Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | IBINYOMA BITUMA ABANTU BANGA IMANA

Ukuri kuzababatura

Ukuri kuzababatura

Umunsi umwe igihe Yesu yari i Yerusalemu, yavuze ibirebana na se Yehova kandi ashyira ahagaragara abayobozi b’amadini y’ikinyoma (Yohana 8:12-30). Ibyo yavuze icyo gihe bitwigisha ukuntu tugomba gusuzuma imyizerere yogeye muri iki gihe. Yesu yaravuze ati “niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—Yohana 8:31, 32.

Amagambo ngo “niba muguma mu ijambo ryanjye,” yumvikanisha iki? Aha ngaha Yesu yashyizeho urufatiro umuntu yaheraho asuzuma niba inyigisho z’amadini ari “ukuri.” Mu gihe wumvise ikintu kivugwa ku Mana, jya wibaza uti ‘ese ibi bihuje n’amagambo ya Yesu hamwe n’icyo Ibyanditswe Byera bivuga?’ Icyo gihe uzaba wigana abari bateze amatwi Pawulo, kuko bo ‘bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko.’—Ibyakozwe 17:11.

Marco, Rosa na Raymonde bavuzwe mu ngingo yabanjirije izi zose, bize Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, maze basuzuma imyizerere yabo babyitondeye. Ni iki bagezeho?

Marco: “Jye n’umugore wanjye, uwatwigishaga Bibiliya yadusubizaga ibibazo byose tumubajije akoresheje Ibyanditswe. Urukundo dukunda Yehova rwagiye rwiyongera, kandi turushaho kunga ubumwe.”

Rosa: “Mu mizo ya mbere, numvaga ko Bibiliya ari igitabo kirimo ibitekerezo by’abantu, bagerageza gusobanura uko Imana ishobora kuba imeze. Amaherezo ariko, Bibiliya yamfashije kubona ibisubizo by’ibibazo nibazaga. Ubu noneho numva ko Yehova ariho koko, ku buryo kumwizera bidashobora kungora.”

Raymonde: “Nasenze Imana ngo imfashe kuyimenya. Nyuma y’igihe gito, jye n’umugabo wanjye twatangiye kwiga Bibiliya. Nguko uko twamenye ukuri ku byerekeye Yehova. Twashimishijwe cyane no gusobanukirwa neza iby’iyo Mana.”

Uretse kuba Bibiliya ishyira ahagaragara ibinyoma bivugwa ku Mana, inaduhishurira imico yayo myiza cyane. Ni ijambo ryayo ryahumetswe, kandi ridufasha “kumenya ibintu Imana yaduhaye ibigiranye ineza” (1 Abakorinto 2:12). None se ntibikwiriye ko wikorera ubushakashatsi, ukareba uko Bibiliya yagufasha kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi wibaza ku Mana, umugambi wayo n’ibyo izadukorera mu gihe kizaza? Jya kuri www.pr418.com/rw, usome ahanditse ngo “Inyigisho za Bibiliya > Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.” Ushobora no gusaba uwakwigisha Bibiliya binyuze kuri urwo rubuga, cyangwa ukabaza Umuhamya wa Yehova. Nubigenza utyo, gukunda Imana bizakorohera kandi uzibonera ko bishoboka.