Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri

Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri

“Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri. . . . Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”—MAT 6:24.

1-3. (a) Ni ibihe bibazo by’ubukungu abenshi bafite muri iki gihe, kandi se bamwe bagerageza kubikemura bate? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki kibahangayikisha ku birebana no kurera abana babo?

UWITWA Marilyn yaravuze ati “buri gihe umugabo wanjye James yavaga ku kazi ananiwe cyane, ariko amafaranga yakoreraga ntiyashoboraga kugura ibyo twabaga dukeneye buri munsi. * Nashakaga kumworohereza umutwaro, kandi nkamufasha kubonera umuhungu wacu Jimmy bimwe mu bintu byiza abanyeshuri bagenzi be babaga bafite.” Marilyn yashakaga no gufasha bene wabo, kandi akagira icyo azigama. Incuti ze nyinshi zari zarimukiye mu mahanga kugira ngo zibone amafaranga menshi. Ariko igihe na we yatekerezaga kwimuka, yagize imitima ibiri. Kubera iki?

2 Marilyn yatinyaga gusiga umuryango we yakundaga no kureka gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka bari bafite. Ariko yaratekerezaga ati “hari abandi bagiye mu mahanga bamarayo igihe runaka, kandi ubona imiryango yabo isa n’aho nta cyo ibaye mu buryo bw’umwuka.” Icyakora yibazaga uko yari kurera Jimmy atari kumwe na we. Ese yari gushobora kurerera umwana we kuri interineti, ‘amuhana’ kandi amwigisha inzira za Yehova?—Efe 6:4.

3 Marilyn yashatse abo agisha inama. Umugabo we ntiyashakaga ko agenda, nubwo yavuze ko ahisemo kugenda atamubuza. Abasaza n’abandi mu itorero bamugiriye inama yo kutagenda, ariko hari bashiki bacu bamwe babimushishikarizaga. Baramubwiraga bati “niba ukunda umuryango wawe, uzagenda. Ntibizakubuza gukomeza gukorera Yehova.” Nubwo Marilyn yari agifite imitima ibiri, yasezeye kuri James na Jimmy maze ajya gushaka akazi mu mahanga. Ajya kugenda yarababwiye ati “muhumure sinzatinda.”

INSHINGANO Z’UMURYANGO N’AMAHAME YA BIBILIYA

4. Kuki abantu benshi bimukira mu bindi bihugu, kandi se incuro nyinshi ni nde usigara arera abana babo?

4 Yehova ntiyifuza ko abagize ubwoko bwe babaho mu bukene, kandi kuva kera abagaragu be bajyaga bimuka kugira ngo bakemure ibibazo by’ubukene (Zab 37:25; Imig 30:8). Umukurambere Yakobo yohereje abahungu be muri Egiputa kugurayo ibyokurya kugira ngo baticwa n’inzara * (Intang 42:1, 2). Muri iki gihe, abantu benshi bimukira mu bindi bihugu ntibajyanwa n’ikibazo cy’inzara, ahubwo bashobora kujyanwa n’uko bafite amadeni menshi. Abandi bo baba bifuza gusa ko imiryango yabo irushaho kugira ubuzima bwiza. Kugira ngo abantu benshi baba mu bihugu bifite ibibazo by’ubukungu bagere kuri iyo ntego, bahitamo gusiga imiryango yabo bakimukira mu kandi gace, cyangwa bakajya mu kindi gihugu. Incuro nyinshi basigira abana babo bato uwo bashakanye, undi mwana wabo mukuru, ba sekuru, abandi bene wabo cyangwa incuti zabo. Nubwo abenshi mu bimukira mu bindi bihugu bababazwa no gusiga abo bashakanye cyangwa abana babo, baba bumva ko nta kundi babigenza.

5, 6. (a) Ni iki Yesu yigishije ku birebana no kugira ibyishimo n’umutekano? (b) Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba iki? (c) Imigisha Yehova aduha iba ikubiyemo iki?

