Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | NI UBUHE BUTUMWA BUKUBIYE MURI BIBILIYA?

Kuki Bibiliya yagombye kugushishikaza?

Kuki Bibiliya yagombye kugushishikaza?

Bibiliya ni igitabo gikunzwe cyane ku isi kurusha ibindi. Kubera iki? Impamvu ya mbere ni uko kuyisobanukirwa byoroshye. Ikubiyemo inkuru z’abantu babayeho, imishyikirano bari bafitanye hagati yabo n’iyo bari bafitanye n’Imana. Izo nkuru zitwigisha amasomo y’ingirakamaro zikoresheje amagambo yoroheje kandi adaca ku ruhande, ashobora guhindurwa mu ndimi zibarirwa mu magana ku buryo abantu bose kandi bo mu bihe bitandukanye bashobora kuyasobanukirwa, aho baba batuye hose. Uretse n’ibyo, amahame akubiyemo ntajya ata agaciro.

Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Bibiliya ubwayo ivuga ko ari igitabo kivuga ibyerekeye Imana, kandi ko yakomotse ku Mana. Iduhishurira izina ry’Imana, imico yayo n’umugambi udashobora guhinduka yari ifite ubwo yaremaga isi n’abantu. Nanone Bibiliya ivuga ukuntu icyiza kimaze igihe kirekire gihanganye n’ikibi, ariko iyo nkuru ikaba irangira mu buryo bushimishije. Koko rero, iyo umuntu asomye Bibiliya nta yindi mitekerereze ikocamye afite, bituma agira ukwizera n’ibyiringiro.

Bibiliya ibonekamo ubutumwa utabona ahandi. Urugero, Bibiliya ni yo itubwira ukuri ku byerekeye ingingo zikurikira:

  • Aho twakomotse n’impamvu tugerwaho n’imibabaro

  • Icyo Imana yakoze ngo irokore abantu

  • Icyo Yesu yadukoreye

  • Uko bizagendekera isi n’abantu

Turagutera inkunga yo gusuzuma ingingo zikurikira, maze ukirebera ubutumwa bukubiye muri Bibiliya.