Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yoboka Yehova, Umwami w’iteka

Yoboka Yehova, Umwami w’iteka

“Umwami w’iteka . . . ahabwe icyubahiro n’ikuzo iteka ryose.”—1 TIM 1:17.

1, 2. (a) “Umwami w’iteka” ni nde, kandi se kuki iryo zina rikwiriye? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki twifuza ko Yehova ari we watubera Umwami?

UMWAMI SOBHUZA wa II wa Suwazilandi yamaze ku ngoma imyaka hafi 61. Iyo myaka ni myinshi rwose ku mwami wo muri iki gihe. Nubwo imyaka Umwami Sobhuza yamaze ku ngoma isa n’aho ari myinshi, hari undi mwami utameze nk’abantu barama igihe gito. Bibiliya imwita “Umwami w’iteka” (1 Tim 1:17). Umwanditsi wa zaburi yavuze izina ry’uwo Mutegetsi w’Ikirenga agira ati “Yehova ni Umwami kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.”—Zab 10:16.

2 Kuba Imana imaze igihe kirekire itegeka bituma ubutegetsi bwayo butandukana n’ubutegetsi bw’umuntu uwo ari we wese. Icyakora, uko Yehova ategeka ni byo bituma twifuza kumwegera. Umwami wamaze imyaka 40 ategeka Isirayeli ya kera yashingije Imana agira ati “Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe, atinda kurakara kandi afite ineza nyinshi yuje urukundo. Yehova yakomereje intebe ye y’ubwami mu ijuru, kandi ubwami bwe butegeka byose” (Zab 103:8, 19). Yehova si Umwami wacu gusa, ahubwo ni na Data wo mu ijuru wuje urukundo. Ibyo bituma havuka ibi bibazo bibiri: Yehova yagaragaje ate ko ari Data? Yagaragaje ate ko ari Umwami kuva aho Adamu na Eva bigomekeye muri Edeni? Ibisubizo by’ibyo bibazo bizatuma  turushaho kwegera Yehova kandi tumusenge n’umutima wacu wose.

UMWAMI W’ITEKA AREMA ABAMARAYIKA N’ABANTU

3. Ni nde wabaye uwa mbere mu bagize umuryango wa Yehova wo mu ijuru no ku isi, kandi se ni ibihe biremwa bindi byiswe “abana” b’Imana?

3 Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yarishimye igihe yaremaga Umwana we w’ikinege! Imana ntiyigeze ibona uwo Mwana wayo w’imfura nk’ikiremwa kidafite agaciro. Yaramukunze kandi imusaba gufatanya na yo mu murimo ushimishije wo kurema ibindi biremwa bitunganye (Kolo 1:15-17). Muri ibyo biremwa hari hakubiyemo abamarayika babarirwa muri za miriyari. Bibiliya ivuga ko abo bamarayika bakorera Yehova bishimye ari ‘abakozi be bakora ibyo ashaka.’ Na we arabubaha akabita “abana” be. Ni bamwe mu bagize umuryango wa Yehova ugizwe n’ibiremwa bye byo mu ijuru n’ibyo ku isi.—Zab 103:20-22; Yobu 38:7.

4. Byagenze bite kugira ngo abantu babe mu bagize umuryango w’Imana?

4 Yehova amaze kurema ijuru n’isi, yaguye umuryango we. Amaze gutunganya isi ikaba nziza kandi akayishyiraho ibikenewe byose, yashoje imirimo ye arema umuntu wa mbere ari we Adamu, amurema mu ishusho ye (Intang 1:26-28). Kubera ko Yehova ari Umuremyi, yashakaga ko Adamu amwumvira. Yehova, we Mubyeyi we, yamuhaye amabwiriza abigiranye urukundo n’ineza. Ayo mabwiriza ntiyamubuzaga umudendezo.—Soma mu Ntangiriro 2:15-17.

5. Ni iki Imana yakoze kugira ngo isi yuzure abantu?

5 Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bami b’abantu, Yehova yishimira guha abagaragu be inshingano, kuko abona ko ari abagize umuryango we yiringira. Urugero, yahaye Adamu ububasha bwo gutegeka ibindi biremwa, ndetse amuha n’inshingano ishimishije ariko itoroshye yo kwita amazina inyamaswa (Intang 1:26; 2:19, 20). Imana ntiyaremye abantu benshi batunganye bo gutura ku isi. Ahubwo yahisemo kuremera Adamu umugore utunganye wari kumubera icyuzuzo, ari we Eva (Intang 2:21, 22). Hanyuma yahaye uwo mugabo n’umugore we uburyo bwo kubyara abana bakuzura isi. Kubera ko abantu bari batunganye, bari kugenda buhoro buhoro bagura Paradizo kugeza igihe yari gukwira ku isi hose. Bo n’abamarayika bari kuyoboka Yehova iteka ryose bagize umuryango we wo mu ijuru no ku isi. Ibyo ni ibintu bihebuje rwose! Ikindi kandi, bigaragaza urukundo rwa kibyeyi rwa Yehova.