5 Mu gihe cya Yesu nabwo abantu benshi bari bakennye, kandi wenda bumvaga ko bari kurushaho kugira ibyishimo bakanabaho neza iyo baza kugira amafaranga menshi (Mar 14:7). Ariko Yesu yashakaga ko abantu biringira ikindi kitari amafaranga. Yashakaga ko biringira Yehova, we utanga imigisha y’iteka. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yasobanuye ko ibyishimo nyakuri n’umutekano bidaturuka ku byo dutunze cyangwa ku mihati dushyiraho, ahubwo ko bituruka ku bucuti dufitanye na Data wo mu ijuru.

6 Mu isengesho ntangarugero rya Yesu, ntiyatwigishije gusenga dusaba kubaho neza, ahubwo yatwigishije gusaba ibyo dukenera buri munsi, ni ukuvuga “ibyokurya by’uyu munsi.” Yabwiye abari bamuteze amatwi ati “nimureke kwibikira ubutunzi mu isi. . . . Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru” (Mat 6:9, 11, 19, 20). Dushobora kwiringira ko Yehova azaduha imigisha nk’uko abidusezeranya. Imigisha Imana iduha iba ikubiyemo ibirenze kwemerwa na yo. Iba igaragaza ko izajya iduha ibyo dukenera koko. Koko rero, uburyo bumwe rukumbi bwo kubona ibyishimo nyakuri n’umutekano ni ukwiringira Data utwitaho aho kwiringira amafaranga.—Soma muri Matayo 6:24, 25, 31-34.

7. (a) Ni nde Yehova yahaye inshingano yo kurera abana? (b) Kuki ababyeyi bombi bagomba kugira uruhare mu kurera abana babo?

7 ‘Gushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana’ bikubiyemo kubona inshingano dufite mu muryango nk’uko Yehova azibona. Amategeko ya Mose akubiyemo ihame rireba Abakristo ry’uko ababyeyi bagomba kwigisha abana babo ibintu by’umwuka. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.) Iyo nshingano Imana yayihaye ababyeyi, ntiyayihaye ba sekuru b’abana cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Umwami Salomo yaravuze ati “mwana wanjye, jya utega amatwi impanuro za so kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka” (Imig 1:8). Yehova yifuza ko abagize umuryango baba hamwe kugira ngo ababyeyi bombi bigishe abana babo kandi babayobore (Imig 31:10, 27, 28). Iyo abana bumva ababyeyi babo bavuga ibyerekeye Yehova buri munsi kandi bakabona ukuntu bamukorera, bishobora gutuma bakurikiza urugero rwabo.

INGARUKA ZIBA ZITITEZWE

8, 9. (a) Ni irihe hinduka riba iyo umubyeyi atabana n’abagize umuryango we? (b) Iyo abagize umuryango batabana, bigira izihe ngaruka mu byiyumvo byabo no mu birebana n’umuco?

8 Mbere y’uko abantu bimukira mu mahanga, bagerageza kureba ibibazo bishobora kuvuka n’icyo bizabasaba, ariko bake ni bo babona ingaruka zose zizaterwa no gusiga imiryango yabo (Imig 22:3). * Marilyn akimara kugenda, yatangiye kubabazwa n’uko yasize umuryango we. Umugabo we n’umwana we, na bo bumvaga bababajwe n’uko yabasize. Umwana we Jimmy yakomezaga kumubaza ati “kuki wansize?” Nubwo Marilyn yateganyaga kumara amezi make gusa mu mahanga, yaje kumarayo imyaka, kandi uko igihe cyagendaga gihita yabonaga ko abagize umuryango we bagendaga bahinduka. Jimmy ntiyari akimuvugisha kenshi, kandi ntiyari akimubwira uko yiyumvaga. Yavuganye agahinda ati “urukundo yankundaga rwari rwarayoyotse.”

