Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mujye mwubaha abageze mu za bukuru bo muri mwe

Mujye mwubaha abageze mu za bukuru bo muri mwe

“Wubahe umusaza.”—LEWI 19:32.

1. Ni iyihe mimerere ibabaje abantu barimo?

YEHOVA ntiyigeze yifuza ko abantu bagerwaho n’ingaruka z’iza bukuru. Ahubwo yashakaga ko bishimira ubuzima butunganye bari muri Paradizo. Ariko muri iki gihe ‘ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababara’ (Rom 8:22). Utekereza ko Imana yumva imeze ite iyo ibona ingaruka icyaha kigira ku bantu? Ikibabaje ni uko abageze mu za bukuru benshi batitabwaho mu gihe baba bakeneye cyane gufashwa.—Zab 39:5; 2 Tim 3:3.

2. Kuki Abakristo bishimira cyane kuba bafite abageze mu za bukuru mu matorero yabo?

2 Abagize ubwoko bwa Yehova bishimira ko mu matorero yabo harimo abageze mu za bukuru. Ubwenge bwabo butugirira akamaro kandi twifuza kwigana ukwizera kwabo. Abenshi muri twe bafitanye isano n’abo bageze mu za bukuru dukunda cyane. Ariko kandi, twaba dufitanye isano n’abo bavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru cyangwa tutayifitanye, twifuza ko bamererwa neza (Gal 6:10; 1 Pet 1:22). Gusuzuma uko Imana ibona abageze mu za bukuru biri budufashe twese. Nanone kandi, turi busuzume inshingano abagize umuryango wabo bafite mu birebana no kubitaho n’inshingano itorero rifite.

“NTUNTE”

3, 4. (a) Ni ikihe kintu cy’ingenzi umwanditsi wa Zaburi ya 71 yasabye Yehova? (b) Ni iki abageze mu za bukuru bo mu itorero bashobora gusaba Imana?

3 “Muri Zaburi ya 71:9 hagira hati “ntunte ngeze mu za bukuru, ntuntererane imbaraga zanjye zibaye nke.” Uko bigaragara, ibivugwa muri iyo zaburi bikurikira ibivugwa muri Zaburi ya 70, ibimburirwa n’amagambo agaragaza ko ari ‘iya Dawidi.’ Ku bw’ibyo, birashoboka ko Dawidi ari we wasabye ibivugwa muri Zaburi ya 71:9. Yakoreye Imana kuva mu buto bwe kugeza ashaje, kandi Yehova yaramukoresheje kugira ngo akore ibintu bikomeye (1 Sam 17:33-37, 50; 1 Abami 2:1-3, 10). Nubwo byari bimeze bityo ariko, Dawidi yumvaga agomba gusaba Yehova ko yakomeza kumwemera.—Soma muri Zaburi ya 71:17, 18.

4 Hari benshi muri iki gihe bameze nka Dawidi. Nubwo bageze mu za bukuru kandi bakaba bari mu ‘minsi y’amakuba,’ bakomeza gusingiza Imana uko bashoboye kose (Umubw 12:1-7). Abenshi muri bo bashobora kuba batakibasha gukora byinshi nk’ibyo bakoraga mbere, ndetse no mu murimo wo kubwiriza. Ariko na bo bashobora kwinginga Yehova ngo akomeze kubaha imigisha no kubitaho. Abantu nk’abo bizerwa bageze mu za bukuru bashobora kwiringira badashidikanya ko Imana izasubiza amasengesho yabo. Ibyo tubyemezwa n’uko baba basaba ibihuje n’ibyo Dawidi yasabye Imana ahumekewe.

5. Yehova abona ate abagaragu be bizerwa bageze mu za bukuru?

5 Ibyanditswe bigaragaza neza ko Yehova aha agaciro kenshi abagaragu be bizerwa bageze mu za bukuru, kandi ko aba yiteze ko abandi bagaragu be babubaha (Zab 22:24-26; Imig 16:31; 20:29). Mu Balewi 19:32 hagira hati “ujye uhagurukira umuntu ufite imvi, wubahe umusaza kandi utinye Imana yawe. Ndi Yehova.” Igihe ayo magambo yandikwaga, kubaha abageze mu za bukuru bo mu itorero yari inshingano yagombaga gufatanwa uburemere, kandi n’ubu ni ko bikimeze. Bite se ku birebana no kubitaho? Iyo nshingano ireba ba nde?

INSHINGANO IREBA ABAGIZE UMURYANGO

6. Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu birebana no kwita ku babyeyi?