ABANA B’IBYIGOMEKE BANGA KO IMANA IBABERA UMWAMI

6. (a) Kwigomeka byatangiye bite mu muryango w’Imana? (b) Ese uko kwigomeka gusobanura ko Yehova atari agitegeka?

6 Ikibabaje ni uko Adamu na Eva batishimiye ko Yehova ababera Umutegetsi w’Ikirenga. Ahubwo bahisemo kuyoboka umumarayika wigometse, ari we Satani (Intang 3:1-6). Kuba baranze kuyoborwa n’Imana byatumye bo n’ababakomotseho bagerwaho n’imibabaro, akaga n’urupfu (Intang 3:16-19; Rom 5:12). Imana ntiyari igifite abantu bayumvira ku isi. Ese ibyo byaba byumvikanisha ko itari igitegeka isi n’abayituye? Oya rwose! Yakoresheje ububasha bwayo yirukana uwo mugabo n’umugore we mu busitani bwa Edeni, kandi ishyiraho abakerubi bo kuburinda kugira ngo batabugarukamo (Intang 3:23, 24). Icyo gihe kandi, Imana yagaragaje urukundo rwa kibyeyi ubwo yasezeranyaga ko umugambi wayo wo kugira umuryango ugizwe n’abamarayika n’abantu b’indahemuka wari gusohora. Yasezeranyije ko hari kubaho “urubyaro” rwari kuzarimbura Satani, kandi rukavanaho ingaruka zazanywe n’icyaha cya Adamu.—Soma mu Ntangiriro 3:15.

7, 8. (a) Mu gihe cya Nowa, ibintu byari byarabaye bibi mu rugero rungana iki? (b) Yehova yakoze iki kugira ngo avane ibibi ku isi kandi arinde abantu?

 7 Mu binyejana byakurikiyeho, hari abantu bahisemo kubera Yehova indahemuka. Muri bo harimo Abeli na Enoki. Icyakora, abantu benshi banze ko Yehova ababera Umubyeyi n’Umwami. Mu gihe cya Nowa, isi yari “yuzuye urugomo” (Intang 6:11). Ese ibyo byaba bivuga ko Yehova atari agitegeka isi? Ibyabaye mu mateka bigaragaza iki?

8 Reka dusuzume inkuru ivuga ibya Nowa. Yehova yahaye Nowa amabwiriza yumvikana neza arebana no kubaka inkuge nini, we n’abari bagize umuryango we bari kurokokeramo. Nanone kandi, Imana yagaragarije abantu urukundo rwinshi igihe yahaga Nowa inshingano yo kuba “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Pet 2:5). Nta gushidikanya, ubutumwa Nowa yatangaje bwashishikarizaga abantu kwihana, kandi bwari bukubiyemo imiburo irebana n’irimbuka ryari ryegereje. Ariko abantu ntibamuteze amatwi. Nowa n’abari bagize umuryango we bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bari mu isi yari yuzuye urugomo n’ubwiyandarike bw’akahebwe. Kubera ko Yehova ari Umubyeyi wuje urukundo, yarinze abo bantu umunani b’indahemuka kandi abaha umugisha. Igihe Yehova yatezaga Umwuzure ku isi, yagaragaje ububasha yari afite ku bantu b’ibyigomeke no ku bamarayika babi. Mu by’ukuri Yehova yari agitegeka.—Intang 7:17-24.

Yehova yakomeje kuba Umwami (Reba paragarafu ya 6, 8, 10, 12, 17)

UKO YEHOVA YAGARAGAJE KO ARI UMWAMI NYUMA Y’UMWUZURE

9. Yehova yahaye abantu uburyo bwo gukora iki nyuma y’Umwuzure?

9 Nta gushidikanya ko igihe Nowa n’abari bagize umuryango we bavaga mu nkuge maze bagahumeka umwuka mwiza, bashimiye Yehova kubera ko yabitayeho kandi akabarinda. Nowa yahise yubaka igicaniro maze atambira Yehova ibitambo. Imana yahaye umugisha Nowa n’abari bagize umuryango we, kandi ibaha amabwiriza agira ati “mwororoke mugwire mwuzure isi” (Intang 8:20–9:1). Icyo gihe, abantu bashoboraga kongera kunga ubumwe kugira ngo basenge Yehova kandi buzure isi.

10. (a) Ni hehe abantu batangiriye kwigomeka kuri Yehova nyuma y’Umwuzure, kandi se babikoze bate? (b) Yehova yakoze iki kugira ngo umugambi we usohore?

