Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO

Ese Abahamya ba Yehova bizera Yesu?

Ese Abahamya ba Yehova bizera Yesu?

Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Tomasi yasuye umugabo witwa Karoli.

KWIZERA YESU NI IBY’INGENZI

Tomasi: Bite Karo? Nari ngukumbuye.

Karoli: Nanjye ni uko.

Tomasi: Nkuzaniye amagazeti mashya y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Nizeye ko ingingo zirimo zigushimisha.

Karoli: Urakoze. Uje nari ngukeneye kuko hari ikibazo nshaka kukwibariza.

Tomasi: Yee! Ngaho mbaza.

Karoli: Hari igihe naganiraga n’umukozi dukorana, maze mubwira iby’udutabo wampaye n’ukuntu turimo ibintu bishishikaje. Ariko yambwiye ko ntagombye kudusoma bitewe n’uko Abahamya ba Yehova batemera Yesu. Ese koko ntimumwemera? Namubwiye ko nugaruka kunsura nzabikubaza.

Tomasi: Ikibazo cyawe kiranshimishije. Ni byiza kuba ari jye ukibajije. N’ubundi kandi, kugira ngo umenye imyizerere y’umuntu, ibyiza ni ukumwibariza.

Karoli: Nanjye ni uko mbibona.

Tomasi: Mu by’ukuri Abahamya ba Yehova bizera Yesu. Kandi koko, twemera ko kwizera Yesu ari ngombwa kugira ngo tuzabone agakiza.

Karoli: Nanjye nari nzi ko mumwemera. Ariko uwo mukozi amaze kumbwira ko mutamwemera, byatumye ngira amatsiko. Ndakeka ko ari ubwa mbere tuganiriye kuri iyi ngingo.

Tomasi: Ese wankundira nkakwereka imwe mu mirongo igaragaza akamaro ko kwizera Yesu? Iyo mirongo Abahamya ba Yehova bakunze kuyikoresha igihe babwiriza.

Karoli: Nta cyo yinyereke.

Tomasi: Ngira ngo byaba byiza dutangiriye ku magambo Yesu yivugiye ari muri Yohana 14:6. Ayo magambo ni amwe mu yo Yesu yabwiye umwe mu ntumwa ze. Hagira hati “Yesu aramusubiza ati ‘ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.’” None se dukurikije uwo murongo, ni iyihe nzira yatugeza ku Mana Data?

Karoli: Ni ukunyura kuri Yesu.

Tomasi: Ni byo. Abahamya ba Yehova bemera ko ibyo ari ukuri kudasubirwaho. Ariko reka nkwibarize. Ukurikije uko ubizi, amasengesho yacu twagombye kuyanyuza kuri nde?

Karoli: Twagombye kuyanyuza kuri Yesu.

Tomasi: Yego rwose. Ni yo mpamvu isengesho ryose mvuze ndisoza mvuga ngo mu izina rya Yesu. Uko ni na ko Abahamya ba Yehova bose babigenza.

Karoli: Ibyo biranshimishije.

Tomasi: Undi murongo twasuzuma ni uwo muri Yohana 3:16. Uyu murongo ni ingenzi cyane ku buryo bavuga ko ari wo Ivanjiri ishingiyeho. Ibyo bishatse kuvuga ko ibintu byose byanditswe ku birebana n’imibereho ya Yesu yo ku isi n’umurimo yakoze biramutse bihurijwe hamwe, nta wundi murongo wabyumvikanisha uretse uyu. Ese wawusoma?

Karoli: Yego. Uragira uti “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”

Tomasi: Urakoze. Ese uyu murongo usanzwe uwumva?

Karoli: Nawumvise kenshi kandi nawubonye wanditse ku byapa byinshi.

Tomasi: Uwo murongo waramamaye. Ariko reka tuwusuzume twitonze. Yesu yavuze ko Imana yakunze abantu bigatuma ibasezeranya ubuzima bw’iteka. Ariko se tuzabubona ari uko dukoze iki?

Karoli: Tuzabubona ari uko tugize ukwizera.

Tomasi: Ni byo. Tugomba kwizera Umwana w’ikinege Yesu Kristo. Iyo nyigisho ivuga ko kwizera Yesu bizaduhesha ubuzima bw’iteka, ivugwa ku ipaji ya 2 y’igazeti nakuzaniye. Mu magambo agaragaza intego y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, harimo agira ati “itera abantu inkunga yo kwizera Yesu Kristo wadupfiriye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Muri iki gihe Yesu Kristo arategeka, akaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana.”

Karoli: Ibyo birahagije. Niboneye ko n’igazeti yanyu yemeza ko Abahamya ba Yehova bemera Yesu.

Tomasi: Yego rwose.

Karoli: None se kuki abantu bavuga ko mutamwemera?

Tomasi: Hari impamvu nyinshi zibitera. Hari ababivuga kubera ko gusa bumvise abandi babivuga. Abandi bashobora kuba barabyigishijwe n’abayobozi b’amadini yabo.

