Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Musingize Kristo​—⁠Umwami ufite ikuzo

Musingize Kristo​—⁠Umwami ufite ikuzo

“Kenyera ubwiza bwawe buhebuje ukomeze uneshe.”—ZAB 45:4.

1, 2. Kuki dukwiriye gushishikazwa n’ibivugwa muri Zaburi ya 45?

UMWAMI ufite ikuzo yuriye ifarashi kugira ngo arwanirire ukuri no gukiranuka, kandi aneshe abanzi be. Arangije kubanesha burundu, maze ashyingiranwa n’umugeni mwiza cyane. Abo mu bihe byari kuza bose bari kwibuka uwo mwami kandi bakamusingiza. Ibyo ni bimwe mu bintu bishishikaje bivugwa muri Zaburi ya 45.

2 Ariko kandi, ibivugwa muri Zaburi ya 45 birenze kuba inkuru ishishikaje, irangira neza. Ibivugwamo bidufitiye akamaro. Bifitanye isano n’ubuzima bwacu bwo muri iki gihe ndetse n’ubwo mu gihe kizaza. Nimucyo rero dusuzume iyo zaburi tubyitondeye.

“UMUTIMA WANJYE WASABWE N’IBYISHIMO BITEWE N’IKINTU CYIZA”

3, 4. (a) Ni ikihe ‘kintu cyiza’ umwanditsi wa zaburi yanditse, kandi se gituma umutima wacu umera ute? (b) Ni mu buhe buryo ‘indirimbo yacu twayihimbiye umwami,’ kandi se ni mu buhe buryo ururimi rwacu ruba nk’ikaramu?

3 Soma muri Zaburi ya 45:1. “Ikintu cyiza” cyatumye umutima w’umwanditsi wa zaburi ‘usabwa n’ibyishimo,’ ni inkuru ivuga ibirebana n’umwami. Inshinga y’igiheburayo yahinduwemo ‘gusabwa n’ibyishimo’ yasobanuraga “kubira.” Umwanditsi wa zaburi yashimishijwe cyane no kumva iyo nkuru ku buryo umutima we wabaye nk’urimo ubira, mbese wasabwe n’umunezero. Iyo nkuru yanatumye ururimi rwe ruba nk’“ikaramu y’umwandukuzi w’umuhanga.”

4 Twebwe se byifashe bite? Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Mesiya ni ikintu cyiza kidukora ku mutima. Mu mwaka wa 1914, ubutumwa bw’Ubwami bwabaye ‘bwiza’ mu buryo bwihariye. Kuva icyo gihe, ubwo butumwa ntibukivuga ibirebana n’Ubwami buzaza mu gihe kiri imbere, ahubwo buvuga iby’Ubwami butegekera mu ijuru. Ubwo ni bwo “butumwa bwiza bw’ubwami” tubwiriza “mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Mat 24:14). Ese ubutumwa bw’Ubwami butuma imitima yacu ‘isabwa n’ibyishimo’? Ese tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubigiranye ishyaka? Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, ‘indirimbo yacu twayihimbiye umwami,’ ni ukuvuga Umwami wacu Yesu Kristo. Dutangaza ko ari Umwami wimitswe mu ijuru w’Ubwami bwa Mesiya. Ikindi kandi, dutumirira bose, baba abategetsi n’abo bategeka, kugandukira ubwami bwe (Zab 2:1, 2, 4-12). Nanone kandi, ururimi rwacu ruba nk’“ikaramu y’umwandukuzi w’umuhanga,” mu buryo bw’uko dukoresha cyane Bibiliya mu murimo wo kubwiriza.

Dutangaza ubutumwa bwiza buhereranye n’Umwami wacu Yesu Kristo twishimye

‘MU KANWA K’UMWAMI HATURUKAMO AMAGAMBO MEZA CYANE’

5. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yari “mwiza”? (b) Ni mu buhe buryo ‘mu kanwa k’umwami haturukagamo amagambo meza,’ kandi se twamwigana dute?

5 Soma muri Zaburi ya 45:2. Ibyanditswe ntibivuga byinshi ku birebana n’isura ya Yesu. Nta gushidikanya ko yari “mwiza” kubera ko yari umuntu utunganye. Icyakora, kuba yarabereye Yehova indahemuka kandi agakomeza kuba inyangamugayo, ni byo byatumaga aba mwiza bihebuje. Nanone kandi, Yesu yabwirije ubutumwa bw’Ubwami akoresheje “amagambo meza” (Luka 4:22; Yoh 7:46). Ese buri wese muri twe yihatira kwigana urugero rwe mu murimo wo kubwiriza, agerageza gukoresha amagambo akora abantu ku mutima?—Kolo 4:6.

