Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Yehova azi abe”

“Yehova azi abe”

“Niba umuntu akunda Imana, uwo muntu aba azwi na yo.”​—1 KOR 8:3.

1. Vuga inkuru ya Bibiliya igaragaza ukuntu bamwe mu bari bagize ubwoko bw’Imana bagize imitekerereze mibi. (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

UMUNSI umwe ari mu gitondo, Umutambyi Mukuru Aroni yari ahagaze mu muryango w’ihema ry’ibonaniro rya Yehova afashe icyotero cyoserezwagaho umubavu. Hafi ye hari Kora n’abagabo 250 na bo barimo bosereza Yehova imibavu, buri wese afite icyotero cye (Kub 16:​16-18). Umuntu yashoboraga gutekereza ko abo bagabo bose basengaga Yehova mu budahemuka. Ariko uretse Aroni, abandi bose bari abibone kandi ari ibyigomeke byashakaga kwigarurira ubutambyi (Kub 16:​1-11). Batekerezaga bibeshya ko Imana yari kwemera ugusenga kwabo. Ariko mu by’ukuri, ibyo bakoraga byari nko gutuka Yehova, we usoma ibiri mu mutima, akaba yarabonaga uburyarya bwabo.​—Yer 17:​10.

2. Ni iki Mose yari yavuze, kandi se ibyo yavuze byasohoye bite?

2 Umunsi umwe mbere yaho, Mose yari yavuze ati “ejo mu gitondo Yehova azagaragaza uwe uwo ari we” (Kub 16:​5). Koko rero, Yehova yagaragaje abamusengaga by’ukuri n’abamusengaga by’uburyarya, ubwo ‘umuriro waturukaga kuri Yehova maze ugatwika [Kora na] ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosaga umubavu’ (Kub 16:​35; 26:​10). Icyo gihe Aroni yarasigaye, bityo Yehova aba agaragaje ko ari we wari umutambyi wemewe kandi ko ari we wasengaga Imana by’ukuri.​—Soma mu 1 Abakorinto 8:​3.

3. (a) Ni ibihe bintu byabaye mu gihe cy’intumwa Pawulo? (b) Uko Yehova yagenje abigometse mu gihe cya Mose bitwigisha iki?

3 Nyuma y’imyaka igera ku 1.500, hari ibintu nk’ibyo byabaye mu gihe cy’intumwa Pawulo. Bamwe mu biyitaga Abakristo badukanye inyigisho z’ikinyoma, ariko bakomeza kwifatanya n’itorero rya gikristo. Umuntu warebaga yihitira gusa ntiyashoboraga gutandukanya abo bahakanyi n’abandi bari bagize itorero. Ariko kandi, inyigisho zabo z’ubuhakanyi zashoboraga guteza akaga Abakristo b’indahemuka. Ibyo birura byari byambaye uruhu rw’intama byatangiye ‘gusenya ukwizera kwa bamwe’ (2 Tim 2:​16-18). Icyakora, Yehova we ntareba yihitira gusa, kandi ibyo Pawulo agomba kuba yari abizi neza afatiye ku byo Imana yari yarakoreye bya byigomeke, ni ukuvuga Kora n’abari bamushyigikiye. Ku birebana n’ibyo, nimucyo dusuzume amagambo ashishikaje Pawulo yanditse maze turebe icyo atwigisha.

‘NDI YEHOVA, SIMPINDUKA’

4. Ni iki Pawulo yemeraga adashidikanya, kandi se yabigaragaje ate mu magambo yandikiye Timoteyo?

4 Pawulo yari azi neza ko Yehova yari kumenya abamusengaga by’uburyarya, kandi yemeraga ko Yehova yari azi abamwumviraga. Pawulo yagaragaje ko yabyemeraga adashidikanya binyuriye ku magambo yakoresheje igihe yandikiraga Timoteyo ahumekewe. Amaze kwerekeza ku bibazo byo mu buryo bw’umwuka abo bahakanyi bari barateje bamwe mu bari bagize itorero, yaranditse ati ‘nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, ruriho iki kimenyetso gifatanya kivuga ngo “Yehova azi abe,” kandi ngo “uwambaza izina rya Yehova nazibukire ibyo gukiranirwa.” ’​—2 Tim 2:​18, 19.

5, 6. Ni iki gishishikaje mu birebana no kuba Pawulo yarakoresheje amagambo ngo “urufatiro rukomeye rw’Imana,” kandi se ni mu buhe buryo ayo magambo ashobora kuba yarafashije Timoteyo?

