Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umurimo w’ubupayiniya utuma imishyikirano dufitanye n’Imana irushaho gukomera

Umurimo w’ubupayiniya utuma imishyikirano dufitanye n’Imana irushaho gukomera

‘Kuririmbira Imana yacu ni byiza.’ —ZAB 147:1.

1, 2. (a) Gutekereza ku muntu dukunda no kuvuga ibimwerekeyeho bigira akahe kamaro? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

GUTEKEREZA ku muntu dukunda no kuvuga ibye bishobora gutuma imishyikirano dufitanye na we irushaho gukomera. Uko ni na ko bimeze ku mishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Kubera ko Dawidi yari umwungeri, yamaraga amajoro menshi yitegereza ijuru rihunze inyenyeri, kandi agatekereza ukuntu Umuremyi wabyo atangaje. Yaranditse ati “iyo ndebye ijuru ryawe, imirimo y’intoki zawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye, bituma nibaza nti ‘umuntu buntu ni iki ku buryo wamuzirikana, kandi umuntu wakuwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?’” (Zab 8:3, 4). Intumwa Pawulo amaze kubona ukuntu umugambi wa Yehova urebana na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka wasohoraga mu buryo butangaje, yariyamiriye ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse!”—Rom 11:17-26, 33.

2 Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, dutekereza kuri Yehova kandi tukavuga ibimwerekeyeho. Ibyo bituma imishyikirano dufitanye na we irushaho gukomera. Abantu benshi bakora umurimo w’igihe cyose babonye ko kuba bamara igihe kinini babwiriza iby’Ubwami bituma barushaho gukunda Imana. Waba uri mu murimo w’igihe cyose cyangwa ukaba ukora ibishoboka byose kugira ngo ugere kuri iyo ntego, tekereza kuri ibi bibazo: ni mu buhe buryo umurimo w’igihe cyose watuma imishyikirano ufitanye na Yehova irushaho gukomera? Niba uri umupayiniya, ibaze uti “ni iki cyamfasha gukomeza gukora uyu murimo uhebuje?” Niba utaratangira gukora umurimo w’ubupayiniya, ibaze uti “ni iki nahindura kugira ngo nywukore?” Reka dusuzume uko umurimo w’igihe cyose ushobora gutuma imishyikirano dufitanye n’Imana irushaho gukomera.

 UMURIMO W’IGIHE CYOSE N’IMISHYIKIRANO DUFITANYE N’IMANA

3. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, kubwira abandi ibirebana n’imigisha y’Ubwami tuzabona mu gihe kizaza bitumarira iki?

3 Kuganira n’abandi ibirebana n’imigisha Ubwami buzazana bituma turushaho kwegera Yehova. Ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe ukunda gukoresha iyo ubwiriza ku nzu n’inzu? Ese aho ntiwaba ukunda gukoresha Zaburi ya 37:10, 11; Daniyeli 2:44; Yohana 5:28, 29 cyangwa Ibyahishuwe 21:3, 4? Iteka iyo tuganira n’abantu ku birebana n’ayo masezerano, bitwibutsa ko Imana yacu igira ubuntu ari yo mu by’ukuri itanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye.” Ibyo bituma turushaho kuyegera.—Yak 1:17.

