Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

“Hari byinshi byo gukora mu murimo w’isarura”

“Hari byinshi byo gukora mu murimo w’isarura”

George Young yageze i Rio de Janeiro muri Werurwe 1923

HARI mu mwaka wa 1923. Inzu yaberagamo za konseri yo ku Ishuri Ryigishaga Umuzika n’Amakinamico ry’i São Paulo, yari yuzuye abantu. Sa n’uwumva George Young avuga mu ijwi rituje. Disikuru ye irimo irasemurwa mu rurimi rw’igiporutugali, interuro ku yindi. Abantu 585 bateze amatwi bitonze. Imirongo ya Bibiliya mu giporutugali irerekanwa hakoreshejwe icyuma cyerekana amashusho. Disikuru irarangiye maze hatangwa kopi ijana z’agatabo kavuga ko abantu babarirwa muri za miriyoni bariho batazigera bapfa (Des millions de personnes actuellement vivantes ne mourront jamais) mu rurimi rw’igiporutugali, icyongereza, ikidage n’igitaliyani. Iyo disikuru igeze ku ntego. Abantu bahise bayibwira abandi. Nyuma y’iminsi ibiri, iyo nzu yongeye kuzura abantu baje kumva indi disikuru. Ariko se ni iki cyatumye ibyo byose biba?

Mu mwaka wa 1867, Sarah Bellona Ferguson n’umuryango we bavuye muri Amerika bajya gutura muri Burezili. Mu mwaka wa 1899, Sarah yamenye ko yabonye ukuri amaze gusoma bimwe mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya musaza we muto yazanye muri Burezili abivanye muri Amerika. Kubera ko yakundaga gusoma, yakoresheje abonema y’Umunara w’Umurinzi w’icyongereza. Ubutumwa bwa Bibiliya bwamukoze ku mutima maze yandikira umuvandimwe C. T. Russell, yivugaho ko ari “gihamya idakuka y’uko nta muntu n’umwe uri kure cyane ku buryo atagerwaho” n’ukuri.

Agatabo kabazaga niba abazima bashobora kuvugana n’abapfuye (mu giporutugali)

Sarah Ferguson yakoze ibishoboka byose ageza ukuri kwa Bibiliya ku bandi, ariko akenshi yibazaga uwari kuzakomeza kumufasha we n’umuryango we n’abandi bantu bose beza bo muri Burezili. Mu mwaka wa 1912, Beteli y’i Brooklyn yamubwiye ko hari umuntu wari ugiye kuza i São Paulo azanye Inkuru z’Ubwami zibarirwa mu bihumbi zari mu rurimi rw’igiporutugali, zavugaga ibirebana n’abapfuye (Où sont les morts?). Mu mwaka wa 1915 yavuze ko yatangazwaga n’ukuntu Abigishwa ba Bibiliya benshi bari biteze kujyanwa mu ijuru bidatinze. Yanditse agaragaza uko yabonaga ibintu ati “naho se Burezili n’Amerika y’Epfo? . . . Iyo urebye ukuntu Amerika y’Epfo ari nini cyane uhita ubona ko hari byinshi byo gukora mu murimo w’isarura.” Koko rero, hari byinshi byari gukorwa mu murimo w’isarura.

Ahagana mu mwaka wa 1920, abasare umunani bari bakiri bato bo muri Burezili bagiye mu materaniro incuro runaka mu mugi wa New York City igihe ubwato bwabo bw’intambara bwasanwaga. Igihe basubiraga i Rio de Janeiro, bagejeje ku bandi ibyiringiro byo muri Bibiliya bari bamenye. Nyuma yaho gato, muri Werurwe 1923, George Young wasuraga amatsinda y’Abigishwa ba Bibiliya, cyangwa umugenzuzi usura amatorero, yageze muri Rio de Janeiro maze ahasanga abantu bashimishijwe. Yagize icyo akora kugira ngo ibitabo bimwe na bimwe bihindurwe mu rurimi rw’igiporutugali. Bidatinze umuvandimwe Young yagiye mu mugi wa São Paulo, icyo gihe wari utuwe n’abantu bagera ku 600.000. Yahatanze disikuru na kopi za ka gatabo, nk’uko twabivuze tugitangira. Yaravuze ati “kubera ko nari jyenyine, nafashwaga n’amatangazo yo kwamamaza yo mu binyamakuru.” Yakomeje avuga ko izo ari zo “disikuru za mbere zamamajwe mu binyamakuru, zatanzwe mu izina ry’umuryango wari wemewe mu rwego rw’amategeko wakoreshwaga n’Abigishwa ba Bibiliya (I.B.S.A.) muri Burezili.” *

Igihe Young yatangaga disikuru, imirongo yerekanwaga hakoreshejwe icyuma cyerekana amashusho

Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Ukuboza 1923 yavuze ibirebana na Burezili igira iti “iyo tuzirikanye ko umurimo watangiye kuhakorerwa ku itariki ya 1 Kamena kandi ko icyo gihe nta bitabo byari bihari, twibonera ukuntu Umwami yahiriye umurimo mu buryo budasanzwe.” Yakomeje ivuga ko umuvandimwe Young yatanze disikuru 2 gusa mu mugi wa São Paulo muri 21 yatanze kuva ku itariki ya 1 Kamena kugeza ku ya 30 Nzeri, abantu 3.600 bakaba baraje kuzumva. Ubutumwa bw’Ubwami bwagendaga bukwirakwira muri Rio de Janeiro. Mu gihe cy’amezi make gusa hatanzwe ibitabo byacu bisaga 7.000 mu rurimi rw’igiporutugali. Ikindi kandi, igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi yasohotse mu giporutugali, ikaba yari iy’ukwezi k’Ugushyingo-Ukuboza 1923.

Sarah Bellona Ferguson, uwa mbere muri Burezili wakoresheje abonema y’Umunara w’Umurinzi w’icyongereza

George Young yagiye gusura Sarah Ferguson, kandi igazeti y’Umunara w’Umurinzi yagize icyo ibivugaho igira iti “uwo mushiki wacu yaje mu cyumba cy’uruganiriro, maze amara akanya nta cyo avuga. Yafashe umuvandimwe Young mu ntoki, amwitegereza mu maso, hanyuma aramubwira ati ‘ese koko niboneye umuvandimwe usura amatsinda y’Abigishwa ba Bibiliya?’ ” Bidatinze we na bamwe mu bana be barabatijwe. Mu by’ukuri, yari amaze imyaka 25 ategereje kubatizwa. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1924 wavuze ko hari abantu 50 babatijwe muri Burezili, abenshi muri bo bakaba bari abo muri Rio de Janeiro.

Ubu nyuma y’imyaka igera kuri 90, ntibikiri ngombwa ko twibaza tuti “naho se Burezili n’Amerika y’Epfo?” Abahamya ba Yehova basaga 760.000 babwiriza ubutumwa bwiza muri Burezili. Ikindi kandi, muri Amerika y’Epfo ubutumwa bw’Ubwami bubwirizwa mu giporutugali, mu cyesipanyoli no mu zindi ndimi nyinshi z’abasangwabutaka. Mu mwaka wa 1915 Sarah Ferguson yavuze ukuri: ‘hari hakiri byinshi byo gukora mu murimo w’isarura.’​​—Byavuye mu bubiko bwacu muri Burezili.

^ par. 6 I.B.S.A. stands for International Bible Students Association.