Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Kuki abantu bibaza icyo kibazo?

Kuki abantu bibaza icyo kibazo?

Hari icyapa cyamanitswe n’abantu batemera Imana cyariho amagambo agira ati “niba utemera Imana, si wowe wenyine. Hari n’abandi babarirwa muri za miriyoni batayemera.” Abo bantu bose bumva ko badakeneye Imana.

Icyakora n’abenshi mu bemera ko Imana iriho, ibyo bakora bigaragaza ko batayemera. Salvatore Fisichella, arikiyepisikopi muri Kiliziya Gatolika, yagize icyo avuga ku bayoboke b’idini rye, agira ati “utwitegereje ntiwamenya ko turi Abakristo, kuko ibyo dukora ntaho bitaniye n’iby’abatemera Imana.”

Hari abandi baba bahuze cyane ku buryo batabona igihe cyo gutekereza iby’Imana. Bumva ko iri kure cyangwa ko idashobora kugira uruhare mu mibereho yabo. Abo bantu batekereza iby’Imana ari uko bageze mu makuba cyangwa hari icyo bayikeneyeho, mbese nk’aho ari umugaragu wabo bashobora guhamagara igihe bashakiye.

Hari n’abandi bumva ko inyigisho zo mu madini zidafite agaciro kandi ko nta cyo zibamariye, bityo ntibazikurikize. Urugero, abantu 76 ku ijana bo muri Kiliziya Gatolika yo mu Budage, bemera ko mu gihe umugabo n’umugore babanye batarashyingiranywe, nta cyo bitwaye. Icyo gitekerezo gihabanye n’ibyo amadini yabo yigisha hamwe n’ibyo Bibiliya ivuga (1 Abakorinto 6:18; Abaheburayo 13:4). Birumvikana ko Abagatolika atari bo bonyine babaho mu buryo bunyuranye n’inyigisho zo mu madini yabo. Abayobozi b’amadini menshi bitotombera ko abayoboke babo bifata nk’abantu batemera Imana.

Izo ngero zituma twibaza tuti “ese koko dukeneye Imana?” Icyo kibazo si ubwa mbere kibajijwe. Cyabajijwe bwa mbere mu mapaji abanza ya Bibiliya. Kugira ngo tukibonere igisubizo, nimucyo dusuzume ibibazo byabajijwe mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Intangiriro.