Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye tuba abagwaneza kandi twite ku bandi mu murimo wo kubwiriza

Tujye tuba abagwaneza kandi twite ku bandi mu murimo wo kubwiriza

“Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”​—MAT 7:​12.

1. Ese uko dufata abantu mu murimo wo kubwiriza bigira akamaro? Tanga urugero. (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

MU MYAKA runaka ishize, umugabo n’umugore we b’Abakristo bo muri Fiji barimo batumirira abantu kujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Ubwo baganiraga n’umugore hanze y’inzu ye, imvura yatangiye kugwa. Uwo muvandimwe yahaye uwo mugore umutaka yari afite, maze we n’umugore we bitwikira undi. Bishimiye ko uwo mugore bari batumiye yaje mu Rwibutso. Yavuze ko atibukaga byinshi mu byo abo Bahamya bari bamubwiye igihe bamutumiraga, ariko ko uburyo bamwitayeho ari bwo bwamukoze ku mutima, bituma ajya mu Rwibutso. Uwo mugabo n’umugore we bakurikije ihame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu.

2. Ni irihe hame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu, kandi se twarikurikiza dute?

2 Iryo hame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu ni irihe? Rikubiye mu nama Yesu yatanze igihe yavugaga ati “ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Mat 7:​12). Twakurikiza dute iryo hame? Hari ibintu bibiri twakora. Icya mbere, twagombye kwibaza tuti “iyo nza kuba uriya muntu, nari kwifuza ko amfata ate?” Icya kabiri, tugomba gukora uko dushoboye kose tugafata uwo muntu nk’uko twifuza ko na we adufata.​—1 Kor 10:​24.

3, 4. (a) Sobanura impamvu ihame ridusaba kugirira abandi ibyo dushaka ko na bo batugirira tutarikurikiza gusa mu mibanire yacu n’abo duhuje ukwizera. (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Incuro nyinshi, dukurikiza iryo hame mu mibanire yacu n’abo duhuje ukwizera. Ariko Yesu ntiyagaragaje ko twagombye kurikurikiza mu mibanire yacu n’abo duhuje ukwizera gusa. Mu by’ukuri, yavuze iryo hame igihe yavugaga uko tugomba gufata abantu muri rusange, hakubiyemo n’abanzi bacu. (Soma muri Luka 6:​27, 28, 31, 35.) Niba tugomba gukurikiza iryo hame mu byo tugirira abanzi bacu, twagombye kurushaho kurikurikiza mu birebana n’uko dufata abo tubwiriza, kuko abenshi muri bo baba bashobora “kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.”​—Ibyak 13:​48.

4 Tugiye gusuzuma ibibazo bine twazirikana mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Abo mbwiriza ni bantu ki? Ni hehe mbasanga? Igihe cyiza cyo kubabwiriza ni ikihe? Nagombye kubabwiriza nte? Nk’uko tugiye kubibona, ibyo bibazo bishobora kudufasha kuzirikana abo tubwiriza, kandi bigatuma tubabwiriza duhuje n’imimerere barimo.​—1 Kor 9:​19-23.

ABO MBWIRIZA NI BANTU KI?

5. Ni ibihe bibazo twakwibaza?

5 Buri wese mu bo tubwiriza aba yihariye. Aba yarakuriye mu mimerere runaka, kandi afite ibye bibazo (2 Ngoma 6:​29). Mu gihe ubwiriza, jya wibaza uti “iyo nza kuba uyu muntu, nari kwifuza ko amfata ate? Ese aramutse amfashe uko ntari byanshimisha? Cyangwa nakwifuza ko abanza kumenya uwo ndi we?” Ibyo bibazo bishobora gutuma dufata buri muntu wese tubwiriza nk’uko ari.

6, 7. Twakora iki mu gihe tubwirije umuntu tukabona asa n’aho afite amahane?

6 Nta wakwishimira kwitwa umuntu mubi. Urugero, twebwe Abakristo twihatira gukurikiza inama dusanga muri Bibiliya, ivuga ko ‘amagambo yacu yajya ahora arangwa n’ineza’ (Kolo 4:​6). Ariko kubera ko tudatunganye, hari igihe tuvuga ibintu nyuma yaho tukabyicuza (Yak 3:​2). Mu gihe tubwiye umuntu nabi, wenda bitewe n’uko tutaramutse neza, ntitwakwifuza ko adufata nk’abatagira ikinyabupfura cyangwa abatita ku bandi. Twakwifuza ko atwumva. Ese uko si ko natwe twagombye gufata abandi?

