Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Yesu azakora iki mu gihe kiri imbere?

Mu mwaka wa 33 Yesu yarapfuye, arazuka hanyuma ajya mu ijuru. Nyuma y’igihe kirekire yahawe ubutware aba Umwami (Daniyeli 7:13, 14). Mu gihe kiri imbere azasohoza inshingano ye ya cyami azane amahoro ku isi, kandi avaneho ubukene.—Soma muri Zaburi 72:7, 8, 13.

Umwami Yesu azeza isi, ayimareho ibikorwa bibi

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, azakorera abantu ibintu bihebuje. Azakoresha ububasha yahawe na Se abasubize ubutungane. Abantu bazishimira ubuzima ku isi, kandi ntibazongera gusaza cyangwa gupfa.—Soma muri Yohana 5:26-29; 1 Abakorinto 15:25, 26.

Ni iki Yesu akora muri iki gihe?

Muri iki gihe, Yesu arimo arayobora umurimo wo kubwiriza ukorwa n’abigishwa nyakuri be. Abo bigishwa be basura abantu bakabereka icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’Ubwami bw’Imana. Yesu yavuze ko yari kuzakomeza gushyigikira umurimo ukorwa n’abigishwa be, kugeza igihe Ubwami bw’Imana buzarimburira ubutegetsi bw’abantu.—Soma muri Matayo 24:14; 28:19, 20.

Nanone Yesu aha abantu ubuyobozi butuma barushaho kugira imibereho myiza, akoresheje itorero rya gikristo ry’ukuri. Azakomeza kubayobora mu gihe cy’irimbuka ry’iyi si, abageze mu isi nshya yasezeranyijwe.—Soma muri 2 Petero 3:7, 13; Ibyahishuwe 7:17.