9 Iyo ababyeyi n’abana batabana, bashobora kwangirika mu byiyumvo no mu birebana n’umuco. * Iyo abana bakiri bato cyane kandi bakamara igihe kirekire batabana n’umubyeyi, birushaho kuba bibi. Marilyn yasobanuriye Jimmy ko icyatumye agenda ari uko yashakaga kumufasha. Ariko Jimmy we yumvaga ko nyina yari yaramutaye. Mu mizo ya mbere, yarakazwaga n’uko adahari. Ariko nyuma yaho iyo yazaga kubasura, yarakazwaga n’uko yaje. Nk’uko bimeze ku bana benshi batabana n’ababyeyi babo, Jimmy yumvaga atagikwiriye kumvira nyina no kumukunda.—Soma mu Migani 29:15.

Ntiwahoberera umwana wawe kuri interineti (Reba paragarafu ya 10)

10. (a) Iyo ababyeyi bahaye abana babo ibintu aho kumarana na bo igihe no kubitaho, bishobora kugira izihe ngaruka ku bana? (b) Ni iki kibura iyo umubyeyi agerageje kurera umwana we batabana?

10 Kubera ko Marilyn yari yarasize Jimmy, yageragezaga kumushimisha amwoherereza amafaranga n’impano. Ariko yaje kubona ko yarimo yitandukanya n’umuhungu we, kandi ko yamwigishaga gukunda amafaranga aho gukunda umuryango we na Yehova (Imig 22:6). Jimmy yajyaga amubwira ati “ntuzagaruke, ahubwo ujye unyoherereza ibintu.” Marilyn yatangiye kubona ko atashoboraga kurera umuhungu we amwandikira amabaruwa, amuterefona cyangwa aganira na we kuri interineti barebana. Yaravuze ati “ntiwahoberera umwana wawe kuri interineti cyangwa ngo umusome agiye kuryama.”

Mu gihe utabana n’uwo mwashakanye, ni akahe kaga ushobora guhura na ko? (Reba paragarafu ya 11)

11. (a) Kujya gukorera akazi mu mahanga bigira izihe ngaruka ku ishyingiranwa? (b) Ni iki cyatumye mushiki wacu abona ko yagombaga gutaha agasanga umuryango we?

11 Imishyikirano Marilyn yari afitanye na Yehova n’iyo yari afitanye n’umugabo we James na yo yarahazahariye. Yajyaga mu materaniro kandi akabwiriza umunsi umwe gusa mu cyumweru cyangwa ntanawubone, kandi yahoraga ahanganye n’umukoresha we washakaga ko baryamana. Kubera ko Marilyn na James batari kumwe kugira ngo baterane inkunga mu gihe babaga bafite ibibazo, buri wese yatangiye gukundana n’undi muntu kandi habuze gato ngo bombi bakore icyaha cy’ubusambanyi. Marilyn yaje kubona ko nubwo we n’umugabo we batakoze icyo cyaha, kuba batarabanaga byatumaga badakurikiza inama yo muri Bibiliya yo kwita ku byo buri wese yabaga akeneye mu birebana n’ibyiyumvo no mu birebana n’imibonano mpuzabitsina. Ntibashoboraga kubwirana ibitekerezo bibajemo, kurebana cyangwa ngo umwe asekere undi nk’uko byagenda bari kumwe. Ntibashoboraga gukoranaho, guhoberana, ‘kugaragarizanya urukundo’ cyangwa ngo buri wese ahe mugenzi we ibyo “amugomba” (Ind 1:2; 1 Kor 7:3, 5). Ikindi kandi, ntibashoboraga gufatanyiriza hamwe gukorera Yehova mu rwego rw’umuryango. Marilyn yaravuze ati “igihe mu ikoraniro bavugaga ko gahunda y’iby’umwuka mu muryango ihoraho ari ngombwa kugira ngo tuzarokoke umunsi ukomeye wa Yehova, nahise numva ko nagombaga gusubira mu rugo. Nagombaga kongera kubaka umuryango wanjye, kandi nkongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova.”

