Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twigane ukwizera kwa Mose

Twigane ukwizera kwa Mose

“Kwizera ni ko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo.”​—HEB 11:24.

1, 2. (a) Ni uwuhe mwanzuro Mose yafashe ubwo yari afite imyaka 40? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki Mose yahisemo kugirirwa nabi ari kumwe n’abari bagize ubwoko bw’Imana?

MOSE yari azi ubuzima yari kugira muri Egiputa. Yabonaga amazu manini kandi meza y’abakire. Yari yararerewe mu muryango wa cyami. Yari ‘yarigishijwe ubwenge bwose bw’Abanyegiputa,’ bushobora kuba bwari bukubiyemo ubugeni, ubumenyi bw’ikirere, imibare n’ibindi (Ibyak 7:22). Yashoboraga kugira ubutunzi, ububasha n’ibindi bintu byiza Umunyegiputa usanzwe atashoboraga kubona.

2 Ariko kandi, igihe Mose yari afite imyaka 40 yafashe umwanzuro ugomba kuba waratangaje cyane umuryango wa cyami wo muri Egiputa yari yararerewemo. Yanze no kugira ubuzima nk’ubw’Umunyegiputa usanzwe, ahitamo kuba hamwe n’abacakara. Kubera iki? Ni ukubera ko Mose yari afite ukwizera. (Soma mu Baheburayo 11:24-26.) Ukwizera kwatumye Mose abona ibirenze ibyo yarebeshaga amaso. Yizeraga “Itaboneka,” ni ukuvuga Yehova, kandi akizera ko amasezerano yayo azasohora.—Heb 11:27.

3. Ni ibihe bibazo bitatu biri busubizwe muri iki gice?

3 Natwe tugomba kubona ibirenze ibyo turebesha amaso. Tugomba kuba abantu ‘bafite ukwizera’ (Heb 10:38, 39). Kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye, nimucyo dusuzume ibivugwa kuri Mose mu Baheburayo 11:24-26. Mu gihe turi bube tubisuzuma, ushake ibisubizo by’ibi bibazo: ni mu buhe buryo ukwizera kwatumye Mose ashobora kurwanya irari ry’umubiri? Igihe yarwanywaga, ni mu buhe buryo ukwizera kwamufashije guha agaciro umurimo yakoreraga Yehova? Kandi se, kuki Mose “yatumbiraga ingororano yari kuzahabwa”?

YARWANYIJE IRARI RY’UMUBIRI

4. Ni iki Mose yari azi ku birebana no ‘kwishimira icyaha’?

4 Kwizera ni ko kwatumye Mose amenya ko ‘kwishimira icyaha’ bimara igihe gito. Abandi bo bashoboraga gutekereza ko nubwo gusenga ibigirwamana n’ubupfumu byari byogeye muri Egiputa, yari igihugu cy’igihangange mu gihe abari bagize ubwoko bwa Yehova bo bari abacakara. Icyakora, Mose yari azi ko Imana yashoboraga guhindura ibintu. Nubwo abari baratwawe no guhaza irari ry’umubiri basaga n’aho baguwe neza, Mose yizeraga ko ababi bazarimbuka. Ibyo byatumye atifuza “kumara igihe gito yishimira icyaha.”

5. Ni iki kizatuma twirinda ‘kumara igihe gito twishimira icyaha’?

5 Wakwirinda ute ‘kumara igihe gito wishimira icyaha’? Ntuzigere wibagirwa ko ibyishimo biterwa no gukora icyaha bimara akanya gato. Ukwizera kujye gutuma ubona ko ‘isi ishirana n’irari ryayo’ (1 Yoh 2:15-17). Ujye utekereza ku gihe kizaza cy’abanyabyaha batihana. Bari ‘ahanyerera’ kuko bazagira iherezo ribi cyane (Zab 73:18, 19). Mu gihe uhanganye n’amoshya yatuma ukora icyaha, jya wibaza uti “nifuza ko byazangendekera bite mu gihe kizaza?”

