Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Mu bihe bya Bibiliya, iyo umuntu yashishimuraga imyenda ye byabaga bisobanura iki?

IBYANDITSWE birimo ingero z’abantu bagiye bashishimura imyenda yabo. Icyo gikorwa gishobora gutangaza abantu basoma Bibiliya muri iki gihe, ariko ku Bayahudi cyari ikimenyetso kigaragaza ibyiyumvo bikomeye byabaga bitewe no kwiheba, agahinda, gukorwa n’isoni, kurakara cyangwa kubabara.

Urugero, Rubeni ‘yashishimuye imyenda ye’ igihe yabonaga ko umugambi we wo kurokora umuvandimwe we Yozefu wari wapfubye, kubera ko yari yamaze kugurishwa ngo ajye kuba umucakara. Umubyeyi wabo Yakobo na we ‘yashishimuye’ imyenda ye ubwo yatekerezaga ko Yozefu yari yariwe n’inyamaswa (Intang 37:18-35). Yobu ‘yashishimuye umwambaro we’ igihe bamubwiraga ko abana be bose bari bapfuye (Yobu 1:18-20). Intumwa yari ‘yashishimuye imyambaro yayo’ yaje kureba Umutambyi Mukuru Eli imubwira ko Abisirayeli bari batsinzwe ku rugamba, ko abahungu be bombi bari bishwe, kandi ko isanduku y’isezerano yari yanyazwe (1 Sam 4:12-17). Igihe Yosiya yasomerwaga amagambo yo mu Mategeko maze akamenya amakosa abari bagize ubwoko bwe bari barakoze, yahise “ashishimura imyambaro ye.”​—2 Abami 22:8-13.

Ubwo Yesu yacirwaga urubanza, Umutambyi Mukuru Kayafa ‘yashishimuye umwenda we’ igihe yumvaga amagambo Yesu yari avuze, akayafata nk’aho ari ugutuka Imana (Mat 26:59-66). Ba rabi bari barashyizeho itegeko ry’uko umuntu wari kumva izina ry’Imana ritukwa yagombaga gushishimura imyenda ye. Ariko kandi, nyuma y’irimbuka ry’urusengero rw’i Yerusalemu, ba rabi bashyizeho itegeko rigira riti “umuntu wese uzumva Izina ry’Imana ritukwa muri iki gihe, ntagomba gushishimura imyenda ye kuko yahinduka ubushwambagara.”

Birumvikana ko gushishimura imyambaro nta gaciro byari kuba bifite mu maso y’Imana mu gihe umuntu yari kubikora atabitewe n’uko ababaye by’ukuri. Ku bw’ibyo, Yehova yasabye abari bagize ubwoko bwe ‘gushishimura imitima yabo aho gushishimura imyambaro yabo, [maze] bakamugarukira.’​—Yow 2:13.