6 Ijambo ry’Imana rigira riti “wubahe so na nyoko” (Kuva 20:12; Efe 6:2). Yesu yatsindagirije iryo tegeko igihe yaciragaho iteka Abafarisayo n’abanditsi bangaga kwita ku babyeyi babo (Mar 7:5, 10-13). Yesu ubwe yabaye icyitegererezo. Urugero, igihe yari ku giti cy’umubabaro ari hafi gupfa, yahaye umwigishwa we yakundaga cyane Yohana inshingano yo kwita kuri nyina, uko bigaragara wari umupfakazi.—Yoh 19:26, 27.

7. (a) Ni irihe hame intumwa Pawulo yavuze rirebana no kwita ku babyeyi? (b) Igihe Pawulo yavugaga iryo hame, yarimo avuga ibirebana n’iki?

7 Intumwa Pawulo yarahumekewe maze yandika avuga ko Abakristo bagomba kwita ku bagize imiryango yabo. (Soma muri 1 Timoteyo 5:4, 8, 16.) Pawulo yavuze iryo hame ubwo yasobanuraga ibirebana n’abari bakwiriye gufashwa n’itorero n’abatari babikwiriye. Yasobanuye neza ko abapfakazi bageze mu za bukuru bagombaga mbere na mbere kwitabwaho n’abana babo, abuzukuru babo n’abandi bene wabo bizera. Ibyo byari gutuma itorero ritikorera umutwaro utari ngombwa wo kubitaho. Muri iki gihe nabwo, Abakristo bagaragaza ko bakunda Imana bita kuri bene wabo, bakabaha ibyo bakeneye.

8. Kuki Bibiliya idatanga amabwiriza yihariye arebana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?

8 Muri make, abana bafite inshingano yo kwita ku babyeyi babo. Nubwo Pawulo yavugaga ibirebana no gufasha bene wacu bizera, ababyeyi batari Abakristo na bo ntibagomba kwirengagizwa. Abana bita ku babyeyi babo mu buryo butandukanye. Imimerere y’umuntu umwe iba itandukanye n’iy’undi. Ibyo abagomba kwitabwaho bakenera biba bitandukanye, bafite kamere zitandukanye n’ubuzima butandukanye. Bamwe mu bageze mu za bukuru baba bafite abana benshi, abandi bo bafite umwe. Bamwe bashobora gufashwa na leta, abandi ntibafashwe na yo. Nanone kandi, bagira amahitamo atandukanye. Ku bw’ibyo, kunenga uburyo umuntu agerageza gufashamo bene wabo bageze mu za bukuru, ntibyaba bihuje n’ubwenge kandi ntibyaba birangwa n’urukundo. Yehova ashobora guha imigisha buri mwanzuro wose ushingiye ku Byanditswe kandi agatuma ugira icyo ugeraho, nk’uko byagiye bigenda uhereye mu gihe cya Mose.—Kub 11:23.

9-11. (a) Ni iyihe myanzuro itoroshye bamwe baba bagomba gufata? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki abana batagombye kwihutira kureka umurimo w’igihe cyose? Tanga urugero.

9 Iyo abana n’ababyeyi baba ahantu hatandukanye, kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru bishobora kubagora. Bishobora kuba ngombwa ko abana basura ababyeyi babo ikitaraganya wenda bitewe no kugwa, kuvunika igufwa, cyangwa ikindi kibazo. Nyuma yaho bashobora gukenera kwitabwaho, mu gihe gito cyangwa kirekire. *

10 Bishobora kuba ngombwa ko abagaragu b’Imana bari mu murimo w’igihe cyose bakorera kure y’iwabo bafata imyanzuro ikomeye. Abakora kuri Beteli, abamisiyonari n’abagenzuzi basura amatorero babona ko inshingano yabo ari iy’agaciro kenshi, mbese ko ari umugisha bahawe na Yehova. Ariko kandi, iyo ababyeyi babo barwaye, bashobora guhita batekereza bati “tugomba gutaha tukajya kwita ku babyeyi bacu.” Icyakora, byaba byiza babanje gutekereza babishyize mu isengesho niba koko ibyo ari byo ababyeyi babo bakeneye cyangwa bifuza. Nta wagombye kwihutira kureka inshingano afite mu murimo wa Yehova, kandi si ko buri gihe biba ari ngombwa. Ese aho icyo kibazo cy’uburwayi ntikizamara igihe gito gusa, kikaba gishobora kwitabwaho na bamwe mu bagize itorero ry’ababyeyi babo?—Imig 21:5.