7 Ese niba tubwirije umuntu tukabona asa n’aho afite amahane, ntibyarushaho kuba byiza tugerageje kwiyumvisha impamvu ameze atyo? Ese aho ntiyaba afite ikibazo ahanganye na cyo ku kazi cyangwa ku ishuri? Ntiyaba se afite uburwayi bukomeye? Hari abantu benshi barakariye abagaragu ba Yehova igihe bababwiraga ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere, ariko nyuma bemera kubatega amatwi bitewe n’uko babagaragarije ubugwaneza kandi bakabubaha.​—Imig 15:​1; 1 Pet 3:​15.

8. Kuki twagombye kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku “bantu b’ingeri zose”?

8 Tubwiriza abantu b’ingeri zose. Urugero, mu myaka mike ishize, hari inkuru zisaga 60 zasohotse mu ngingo yo mu Munara w’Umurinzi ifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu.” Bamwe mu bantu bavugwa muri izo nkuru bari abajura, abasinzi, abagize udutsiko tw’abanyarugomo cyangwa barabaswe n’ibiyobyabwenge. Abandi bari abanyapolitiki, abayobozi b’amadini cyangwa bariyeguriye akazi. Hari na bamwe bari bafite imyifatire y’ubwiyandarike. Ariko kandi, bose bumvise ubutumwa bwiza, bemera kwiga Bibiliya, barahinduka maze baba Abahamya. Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye na rimwe gutekereza ko hari abantu runaka badashobora kwemera ubutumwa bw’Ubwami. (Soma mu 1 Abakorinto 6:​9-11.) Ahubwo twemera rwose ko ‘abantu b’ingeri zose’ bashobora kwemera ubutumwa bwiza.​—1 Kor 9:​22.

NI HEHE NSANGA ABANTU MBWIRIZA?

9. Kuki twagombye kubaha ingo z’abandi?

9 Ni hehe dusanga abantu tubwiriza? Akenshi tubasanga mu ngo zabo (Mat 10:​11-13). Iyo abandi bubashye ingo zacu n’ibintu byacu, turishima. N’ubundi kandi, duha ingo zacu agaciro kenshi. Twifuza ko haba ahantu hatavogerwa kandi harangwa n’umutekano. Uko ni na ko twagombye kubaha ingo za bagenzi bacu. Ku bw’ibyo, mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu tugomba gutekereza ku birebana n’uko dufata ingo zabo.​Ibyak 5:​42.

10. Twakwirinda dute kurakaza abantu mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza?

10 Muri iyi si yuzuye urugomo, abo tubwiriza benshi bagirira urwikekwe abo batazi (2 Tim 3:​1-5). Ntitwagombye gutuma barushaho kugira urwikekwe. Urugero, reka tuvuge ko tugeze ku rugo, tugakomanga. Iyo nta muntu uje kudukingurira, dushobora kumva dushaka kurungurukira mu idirishya cyangwa kuzenguruka inzu dushaka nyir’urugo. Ese mu karere k’iwanyu, ibyo bishobora kurakaza nyir’urugo? Abaturanyi be bakubonye batekereza iki? Ni iby’ukuri ko twagombye kubwiriza mu buryo bunonosoye (Ibyak 10:​42). Tuba dushishikariye kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, kandi tuba dufite intego nziza (Rom 1:​14, 15). Ariko kandi, mu gihe tubwiriza mu ifasi yacu, twirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyarakaza abantu bitari ngombwa. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mu buryo ubwo ari bwo bwose, ntiduha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyabera abandi igisitaza, kugira ngo umurimo wacu utabonekaho umugayo” (2 Kor 6:​3). Iyo twubashye ingo z’abantu bo mu ifasi tubwirizamo n’ibintu byabo, bishobora gutuma bamwe bemera ukuri.​—Soma muri 1 Petero 2:​12.