10 Icyakora, Umwuzure ntiwavanyeho ukudatungana, kandi abantu bakomeje gushukwa na Satani n’abamarayika b’ibyigomeke. Bidateye kabiri, abantu bongeye kwigomeka ku butegetsi bwa Yehova. Urugero, umwuzukuruza wa Nowa witwaga Nimurodi yarwanyije ubutegetsi bwa Yehova mu buryo bukomeye. Bibiliya ivuga ko Nimurodi yari “umuhigi w’igihangange urwanya Yehova.” Yubatse imigi ikomeye, urugero nka Babeli, kandi yigira umwami mu “gihugu cy’i Shinari” (Intang 10:8-12). Ni iki Umwami w’iteka yari gukorera uwo mwami w’icyigomeke? Yari gukora iki kugira ngo Nimurodi ataburizamo umugambi yari afite w’uko abantu ‘buzura isi’? Imana yanyuranyije ururimi rw’abantu, bituma abayoboke ba Nimurodi batumvikana maze batatanira “ku isi hose.” Aho bagiye hose, bahajyanye imyizerere yabo y’ikinyoma n’uburyo bwabo bwo gutegeka.—Intang 11:1-9.

11. Ni mu buhe buryo Yehova yabereye indahemuka incuti ye Aburahamu?

11 Nubwo nyuma y’Umwuzure abantu benshi basengaga imana z’ibinyoma, hari abantu b’indahemuka bakomeje kubaha Yehova. Umwe muri bo ni Aburahamu wumviye Imana akareka ubuzima bwiza yari afite mu mugi yabagamo wa Uri, maze akemera kumara imyaka myinshi aba mu mahema (Intang 11:31; Heb 11:8, 9). Muri icyo gihe Aburahamu yagendaga yimuka, akenshi yabaga akikijwe n’abami, abenshi muri bo bakaba barabaga mu migi yari igoswe n’inkuta. Ariko Yehova yarinze Aburahamu n’umuryango we. Umwanditsi  wa zaburi yavuze ibirebana n’uko Yehova yabarinze, agira ati ‘nta muntu n’umwe [Imana] yemereye kubanyaga; ahubwo yacyashye abami ibabaziza’ (Zab 105:13, 14). Yehova yabereye indahemuka incuti ye Aburahamu, aramusezeranya ati “uzakomokwaho n’abami.”—Intang 17:6; Yak 2:23.

12. Yehova yagaragaje ate ububasha yari afite kuri Egiputa, kandi se ibyo byamariye iki abari bagize ubwoko bwe?

12 Imana yasubiriyemo Isaka umuhungu wa Aburahamu n’umwuzukuru we Yakobo isezerano ry’uko yari kubaha imigisha, yarimo no kuba bari kuzakomokwaho n’abami (Intang 26:3-5; 35:11). Icyakora, mbere y’uko ibyo biba, abakomotse kuri Yakobo babanje kuba abacakara muri Egiputa. Ese ibyo byasobanuraga ko Yehova atari gusohoza isezerano rye, cyangwa ko atari akiri umutegetsi w’ikirenga w’isi? Oya rwose! Igihe Yehova yagennye kigeze, yerekanye imbaraga ze, kandi agaragaza ko yari afite ububasha buruta ubwa Farawo wari umwibone. Abisirayeli bari abacakara bizeye Yehova, we wabarokoye mu buryo buhambaye, akabambutsa Inyanja Itukura. Biragaragara ko Yehova yari akiri Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kandi kubera ko ari Umubyeyi wita ku bana be, yakoresheje imbaraga ze zikomeye kugira ngo arinde ubwoko bwe.—Soma mu Kuva 14:13, 14.

YEHOVA ABA UMWAMI WA ISIRAYELI

13, 14. (a) Mu ndirimbo Abisirayeli baririmbye, ni iki bavuze ku birebana n’ubwami bwa Yehova? (b) Ni irihe sezerano rihereranye n’ubwami Imana yahaye Dawidi?

13 Abisirayeli bamaze kurokorwa mu buryo bw’igitangaza bakava muri Egiputa, baririmbye indirimbo yo kunesha, basingiza Yehova. Iyo ndirimbo iri mu Kuva igice cya 15. Ku murongo wa 18 hagira hati “Yehova azaba umwami ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.” Koko rero, Yehova yabaye Umwami w’iryo shyanga rishya (Guteg 33:5). Ariko kandi, abantu ntibishimiye ko Yehova aba Umwami wabo utagaragara. Igihe bari bamaze imyaka igera kuri 400 bavuye muri Egiputa, basabye Imana ngo ibahe umwami w’umuntu nk’uko byari bimeze ku mahanga bari baturanye (1 Sam 8:5). Nubwo byari bimeze bityo, Yehova yari akiri Umwami, ibyo bikaba byaragaragaye ku ngoma ya Dawidi wabaye umwami wa kabiri wa Isirayeli.