4. Kuki iyo tubonye imimerere ibabaje yo mu buryo bw’umwuka abandi barimo bituma twishimira ineza y’Imana?

4 Kubona ukuntu abantu tubwiriza bari mu mimerere ibabaje yo mu buryo bw’umwuka bituma turushaho kwishimira ukuri. Abantu bo muri iyi si ntibafite ubuyobozi bwiringirwa bwatuma bagira icyo bageraho kandi bakagira ibyishimo. Abenshi baterwa ubwoba n’igihe kizaza kandi nta byiringiro bafite. Bahora bashaka kumenya intego y’ubuzima. Ndetse n’abayoboke b’amadini benshi usanga bafite ubumenyi buke bw’Ibyanditswe. Hari byinshi bahuriyeho n’abantu bo muri Nineve ya kera. (Soma muri Yona 4:11.) Iyo tumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, turushaho kubona ko imimerere yo mu buryo bw’umwuka abantu tubwiriza barimo itandukanye n’iyo abagize ubwoko bwa Yehova barimo (Yes 65:13). Ibyo bitwibutsa ineza ya Yehova kuko akora ibirenze kuduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka; atumirira buri wese kumusanga, bityo akabona ihumure n’ibyiringiro nyakuri.—Ibyah 22:17.

5. Gufasha abandi mu buryo bw’umwuka bituma twumva tumeze dute ku birebana n’ibibazo dufite?

5 Gufasha abandi mu buryo bw’umwuka bituma tudahangayikishwa cyane n’ibibazo dufite. Umupayiniya w’igihe cyose witwa Trisha yabonye ko ibyo ari ukuri igihe ababyeyi be batanaga. Yaravuze ati “ni cyo kintu cyambabaje kurusha ibindi mu buzima bwanjye.” Umunsi umwe ubwo yumvaga afite agahinda kenshi kandi adashaka kuva mu rugo, yarihanganye ajya kwigisha Bibiliya abana batatu bari bafite ibibazo bikomeye cyane mu muryango wabo. Se yari yarabataye kandi mukuru wabo yabafataga nabi cyane. Trisha yaravuze ati “bari bafite ibibazo birenze ibyanjye. Uko twigaga, mu maso habo hagendaga harushaho gucya kandi bagaseka bitewe n’ibyishimo. Abo bana bambereye impano ituruka kuri Yehova, ariko uwo munsi bwo byabaye akarusho.”

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo kwigisha abandi inyigisho zo muri Bibiliya bituma turushaho kugira ukwizera gukomeye? (b) Kubona abigishwa ba Bibiliya bagira ihinduka bitewe no gukurikiza amahame yo mu Byanditswe bituma twumva tumeze dute?

6 Kwigisha abandi inyigisho zo muri Bibiliya bituma turushaho kugira ukwizera. Intumwa Pawulo yanditse ibirebana na bamwe mu Bayahudi bo mu gihe cye batakoraga ibyo babwirizaga abandi, agira ati “wigisha abandi, ntiwiyigisha?” (Rom 2:21). Uko si ko bimeze ku bapayiniya muri iki gihe. Muri rusange bakunda kubona uburyo bwo kugeza ukuri ku bantu no kubigisha Bibiliya. Kugira ngo babikore neza, bibasaba gutegura igihe cyose bagiye kwigisha umuntu kandi wenda bagakora ubushakashatsi kugira ngo basubize ibibazo baba babajijwe. Umupayiniya witwa Janeen yagize ati “igihe cyose mbonye uburyo bwo kwigisha abandi ukuri, numva kurushijeho kuncengera mu bwenge no mu mutima. Ibyo bituma ukwizera kwanjye kurushaho gukomera.”

7 Kubona abigishwa ba Bibiliya bagira ihinduka mu mibereho yabo bitewe no gukurikiza amahame ya Bibiliya, bituma turushaho kwishimira ubwenge bw’Imana (Yes 48:17, 18). Ibyo bituma natwe turushaho kwiyemeza gukurikiza ayo mahame mu mibereho yacu. Undi mupayiniya witwa Adrianna yaravuze ati “iyo abantu bishingikiriza ku bwenge bwabo, bagira ibibazo byinshi. Ariko iyo batangiye kwishingikiriza ku bwenge bwa Yehova  bahita bibonera ibyiza byabyo.” Uwitwa Phil na we yaravuze ati “wibonera ukuntu Yehova afasha abantu guhinduka kandi bo ubwabo baba barabigerageje bikabananira.”