INAMA NZIZA N’INAMA MBI

12. Ni iyihe nama yo mu Byanditswe yahabwa abatabana n’imiryango yabo?

12 Igihe Marilyn yafataga umwanzuro wo gutaha, bamwe bamugiriye inama nziza, abandi bamugira inama mbi. Abasaza b’itorero yateraniragamo mu mahanga baramushimye bitewe n’ukwizera n’ubutwari yari agaragaje. Ariko abandi bari barasize abo bashakanye n’imiryango yabo bakajya mu mahanga nka we, ntibamushimye. Aho gukurikiza urugero rwe, bagerageje kumuca intege. Baramubwiraga bati “mu gihe gito uzaba ugarutse. Nusubira mu rugo muzabaho mute?” Aho kugira ngo Abakristo bavuge amagambo nk’ayo aca intege, bagombye gushishikariza ‘abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo no gukorera ingo zabo, kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa.’—Soma muri Tito 2:3-5.

13, 14. Kuki kwanga gukora ibyo bene wacu baba bifuza bisaba ukwizera? Tanga urugero.

13 Abimukira benshi baba barakuriye mu mico ituma baha agaciro kenshi imigenzo kandi bakubaha cyane bene wabo, cyane cyane ababyeyi babo, bakabirutisha ibindi bintu byose. Iyo Umukristo yanze gukurikiza imigenzo ikurikizwa na benshi cyangwa akanga gukora ibyo umuryango we wifuza agamije gushimisha Yehova, biba bigaragaza ko afite ukwizera gukomeye.

14 Reka turebe uko byagendekeye Carin. Yagize ati “igihe umuhungu wanjye Don yavukaga, jye n’umugabo wanjye twakoreraga mu muhanga, kandi hari hashize igihe gito ntangiye kwiga Bibiliya. Bene wacu bose bari biteze ko nohereza Don mu rugo akarerwa n’ababyeyi banjye kugeza igihe twari kuba tumaze kubona amafaranga.” Igihe Carin yavugaga akomeje ko ashaka kwirerera Don, bene wabo harimo n’umugabo we, bavuze ko ari umunebwe kandi baramuseka. Carin yaravuze ati “mvugishije ukuri, icyo gihe sinari nsobanukiwe neza impamvu ntagombaga kureka Don akajya kubana n’ababyeyi banjye mu gihe cy’imyaka runaka. Ariko nari nzi ko twebwe ababyeyi be ari twe Yehova yahaye inshingano yo kumurera.” Igihe Carin yongeraga gutwita, umugabo we utarizeraga yamusabye kuyivanamo. Umwanzuro mwiza Carin yari yarafashe mbere yaho wari waratumye agira ukwizera gukomeye, kandi icyo gihe nabwo yashikamye kuri Yehova. Ubu we n’umugabo we n’abana babo bishimira kuba barakomeje kuba hamwe. Iyo Carin aza kohereza umwe mu bana babo cyangwa bombi kugira ngo barerwe n’abandi, ntibari kugira ibyishimo nk’ibyo bafite ubu.

15, 16. (a) Sobanura uko byagendekeye mushiki wacu utararezwe n’ababyeyi be. (b) Kuki yafashe umwanzuro wo kutemera ko umukobwa we arerwa n’abandi?

15 Umuhamya witwa Vicky yaravuze ati “hari imyaka runaka namaze nderwa na nyogokuru, mu gihe murumuna wanjye we yarerwaga n’ababyeyi banjye. Igihe nasubiraga kubana n’ababyeyi banjye, uko nababonaga byari byarahindutse. Murumuna wanjye yabavugishaga yisanzuye, akabahobera, kandi yari incuti yabo. Jye numvaga ntabisanzuyeho, kandi n’igihe nari maze kuba mukuru, kubagaragariza ibyiyumvo byarangoraga. Jye na murumuna wanjye twijeje ababyeyi bacu ko tuzabitaho igihe bazaba bamaze gusaza. Ariko nzabikora bitewe gusa n’uko ari inshingano yanjye, mu gihe murumuna wanjye we azabikora bitewe n’uko abakunda.”

