Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango—Ese mushobora gutuma irushaho gushimisha?

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango—Ese mushobora gutuma irushaho gushimisha?

Umuvandimwe wo muri Burezili yaravuze ati “muri gahunda yacu y’iby’umwuka mu muryango buri wese yishimira gutanga ibitekerezo ku buryo akenshi iyo ntabihagaritse tugeza nijoro cyane.” Hari umutware w’umuryango wo mu Buyapani wavuze ko iyo bari muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, umuhungu we w’imyaka icumi atamenya ko bamaze amasaha menshi biga, kandi ko aba yumva bakomeza. Kubera iki? Uwo mutware w’umuryango yaravuze ati “iyo gahunda iramushishikaza cyane kandi ituma agira ibyishimo.”

Birumvikana ko atari ko abana bose bashishikazwa na gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kandi tuvugishije ukuri, bamwe bashobora kuba batayishimira. Ibyo biterwa n’iki? Hari umuvandimwe wo muri Togo wavuze ati “gahunda yo gusenga Yehova ntiyagombye kurambirana.” Niba gahunda y’iby’umwuka mu muryango irambirana, byaba bigaragaza ko hari igikwiriye guhinduka ku birebana n’uko ikorwa. Imiryango myinshi yabonye ko gahunda y’iby’umwuka mu muryango ishobora gutera “umunezero,” nk’uko bivugwa mu gitabo cya Yesaya.—Yes 58:13, 14.

Abagabo b’Abakristo bagombye kuzirikana ko abagize imiryango yabo bazishimira gahunda y’iby’umwuka mu muryango mu gihe bumva bisanzuye. Ralf ufite abakobwa batatu n’umuhungu umwe, yavuze ko gahunda yabo y’iby’umwuka mu muryango iba imeze nk’ibiganiro bisanzwe; buri wese ayigiramo uruhare. Ariko kandi, kugira ngo buri wese akomeze gushishikazwa na gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi ayigiremo uruhare, si ko buri gihe biba byoroshye. Hari mushiki wacu wagize ati “buri gihe si ko mba mfite imbaraga zo gutuma gahunda y’iby’umwuka mu muryango ishishikaza, nk’uko mba mbyifuza.” Ese hari icyo mwakora kugira ngo irusheho gushimisha?

GUHUZA N’IMIMERERE NO GUKORA IBINTU BITANDUKANYE

Umuvandimwe wo mu Budage ufite abana babiri yaravuze ati “tugomba kumenya guhuza n’imimerere.” Umukristokazi ufite abana babiri witwa Natalia yaravuze ati “ikintu kidufasha cyane mu muryango wacu ni ugukora ibintu bitandukanye, gukora ibintu bitandukanye, gukora ibintu bitandukanye.” Imiryango myinshi igira gahunda y’iby’umwuka mu muryango mu byiciro. Umuvandimwe witwa Cleiton wo muri Burezili ufite umuhungu w’ingimbi n’umukobwa w’umwangavu, yaravuze ati “bituma iyo gahunda irushaho gushimisha kandi buri wese akayigiramo uruhare.” Kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango mu byiciro bishobora gutuma ababyeyi bita ku byo buri mwana akeneye, niba abana babo bari mu kigero gitandukanye. Nanone kandi, ababyeyi bashobora guhuza n’imimerere mu gihe bahitamo igitabo abagize umuryango baziga n’uko bazacyiga.

Imiryango imwe n’imwe ibigenza ite kugira ngo ikore ibintu bitandukanye? Bamwe batangira gahunda y’iby’umwuka mu muryango baririmba indirimbo zo gusingiza Yehova. Juan wo muri Megizike yagize ati “bituma dutangira dufite akanyamuneza kandi bigategurira ubwenge bwacu kwiga.” Abagize umuryango we batoranya indirimbo zivugwamo ibintu bifitanye isano n’ibyo bari bwige kuri uwo mugoroba.

Siri Lanka

Hari imiryango isomera hamwe igice runaka cyo muri Bibiliya. Kugira ngo inkuru basoma irusheho gushimisha, buri wese mu bagize umuryango asoma ibyavuzwe n’umuntu runaka uvugwamo. Umuvandimwe wo mu Buyapani yavuze ko “gusoma batyo byabanje kumutonda.” Ariko abahungu be bombi bishimiraga kubona ababyeyi babo bifatanya mu gusoma. Hari n’imiryango ikina ibivugwa mu nkuru za Bibiliya. Umuvandimwe witwa Roger wo muri Afurika y’Epfo ufite abahungu babiri, yagize ati ‘akenshi abana babona ibintu bivugwa mu nkuru ya Bibiliya twebwe ababyeyi tuba tutabonye.’