6. Ni mu buhe buryo Imana yahaye Yesu umugisha “iteka ryose”?

6 Kubera ko Yesu yari yariyeguriye Yehova abigiranye umutima we wose, yamuhaye imigisha igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, kandi amaze gutanga ubuzima bwe ho igitambo, yaramugororeye. Intumwa Pawulo yaranditse ati “igihe [Yesu] yari amaze kuboneka mu ishusho y’umuntu, yicishije bugufi kandi arumvira kugeza ku rupfu, ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro. Ibyo ni na byo byatumye Imana imukuza ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi ikamuha izina risumba andi mazina yose, kugira ngo amavi yose, ari ay’ibyo mu ijuru n’ay’ibyo mu isi n’ay’ibyo munsi y’ubutaka, apfukame mu izina rya Yesu, kandi indimi zose zimenyekanishe mu ruhame ko Yesu Kristo ari Umwami, kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo” (Fili 2:8-11). Yehova yahaye Yesu umugisha “iteka ryose” ubwo yamuzuraga akamuha ubuzima budapfa.—Rom 6:9.

UMWAMI ASHYIRWA HEJURU KURUSHA “BAGENZI” BE

7. Ni mu buhe buryo Imana yatoranyije Yesu imusukaho amavuta kurusha “bagenzi” be?

7 Soma muri Zaburi ya 45:6, 7Kubera ko Yesu yakundaga cyane gukiranuka kandi akanga ikintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga gusuzuguza Se, Yehova yaramutoranyije kugira ngo abe Umwami w’Ubwami bwa Mesiya. Yesu yatoranyijwe asukwaho “amavuta yo kwishima” kurusha “bagenzi” be, ni ukuvuga abami b’u Buyuda bakomokaga mu muryango wa Dawidi. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, Yehova ubwe ni we wamusutseho amavuta. Ikindi kandi, Yehova yaramutoranyije kugira ngo abe Umwami n’Umutambyi Mukuru (Zab 2:2; Heb 5:5, 6). Byongeye kandi, Yesu ntiyasutsweho amavuta asanzwe ahubwo yasutsweho umwuka wera, kandi Ubwami bwe si ubwo ku isi ahubwo ni ubwo mu ijuru.

8. Kuki twavuga ko ‘Imana ari yo ntebe y’ubwami bwa Yesu,’ kandi se ni iki kitwemeza ko ubwami bwe buzahora burangwa no gukiranuka?

8 Yehova yimikiye Umwana we kuba Umwami Mesiya mu ijuru mu mwaka wa 1914. Kubera ko ‘inkoni y’ubwami bwe ari inkoni yo gukiranuka,’ nta gushidikanya ko ubutegetsi bwe buzahora burangwa no gukiranuka n’ubutabera. Afite uburenganzira bwo gutegeka kubera ko ‘Imana ari yo ntebe y’ubwami bwe.’ Ibyo bisobanura ko Yehova ari we wamwimitse. Ikindi kandi, intebe y’ubwami bwa Yesu izahoraho “ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.” Ese gukorera Yehova uyobowe n’uwo Mwami ukomeye washyizweho n’Imana ntibigutera ishema?

UMWAMI ‘AKENYERA INKOTA YE’

9, 10. (a) Ni ryari Kristo yakenyeye inkota ye, kandi se ni mu buhe buryo yahise ayikoresha? (b) Ni mu buhe buryo Kristo azongera gukoresha inkota ye?

9 Soma muri Zaburi ya 45:3. Yehova yasabye uwo Mwami we ‘gukenyera inkota ye ku itako,’ bityo aba ahaye Yesu uburenganzira bwo kurwanya abantu bose batemera ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, n’ubwo gusohoza urubanza Imana yabaciriye (Zab 110:2). Kubera ko Kristo ari Umwami udatsindwa mu ntambara, yiswe ‘umunyambaraga.’ Yakenyeye inkota ye mu mwaka wa 1914, anesha Satani n’abadayimoni be. Yabirukanye mu ijuru, maze abajugunya ku isi.—Ibyah 12:7-9.

10 Iyo yari intangiriro yo kunesha k’uwo Mwami wicaye ku ifarashi. Ariko kandi, agomba ‘kunesha burundu’ (Ibyah 6:2). Yehova agomba gusohoreza imanza ze ku bice byose bigize isi ya Satani, kandi Satani n’abadayimoni be bagomba kuneshwa. Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga amadini yose y’ikinyoma, ni yo izabanza kurimburwa. Yehova afite umugambi wo gukoresha abayobozi bo mu rwego rwa politiki kugira ngo barimbure iyo “ndaya” mbi (Ibyah 17:16, 17). Hanyuma, Umwami w’intwari ku rugamba azavanaho burundu ubutegetsi bwose bw’isi ya Satani. Nyuma yaho, Kristo nanone witwa ‘umumarayika w’ikuzimu,’ azanesha burundu ajugunya Satani n’abadayimoni be ikuzimu (Ibyah 9:1, 11; 20:1-3). Nimucyo dusuzume ukuntu ibyo bintu bishishikaje byari byarahanuwe muri Zaburi ya 45.