6. (a) Kuki Mose yanze “kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo”? (b) Kuki utekereza ko Mose yafashe umwanzuro mwiza?

6 Nanone kandi, ukwizera kwa Mose kwamufashije guhitamo icyo yari kuzakora. Bibiliya igira iti “kwizera ni ko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo” (Heb 11:24). Mose ntiyigeze atekereza ko yashoboraga gukorera Imana ari umwe mu bagize umuryango wa cyami, maze ngo ajye akoresha ubutunzi n’umwanya yari kuba afite afasha abavandimwe be b’Abisirayeli. Ahubwo yari yariyemeje gukunda Yehova n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose (Guteg 6:5). Umwanzuro Mose yafashe wamurinze imibabaro myinshi. Ubutunzi bwinshi bwo muri Egiputa yahaze, bwaje gusahurwa n’Abisirayeli ubwabo (Kuva 12:35, 36). Farawo yacishijwe bugufi kandi ararohama (Zab 136:15). Mose we yararokotse kandi Imana yaramukoresheje kugira ngo ayobore ishyanga ryose rya Isirayeli arigeze ahantu hari umutekano. Yagize icyo ageraho rwose!

7. (a) Dukurikije ibivugwa muri Matayo 6:19-21, kuki twagombye guteganya iby’igihe kizaza cy’iteka? (b) Vuga inkuru igaragaza itandukaniro riri hagati y’ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka.

7 Niba uri umugaragu wa Yehova ukiri muto, ni mu buhe buryo ukwizera kwagufasha guhitamo icyo uzakora? Ni byiza ko uteganya iby’igihe kizaza. Ariko se, kwizera amasezerano y’Imana bizatuma uteganya iby’igihe kizaza cy’iteka, cyangwa uzateganya iby’igihe gito? (Soma muri Matayo 6:19-21.) Icyo ni cyo kibazo Sophie wari umubyinnyi w’umuhanga yari ahanganye na cyo. Amasosiyete ashinzwe ibyo kubyina yo hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye kumurihira amashuri no kumuha akazi abandi bifuzaga cyane. Yaravuze ati “kuba abantu barantangariraga byanteraga ishema. Numvaga nduta ab’urungano rwanjye. Ariko nta byishimo nari mfite.” Hanyuma Sophie yarebye videwo ivuga icyo abakiri bato bakoresha ubuzima bwabo (Les jeunes s’interrogent . . . Que vais-je faire de ma vie?). Yaravuze ati “naje kubona ko gusenga Yehova n’umutima wanjye wose nari narabiguranye kugira icyo ngeraho muri iyi si no gukundwa n’abafana. Namusenze nshyizeho umwete. Hanyuma naretse akazi ko kubyina.” Uwo mwanzuro utuma yumva ameze ate? Yaravuze ati “sinjya nifuza kongera kubaho nk’uko nari mbayeho. Ubu ndishimye ijana ku ijana. Nkorana umurimo w’ubupayiniya n’umugabo wanjye. Ntituri ibyamamare kandi ntidutunze ibintu byinshi. Ariko dufite Yehova, dufite abantu twigisha Bibiliya, tukagira n’intego zo mu buryo bw’umwuka. Nta cyo nicuza.”

8. Ni iyihe nama ya Bibiliya ishobora gufasha umuntu ukiri muto guhitamo icyo azakoresha ubuzima bwe?

8 Yehova azi icyakubera cyiza. Mose yaravuze ati ‘icyo Yehova Imana yawe agusaba ni iki? Si ugutinya Yehova Imana yawe, ukagendera mu nzira ze zose ukamukunda, ugakorera Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, kandi ugakurikiza amabwiriza n’amategeko ya Yehova ngutegeka uyu munsi, kugira ngo ugubwe neza?’ (Guteg 10:12, 13). Muri iki gihe ukiri muto, hitamo icyo uzakora kizatuma ukunda Yehova kandi ukamukorera “n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.” Ushobora kwiringira udashidikanya ko bizatuma ‘ugubwa neza.’

