Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE HARI UWAMENYA IBY’IGIHE KIZAZA?

Nubwo hari ibyasohoye, ibyinshi ntibyigeze bisohora

Nubwo hari ibyasohoye, ibyinshi ntibyigeze bisohora

Ese wifuza kumenya ibizaba mu gihe kizaza? Abantu batagira ingano bashishikazwa no kubimenya. Abantu benshi bavuga ibizaba mu gihe kizaza bigasohora cyangwa ntibisohore. Dore ingero:

  • ABAHANGA MURI SIYANSI bakoresha ibikoresho bihambaye n’amafaranga atagira ingano, kugira ngo bamenye ibizaba mu gihe kizaza, urugero nk’ingaruka ibikorwa byo kwangiza isi bizayigiraho, cyangwa igihe imvura izagwira mu gace runaka.

  • ABAHANGA MU GUSESENGURA IBINTU bavuga uko bizaba byifashe mu rwego rwa politiki cyangwa rw’ubucuruzi. Warren Buffett, umwe mu bashoramari b’abaherwe bo ku isi, yagiye avuga uko ibintu byari kuzaba byifashe mu birebana n’ubucuruzi maze ibyo avuze bikabaho, ku buryo hari abamwise umuhanuzi. Undi muhanga mu gusesengura ibintu witwa Nate Silver na we yagiye yifashisha ibarurishamibare, akagaragaza uko ibintu bizaba byifashe, uhereye kuri politiki ya Amerika, ukageza ku bahabwa ibihembo muri filimi zitunganyirizwa mu mugi wa Hollywood.

  • INYANDIKO ZA KERA zagiye zifatwa nk’ubuhanuzi. Hari ababona ko ibintu bibaho muri iki gihe bisohoza ibyavuzwe mu buryo buziguye mu nyandiko ya Michel de Notredame (Nostradamus) yo mu kinyejana cya 16. Hari abantu bari baravuze ko kalendari y’Abamaya yarangiye ku itariki ya 21 Ukuboza 2012, yahanuye ibintu biteje akaga byari kuzabaho.

  • ABAYOBOZI B’AMADINI bajya bahanura ko ku isi hazaba ibyago bikomeye, kugira ngo baburire abantu kandi bikururire abayoboke. Urugero, Harold Camping n’abayoboke be bari barahanuye ko isi yari kuzarimbuka mu mwaka wa 2011. Nyamara iracyariho.

  • ABARAGUZI B’UMUTWE bavuga ko bafite ubushobozi bwihariye bwo kuvuga ibizaba mu gihe kizaza. Edgar Cayce na Jeane Dixon bavuze ibyari kuzaba mu kinyejana cya 20, kandi bimwe muri byo byarasohoye. Ariko nanone, hari ibindi byinshi buri wese yagiye avuga ntibisohore. Urugero, Dixon yari yarahanuye ko mu mwaka wa 1958 hari kuzabaho Intambara ya Gatatu y’Isi Yose, naho Cayce ahanura ko umugi wa New York wari kuzacubira mu nyanja ahagana mu mwaka wa 1975.

Ese hari uburyo bwiringirwa bwadufasha kumenya iby’igihe kizaza? Kwibaza icyo kibazo birakwiriye, kuko uramutse ubimenye bishobora guhindura imibereho yacu.