Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ukunde Yehova Imana yawe’

‘Ukunde Yehova Imana yawe’

“Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.”​—MAT 22:​37.

1. Ni iki cyatumye Imana n’Umwana wayo barushaho gukundana?

YESU KRISTO Umwana wa Yehova yaravuze ati “nkunda Data” (Yoh 14:​31). Nanone yaravuze ati “Se akunda Umwana” (Yoh 5:​20). Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kuko Yesu ataraba umuntu yamaze imyaka myinshi ari “umukozi w’umuhanga” w’Imana (Imig 8:​30). Igihe Yehova na Yesu bakoranaga, Umwana yamenye byinshi ku birebana n’imico ya Se, kandi yari afite impamvu nyinshi zo kumukunda. Mu by’ukuri, kuba barahoranaga byatumye barushaho gukundana.

2. (a) Ni iki Imana ishingiraho idukunda? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

2 Dawidi umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati ‘Yehova, wowe mbaraga zanjye, ndagukunda’ (Zab 18:​1). Natwe twagombye gukunda Imana kubera ko idukunda cyane. Niba twumvira Yehova, azatwereka ko adukunda. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 7:​12, 13.) Ariko se koko dushobora gukunda Imana tutareba? Gukunda Yehova bisobanura iki? Kuki twagombye kumukunda? Twagaragaza dute ko dukunda Imana?

IMPAMVU DUSHOBORA GUKUNDA IMANA

3, 4. Kuki dushobora gukunda Yehova?

3 “Imana ni Umwuka.” Ku bw’ibyo, ntidushobora kuyibona (Yoh 4:​24). Ariko kandi, dushobora gukunda Yehova, kandi ni cyo Ibyanditswe bidusaba. Urugero, Mose yabwiye Abisirayeli ati ‘mukundishe Yehova Imana yanyu umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose n’imbaraga zanyu zose.’​—Guteg 6:​5.

4 Kuki dushobora gukunda Imana cyane? Ni ukubera ko yaturemanye icyifuzo cyo kuyisenga, kandi yaduhaye ubushobozi bwo kugaragaza urukundo. Iyo tumenye Yehova, urukundo tumukunda ruriyongera, kandi ibyo bituma tugira ibyishimo. Yesu yaravuze ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Mat 5:3). Hari igitabo cyavuze ibirebana n’icyifuzo abantu baremanywe cyo gusenga, kigira kiti “kuba abantu aho bava bakagera ku isi hose bagira icyifuzo cyo gushakisha ikintu kirusha ibindi byose ububasha kandi bakacyizera, byagombye gutuma dutinya, tugatangara kandi tukubaha.”​—Man Does Not Stand Alone, cyanditswe na A. C. Morrison.

5. Ni iki kitwemeza ko gushaka Imana atari uguta igihe?

5 Ese gushaka Imana ni uguta igihe? Oya rwose, kubera ko ishaka ko tuyibona. Intumwa Pawulo yabigaragaje neza igihe yabwirizaga abantu bari bateraniye muri Areyopago. Icyo gihe bari imbere y’urusengero rwitwaga Parthénon, rukaba rwari rwareguriwe imanakazi Atena yarindaga umugi wa kera wa Atene. Sa n’utekereza uri muri Areyopago maze Pawulo akavuga ibihereranye n’ “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose,” hanyuma agasobanura ko ‘itaba mu nsengero zubatswe n’amaboko.’ Iyo ntumwa yakomeje igira iti ‘Imana yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose. Nanone yashyizeho ibihe byagenwe n’ingabano z’aho abantu batura, kugira ngo bashake Imana, ndetse bakabakabe bayishaka, kandi mu by’ukuri bayibone, kuko ubundi itari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyak 17:​24-27). Koko rero, abantu bashobora kubona Imana. “Mu by’ukuri,” Abahamya ba Yehova basaga miriyoni ndwi n’igice ‘barayibonye,’ kandi rwose barayikunda.

ICYO GUKUNDA IMANA BISOBANURA

6. Yesu yagaragaje ko ‘itegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi’ ari irihe?

6 Twagombye gukunda Yehova tubikuye ku mutima. Yesu yabigaragaje neza igihe Umufarisayo yamubazaga ati “Mwigisha, itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?” Yesu yaramushubije ati “ ‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi.”​—Mat 22:​34-38.