8. Ni mu buhe buryo kujyana kubwiriza n’incuti nziza bidufasha?

8 Kujyana kubwiriza n’incuti nziza biratwubaka mu buryo bw’umwuka (Imig 13:20). Abapayiniya benshi bamarana igihe kinini n’ababwiriza bagenzi babo mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bituma babona uburyo buhagije bwo “guterana inkunga.” (Rom 1:12; soma mu Migani 27:17.) Umupayiniya witwa Lisa yaravuze ati “ku kazi, usanga abantu bafite umwuka wo kurushanwa kandi bakagirirana ishyari. Buri munsi uba uri kumwe n’abantu birirwa mu mazimwe kandi bakoresha imvugo nyandagazi. Usanga bafite umwuka wa reka mbanze. Rimwe na rimwe baragukoba cyangwa bakaguseka bitewe n’imyifatire yawe ya gikristo. Icyakora, kujyana kubwiriza n’Abakristo bagenzi bacu byo biradukomeza. Iyo umunsi urangiye, nsubira mu rugo numva nagaruye ubuyanja niyo naba nananiwe cyane.”

9. Gukorana umurimo w’ubupayiniya n’uwo mwashakanye byabafasha bite mu ishyingiranwa ryanyu?

9 Gukorana umurimo w’ubupayiniya n’uwo mwashakanye bituma umugozi w’inyabutatu w’ishyingiranwa urushaho gukomera (Umubw 4:12). Madeline ukorana umurimo w’ubupayiniya n’umugabo we, yaravuze ati “jye n’umugabo wanjye tumara igihe tuganira ku birebana n’uko byatugendekeye mu murimo wo kubwiriza cyangwa ikintu twasomye muri Bibiliya dushobora gukoresha mu murimo. Uko dukorana umurimo w’ubupayiniya buri mwaka, ni ko turushaho gukundana.” Trisha na we yaravuze ati “twembi dukora uko dushoboye kose kugira ngo twirinde gufata amadeni; bityo ntitujya dupfa amafaranga. Kubera ko dufite gahunda imwe yo kubwiriza, tujyana gusura  abashimishijwe, kandi tugafatanya kwigisha abantu Bibiliya. Ibyo bituma twunga ubumwe hagati yacu kandi tukarushaho kugirana imishyikirano myiza na Yehova.”

Gukora umurimo w’igihe cyose bituma umuntu agira ibyishimo (Reba paragarafu ya 9)

10. Iyo dushyize Ubwami mu mwanya wa mbere kandi tukabona ko Imana idushyigikiye, bidufasha bite mu birebana n’uko twiringira Yehova?

10 Turushaho kwiringira Yehova iyo dushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, tukabona ukuntu adushyigikira, n’ukuntu asubiza amasengesho yacu. Ni iby’ukuri ko Abakristo bose b’indahemuka biringira Yehova. Ariko abantu bari mu murimo w’igihe cyose babona ko kwishingikiriza kuri Yehova bishobora kubafasha gukomeza kuba abapayiniya. (Soma muri Matayo 6:30-34.) Curt ukora umurimo w’ubupayiniya akaba ari n’umugenzuzi w’akarere usimbura, yemeye kujya gusura itorero ryari ahantu h’urugendo rw’amasaha abiri n’igice mu modoka. We n’umugore we, na we w’umupayiniya, bari bafite lisansi yashoboraga kubajyana ariko ntibagarure, kandi hari hasigaye icyumweru ngo ahembwe. Curt yagize ati “natangiye kwibaza niba nari nafashe umwanzuro ukwiriye.” Bamaze gusenga, bumvise bagomba gusohoza iyo nshingano biringiye ko Imana yari kwita ku byo bari bakeneye. Bari hafi kugenda, hari mushiki wacu wabahamagaye ababwira ko abafitiye impano. Yabahaye amafaranga angana n’ayo bari bakeneye kugira ngo barangize urwo rugendo. Curt yaravuze ati “iyo ibintu nk’ibyo bikubayeho kenshi, kubona ukuboko kwa Yehova birushaho kukorohera.”

