ba mbere Yehova yaremye hano ku isi, bamuteye agahinda kenshi cyane. Bombi bari barashyizwe muri Paradizo hano ku isi, yiswe “ubusitani bwa Edeni.” Abo bantu babiri bari ba nde?— Ni byo. Ni Adamu na Eva. Reka turebe icyo bakoze kigatuma Yehova ababara.

Yehova amaze kubashyira muri ubwo busitani, yabasabye kubwitaho. Nanone yababwiye ko bashoboraga kubyara, bakabana n’abana babo muri ubwo busitani ubuziraherezo. Ariko hari ikintu gikomeye cyabaye mbere y’uko Adamu na Eva babyara abana. Ese waba uzi icyo ari cyo?— Hari umumarayika watumye Eva na Adamu bigomeka kuri Yehova. Reka turebe uko byagenze.

Uwo mumarayika yatumye inzoka isa n’aho ivuga. Ariko Eva yashimishijwe n’ibyo yumvise. Inzoka yamubwiye ko yari kuzamera “nk’Imana.” Ku bw’ibyo, yakoze ibyo inzoka yamusabye. Waba uzi icyo yamusabye gukora?

Eva yariye ku giti Yehova yari yarabujije Adamu kuryaho. Mbere y’uko Imana irema Eva, yari yarabwiye Adamu iti “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”

Eva yari azi iryo tegeko. Ariko kandi, yakomeje kwitegereza icyo giti, abona ko cyari “gifite ibyokurya byiza kandi ko kinogeye amaso . . . Ni ko gusoroma imbuto zacyo arazirya.” Nyuma yaho, yahaye Adamu kuri izo mbuto, “na we arazirya.” Utekereza ko ari iki cyatumye Adamu akora ibintu nk’ibyo?— Ni uko yakundaga Eva kurusha uko yakundaga Yehova. Yahisemo kumushimisha aho gushimisha Imana. Ariko kumvira Yehova ni byo by’ingenzi cyane kurusha kumvira undi muntu uwo ari we wese.

Ese uribuka ya nzoka yavugishije Eva? Kimwe n’uko umuntu ashobora gutuma igikinisho gisa n’aho ari cyo kivuga, hari uwatumye iyo nzoka na yo isa n’aho ivuga. None se ijwi ryavugiraga mu nzoka ryari irya nde?— Ryari irya “ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya.”

Ese waba uzi icyo wakora ngo ushimishe Yehova?— Wabikora ugerageza buri gihe kumwumvira. Satani avuga ko ashobora gutuma buri wese akora ibyo ashaka. Ku bw’ibyo, Yehova adutera inkunga agira ati “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.” Satani ni we utuka Yehova, cyangwa akamuvuga nabi. Avuga ko ashobora gushuka buri wese, akareka gukorera Yehova. Ku bw’ibyo, ujye ushimisha Yehova, umwumvira kandi umukorera. Ese uzihatira kubigeraho?

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba gutegereza, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.