7. Bisobanura iki gukunda Imana (a) n’ ‘umutima wacu wose’? (b) n’ ‘ubugingo bwacu bwose’? (c) n’ ‘ubwenge bwacu bwose’?

7 Ni iki Yesu yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ko tugomba gukundisha Imana ‘umutima wacu wose’ n’ ‘ubugingo bwacu bwose’ n’ ‘ubwenge bwacu bwose’? ‘Umutima wacu wose’ wumvikanisha ibyiyumvo byacu n’ibyifuzo byacu. ‘Ubugingo bwacu bwose’ bwumvikanisha abo turi bo n’ibyo dukora byose. ‘Ubwenge bwacu bwose’ bwerekeza ku kuntu dutekereza n’ibyo dutekereza. Ubwo rero, tugomba gukunda Yehova mu buryo bwuzuye, tutizigamye.

8. Gukunda Imana mu buryo bwuzuye bizatuma dukora iki?

8 Niba dukunda Imana n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose, tuziga Ijambo ryayo tubigiranye umwete, dukore ibyo idusaba byose, kandi tubwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubigiranye ishyaka (Mat 24:​14; Rom 12:​1, 2). Urukundo nyakuri dukunda Yehova ruzatuma turushaho kumwegera (Yak 4:8). Birumvikana ko tudashobora kurondora impamvu zose zituma dukunda Imana, ariko reka dusuzume zimwe muri zo.

IMPAMVU TWAGOMBYE GUKUNDA YEHOVA

9. Kuki ukunda Yehova?

9 Yehova ni we Muremyi wacu kandi ni we uduha ibyo dukenera. Pawulo yagize ati ‘ni we utuma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho’ (Ibyak 17:​28). Yehova yaduhaye isi nziza kugira ngo tuyitureho (Zab 115:​16). Nanone kandi, aduha ibyokurya n’ibindi bintu dukenera kugira ngo dukomeze kubaho. Ku bw’ibyo, Pawulo yabwiye abantu basengaga ibigirwamana b’i Lusitira ati ‘Imana nzima ntiyasigariye aho idafite ikiyihamya kuko yabagiriraga neza, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero’ (Ibyak 14:​15-17). Ese iyo si impamvu yagombye gutuma dukunda Umuremyi wacu Mukuru, ari na we uduha ibyo dukenera?​—Umubw 12:​1.

10. Kuba Imana yaragize icyo ikora kugira ngo tuvanirweho icyaha n’urupfu bituma twumva tumeze dute?

10 Imana yagize icyo ikora kugira ngo tuvanirweho icyaha n’urupfu twarazwe na Adamu (Rom 5:​12). Koko rero, ‘Imana yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha’ (Rom 5:​8). Nta gushidikanya ko twumva dukunze Yehova cyane kubera ko atubabarira ibyaha iyo twihannye kandi tukizera igitambo cy’incungu cya Yesu.​—Yoh 3:​16.

11, 12. Ni mu buhe buryo Yehova yaduhaye ibyiringiro?

11 Yehova ‘atanga ibyiringiro bitwuzuzamo ibyishimo n’amahoro’ (Rom 15:​13). Ibyiringiro Imana itanga bituma twihanganira ibigeragezo. Abasutsweho umwuka bakomeza kuba ‘abizerwa kugeza ku gupfa bazahabwa ikamba ry’ubuzima mu ijuru’ (Ibyah 2:​10). Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bakomeza kuba indahemuka bazabona imigisha y’iteka muri Paradizo yasezeranyijwe (Luka 23:​43). Iyo dutekereje kuri ibyo byiringiro, twumva tumeze dute? Bituma twumva dufite ibyishimo byinshi n’amahoro, kandi bituma dukunda Nyir’ugutanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye.”​—Yak 1:​17.

12 Imana yaduhaye ibyiringiro bisusurutsa umutima by’umuzuko (Ibyak 24:​15). Birumvikana ko gupfusha uwo twakundaga bitubabaza cyane, ariko kubera ko dufite ibyiringiro by’umuzuko, ‘ntitugira agahinda nk’abandi badafite ibyiringiro’ (1 Tes 4:​13). Urukundo rutuma Yehova Imana yifuza cyane kuzura abapfuye, cyane cyane ababaye indahemuka, urugero nk’umukiranutsi Yobu (Yobu 14:​15). Tekereza ibyishimo abantu bazagira ubwo bazaba bakira abazazukira kuba ku isi. Mbega ukuntu twumva dukunze cyane Data wo mu ijuru we waduhaye ibyiringiro bihebuje by’umuzuko!