14 Dawidi yazanye isanduku y’isezerano i Yerusalemu. Muri icyo gihe cy’ibyishimo, Abalewi baririmbye indirimbo yo gusingiza Imana yarimo amagambo ashishikaje  dusanga mu 1 Ibyo ku Ngoma 16:31, agira ati ‘mutangaze mu mahanga muti “Yehova yabaye umwami.”’ Hari uwakwibaza ati “ko Yehova ari Umwami w’iteka, ni mu buhe buryo yabaye Umwami icyo gihe?” Yehova aba Umwami iyo akoresheje ububasha bwe cyangwa agashyiraho umuhagarariye. Gusobanukirwa ukuntu Yehova aba Umwami ni iby’ingenzi cyane. Mbere y’uko Dawidi apfa, Yehova yamusezeranyije ko ubwami bwe bwari gukomeza kugeza iteka ryose. Yaramubwiye ati “nzahagurutsa uwo mu rubyaro rwawe, ni ukuvuga uzagukomokaho, kandi nzashimangira ubwami bwe mbukomeze” (2 Sam 7:12, 13). Iryo sezerano ryasohoye igihe uwo mu “rubyaro” rwa Dawidi yagaragaraga imyaka isaga 1.000 nyuma yaho. Uwo yari nde, kandi se ni ryari yari kuba Umwami?

YEHOVA YIMIKA UNDI MWAMI

15, 16. Ni ryari Yesu yasutsweho umwuka kugira ngo azabe Umwami, kandi se igihe yari ku isi, ni iyihe myiteguro yakoze ku birebana n’ubwami bwe?

15 Mu mwaka wa 29, Yohana Umubatiza yatangiye kubwiriza avuga ko “ubwami bwo mu ijuru [bwari] bwegereje” (Mat 3:2). Igihe Yohana yabatizaga Yesu, Yehova yamusutseho umwuka, agaragaza ko ari we Mesiya wasezeranyijwe, kandi ko yari kuzaba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Yehova yagaragarije Yesu urukundo rwa kibyeyi, agira ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera.”—Mat 3:17.

16 Igihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, yahesheje Se icyubahiro (Yoh 17:4). Ibyo yabikoze abwiriza iby’Ubwami bw’Imana (Luka 4:43). Yanigishije abigishwa be gusenga basaba ko ubwo Bwami buza (Mat 6:10). Kubera ko Yesu ari Umwami washyizweho w’ubwo Bwami, yabwiye abamurwanyaga ati “ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe” (Luka 17:21). Nyuma yaho, ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe, yagiranye n’abigishwa be “isezerano ry’ubwami.” Ibyo byasobanuraga ko bamwe mu bigishwa be b’indahemuka bari kuzategeka hamwe na we ari abami mu Bwami bw’Imana.—Soma muri Luka 22:28-30.

17. Ni mu buhe buryo Yesu yatangiye gutegeka mu rugero ruciriritse mu kinyejana cya mbere, ariko se, ni iki yagombaga gutegereza?

17 Ni ryari Yesu yari gutangira gutegeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana? Ntiyari guhita atangira gutegeka. Ku gicamunsi cyakurikiyeho, yarishwe kandi abigishwa be baratatana (Yoh 16:32). Ariko kandi, nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera, Yehova yari agitegeka. Ku munsi wa gatatu yazuye Umwana we, kandi kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yesu yatangiye gutegeka itorero rya gikristo ryari rigizwe n’abavandimwe be basutsweho umwuka (Kolo 1:13). Icyakora, Yesu yagombaga gutegereza igihe yari kugirira ububasha busesuye bwo gutegeka isi ari “urubyaro” rwasezeranyijwe. Yehova yabwiye Umwana we ati “icara iburyo bwanjye ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.”—Zab 110:1.

YOBOKA UMWAMI W’ITEKA

18, 19. Ni iki twifuza gukora, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi abamarayika n’abantu bigometse ku butegetsi bwa Yehova. Yehova ntiyigeze areka kuba umutegetsi w’ikirenga; yakomeje gutegeka. Kubera ko ari Data wuje urukundo, yarinze abagaragu be b’indahemuka kandi abitaho, urugero nka Nowa, Aburahamu na Dawidi. Ese ibyo ntibituma tugandukira uwo Mwami wacu kandi tukarushaho kumwegera?

19 Ariko dushobora kwibaza tuti “ni mu buhe buryo Yehova yabaye Umwami muri iki gihe? Twagaragaza dute ko turi abayoboke b’indahemuka b’Ubwami bwa Yehova, bityo tukazaba abana batunganye bagize umuryango we wo mu ijuru no ku isi? Iyo dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, tuba dusaba iki? Ibyo bibazo bizasubizwa mu gice gikurikira.