Karoli: Hari n’ikindi ntekereza. Ese aho ntibaba babiterwa n’uko mutitwa Abahamya ba Yesu, ahubwo mukitwa Abahamya ba Yehova?

Tomasi: Icyo na cyo gishobora kubitera.

Karoli: None se ubundi kuki mwibanda kuri Yehova?

“NABAMENYESHEJE IZINA RYAWE”

Tomasi: Impamvu ya mbere ni uko twemera ko ari iby’ingenzi gukoresha izina bwite ry’Imana, nk’uko Umwana wayo Yesu yabigenje. Reka dusuzume ibyo Yesu yabwiye Se mu isengesho, muri Yohana 17:26. Ese wasoma uwo murongo?

Karoli: Yego. Uragira uti “nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo.”

Tomasi: Urakoze. Zirikana ko Yesu yavuze ko yamenyekanishije izina ry’Imana. Utekereza ko yabitewe n’iki?

Karoli: Yewe, simbizi.

Kwizera Yesu ni iby’ingenzi kugira ngo tuzabone agakiza

Tomasi: Nta cyo reka turebe undi murongo w’Ibyanditswe wadufasha kubisobanukirwa neza. Uwo nari ntekereje ni uwo mu Byakozwe 2:21. Ugira uti “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.” Niba kwambaza izina rya Yehova ari ngombwa kugira ngo tuzabone agakiza, ngira ngo uriyumvisha ko Yesu yari abizi neza.

Karoli: Birumvikana.

Tomasi: Ubwo rero imwe mu mpamvu zatumaga Yesu amenyesha abigishwa be izina ry’Imana kandi akabasaba kurikoresha, ni uko yifuzaga ko bazabona agakiza. Iyo ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma natwe dukunda kubwira abantu ibya Yehova. Twumva ko kumenyekanisha izina bwite ry’Imana ari iby’ingenzi, bityo tugafasha abandi kuryambaza.

Karoli: Ariko niyo abantu baba batazi izina ry’Imana cyangwa ngo barikoreshe, iyo bayisenga baba bazi uwo babwira.

Tomasi: Ibyo birashoboka. Ariko kandi igihe Imana yaduhishuriraga izina ryayo yashakaga ko turushaho kuyegera.

Karoli: Ubwo se ushatse kuvuga iki?

Tomasi: Reka dufate urugero: ntitwari dukeneye kumenya izina bwite rya Mose. Twashoboraga gusa kumenya ko ari umuntu wambukije abantu Inyanja Itukura, cyangwa wahawe Amategeko Icumi. Mu buryo nk’ubwo, ntibyari ngombwa ko tumenya izina rya Nowa. Byari bihagije ko yitwa umugabo wubatse inkuge kandi agakiza umuryango we n’inyamaswa. Nanone Yesu Kristo yagombye kuba azwiho gusa ko ari umuntu wavuye mu ijuru kandi akaba yarapfuye kubera ibyaha byacu. Wowe se si uko ubyumva?

Karoli: Ndumva nta cyo byari kuba bitwaye.

Tomasi: Ariko Imana yashatse ko tumenya amazina bwite y’abo bantu. Iyo tumenye izina ry’umuntu inkuru ye irushaho kudushishikaza, tukumva ko yabayeho koko. Nubwo tutigeze tubona Mose, Nowa cyangwa Yesu, kumenya amazina yabo byatumye turushaho kumva ko babayeho koko.

Karoli: Sinari narigeze mbitekerezaho, ariko ndumva ari ukuri.

Tomasi: Iyo ni indi mpamvu ituma Abahamya ba Yehova bakoresha izina ry’Imana cyane. Twifuza gufasha abantu kwizera ko Yehova ari Imana nyakuri bashobora kugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Ku rundi ruhande, duha agaciro cyane uruhare rwa Yesu mu birebana no kuduhesha agakiza. Wenda reka dusome undi murongo usoza iki ikiganiro.

Karoli: Nta kibazo.

Tomasi: Twigeze gusoma muri Yohana 14:6. Wibuke ko Yesu yavuze ko ari ‘inzira n’ukuri n’ubuzima.’ Reka dusubire inyuma gato ho imirongo mike, dusome muri Yohana 14:1. Ese wasoma ibyo Yesu yavuze mu gice cya nyuma cy’uwo murongo?

Karoli: Haragira hati “mwizere Imana, nanjye munyizere.”

Tomasi: Urakoze. None se wakwizera umwe undi ukamureka? Ese umuntu ashatse yakwizera Yehova gusa cyangwa Yesu gusa?

Karoli: Oya. Yesu yavuze ko twagombye kubizera bombi.

Tomasi: Ni byo. Kandi ngira ngo nawe wemera ko kuvuga ko twizera Imana na Yesu gusa bidahagije. Twagombye kubaho mu buryo buhuje n’ibyo tuvuga.

Karoli: Ibyo ni ukuri.

Tomasi: Ariko se umuntu yagaragaza ate ko yizera Imana na Yesu by’ukuri? Reka tuzabiganireho ubutaha. *

Karoli: Nta kibazo.

Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye kubibaza Umuhamya uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.

^ par. 60 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 12 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.