13. Ni iki kigaragaza ko Imana itwitaho?

13 Yehova atwitaho rwose. (Soma muri Zaburi ya 34:​6, 18, 19; 1 Petero 5:​6, 7.) Kubera ko tuzi ko Imana yacu yuje urukundo ihora yiteguye gufasha abayibera indahemuka, twumva dufite umutekano bitewe n’uko turi mu bagize ‘umukumbi wo mu rwuri rwayo’ (Zab 79:​13). Nanone kandi, urukundo Imana idukunda ruzagaragarira mu byo izadukorera binyuze ku Bwami bwa Mesiya. Yesu Kristo Umwami yatoranyije namara kuvana ku isi urugomo, gukandamizwa n’ububi, abantu bumvira bazagira amahoro arambye kandi bagubwe neza ubuziraherezo (Zab 72:​7, 12-14, 16). Ese ntiwemera ko ibyiringiro nk’ibyo biduha impamvu zo gukunda Imana yacu itwitaho tubigiranye umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose n’ubwenge bwacu bwose?​—Luka 10:​27.

14. Ni iyihe nshingano ihebuje Imana yaduhaye?

14 Yehova yaduhaye inshingano ihebuje yo kumukorera turi Abahamya be (Yes 43:​10-12). Dukunda Imana bitewe n’uko yaduhaye ubwo buryo bwo gushyigikira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga no gufasha abantu bo muri iyi si ivurunganye kugira ibyiringiro nyakuri. Ikindi kandi, dushobora kubwiriza dushize amanga kubera ko dutangaza ubutumwa bwiza bushingiye ku Ijambo ry’Imana y’ukuri, itajya ibura gusohoza amasezerano yayo atuma abantu bagira ibyiringiro. (Soma muri Yosuwa 21:​45; 23:​14.) Birumvikana ko tutarondora impamvu zose dufite zo gukunda Yehova ngo tuzirangize. Ariko se twagaragaza dute ko tumukunda?

UKO TWAGARAGAZA KO DUKUNDA IMANA

15. Kwiga Ijambo ry’Imana no gushyira mu bikorwa ibyo twiga byadufasha bite?

15 Jya wiga Ijambo ry’Imana ushyizeho umwete kandi ushyire mu bikorwa ibyo wiga. Iyo tubigenje dutyo tuba tugaragaje ko dukunda Yehova, kandi ko twifuza rwose ko ijambo rye ritubera ‘urumuri rw’inzira yacu’ (Zab 119:​105). Mu gihe dufite ibibazo, dushobora guhumurizwa n’amagambo agira ati “umutima umenetse kandi ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.” ‘Yehova, ineza yawe yuje urukundo yakomeje kunshyigikira. Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye’ (Zab 51:​17; 94:​18, 19). Yehova na Yesu bagirira impuhwe abababaye (Yes 49:​13; Mat 15:​32). Kwiga Bibiliya bishobora gutuma dusobanukirwa ko Yehova atwitaho, bityo tukarushaho kumukunda.

16. Gusenga buri gihe byadufasha bite kurushaho gukunda Imana?

16 Jya usenga Imana buri gihe. Amasengesho yacu atuma turushaho kwegera ‘Uwumva amasengesho’ (Zab 65:​2). Iyo tubonye ko Imana isubiza amasengesho yacu, urukundo tuyikunda rurushaho kwiyongera. Urugero, dushobora kuba twarabonye ko itatureka ngo tugeragezwe ibirenze ibyo dushobora kwihanganira (1 Kor 10:​13). Iyo dufite ibiduhangayikishije maze tugasenga Yehova twinginga cyane, dushobora kugira “amahoro y’Imana” atagira akagero (Fili 4:​6, 7). Hari igihe dushobora gusenga bucece nk’uko Nehemiya yabigenje, kandi tukibonera ko isengesho ryacu ryashubijwe (Neh 2:​1-6). Iyo ‘dusenga ubudacogora’ kandi tukabona ukuntu Yehova asubiza amasengesho yacu, urukundo tumukunda ruriyongera, kandi tukiringira ko azadufasha guhangana n’ibindi bigeragezo tuzahura na byo.​—Rom 12:​12.