UMWAMI YURIRA IFARASHI KUGIRA NGO ‘ARWANIRIRE UKURI’

11. Ni mu buhe buryo Kristo yurira ifarashi ‘akarwanirira ukuri’?

11 Soma muri Zaburi ya 45:4. Uwo Mwami w’intwari ku rugamba ntarwana intambara agamije kwigarurira ibihugu no gukandamiza abaturage. Arwana intambara ikiranuka afite intego nziza. Yurira ifarashi ‘akarwanirira ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka.’ Yehova ni we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Uko ni ko kuri kw’ingenzi cyane agomba kurwanirira. Igihe Satani yigomekaga kuri Yehova, yashidikanyije ku burenganzira afite bwo gutegeka. Kuva icyo gihe, uko kuri kw’ibanze kwashidikanyijweho n’abadayimoni hamwe n’abantu. Igihe kirageze ngo Umwami wasutsweho amavuta na Yehova yurire ifarashi kugira ngo agaragaze mu buryo budasubirwaho ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga.

12. Ni mu buhe buryo Umwami yurira ifarashi ‘akarwanirira kwicisha bugufi’?

12 Nanone kandi, uwo Mwami yurira ifarashi ‘akarwanirira kwicisha bugufi.’ Umwana w’ikinege w’Imana yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kwicisha bugufi no kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Se abigiranye ubudahemuka (Yes 50:4, 5; Yoh 5:19). Abayoboke bose b’indahemuka b’uwo Mwami bagomba gukurikiza urugero rwe kandi bakagandukira muri byose ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bicishije bugufi. Ababigenza batyo ni bo bonyine bazemererwa kuba mu isi nshya Imana yasezeranyije.—Zek 14:16, 17.

13. Ni mu buhe buryo Kristo yurira ifarashi ‘akarwanirira gukiranuka’?

13 Ikindi kandi, Kristo yurira ifarashi ‘akarwanirira gukiranuka.’ Gukiranuka uwo Mwami arwanirira ni ‘ugukiranuka kw’Imana,’ ni ukuvuga amahame ya Yehova arebana n’icyiza n’ikibi (Rom 3:21; Guteg 32:4). Yesaya yahanuye ibirebana n’Umwami Yesu Kristo agira ati “hazima umwami uzategekesha gukiranuka” (Yes 32:1). Ubutegetsi bwa Yesu buzatuma habaho “ijuru rishya n’isi nshya” byasezeranyijwe, ibyo “gukiranuka kuzabamo” (2 Pet 3:13). Buri muntu wese uzaba utuye muri iyo si nshya azaba asabwa kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova.—Yes 11:1-5.

UMWAMI AKORA “IBINTU BITEYE UBWOBA”

14. Ni mu buhe buryo ukuboko kw’iburyo kwa Kristo kuzakora “ibintu biteye ubwoba”? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

14 Uwo Mwami wicaye ku ifarashi akenyeye inkota ye ku itako (Zab 45:3). Hanyuma afashe iyo nkota ye mu kuboko kwe kw’iburyo kugira ngo ayikoreshe. Umwanditsi wa zaburi yarahanuye ati ‘ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakora ibintu biteye ubwoba’ (Zab 45:4). Igihe Yesu Kristo azurira ifarashi kugira ngo asohoze imanza za Yehova kuri Harimagedoni, azakorera abanzi be “ibintu biteye ubwoba.” Ntituzi uburyo azakoresha arimbura isi ya Satani. Ariko kandi, ibyo azakora bizatera ubwoba abatuye isi batumviye umuburo w’Imana wo kugandukira ubutegetsi bw’uwo Mwami. (Soma muri Zaburi ya 2:11, 12.) Mu buhanuzi bwa Yesu burebana n’igihe cy’imperuka, yavuze ko abantu “bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba no gutekereza ibintu bigiye kuba mu isi ituwe, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyezwa.” Yongeyeho ati “ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu gicu afite ububasha n’icyubahiro cyinshi.”—Luka 21:26, 27.

15, 16. Ni izihe ‘ngabo’ zizakurikira Kristo mu ntambara?

