Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI TWAGOMBYE GUSENGA

Kuki abantu basenga?

Kuki abantu basenga?

Ese ukunda gusenga? Abantu benshi, ndetse na bamwe mu batemera ko Imana ibaho, bakunda gusenga. Ariko se kuki abantu basenga? Iperereza ryakozwe mu Bufaransa ryagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abaturage bo mu Bufaransa bajya basenga cyangwa bakajya mu mwiherero “kugira ngo bumve bamerewe neza gusa.” Kimwe n’abandi Banyaburayi benshi, ntibasenga mu rwego rwo kuyoboka Imana; ahubwo baba bishakira ko “isengesho ryabafasha kugabanya imihangayiko.” Ku rundi ruhande, hari abasenga Imana ari uko gusa bafite ibyo bakeneye, biringiye ko ihita ibaha ibyo bayisabye.—Yesaya 26:16.

Wowe se ubibona ute? Ese nawe wumva ko isengesho rigufasha gutuza mu bwenge gusa? Ese niba wemera Imana, ubona isengesho rikugirira akamaro mu mibereho yawe, cyangwa wumva ko amasengesho yawe adasubizwa? Bibiliya ishobobora kugufasha kubona ko isengesho ritagamije kugufasha kumva umerewe neza, ahubwo ko rigamije kugufasha kwegera Imana.