Nimucyo buri gihe tujye twubaha urugo rw’abo tubwiriza kandi twe kubavogera (Reba paragarafu ya 10)

NI RYARI MBWIRIZA?

11. Kuki twishima iyo abandi bubashye igihe cyacu?

11 Abenshi muri twe baba bafite byinshi byo gukora. Kugira ngo dusohoze inshingano zacu, tugena ibyo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere, kandi tugakora gahunda yacu tubyitondeye (Efe 5:​16; Fili 1:​10). Iyo hagize ikibangamira gahunda yacu, dushobora kumva tubabaye. Ku bw’ibyo, twishimira ko abandi bubaha igihe cyacu, kandi bakumva ko dushobora kuba tudafite igihe kinini cyo kumarana na bo. Ese tuzirikanye rya hame rigenga imyifatire y’abantu, twagaragaza dute ko twubaha abo tubwiriza?

12. Twamenya dute igihe cyiza cyo kubwiriza abantu bo mu ifasi yacu?

12 Twagombye kumenya igihe cyiza cyo kubwiriza. Ese mu ifasi tubwirizamo, ni ryari abantu bakunda kuba bari mu rugo? Ni ryari baba bashobora kudutega amatwi? Byaba byiza duhinduye gahunda yacu tukayihuza n’igihe babonekera. Mu bice bimwe na bimwe by’isi, umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu urushaho kugenda neza iyo ukozwe ku gicamunsi cyangwa ku mugoroba. Niba ari ko bimeze mu gace ubwirizamo, ese ushobora guteganya kujya kubwiriza ku nzu n’inzu muri icyo gihe? (Soma mu 1 Abakorinto 10:​24.) Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaduha imigisha ku bw’ibyo twigomwa byose kugira ngo tubwirize mu ifasi yacu mu gihe abantu bashobora kuboneka.

13. Twagaragaza dute ko twubaha abo tubwiriza?

13 Ni mu buhe buryo bundi twagaragaza ko twubaha uwo tubwiriza? Igihe tubonye umuntu ushimishijwe, twagombye kumubwiriza ariko ntituhatinde. Ashobora kuba yari afite ikindi kintu cy’ingenzi yari yateganyije gukora muri icyo gihe. Niba atubwiye ko ahuze, dushobora kumubwira ko tutari butinde, kandi twagombye kubigenza dutyo (Mat 5:​37). Igihe dushoje ikiganiro, byaba byiza tubajije uwo twabwirije igihe yifuza ko twazagarukira. Hari ababwiriza babonye ko biba byiza iyo bavuze bati “ndifuza kuzagaruka kugusura. Ese byaba byiza mbanje kuguterefona cyangwa kukoherereza ubutumwa kuri telefoni?” Iyo duhinduye gahunda yacu tukayihuza n’iy’abantu tubwiriza, tuba dukurikiza urugero rwa Pawulo, ‘utaraharaniraga inyungu ze bwite, ahubwo waharaniraga iza benshi kugira ngo na bo bakizwe.’​—1 Kor 10:​33.

NAGOMBYE KUBWIRIZA NTE?

14-16. (a) Kuki twagombye kubanza kumenyesha nyir’inzu ikitugenza? Tanga urugero. (b) Ni ubuhe buryo bwo gutangiza ibiganiro umugenzuzi usura amatorero yabonye ko bugira icyo bugeraho?

14 Tekereza umuntu aguterefonnye ariko ntumenye uwo ari we. Ntumuzi, ariko akubajije ibyokurya ukunda. Wakwibaza uwo ari we n’icyo mu by’ukuri ashaka. Wenda wamuganiriza umwanya muto kugira ngo atabona ko uri umuntu utagira ikinyabupfura, ariko ukamwereka ko udashaka gukomeza kuvugana na we. Reka noneho tuvuge ko umuntu uguterefonnye avuze uwo ari we, akakubwira ko akora mu birebana n’imirire, kandi akakubwira mu kinyabupfura ko hari ibintu byakugirira akamaro ashaka kukubwira. Ushobora kumutega amatwi. Mu by’ukuri, twishimira ko umuntu atwibwira mbere yo kutuvugisha. Ni mu buhe buryo natwe twabigenza dutyo mu murimo wo kubwiriza?

