Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese abapfuye bazazuka?

Iyo umuntu yapfuye, aba ameze nk’usinziriye kuko nta cyo ashobora kumenya cyangwa ngo agire icyo akora. Icyakora Umuremyi wacu ashobora gusubiza ubuzima abapfuye binyuze ku muzuko. Ibyo bihamywa n’ubushobozi Imana yahaye Yesu akazura abantu bari barapfuye.​—Soma mu Mubwiriza 9:5; Yohana 11:11, 43, 44.

Ni mu buhe buryo urupfu ari nk’ibitotsi?

Imana yatanze isezerano ry’uko abantu izirikana bapfuye izabazura bakaba mu isi nshya ikiranuka. Mu gihe ibyo bitaraba, bazakomeza gusinzirira mu rupfu kugeza igihe Imana izabasubiriza ubuzima. Imana Ishoborabyose yifuza cyane gukoresha ubushobozi bwayo kugira ngo izure abapfuye.​—⁠Soma muri Yobu 14:14, 15.

Bizaba bimeze bite mu gihe cy’umuzuko?

Abantu Imana izazura, bazaba bashobora kwimenya, bamenye incuti zabo n’imiryango yabo. Nubwo umubiri w’umuntu ubora ugashanguka, Imana ishobora kumuzura afite umubiri mushya.​—Soma mu 1 Abakorinto 15:35, 38.

Abantu bake ni bo bazazurirwa kuba mu ijuru (Ibyahishuwe 20:​6). Abenshi mu bazazuka, bazatura ku isi izaba yahindutse paradizo. Abo bantu bazatangira ubuzima bushya bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka.​—⁠Soma muri Zaburi 37:29; Ibyakozwe 24:15.