5 Kuki amagambo Pawulo yahisemo gukoresha muri iyo mirongo ashishikaje? Aho ni ho honyine Bibiliya yakoresheje amagambo ngo “urufatiro rukomeye rw’Imana.” Bibiliya ikoresha ijambo “urufatiro” yerekeza ku bintu bitandukanye, urugero nka Yerusalemu, yari umurwa mukuru wa Isirayeli ya kera (Zab 87:​1, 2). Uruhare Yesu afite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova na rwo rugereranywa n’urufatiro (1 Kor 3:​11; 1 Pet 2:​6). Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yandikaga ibirebana n’ “urufatiro rukomeye rw’Imana”?

6 Pawulo yavuze ibirebana n’ “urufatiro rukomeye rw’Imana” igihe yasubiragamo amagambo Mose yabwiye Kora n’abari bamushyigikiye, aboneka mu Kubara 16:⁠5. Uko bigaragara, yabwiye Timoteyo ibyabaye mu gihe cya Mose kugira ngo amutere inkunga, anamwibutse ko Yehova afite ubushobozi bwo gutahura ibikorwa by’ubwigomeke no kubirwanya. Abahakanyi bari mu itorero ntibashoboraga kuburizamo umugambi wa Yehova, nk’uko Kora na we atari yarabishoboye. Pawulo ntiyasobanuye mu buryo burambuye icyo “urufatiro rukomeye rw’Imana” rugereranya. Ariko kandi, amagambo yavuze yatumye Timoteyo yiringira Yehova byimazeyo.

7. Kuki dushobora kwiringira ko Yehova azahora arangwa no gukiranuka n’ubudahemuka?

7 Amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru ntahinduka. Muri Zaburi ya 33:​11 hagira hati “umugambi wa Yehova uzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka; ibyo umutima we utekereza bihoraho uko ibihe biha ibindi.” Indi mirongo y’Ibyanditswe ivuga ko ubutegetsi bwa Yehova, ineza ye yuje urukundo, gukiranuka kwe n’ubudahemuka bwe bihoraho iteka ryose (Kuva 15:​18; Zab 100:​5; 112:​9). Muri Malaki 3:​6 hagira hati ‘ndi Yehova, simpinduka.’ Muri Yakobo 1:​17 na ho havuga ko Yehova ‘adahinduka nk’uko igicucu kigenda gihinduka.’

AMAGAMBO ATUMA TWIZERA YEHOVA

8, 9. Amagambo yari yanditse ku ‘rufatiro rukomeye rw’Imana’ atwigisha iki?

8 Amagambo y’ikigereranyo Pawulo yakoresheje muri 2 Timoteyo 2:​19 yumvikanisha urufatiro rw’inzu ruriho amagambo runaka, ameze nk’ayashyirishijweho kashe. Mu bihe bya kera, abantu bakundaga kwandika ku rufatiro rw’inzu, wenda bashaka kugaragaza uwayubatse cyangwa nyirayo. Pawulo ni we mwanditsi wa Bibiliya wakoresheje urwo rugero bwa mbere. * “Urufatiro rukomeye rw’Imana” rwavuzwe na Pawulo rwari rwanditseho ibi bintu bibiri: (1) “Yehova azi abe”; (2) “uwambaza izina rya Yehova nazibukire ibyo gukiranirwa.” Ibyo bitwibutsa amagambo ari mu Kubara 16:​5.​—Hasome.

9 Amagambo yari yanditse ku ‘rufatiro rukomeye rw’Imana’ atwigisha iki? Atuma tumenya ko amahame ya Yehova ashingiye kuri ibi bintu bibiri by’ingenzi: (1) Yehova akunda abamubera indahemuka; (2) Yehova yanga gukiranirwa. None se ibyo bihuriye he n’ubuhakanyi bwari bwaradutse mu itorero?

10. Ibikorwa by’abahakanyi byagiraga izihe ngaruka ku bantu b’indahemuka bo mu gihe cya Pawulo?

10 Timoteyo n’abandi bantu b’indahemuka bashobora kuba barabuzwaga amahwemo n’ibikorwa by’abahakanyi bari mu itorero. Bamwe mu Bakristo bashobora kuba baribazaga impamvu abantu nk’abo bemererwaga gukomeza kuba mu itorero. Abantu b’indahemuka bashobora kuba baribazaga niba mu by’ukuri Yehova yarabonaga ko bo bari bariyemeje kumubera indahemuka, mu gihe abo bahakanyi bo bamusengaga by’uburyarya gusa.​—Ibyak 20:​29, 30.

Timoteyo ntiyari guhungabanywa n’ibikorwa by’abahakanyi (Reba paragarafu ya 10-​12)

11, 12. Ni mu buhe buryo urwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo rwakomeje ukwizera kwe?

11 Nta gushidikanya ko urwandiko rwa Pawulo rwakomeje ukwizera kwa Timoteyo. Yamwibukije ko Yehova yari yaragaragaje ko Kora na bagenzi be bari indyarya. Yehova yarabanze kandi arabarimbura, ariko agaragaza ko yemeraga Aroni. Mu by’ukuri, Pawulo yashakaga kuvuga ko nubwo mu itorero hari Abakristo b’indyarya, Yehova yari kumenya abe, nk’uko yari yarabamenye mu gihe cya Mose.

