Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Roza yasuye umugore witwa Kampire.

IMANA YUMVA IMEZE ITE IYO IBONA IMIBABARO DUHURA NA YO?

Roza: Uraho Kampi! Nshimishijwe no kugusanga mu rugo.

Kampire: Nanjye nshimishijwe no kongera kukubona.

Roza: Ubushize ubwo twari kumwe, twaganiriye uko Imana yumva imeze iyo ibona imibabaro duhura na yo. * Wavuze ko icyo kibazo wagiye ucyibaza kenshi, ariko ko wacyibajije cyane igihe mama wawe yagiraga impanuka y’imodoka. Ahubwo se disi ubu amerewe ate?

Kampire: Hari ubwo aba yorohewe, ubundi akaremba. Ariko ubu ndabona ameze neza.

Roza: Ni byiza ubwo ameze neza! Burya kurwaza umuntu umeze atyo ntibiba byoroshye.

Kampire: Ibyo ni ukuri rwose. Hari igihe nibaza igihe azamara ababara, nkumva biranshobeye.

Roza: Birumvikana. Ngira ngo uribuka ko ubushize nari nakubajije impamvu Imana yemera ko imibabaro ikomeza kubaho, kandi ifite ubushobozi bwo kuyikuraho.

Kampire: Hm, ndabyibuka.

Roza: Mbere yo gusuzuma icyo Bibiliya ibivugaho, reka tubanze twibukiranye bimwe mu byo twaganiriye ubushize.

Kampire: Nta kibazo.

Roza: Ubushize twize ko hari umuntu uvugwa muri Bibiliya kandi wari indahemuka, wigeze kwibaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Icyakora Imana ntiyigeze ibimucyahira cyangwa ngo imubwire ko afite ukwizera guke.

Kampire: Ni ubwa mbere nari mbyumvise.

Roza: Nanone twize ko Yehova Imana atishimira kubona tubabara. Urugero, Bibiliya ivuga ko igihe abagize ubwoko bwe babaga bafite imibabaro, ‘na we byamubabazaga.’ * Ese ntuhumurizwa no kumenya uko Imana yumva imeze iyo tubabaye?

Kampire: Yego rwose.

Roza: Twashoje ikiganiro twemeranyije ko kuba Umuremyi wacu afite imbaraga, bitwizeza ko igihe icyo ari cyo cyose azakuraho imibabaro burundu.

Kampire: Icyo ni cyo ntarasobanukirwa. Sinumva ukuntu Imana yemera ko ibibi bikomeza kubaho, kandi ifite ubushobozi bwo kubikuraho?

NI NDE WAVUGAGA UKURI?

Roza: Igisubizo cy’icyo kibazo tugisanga mu gitabo cya mbere cya Bibiliya cy’Intangiriro. Ese waba uzi inkuru ya Adamu na Eva n’igiti cyabuzanyijwe?

Kampire: Yego ndayizi. Twayize mu misa yo ku cyumweru. Ngo hari igiti Imana yari yarababujije, ariko barayisuzugura barya imbuto zacyo.

Roza: Uko ni ko byagenze. Reka noneho turebe icyatumye Adamu na Eva bakora icyo cyaha. Ibyabaye icyo gihe bifitanye isano ya bugufi n’impamvu duhura n’imibabaro. Ese wasoma mu Ntangiriro igice cya 3, umurongo wa 1 kugeza ku wa 5?

Kampire: Reka mpasome. “Inzoka yagiraga amakenga kurusha izindi nyamaswa zose Yehova Imana yari yararemye. Nuko ibaza uwo mugore iti ‘ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?’ Uwo mugore asubiza iyo nzoka ati ‘imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya. Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo, Imana yaravuze iti “ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.”’ Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti ‘gupfa ko ntimuzapfa. Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.’”

Roza: Urakoze. Reka dutekereze gato kuri iyo mirongo. Uzirikane ko inzoka yabanje kuvugana na Eva. Ikindi gice cy’uwo murongo kigaragaza ko mu by’ukuri ari Satani wavugiraga mu nzoka. * Satani yabajije Eva iby’itegeko Imana yabahaye ku birebana n’igiti runaka. Ese uribuka igihano Adamu na Eva bari kuzahabwa bitewe no kurya imbuto zacyo?

Kampire: Bari gupfa.

Roza: Ni byo rwose. Amagambo Satani yakurikijeho, agaragaza ko yashinje Imana ikirego gikomeye. Yaravuze ati “gupfa ko ntimuzapfa.” Ni nk’aho yari avuze ko Imana yababeshye!

Kampire: Ibyo sinari narigeze mbitekerezaho.

Roza: Byongeye kandi, igihe Satani yavugaga ko Imana ari umubeshyi, yari azamuye ikibazo cyari kuzakemuka nyuma y’igihe kirekire. Ese noneho urumva impamvu?

Kampire: Sinyumva neza.

Roza: Reka nguhe urugero rugufasha kubisobanukirwa. Tuvuge ko nje nkakubwira ko nkurusha imbaraga. Wakora iki ngo ugaragaze ko ibyo mvuga atari ukuri?

Kampire: Ubwo nyine nakugerageza nkareba.

Roza: Ni uko bimeze rwose! Wenda dushobora guterura ibintu biremereye tukareba ubishobora. Mu by’ukuri, kumenya ufite imbaraga ntibigoye.