11. Imwe mu migisha abapayiniya babona ni iyihe?

11 Abapayiniya bakunda kubona ko kwitanga mu murimo wa Yehova no guhatanira kugirana ubucuti na we, bituma ‘bagerwaho’ n’imigisha itagira ingano (Guteg 28:2). Ariko nanone, hari ibibazo abapayiniya bahura na byo. Nta mugaragu w’Imana n’umwe utagerwaho n’ibibazo byatewe n’ukwigomeka kwa Adamu. Nubwo bamwe mu bapayiniya bagiye bahura n’ibibazo bikaba ngombwa ko bahagarika umurimo mu gihe runaka, incuro nyinshi ibibazo bahura na byo biba bishobora gukemuka cyangwa bakaba babyirinda. Ni iki cyafasha abapayiniya gukomeza umurimo wabo uhebuje?

UKO WAGUMA MU MURIMO W’IGIHE CYOSE

12, 13. (a) Niba umupayiniya atuzuza amasaha asabwa, yakora iki? (b) Kuki kugira gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi, kwiyigisha no gutekereza ku byo umuntu yiga ari iby’ingenzi?

12 Abapayiniya benshi bagira gahunda icucitse cyane. Kubera ko badashobora kubona igihe cyo gukora buri kintu cyose, ni ngombwa ko bagira gahunda nziza (1 Kor 14:33, 40). Niba umupayiniya atuzuza amasaha asabwa, bishobora kuba ngombwa ko yongera gusuzuma uko akoresha igihe cye (Efe 5:15, 16). Ashobora kwibaza ati “mara igihe kingana iki mu myidagaduro? Ese naba nkeneye kurushaho kwicyaha? Ese nkwiriye kugira icyo mpindura kuri gahunda yanjye y’akazi?” Buri Mukristo wese yakwemeza ko kugira ibyo umuntu yongera kuri gahunda ye biba byoroshye; ku bw’ibyo, abari mu murimo w’igihe cyose bagomba kwisuzuma buri gihe kandi bakagira icyo bahindura mu gihe bikenewe.

13 Gusoma Bibiliya buri munsi, kwiyigisha no gutekereza bigomba kuba bimwe mu bigize gahunda y’umupayiniya. Ku bw’ibyo rero, umupayiniya aba agomba kwicyaha kugira ngo ibintu bidafite akamaro cyane bidatwara igihe yari yarageneye ibyo bintu by’ingenzi (Fili 1:10). Urugero, sa n’umureba ageze mu rugo yamaze umunsi wose abwiriza. Yateganyije ko kuri uwo mugoroba ategura amateraniro. Ariko abanje gusoma amabaruwa bamwoherereje. Hanyuma afunguye orudinateri maze atangira gusoma ubutumwa bwe no kubusubiza. Mu gihe akiri kuri interineti, agiye ku wundi muyoboro kugira ngo arebe niba ikintu ashaka kugura cyagabanyirijwe igiciro. Agiye kureba asanga hashize amasaha hafi abiri ataratangira gutegura nk’uko yari yabiteganyije. Kuki icyo ari ikibazo? Abakinnyi b’imikino ngororangingo babigize umwuga, bita ku mubiri wabo  kugira ngo bazarambe muri ako kazi. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo abapayiniya barambe mu murimo w’igihe cyose, baba bagomba kugira akamenyero ko kwiyigisha, mbese bakiyubaka mu buryo bw’umwuka.—1 Tim 4:16.

14, 15. (a) Kuki abapayiniya bagombye gukomeza kubaho mu buryo bworoheje? (b) Ni iki umupayiniya yagombye gukora mu gihe ahuye n’ibibazo?