15 Mu mafasi menshi tubwirizamo, tuba tugomba kubanza kumenyesha nyir’inzu ikitugenza. Ni iby’ukuri ko hari ibintu by’ingirakamaro tuzi we atazi. Ariko se byagenda bite tutamwibwiye maze tugahita tumubaza tuti “mu bibazo byugarije isi, ni ikihe wakemura uramutse ubishoboye?” Tuzi ko impamvu tuba tumubajije icyo kibazo ari ukugira ngo tumenye icyo atekereza, hanyuma tumwereke icyo Bibiliya ivuga. Ariko nyir’inzu ashobora kwibaza ati “uyu muntu ni nde, kandi se kuki ambajije iki kibazo? Arashaka iki?” Ku bw’ibyo rero, twagombye gutuma nyir’inzu atatwishisha (Fili 2:​3, 4). Twabigeraho dute?

16 Hari umugenzuzi usura amatorero ubigenza atya: iyo amaze gusuhuza nyir’inzu, amuha Inkuru y’Ubwami ifite umutwe ugira uti “Mbese wifuza kumenya ukuri?,” maze agakomeza agira ati “iyi Nkuru y’Ubwami turimo turayiha buri wese mu batuye muri aka gace. Isubiza ibibazo bitandatu abantu benshi bibaza. Akira iyawe.” Uwo muvandimwe yavuze ko iyo abantu benshi bamenye impamvu abasuye, bumva bisanzuye maze bakemera kuganira na we. Hanyuma uwo mugenzuzi abaza nyir’inzu ati “ese wigeze wibaza kimwe muri ibi bibazo?” Iyo ahisemo kimwe muri byo, uwo muvandimwe arambura iyo Nkuru y’Ubwami maze bakareba icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’icyo kibazo. Iyo bitagenze bityo, uwo muvandimwe ahitamo ikibazo maze agakomeza ikiganiro niba abona ko gusubiza bimugoye. Birumvikana ko hari uburyo bwinshi bwo gutangiza ikiganiro. Mu duce tumwe na tumwe, abo tuganira na bo bashobora kwitega ko tubanza gukurikiza imigenzo runaka ijyanirana no kuramukanya mbere y’uko tubabwira ikitugenza. Tugomba kuzirikana ko icy’ingenzi ari ugutangira ibiganiro dukoresheje uburyo butuma abo tubwiriza badutega amatwi.

JYA UKOMEZA KUBA UMUGWANEZA KANDI WITE KU BANDI MU MURIMO WO KUBWIRIZA

17. Nk’uko twabibonye muri iki gice, twakurikiza dute ihame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu?

17 Ni iki twize cyadufasha gukurikiza ihame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza? Dufata buri muntu wese tubwiriza nk’uko ari. Twubaha urugo rw’uwo tubwiriza n’ibintu bye. Twihatira kubwiriza abantu igihe baba bashobora kuboneka mu rugo kandi bakaba badutega amatwi. Nanone kandi, dutangiza ibiganiro dukoresheje uburyo butuma abantu bo mu ifasi tubwirizamo badutega amatwi.

18. Gufata abo mu ifasi tubwirizamo nk’uko twifuza ko badufata bigira izihe nyungu?

18 Gufata abantu bo mu ifasi tubwirizamo nk’uko twifuza ko natwe badufata bizana inyungu nyinshi. Iyo tugaragarije ubugwaneza abo tubwiriza kandi tukabitaho, tuba tureka umucyo wacu ukamurika, tukagaragaza ko dukurikiza amahame yo mu Byanditswe kandi tugahesha ikuzo Data wo mu ijuru (Mat 5:​16). Uko tubwiriza bishobora gutuma abantu benshi bemera ukuri (1 Tim 4:​16). Abo tubwiriza bakwemera ubutumwa bw’Ubwami cyangwa batabwemera, tunezezwa no kumenya ko tuba twakoze uko dushoboye kose kugira ngo dusohoze umurimo wacu (2 Tim 4:​5). Nimucyo twese twigane intumwa Pawulo, we wanditse ati “byose mbikora ku bw’ubutumwa bwiza, kugira ngo mbugeze ku bandi” (1 Kor 9:​23). Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye dukurikiza ihame rizwi cyane rigenga imyifatire y’abantu mu gihe tubwiriza.