11 Reka dusuzume urugero rw’abavandimwe babiri bavukana bakoreraga umurimo kure y’iwabo. Umwe yari umumisiyonari muri Amerika y’Epfo, undi akaba yarakoraga ku cyicaro gikuru cy’i Brooklyn muri leta ya New York. Ababyeyi babo bari bageze mu za bukuru bari bakeneye kwitabwaho. Abo bahungu n’abagore babo basuye ababyeyi babo mu Buyapani, kugira ngo barebe icyo bari bakeneye n’uko bari kubafasha. Nyuma yaho, uwakoreraga umurimo muri Amerika y’Epfo n’umugore we batekereje gutaha bagasubira iwabo. Ariko umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza b’itorero ry’ababyeyi babo yarabaterefonnye. Abo basaza bari basuzumye ikibazo cy’ababyeyi babo kandi bifuzaga ko abo bamisiyonari bakomeza inshingano yabo igihe cyose bishoboka. Bishimiraga umurimo uwo mugabo n’umugore we bakoraga, maze biyemeza gukora uko bashoboye kose kugira ngo bafashe ababyeyi babo. Abagize uwo muryango bose bishimiye icyo gikorwa cyagaragazaga urukundo.

12. Ni iki Abakristo bagombye kwitaho cyane mu gihe bafata umwanzuro urebana no kwita ku babyeyi babo?

12 Uko umwanzuro abana bafata kugira ngo bite ku babyeyi babo bageze mu za bukuru waba uri kose, abo ureba bose bagombye gusuzuma niba wubahisha izina ry’Imana. Ntitwifuza kumera nk’abayobozi b’idini bo mu gihe cya Yesu (Mat 15:3-6). Twifuza gufata imyanzuro yubahisha Imana n’itorero.—2 Kor 6:3.

INSHINGANO IREBA ITORERO

13, 14. Dushingiye ku Byanditswe, kuki twafata umwanzuro w’uko amatorero yagombye kwita ku bageze mu za bukuru bayarimo?

13 Abantu bose si ko bashobora gufasha abari mu murimo w’igihe cyose nk’uko byakozwe n’itorero tumaze kubona. Ariko kandi, hari ikibazo cyabaye mu kinyejana cya mbere kigaragaza ko amatorero yagombye kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru b’intangarugero. Bibiliya ivuga ko mu bari bagize itorero ry’i Yerusalemu “nta n’umwe muri bo wagiraga icyo akena.” Ibyo ntibivuga ko bose bari abakire. Uko bigaragara bamwe bari abakene, ariko buri wese yagiraga icyo ‘ahabwa hakurikijwe ibyo akeneye’ (Ibyak 4:34, 35). Nyuma yaho, muri iryo torero havutse ikibazo. Abantu bavuze ko hari ‘abapfakazi birengagizwaga mu igabagabanya ry’ibyokurya bya buri munsi.’ Ku bw’ibyo, intumwa zashyizeho abagabo bari bujuje ibisabwa, na bo bashyiraho gahunda yari gutuma abo bapfakazi bitabwaho uko bikwiriye (Ibyak 6:1-5). Birumvikana ko iryo gabagabanya ry’ibyokurya bya buri munsi ryari iry’agateganyo. Ryari rigamije gufasha abari barahindutse Abakristo kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 maze bakaguma i Yerusalemu mu gihe runaka, kugira ngo bakomezwe mu buryo bw’umwuka. Nubwo ryari iry’agateganyo, uko intumwa zabyifashemo bigaragaza ko itorero rishobora gufasha bamwe mu barigize bafite ibyo bakeneye.

14 Nk’uko twabibonye, Pawulo yasobanuriye Timoteyo ibirebana n’igihe byari kuba bikwiriye ko abapfakazi b’Abakristo bafashwa n’itorero (1 Tim 5:3-16). Umwanditsi wa Bibiliya Yakobo na we yavuze ko Umukristo afite inshingano yo kwita ku mfubyi, ku bapfakazi no ku bandi mu gihe bari mu mibabaro cyangwa bafite ibyo bakeneye (Yak 1:27; 2:15-17). Naho intumwa Yohana yaranditse ati “umuntu wese ufite ubutunzi bwo muri iyi si akabona umuvandimwe we akennye, maze akanga kumugaragariza impuhwe, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?” (1 Yoh 3:17). Niba buri Mukristo afite inshingano nk’iyo yo kwita ku bafite ibyo bakeneye, ese si ko bimeze no ku matorero?

Mu gihe habaye impanuka, ni iki itorero ryakora? (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15. Ni iki gishobora kugena uko abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru bitabwaho?