16 Vicky akomeza agira ati “ubu mama yifuza ko mwoherereza umukobwa wanjye ngo amunderere nk’uko yari yaranyohereje kwa nyina. Nabyanze mu kinyabupfura. Jye n’umugabo wanjye twifuza kurera umwana wacu tumwigisha inzira za Yehova. Nanone kandi, sinifuza ko umukobwa wanjye yazanyanga.” Vicky yabonye ko iyo umuntu ashyize Yehova n’amahame ye mu mwanya wa mbere akabirutisha gushaka ubutunzi no gukora ibyo bene wabo bifuza, ari bwo agira icyo ageraho. Yesu yabivuze neza agira ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri,” ngo akorere Imana n’Ubutunzi.—Mat 6:24; Kuva 23:2.

YEHOVA ATUMA IMIHATI YACU ‘IGIRA ICYO IGERAHO’

17, 18. (a) Ni ayahe mahitamo Abakristo baba bagomba kugira? (b) Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Data Yehova yiyemeje kuzadufasha kubona ibyo mu by’ukuri dukenera, niba dushaka mbere na mbere Ubwami bwe no gukiranuka kwe (Mat 6:33). Ku bw’ibyo, buri gihe Abakristo b’ukuri baba bagomba kugira amahitamo. Ndetse n’iyo duhanganye n’ibibazo bikomeye cyane, buri gihe tuba dushobora gushimisha Yehova no gukurikiza amahame ya Bibiliya. Adusezeranya ko azajya ‘aducira akanzu.’ (Soma mu 1 Abakorinto 10:13.) Iyo ‘dutegereje’ Yehova twihanganye, ‘tukamwishingikirizaho’ tumusaba ubwenge n’ubuyobozi, kandi tugakurikiza amategeko ye n’amahame ye, ni bwo ‘agira icyo adukorera’ (Zab 37:5, 7). Yehova azabona imihati dushyiraho dushaka kumukorera we wenyine, maze aduhe ibyo dukenera byose. Nitumushyira mu mwanya wa mbere, azatuma ubuzima bwacu ‘bugenda neza.’—Gereranya n’Intangiriro 39:3.

18 Hakorwa iki kugira ngo ibibazo byatewe no kutaba hamwe bibonerwe umuti? Ni ibihe bintu twakora kugira ngo dutunge imiryango yacu, bitabaye ngombwa ko dutandukana na yo? Kandi se, twafasha abandi dute gufata imyanzuro myiza mu birebana n’ibyo? Tuzasuzuma ibyo bibazo mu gice gikurikira.

^ par. 1 Amazina yarahinduwe.

^ par. 4 Iyo abahungu ba Yakobo bajyaga muri Egiputa, bashobora kuba bataramaraga ibyumweru birenze bitatu batari kumwe n’imiryango yabo. Nyuma yaho ubwo Yakobo n’abahungu be bimukiraga muri Egiputa, bajyanye abagore babo n’abana babo.—Intang 46:6, 7.

^ par. 8 Reba ingingo igira iti “Ese abimukira babona ibyo baba biteze?,” mu igazeti ya Nimukanguke! yo muri Gashyantare 2013.

^ par. 9 Raporo zituruka mu bihugu byinshi zigaragaza ko iyo umuntu asize uwo bashakanye cyangwa abana be akajya gukorera mu mahanga, bituma havuka ibibazo bikomeye. Muri ibyo bibazo harimo ubusambanyi bukorwa n’umwe mu bashakanye cyangwa bombi, kuryamana n’abo bahuje ibitsina, cyangwa kuryamana n’abo bafitanye isano. Abana bashobora kugira ibibazo ku ishuri, bakaba abanyarugomo, bagahangayika, bakiheba cyangwa bagashaka kwiyahura.