Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ni nde mu by’ukuri utegeka iyi si?

Ese Imana iramutse ari yo itegeka isi, isi yaba yuzuye imibabaro?

Abantu benshi batekereza ko Imana y’ukuri ari yo itegeka iyi si. Ariko se ibyo biramutse ari byo, isi yaba yuzuye imibabaro (Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5)? Bibiliya ivuga ko isi iyobowe n’umubi.—Soma muri 1 Yohana 5:19.

Byagenze bite kugira ngo umubi ayobore isi? Abantu bagitangira kubaho, hari umumarayika wigometse ku Mana, maze atuma umugabo n’umugore ba mbere na bo bayigomekaho (Intangiriro 3:1-6). Bombi bahisemo kumvira uwo mumarayika wigometse ari we Satani, bemera ko abategeka. Icyakora, Imana Ishoborabyose ni yo yonyine ifite uburenganzira bwo gutegeka. Ariko nanone, ishaka ko abantu bemera gutegekwa na yo babitewe n’uko bayikunda (Gutegeka kwa Kabiri 6:6; 30:16, 19). Ikibabaje ni uko abantu benshi bayobye, bagahitamo gutegekwa n’umubi, nk’uko umugabo n’umugore ba mbere babigenje.—Soma mu Byahishuwe 12:9.

Ni nde uzakemura ibibazo by’abantu?

Ese Imana izakomeza kwihanganira ubutegetsi bubi bwa Satani? Oya. Izakoresha Yesu kugira ngo ivaneho ibibi byose Satani yateje.—Soma muri 1 Yohana 3:8.

Yesu azarimbura Satani akoresheje imbaraga Imana izamuha (Abaroma 16:20). Nyuma yaho Imana izategeka abantu, bongere kugira ibyishimo n’amahoro Imana yari yarabateganyirije mbere.—Soma mu Byahishuwe 21:3-5.