YAHAGA AGACIRO INSHINGANO ZE

9. Sobanura impamvu gusohoza inshingano Mose yari ahawe bitari bimworoheye.

9 Mose “yabonaga ko gutukwa ari uwasutsweho amavuta ari ubutunzi bukomeye cyane kuruta ubutunzi bwo muri Egiputa” (Heb 11:26). Muri uwo murongo Mose yiswe “uwasutsweho amavuta” cyangwa “Kristo.” Ibyo bisobanura ko Yehova yari yaramutoranyirije kuyobora Abisirayeli akabavana muri Egiputa. Mose yari azi ko gusohoza iyo nshingano bitari kumworohera, ndetse ko byari gutuma ‘atukwa.’ Mbere yaho, hari Umwisirayeli wari waramunnyeze agira ati “ni nde wagushyizeho ngo utubere umutware n’umucamanza?” (Kuva 2:13, 14). Nyuma yaho, Mose ubwe yabajije Yehova ati “Farawo we azanyumva ate?” (Kuva 6:12). Kugira ngo Mose yitegure guhangana n’ibitotezo, yasenze Yehova amubwira impungenge yari afite. Yehova yafashije ate Mose gusohoza iyo nshingano itoroshye?

10. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye Mose ibyo yari akeneye byose kugira ngo asohoze inshingano ye?

10 Icya mbere, Yehova yabwiye Mose ati “nzabana nawe” (Kuva 3:12). Icya kabiri, Yehova yatumye agira icyizere ubwo yamusobanuriraga kimwe mu byo izina rye risobanura. Yagize ati “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” * (Kuva 3:14). Icya gatatu, yahaye Mose ububasha bwo gukora ibitangaza bwagaragazaga ko mu by’ukuri yatumwe n’Imana (Kuva 4:2-5). Icya kane, Yehova yahaye Mose umufasha n’umuvugizi, ari we Aroni, kugira ngo amufashe gusohoza inshingano ye (Kuva 4:14-16). Mose yageze ku iherezo ry’ubuzima bwe yiringira adashidikanya ko Imana iha abagaragu bayo ibyo baba bakeneye byose kugira ngo basohoze inshingano yose ibahaye, ku buryo yabwiye Yosuwa wari ugiye kumusimbura ati “Yehova azakugenda imbere kandi azakomeza kubana nawe. Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane burundu. Ntugire ubwoba cyangwa ngo ukuke umutima.”—Guteg 31:8.

11. Kuki Mose yahaga agaciro kenshi inshingano ye?

11 Yehova yafashije Mose guha agaciro kenshi inshingano ye itari yoroshye, akaba yarabonaga ko yari ‘ikomeye cyane kuruta ubutunzi bwo muri Egiputa.’ Ubundi se, gukorera Farawo byari bihuriye he no gukorera Imana Ishoborabyose? Kuba igikomangoma muri Egiputa byari bimaze iki ubigereranyije no kuba “uwasutsweho amavuta” na Yehova? Mose yaragororewe bitewe n’uko yagaragaje imitekerereze ikwiriye. Yagiranye imishyikirano yihariye na Yehova, we watumye agira “imbaraga zikomeye” ubwo yayoboraga Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano.—Guteg 34:10-12.

12. Ni izihe nshingano zihebuje Yehova aduha twagombye guha agaciro?

12 Natwe hari inshingano twahawe. Hari umurimo Yehova yadushinze binyuze ku Mwana we, nk’uko yari yarawushinze intumwa Pawulo n’abandi. (Soma muri 1 Timoteyo 1:12-14.) Twese dufite inshingano ihebuje yo gutangaza ubutumwa bwiza (Mat 24:14; 28:19, 20). Bamwe bakora umurimo w’igihe cyose. Abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bafasha abandi mu itorero ari abakozi b’itorero n’abasaza. Icyakora, bene wanyu batizera n’abandi bashobora kudaha agaciro izo nshingano, ndetse bakaba bagutuka bitewe n’uko ugaragaza umwuka wo kwigomwa (Mat 10:34-37). Baramutse bashoboye kuguca intege, ushobora gutangira kumva ko kuba wigomwa nta cyo bimaze, cyangwa ko udashoboye gusohoza izo nshingano. None se ibyo bikubayeho, ukwizera kwagufasha gute kugira ngo ukomeze kwihangana?