14 Abapayiniya basohoza neza umurimo wabo bihatira kubaho mu buryo bworoheje. Yesu yateye abigishwa be inkunga yo kugira ijisho riboneje ku kintu kimwe (Mat 6:22). Yakomeje kubaho mu buryo bworoheje kugira ngo ashobore gusohoza umurimo we nta kirogoya. Yaravuze ati “ingunzu zifite amasenga n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya” (Mat 8:20). Umupayiniya wifuza gukurikiza urugero rwa Yesu agomba kuzirikana ko uko arushaho kugira ibintu byinshi, ari na ko bizamusaba igihe kinini cyo kubyitaho, kubisana cyangwa gusimbura ibyangiritse.

15 Nubwo abapayiniya bazi ko basohoza umurimo uhebuje, ntibatekereza ko hari icyo barusha abandi. Ahubwo bazirikana ko kuba bakora umurimo w’ubupayiniya ari ubuntu butagereranywa bagiriwe n’Imana. Ku bw’ibyo rero, kugira ngo umuntu akomeze kuba umupayiniya agomba kwishingikiriza kuri Yehova (Fili 4:13). Hashobora kuvuka ibibazo (Zab 34:19). Icyo gihe, abapayiniya bagombye gushakira ubuyobozi kuri Yehova kandi bagategereza ko abafasha, aho guhita bareka umurimo wabo. (Soma muri Zaburi ya 37:5.) Nibabona ubufasha burangwa n’urukundo Imana izaba ibahaye, bazarushaho kuyegera bumva ko ari Se wo mu ijuru ubitaho.—Yes 41:10.

ESE USHOBORA KUBA UMUPAYINIYA?

16. Ni iki wakora niba wifuza kuba umupayiniya?

16 Niba wifuza kubona imigisha nk’iy’abantu bari mu murimo w’igihe cyose, menyesha Yehova icyifuzo cyawe (1 Yoh 5:14, 15). Ganira n’abapayiniya. Ishyirireho intego zizagufasha kuba umupayiniya. Uko ni ko Keith na Erika babigenje. Bari bafite akazi bakoraga buri munsi, kandi kimwe n’abandi bagabo n’abagore bo mu kigero cyabo, bamaze gushyingiranwa baguze inzu n’imodoka nshya. Baravuze bati “twumvaga ko ibyo bizatuma tugira ibyishimo, ariko ntitwigeze tubigira.” Igihe Keith yirukanwaga ku kazi, yabaye umupayiniya w’umufasha. Yaravuze ati “gukora umurimo w’ubupayiniya byanyibukije ko kubwiriza bituma umuntu agira ibyishimo byinshi.” Bagiranye ubucuti n’umugabo n’umugore we b’abapayiniya, babafasha kubona ko kubaho mu buryo bworoheje no gukora umurimo w’ubupayiniya bihesha ibyishimo. Ni iki Keith na Erika bakoze? Baravuze bati “twakoze urutonde rw’intego zo mu buryo bw’umwuka twifuzaga kugeraho, urwo rupapuro turumanika kuri firigo, maze intego twagezeho tukayisiba kuri urwo rupapuro.” Nyuma yaho babaye abapayiniya.

17. Kuki byaba byiza usuzumye niba nta cyo wahindura kugira ngo ube umupayiniya?

17 Ese ushobora kuba umupayiniya? Niba ubu ubona ko udashobora kuba we, kora uko ushoboye kose urusheho kwegera Yehova wifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wo kubwiriza. Nusenga Yehova kandi ugasuzuma witonze imimerere yawe, ushobora kubona ko hari ibintu wahindura, maze ukaba umupayiniya. Nuba umupayiniya, ibyishimo uzagira bizaruta kure ibintu byose uzaba warigomwe. Uzumva unyuzwe cyane bitewe n’uko uzaba washyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:33). Uzarushaho kugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga. Byongeye kandi, uzarushaho kubona umwanya wo gutekereza kuri Yehova no kuvuga ibirebana na we, urusheho kumukunda kandi umushimishe.