Afurika y’Epfo

Ikindi kintu imiryango ishobora gukora ni ugufatanyiriza hamwe bagakora ikintu runaka, urugero nko kubaka inkuge ya Nowa cyangwa urusengero rwa Salomo. Gukora ubushakashatsi kuri ibyo bintu bishobora gushishikaza cyane. Urugero, agakobwa k’imyaka itanu ko muri Aziya kafatanyije n’ababyeyi bako hamwe na nyirakuru gukora ibintu nk’ibyo. Bafatanyirije hamwe gukora umukino ushingiye ku ngendo z’ubumisiyonari intumwa Pawulo yakoze, bawukorera mu cyumba cyabo cy’uruganiriro. Indi miryango yakoze imikino ishingiye ku nkuru zivugwa mu gitabo cyo Kuva. Uwitwa Donald wo muri Togo ufite imyaka 19 yaravuze ati ‘gukora ibintu bitandukanye byatumye ibintu biba bishya muri gahunda yacu y’iby’umwuka mu muryango no mu muryango wacu ubwawo.’ Ese mushobora gutekereza ikintu mwakora kigatuma gahunda yanyu y’iby’umwuka mu muryango irushaho gushimisha?

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

KWITEGURA NI NGOMBWA

Nubwo gukora ibintu bitandukanye no guhuza n’imimerere bituma gahunda y’iby’umwuka mu muryango irushaho gushishikaza, buri wese mu bagize umuryango agomba gutegura kugira ngo bose bungukirwe. Hari igihe abana bato barambirwa; ku bw’ibyo, abatware b’imiryango bagomba gutekereza mbere y’igihe ku byo baziga, kandi bakabitegura neza. Hari umuvandimwe wagize ati “iyo niteguye, buri wese mu bagize umuryango arushaho kungukirwa.” Umuvandimwe wo mu Budage abwira mbere y’igihe abagize umuryango we ibyo baziga mu byumweru bizakurikiraho. Umuvandimwe wo muri Bénin ufite abana batandatu bato, yavuze ko iyo yateganyije ko muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango bazareba DVD ishingiye kuri Bibiliya, ategura ibibazo akabibaha mbere y’igihe. Koko rero, gutegura bituma gahunda y’iby’umwuka mu muryango iba nziza.

Iyo abagize umuryango bamenye mbere y’igihe ibyo baziga, bashobora kubiganiraho muri icyo cyumweru, bityo bikarushaho kubashishikaza. Nanone kandi, iyo buri wese ahawe icyo agomba gukora, yumva ko gahunda y’iby’umwuka mu muryango imureba.

MWIHATIRE KUGIRA GAHUNDA IHORAHO

Imiryango myinshi ihura n’ikibazo cyo kugira gahunda y’iby’umwuka ihoraho.

Abatware b’imiryango benshi bakora amasaha menshi kugira ngo babone ibitunga umuryango. Urugero, hari umuvandimwe wo muri Megizike uva mu rugo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akagaruka saa mbiri z’ijoro. Ikindi kandi, hari ubwo bishobora kuba ngombwa ko igihe gahunda y’iby’umwuka mu muryango yaberagaho gihinduka bitewe n’indi gahunda y’iby’umwuka.

Ariko kandi, tugomba kwiyemeza kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango ihoraho. Uwitwa Loïs wo muri Togo ufite imyaka cumi n’umwe yavuze ibirebana n’icyo umuryango wabo wiyemeje, agira ati “nubwo hari igihe dutangira gahunda y’iby’umwuka mu muryango dukererewe bitewe n’ikintu runaka cyadutunguye, igihe cyose turayigira.” Ibyo bishobora gutuma wiyumvisha impamvu imiryango imwe n’imwe igira gahunda y’iby’umwuka mu muryango mu ntangiriro z’icyumweru. Iyo hagize ikintu kibatungura, bayimurira ku wundi munsi muri icyo cyumweru.

Kuki tuyita gahunda y’iby’umwuka mu muryango? Ni ukubera ko iri mu bigize gahunda yacu yo kuyoboka Yehova. Nimucyo buri wese mu bagize umuryango wacu ajye atambira Yehova ‘ibimasa by’imishishe by’iminwa ye’ buri cyumweru (Hos 14:2). Ikindi kandi, buri wese ajye yishimira iyo gahunda “kuko ibyishimo bituruka kuri Yehova ari igihome cyanyu.”—Neh 8:9, 10.