13. Yehova adufasha ate gusohoza inshingano aduha?

13 Jya usaba Yehova kugufasha, ubikore ufite ukwizera. Jya umubwira impungenge ufite. N’ubundi kandi, Yehova ni we waguhaye iyo nshingano, kandi azagufasha kuyisohoza. Mu buhe buryo? Azagufasha nk’uko yafashije Mose. Icya mbere, Yehova arakwizeza ati “nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka” (Yes 41:10). Icya kabiri, akwibutsa ko amasezerano ye yose ari ayo kwiringirwa, agira ati “narabivuze kandi nzabisohoza; narabitekereje, no kubikora nzabikora” (Yes 46:11). Icya gatatu, Yehova aguha “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo usohoze umurimo wawe (2 Kor 4:7). Icya kane, kugira ngo Data utwitaho agufashe gukomeza gusohoza inshingano yawe, yaguhaye umuryango wo ku isi hose w’abasenga by’ukuri ‘bakomeza guhumurizanya no kubakana’ (1 Tes 5:11). Uko Yehova azagenda aguha ibyo ukeneye byose kugira ngo usohoze inshingano zawe, ni na ko uzarushaho kumwizera kandi ubone ko inshingano uhabwa mu murimo we ari ubutunzi bukomeye cyane kuruta ubutunzi ubwo ari bwo bwose bwo muri iyi si.

“YATUMBIRAGA INGORORANO YARI KUZAHABWA”

14. Kuki Mose yiringiraga adashidikanya ko yari kuzahabwa ingororano?

14 Mose “yatumbiraga ingororano yari kuzahabwa” (Heb 11:26). Nubwo hari ibintu byinshi Mose atari azi ku birebana n’igihe kizaza, ibike yari azi ni byo yashingiyeho afata imyanzuro. Kimwe na sekuruza Aburahamu, yiringiraga ko Yehova yashoboraga kuzura abapfuye (Luka 20:37, 38; Heb 11:17-19). Imigisha Mose yari yiringiye kuzahabwa yatumye atabona ko imyaka 40 yamaze mu buhungiro n’imyaka 40 yamaze mu butayu, yari imfabusa. Nubwo atari azi neza uko Imana yari kuzasohoza amasezerano yayo, ukwizera kwatumye asa n’ureba ingororano yari kuzahabwa.

15, 16. (a) Kuki tugomba guhanga amaso ingororano tuzahabwa? (b) Ni iyihe migisha izazanwa n’ubutegetsi bw’Ubwami utegerezanyije amatsiko?

15 Ese nawe ‘utumbira’ ingororano ‘uzahabwa’? Kimwe na Mose, natwe ntituzi neza neza uko Imana izasohoza amasezerano yayo. Urugero, ‘ntituzi igihe cyagenwe’ umubabaro ukomeye uzabera (Mar 13:32, 33). Ariko kandi, ibyo tuzi ku birebana na Paradizo ni byinshi kuruta ibyo Mose yari azi. Nubwo tutazi buri kantu kose, Yehova yaduhaye amasezerano menshi agaragaza uko ubuzima buzaba bumeze mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, ku buryo dushobora ‘kubutumbira.’ Nidusa n’abareba mu bwenge bwacu uko isi nshya izaba imeze, bizatuma dushaka mbere na mbere ubwo Bwami. Mu buhe buryo? Reka dufate urugero: ese wagura inzu utazi neza uko imeze? Birumvikana ko utayigura. Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye gukoresha ubuzima bwacu dukurikirana ibintu bidafututse. Ukwizera kwagombye gutuma tubona mu bwenge bwacu uko ubuzima buzaba bumeze mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami.

