Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Yesu yarize mbere y’uko azura Lazaro, nk’uko bivugwa muri Yohana 11:35?

Iyo dupfushije uwo dukunda, ni ibisanzwe ko turira kubera ko tuba tumubuze. Nubwo Yesu yakundaga Lazaro, ntiyarijijwe n’uko yari yapfuye. Yarize bitewe n’uko yagiriye impuhwe abari bapfushije, nk’uko ibivugwa muri iyi nkuru turimo dusuzuma bibigaragaza.—Yoh 11:36.

Igihe Yesu yumvaga ko Lazaro arwaye, ntiyihutiye kujya kumukiza. Iyo nkuru igira iti “[Yesu] yumvise ko [Lazaro] arwaye, aguma aho yari ari ahamara iminsi ibiri” (Yoh 11:6). Kuki Yesu atihutiye kujyayo? Hari impamvu yabimuteye. Yagize ati “iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhesha Imana ikuzo kugira ngo Umwana w’Imana ahabwe ikuzo binyuze kuri yo” (Yoh 11:4). Ni mu buhe buryo indwara ya Lazaro ‘itari’ iyo kumwica? Ni ukubera ko Yesu yari agiye “guhesha Imana ikuzo” binyuze ku rupfu rwa Lazaro. Yari agiye gukora igitangaza gikomeye azura incuti ye yakundaga cyane.

Mu kiganiro Yesu yagiranye n’abigishwa be icyo gihe, yagereranyije urupfu no gusinzira. Ni yo mpamvu yababwiye ati “ngiyeyo kumukangura” (Yoh 11:11). Kuri Yesu, kuzura Lazaro byari kumera nk’uko umubyeyi avana umwana we mu bitotsi. Ku bw’ibyo, nta mpamvu yari gutuma ababazwa n’urupfu rwe.

None se ni iki cyatumye Yesu arira? Aha nanone, ibivugwa muri iyo nkuru turimo dusuzuma biraduha igisubizo. Igihe Yesu yahuraga na Mariya mushiki wa Lazaro maze akabona uko we n’abandi bariraga, ‘yashuhuje umutima, arababara cyane.’ Kubona ukuntu bari bababaye byatumye Yesu na we yumva ababaye, maze “asuhuza umutima.” Iyo ni yo mpamvu yatumye ‘Yesu arira.’ Yesu yababajwe cyane no kubona incuti ze zishwe n’agahinda.—Yoh 11:33, 35.

Iyo nkuru igaragaza ko Yesu afite ubushobozi bwo kuzura abantu bacu twakundaga bapfuye, bakazaba mu isi nshya iri hafi kuza, bafite amagara mazima. Nanone kandi, ituma tubona ko Yesu agirira impuhwe ababuze ababo bitewe n’urupfu twarazwe na Adamu. Irindi somo iyi nkuru itwigisha ni uko twagombye kugirira impuhwe abafite agahinda bitewe n’uko bapfushije ababo bakundaga.

Yesu yari azi ko yari agiye kuzura Lazaro. Ariko kandi, yararize bitewe n’urukundo rwinshi yakundaga incuti ze n’impuhwe yari azifitiye. Mu buryo nk’ubwo, kwishyira mu mwanya w’abandi bishobora gutuma ‘turirana n’abarira’ (Rom 12:15). Kugaragaza agahinda muri ubwo buryo ntibisobanura ko umuntu atizera umuzuko. Ku bw’ibyo, kuba Yesu yaradusigiye urugero mu birebana no kugaragariza impuhwe ababuze ababo igihe yariraga nubwo yari agiye kuzura Lazaro, ni ibintu bikwiriye rwose.