15 Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibyo kuza k’uwo Mwami “afite ububasha n’icyubahiro cyinshi,” aje gusohoza urubanza Imana yaciriye abanzi bayo, kigira kiti “mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa kandi w’Ukuri. Aca imanza kandi akarwana intambara ahuje no gukiranuka. Nanone, ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zigendera ku mafarashi y’umweru, kandi zari zambaye imyenda myiza y’umweru itanduye. Mu kanwa ke havamo inkota ndende ityaye kugira ngo ayikubitishe amahanga, kandi azayaragiza inkoni y’icyuma. Nanone yengesha ibirenge mu rwengero rw’uburakari bw’umujinya w’Imana Ishoborabyose.”—Ibyah 19:11, 14, 15.

16 Ni izihe ‘ngabo’ zo mu ijuru zizakurikira Kristo agiye kurwana intambara? Igihe Yesu yakenyeraga inkota ye bwa mbere kugira ngo yirukane Satani n’abadayimoni be mu ijuru, yari kumwe n’“abamarayika be” (Ibyah 12:7-9). Byaba bihuje n’ubwenge tuvuze ko mu ntambara ya Harimagedoni, ingabo za Kristo zizaba zikubiyemo abamarayika bera. Ese hari abandi bazaba bari mu ngabo ze? Yesu yasezeranyije abavandimwe be basutsweho umwuka ati “unesha kandi agakurikiza inzira zanjye kugeza ku iherezo, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga, kandi azatwara abantu abayoboze inkoni y’icyuma kugira ngo bajanjagurwe nk’uko inzabya z’ibumba zijanjagurika, nk’uko nahawe ubutware na Data” (Ibyah 2:26, 27). Ku bw’ibyo, mu ngabo za Kristo zo mu ijuru hazaba harimo n’abavandimwe be basutsweho umwuka, bazaba barahawe ingororano yabo mu ijuru. Abasutsweho umwuka bazategekana na Kristo bazaba bari kumwe na we ubwo azaba akora “ibintu biteye ubwoba,” kugira ngo aragize amahanga inkoni y’icyuma.

UMWAMI ANESHA BURUNDU

17. Ifarashi y’umweru Kristo yicayeho igereranya iki? (b) Inkota n’umuheto bigereranya iki?

17 Soma muri Zaburi ya 45:5. Uwo Mwami yicaye ku ifarashi y’umweru, igereranya intambara yera kandi ikiranuka mu maso ya Yehova (Ibyah 6:2; 19:11). Uretse kuba afite inkota, afite n’umuheto. Bibiliya igira iti “ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba, arasohoka agenda anesha kugira ngo aneshe burundu.” Inkota n’umuheto bigereranya ibintu Kristo azakoresha asohoza urubanza rwaciriwe abanzi be.

Ibisiga bizahamagarirwa gusukura isi (Reba paragarafu ya 18)

18. Bizagenda bite Kristo nakoresha “imyambi” ye?

18 Umwanditsi wa zaburi yakoresheje imvugo y’ubusizi, ahanura ko ‘imyambi y’Umwami ityaye, igahinguranya umutima w’abanzi be’ kandi ko ituma ‘abantu bo mu mahanga bagwa imbere ye.’ Abapfuye bazaba ku isi hose. Yeremiya yarahanuye ati “abishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera y’isi” (Yer 25:33). Ubuhanuzi buhuje n’ubwo bugira buti “nanone mbona umumarayika ahagaze mu zuba, maze arangurura ijwi abwira ibisiga byose biguruka mu kirere rwagati ati ‘nimuze hano, mukoranire ku ifunguro rikomeye rya nimugoroba ry’Imana, kugira ngo murye inyama z’abami n’inyama z’abakuru b’abasirikare n’inyama z’abakomeye n’inyama z’amafarashi n’abayicayeho, n’inyama z’abantu bose: ab’umudendezo n’ab’imbata, aboroheje n’abakomeye.’”—Ibyah 19:17, 18.

19. Ni mu buhe buryo Kristo ‘azakomeza kunesha’ kandi akanesha burundu?

19 Kristo namara kurimbura isi mbi ya Satani, ‘azakenyera ubwiza bwe buhebuje akomeze aneshe’ (Zab 45:4). Azanesha burundu ajugunya Satani n’abadayimoni be ikuzimu, bamareyo Imyaka Igihumbi y’Ubutegetsi bwe (Ibyah 20:2, 3). Satani n’abadayimoni be nibamara kwamburwa ubushobozi bwo kugira icyo bakora, bameze nk’abapfuye, abazaba batuye isi ntibazongera gushukwa na Satani kandi bazashobora kuyoboka mu buryo bwuzuye Umwami wabo wanesheje kandi ufite ikuzo. Ariko kandi, mbere yuko bibonera ukuntu isi yose izagenda ihinduka paradizo, hari ikindi kintu kizatuma bishimana n’Umwami wabo hamwe n’abo azaba afatanyije na bo gutegeka mu ijuru. Icyo kintu gishimishije tuzagisuzuma mu gice gikurikira.