15 Mu bihugu bimwe na bimwe, leta ishobora gufasha abageze mu za bukuru ibaha amafaranga ya pansiyo kandi ikabafasha no mu bundi buryo (Rom 13:6). Mu bindi bihugu ho, nta gahunda nk’izo zihaba. Ku bw’ibyo, uko abagize umuryango n’abagize itorero bashobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru bigenda bitandukana. Iyo abana bizera batuye kure y’ababyeyi babo, bishobora gutuma batabafasha cyane nk’uko babyifuzaga. Abana bagombye gushyikirana n’abasaza b’itorero ry’ababyeyi babo kugira ngo bose basobanukirwe imimerere abagize umuryango wabo barimo. Urugero, abasaza bashobora gufasha abo babyeyi kumenya ubufasha leta cyangwa indi miryango bishobora kubaha. Bashobora no gutahura ibintu abana bakeneye kumenya, urugero nk’amabaruwa y’ingenzi ababyeyi batigeze basoma cyangwa imiti batafashe. Iyo abana n’abasaza bashyikiranye neza nta cyo bakingana, bashobora kubona uburyo bufatika bwo gukemura ibibazo. Mu gihe hari umuntu uri hafi ushobora gufasha cyangwa guha inama abagize umuryango batuye kure, bishobora gutuma ibibazo n’imihangayiko bafite bigabanuka.

16. Ni mu buhe buryo Abakristo bamwe bafasha abageze mu za bukuru bo mu itorero?

16 Urukundo rutuma Abakristo bamwe na bamwe bakoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo bafashe, uko bashoboye kose, abageze mu za bukuru kubona ibyo baba bakeneye. Biyemeza kwita cyane ku bageze mu za bukuru bo mu itorero. Bamwe muri bo bagabana imirimo n’abandi bagize itorero, bakajya basimburana mu kubitaho. Babona ko imimerere barimo itabemerera gukora umurimo w’igihe cyose, maze bakishimira gufasha abana b’abo babyeyi bageze mu za bukuru gukomeza umurimo biyemeje igihe cyose bishoboka. Mbega ukuntu abo bavandimwe baba bagaragaje umutima mwiza! Birumvikana ko uwo muco wabo wo kugira ubuntu udakuriraho abo bana inshingano bafite yo kwita ku babyeyi babo uko bashoboye kose.

MWUBAHE ABAGEZE MU ZA BUKURU MUBABWIRA AMAGAMBO ATERA INKUNGA

17, 18. Ni iyihe myifatire ituma kwita ku bageze mu za bukuru birushaho koroha?

17 Abageze mu za bukuru n’ababitaho bashobora gutuma ibibazo birushaho koroha baba abantu barangwa n’icyizere. Rimwe na rimwe, imyaka y’iza bukuru ishobora gutuma umuntu acika intege cyangwa akiheba. Ku bw’ibyo, bishobora kuba ngombwa ko ushyiraho imihati yihariye kugira ngo wubahe abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru kandi ubatere inkunga, ukomeza kubabwira amagambo yubaka. Baba barakomeje gukorera Yehova ari abizerwa, kandi bakwiriye kubishimirwa. Yehova ntiyibagirwa ibyo bamukoreye, kandi n’Abakristo bagenzi babo ntibabyibagirwa.—Soma muri Malaki 3:16; Abaheburayo 6:10.

18 Imirimo abageze mu za bukuru bakorerwa buri munsi izarushaho koroha niba bo n’ababitaho banyuzamo bagatera urwenya (Umubw 3:1, 4). Nanone kandi, abenshi mu bageze mu za bukuru birinda kuba ba ntamunoza. Biyumvisha ko ubugwaneza bagaragaza bushobora gutuma barushaho gusurwa no kwitabwaho. Abantu benshi basura abageze mu za bukuru bakunze kuvuga bati “namusuye ngira ngo mutere inkunga, ariko navuyeyo numva ari jye watewe inkunga.”—Imig 15:13; 17:22.

19. Ni iki gishobora gufasha abakiri bato n’abakuze gukomeza gushikama mu bihe by’amakuba?

19 Dutegerezanyije amatsiko igihe imibabaro n’ingaruka zo kudatungana bizaba bitakiriho. Hagati aho, abagaragu b’Imana bagomba gukomeza kwiringira ibintu by’iteka. Tuzi ko kwizera amasezerano y’Imana bituma dukomeza gushikama mu bihe by’amakuba. Uko kwizera gutuma ‘tudacogora. Ahubwo nubwo umuntu wacu w’inyuma agenda azahara, nta gushidikanya ko umuntu wacu w’imbere agenda ahindurwa mushya uko bwije n’uko bukeye’ (2 Kor 4:16-18; Heb 6:18, 19). Uretse gukomeza kwizera amasezerano y’Imana, ni iki kindi cyagufasha gusohoza inshingano yo kwita ku bageze mu za bukuru? Mu gice gikurikira tuzabona bimwe mu bintu byagufasha.

^ par. 9 Mu gice gikurikira tuzasuzuma amwe mu mahitamo ababyeyi bageze mu za bukuru n’abana babo bashobora kugira.