Kuganira n’abagaragu b’Imana bizerwa, urugero nka Mose, bizaba bishimishije cyane (Reba paragarafu ya 16)

16 Kugira ngo urusheho kubona mu bwenge bwawe uko ibintu bizaba bimeze mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, ugomba ‘gutumbira’ ubuzima uzaba ufite muri Paradizo. Ujye ukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza. Urugero, mu gihe wiga ibirebana n’imibereho y’abantu bavugwa muri Bibiliya babayeho mbere ya Yesu, jya utekereza icyo wababaza igihe bazaba bazutse. Tekereza icyo bashobora kukubaza ku birebana n’imibereho yawe yo mu minsi y’imperuka. Tekereza ukuntu uzishimira guhura na ba sokuruza babayeho mu binyejana byinshi byahise n’ukuntu uzabigisha ibirebana n’ibyo Imana yabakoreye byose. Sa n’ureba ukuntu uzishima ubwo uzagenda umenya ibirebana n’inyamaswa nyinshi, igihe uzaba uzitegereza ziri ku isi irangwa n’amahoro. Tekereza ukuntu uzarushaho kumva ufitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova uko uzagenda utungana.

17. Gusa n’abareba ingororano tuzahabwa byadufasha bite muri iki gihe?

17 Gusa n’abareba ingororano tuzahabwa bituma dukomeza kwihangana, tukagira ibyishimo, kandi tugafata imyanzuro tuzirikana ko tuzabaho iteka. Pawulo yandikiye Abakristo basutsweho umwuka ati “iyo twiringiye icyo tutabona, dukomeza kugitegereza twihanganye” (Rom 8:25). Ibyo bireba n’abandi Bakristo bose bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Nubwo tutarahabwa ingororano, dufite ukwizera gukomeye gutuma dukomeza gutegereza twihanganye ‘ingororano tuzahabwa.’ Kimwe na Mose, ntitubona ko imyaka tumaze dukorera Yehova ari imfabusa. Ahubwo twemera tudashidikanya ko “ibiboneka ari iby’akanya gato, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka.”—Soma mu 2 Abakorinto 4:16-18.

18, 19. (a) Kuki tugomba guhatana kugira ngo dukomeze kugira ukwizera? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Ukwizera gutuma tubona “ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara” (Heb 11:1). Umuntu wa kamere ntabona akamaro ko gukorera Yehova. Kuri we, ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka buba “ari ubupfu” (1 Abakorinto 2:14). Icyakora, twe dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka no kuzabona umuzuko w’abapfuye, ibyo akaba ari ibintu abo muri iyi si badashobora kwiyumvisha. Kimwe n’uko abahanga mu bya filozofiya bo mu gihe cya Pawulo bavugaga ko yari ‘indondogozi’ y’injiji, abantu benshi muri iki gihe batekereza ko ibyiringiro tugeza ku bandi ari ubupfapfa gusa.—Ibyak 17:18.

19 Kubera ko dukikijwe n’isi itagira ukwizera, tugomba guhatana kugira ngo dukomeze kugira ukwizera. Jya winginga Yehova agufashe kugira ngo “ukwizera kwawe kudacogora” (Luka 22:32). Kimwe na Mose, jya utekereza ku ngaruka z’icyaha, ku gaciro gahebuje ko gukorera Yehova no ku byiringiro byawe by’ubuzima bw’iteka. Ese ni ibyo gusa twigishwa n’urugero rwa Mose? Oya. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ukuntu ukwizera kwatumye Mose areba “Itaboneka.”—Heb 11:27.

^ par. 10 Ku birebana n’amagambo Imana yavuze dusanga mu Kuva 3:14, hari intiti mu bya Bibiliya yagize iti “nta kintu gishobora kuyibuza gusohoza ibyo ishaka . . . Iryo zina [Yehova] ryari kubera Abisirayeli igihome, ikigega kitaburamo ibyiringiro n’ihumure.”