Kampire: Ndabyumva.

Roza: Ariko se byagenda bite ntavuze ko nkurusha imbaraga, ahubwo nkavuga ko ndi inyangamugayo kukurusha? Aho ho urumva ko byaba bikomeye, si byo se?

Kampire: Ni byo. Ibyo byo ntibyoroshye.

Roza: Nawe uzi neza ko kwemeza ko umuntu ari inyangamugayo ari byo bigoye kurusha kwemeza ko afite imbaraga.

Kampire: Biragoye pe!

Roza: Urumva rero ko uburyo bumwe rukumbi bwo gukemura icyo kibazo, ari ukureka hagahita igihe gihagije, kugira ngo ababibona bamenye urusha undi kuba inyangamugayo.

Kampire: Ibyo birumvikana.

Roza: Ongera urebe ya nkuru yo mu Ntangiriro. Ese Satani yigeze avuga ko arusha Imana imbaraga?

Kampire: Oya.

Roza: Imana yashoboraga guhita imuvuguruza. Ariko Satani yihandagaje avuga ko arusha Imana kuba inyangamugayo. Kandi koko ni nk’aho yabwiye Eva ati “ni jye uvuga ukuri, naho Imana irababeshya.”

Kampire: Uzi ko ari byo!

Roza: Bityo rero kubera ko Imana ifite ubwenge bwinshi, yari izi ko uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo ari ukureka hagahita igihe gihagije. Amaherezo hari kuzagaragara uvuga ukuri n’ubeshya.

IKIBAZO GIKOMEYE

Kampire: None se Eva amaze gupfa, ntibyagaragaye ko ibyo Imana yavuze ari ukuri?

Roza: Mu rugero runaka, twavuga ko ari byo. Ariko hari ibindi bibazo Satani yazamuye byagombaga gukemuka. Ongera usome umurongo wa 5. Waba wabonye ikindi Satani yabwiye Eva?

Kampire: Yamubwiye ko narya ku mbuto Imana yari yaramubujije, amaso ye yari kuzahumuka.

Roza: Ni byo. Yakomeje amubwira ko yari ‘kuzamera nk’Imana akamenya icyiza n’ikibi.’ Igihe Satani yavugaga atyo, yumvikanishije ko hari ibintu byiza Imana yimye abantu.

Kampire: Uzi ko ari byo!

Roza: Icyo na cyo cyari ikibazo gikomeye.

Kampire: Ubwo se ushatse kuvuga iki?

Roza: Amagambo Satani yavuze, yumvikanisha ko Eva, yewe n’abantu bose muri rusange, bari kurushaho kumererwa neza iyo baza kuba batayoborwa n’Imana. Icyo gihe na bwo, Yehova yari azi ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke neza, yari kuzaha Satani igihe kugira ngo agaragaze niba ibyo avuga ari ukuri koko. Ni yo mpamvu yaretse Satani agategeka iyi si mu gihe runaka. Ibyo bigaragaza impamvu duhura n’imibabaro myinshi muri iki gihe. Iyo mibabaro iterwa n’uko Imana atari yo itegeka iyi si, ahubwo itegekwa na Satani. * Icyakora hari icyizere.

Kampire: Ikihe?

Roza: Bibiliya itubwira inyigisho ebyiri nziza cyane ku byerekeye Imana. Iya mbere ni uko iyo duhuye n’imibabaro, Yehova atuba hafi. Urugero, zirikana amagambo Umwami Dawidi yavuze aboneka muri Zaburi 31:7. Dawidi yahuye n’imibabaro myinshi, ariko dore ibyo yabwiye Imana mu isengesho. Wasoma uwo murongo se?

Kampire: Yego rwose. Reka nywusome. “Nzanezerwa nishimire ineza yawe yuje urukundo, kubera ko wabonye akababaro kanjye, ukamenya agahinda k’ubugingo bwanjye.”

Roza: Ku bw’ibyo, nubwo Dawidi yahuye n’imibabaro, yahumurijwe no kumenya ko Yehova yabonaga ibibazo yahuraga na byo byose. Ese kuba Yehova azi ibitugeraho byose, ndetse n’ibyo abantu badashobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye, ntibiguhumuriza?

Kampire: Birampumuriza rwose.

Roza: Inyigisho ya kabiri ni uko Imana itazihanganira ko dukomeza guhura n’imibabaro iteka ryose. Bibiliya itwigisha ko vuba aha Imana igiye kuvanaho ubutegetsi bubi bwa Satani. Nanone izavanaho burundu ibibi byose abantu bahuye na byo, hakubiyemo ibyo wowe na mama wawe mwahuye na byo. Ese wanyemerera nkazagaruka mu cyumweru gitaha, nkakwereka impamvu dushobora kwizera ko vuba aha Imana igiye kuvanaho imibabaro yose? *

Kampire: Uzaze nta kibazo.

Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye kubibaza Umuhamya uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.

^ par. 7 Reba nomero y’iyi gazeti yo ku itariki ya 1 Nyakanga 2013, irimo ingingo ivuga ngo “Ibiganiro bagirana na bagenzi babo—Ese koko Imana izi imibabaro duhura na yo?”

^ par. 61 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.