17. Niba dukunda Imana, tuzabona dute amateraniro?

17 Jya ujya mu materaniro no mu makoraniro buri gihe (Heb 10:​24, 25). Abisirayeli bateraniraga hamwe kugira ngo batege amatwi bige, bityo batinye Yehova kandi bakurikize Amategeko ye (Guteg 31:​12). Iyo dukunda Imana by’ukuri, gukora ibyo ishaka ntibitubera umutwaro. (Soma muri 1 Yohana 5:​3.) Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye dukora uko dushoboye tujye mu materaniro yose. Mu by’ukuri, ntitwifuza ko hagira igituma tureka urukundo twakunze Yehova mbere.​—Ibyah 2:​4.

18. Urukundo dukunda Imana rutuma dukora iki?

18 Jya ugeza ku bandi “ukuri k’ubutumwa bwiza” ubigiranye ishyaka (Gal 2:​5). Urukundo dukunda Imana rutuma tubwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Umwana wayo ikunda cyane, ‘uzurira ifarashi akarwanirira ukuri’ mu ntambara ya Harimagedoni (Zab 45:​4; Ibyah 16:​14, 16). Mu by’ukuri, dushimishwa no kugira uruhare mu guhindura abantu abigishwa tubafasha kumenya ibihereranye n’urukundo rw’Imana, n’ibirebana n’isi nshya yadusezeranyije.​—Mat 28:​19, 20.

19. Kuki twagombye kwishimira gahunda Yehova yashyizeho yo kuragira umukumbi we?

19 Jya ugaragaza ko wishimira gahunda Imana yashyizeho yo kuragira umukumbi wayo (Ibyak 20:​28). Abasaza b’Abakristo ni impano twahawe na Yehova, we uhora adukorera ibyiza. Abasaza bameze ‘nk’aho kwikinga umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu, nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi, kandi bameze nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyakakaye’ (Yes 32:​1, 2). Mbega ukuntu twishima iyo tubonye aho twikinga umuyaga ukaze cyangwa aho twugama imvura y’amahindu! Iyo hari izuba ryinshi, twishimira kubona ahantu hari igicucu. Iyo mvugo y’ikigereranyo idufasha kubona ukuntu abasaza baduha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka dukeneye, kandi bakaduhumuriza. Iyo twumviye abatuyobora, tuba tugaragaje ko twishimira cyane izo ‘mpano zigizwe n’abantu,’ kandi bigaragaza ko dukunda Imana na Kristo, we Mutware w’itorero.​—Efe 4:8; 5:​23; Heb 13:​17.

Yehova yaduhaye abungeri bita ku mukumbi babivanye ku mutima (Reba paragarafu ya 19)

RUSHAHO GUKUNDA IMANA

20. Niba ukunda Imana, uzitabira ute ibivugwa muri Yakobo 1:​22-25?

20 Niba ufitanye na Yehova imishyikirano ikomeye, uzajya ‘ushyira ijambo mu bikorwa, atari ukuryumva gusa.’ (Soma muri Yakobo 1:​22-25.) ‘Ushyira mu bikorwa’ iby’iryo jambo aba afite ukwizera gutuma akora umurimo wo kubwiriza abigiranye ishyaka, kandi akifatanya mu materaniro ya gikristo. Kubera ko ukunda Imana by’ukuri, uzumvira ‘amategeko atunganye’ ya Yehova, akaba akubiyemo ibyo adusaba byose.​—Zab 19:​7-11.

21. Amasengesho utura Imana ubikuye ku mutima yagereranywa n’iki?

21 Urukundo ukunda Yehova Imana ruzatuma umusenga kenshi ubikuye ku mutima. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yagereranyije isengesho n’umubavu woswaga buri munsi mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko. Yararirimbye ati ‘isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu imbere ya [Yehova], no kuzamura amaboko kwanjye kumere nk’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba’ (Zab 141:​2; Kuva 30:​7, 8). Natwe nidusenga Imana twicishije bugufi, tukayisenga tubivanye ku mutima kandi tuyishimira, amasengesho yacu azamera nk’umubavu maze ayishimishe.​—Ibyah 5:​8.

22. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 Yesu yavuze ko tugomba gukunda Imana na bagenzi bacu (Mat 22:​37-39). Mu gice gikurikira tuzasuzuma ukuntu urukundo dukunda Yehova n’amahame ye rudufasha mu mishyikirano tugirana n’abandi kandi rugatuma tugaragariza bagenzi bacu urukundo.