12 Yehova ntajya ahinduka; ni uwo kwiringirwa. Yanga gukiranirwa, kandi mu gihe gikwiriye acira urubanza abanyabyaha banga kwihana. Kubera ko Timoteyo na we ‘yambazaga izina rya Yehova,’ yibukijwe ko yagombaga kwirinda koshywa n’Abakristo b’indyarya. *

GUKORERA IMANA DUFITE UMUTIMA UTARYARYA SI IMFABUSA

13. Ni iki dushobora kwiringira?

13 Amagambo Pawulo yanditse ahumekewe, natwe ashobora kudukomeza mu buryo bw’umwuka. Mbere na mbere, kumenya ko Yehova abona ubudahemuka bwacu biraduhumuriza. Ariko kandi, Yehova ntabona abantu b’indahemuka gusa, ahubwo anabitaho. Bibiliya igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ngoma 16:​9). Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibyo tumukorera dufite ‘umutima utanduye’ atari imfabusa.​—1 Tim 1:​5; 1 Kor 15:​58.

14. Ni ukuhe gusenga Yehova atihanganira?

14 Ariko kandi, dukwiriye kumenya ko Yehova yanga abamusenga babigiranye uburyarya. Kubera ko amaso ye “areba ku isi hose,” ashobora kumenya abadafite umutima “umutunganiye.” Mu Migani 3:​32 havuga ko “Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya,” urugero nk’umuntu ugaragaza ko amwumvira nyamara akora ibyaha rwihishwa. Nubwo umuntu urimanganya yamara igihe runaka yigira mwiza imbere y’abandi bantu, Yehova we ushobora byose kandi ukiranuka, avuga ko “uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho.”​—Imig 28:​13; soma muri 1 Timoteyo 5:​24; Abaheburayo 4:​13.

15. Ni iki twagombye kwirinda, kandi kuki?

15 Abenshi mu bagize ubwoko bwa Yehova bamusenga bafite umutima utaryarya. Ntibisanzwe ko mu itorero habamo umuntu witwa ko akorera Yehova kandi mu by’ukuri abikorana uburyarya. Ariko kandi, kuba byarabaye mu gihe cya Mose no mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, n’ubu bishobora kubaho (2 Tim 3:​1, 5). Ese ibyo bivuga ko twagombye gukeka amababa Abakristo bagenzi bacu no gushidikanya ku budahemuka bwabo? Oya rwose! Gukeka amababa abavandimwe na bashiki bacu nta kintu gifatika dushingiyeho byaba ari amakosa. (Soma mu Baroma 14:​10-12; 1 Abakorinto 13:​7.) Ikindi kandi, gushidikanya ku budahemuka bw’abagize itorero bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova.

16. (a) Ni iki buri wese muri twe yakora kugira ngo yirinde ko uburyarya bushinga imizi mu mutima we? (b) Ni ayahe masomo twavana mu bivugwa mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Mukomeze kwisuzuma . . . mukomeze mwigerageze . . . ”?

16 Buri Mukristo yagombye gusuzuma “imirimo ye” (Gal 6:​4). Kubera ko tudatunganye, dushobora gukorera Yehova tubitewe n’impamvu zidakwiriye, ariko ntitubitahure (Heb 3:​12, 13). Ku bw’ibyo, dukwiriye kujya dufata igihe tugasuzuma intego zituma dukorera Yehova. Dushobora kwibaza tuti “ese nsenga Yehova kubera ko mukunda kandi nkaba nifuza ko ari we wambera Umuyobozi? Cyangwa ibintu byiza niringiye kuzabona muri Paradizo ni byo mpa agaciro cyane” (Ibyah 4:​11)? Mu by’ukuri, gusuzuma ibikorwa byacu bishobora kugira icyo bitumarira twese kandi bishobora gutuma twivanamo uburyarya ubwo ari bwo bwose.

KUBA INDAHEMUKA BIHESHA IBYISHIMO

17, 18. Kuki twagombye gusenga Yehova nta buryarya kandi tubivanye ku mutima?

17 Iyo twihatiye gusenga Yehova nta buryarya kandi tubikuye ku mutima, tubona inyungu nyinshi. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “hahirwa uwo Yehova atabaraho ikosa, kandi ntagire uburiganya muri we” (Zab 32:​2). Koko rero, abarandura uburyarya mu mitima yabo bagira ibyishimo, kandi baba bazagira ibyishimo byinshi kurushaho mu gihe kizaza.

18 Mu gihe gikwiriye, Yehova azashyira ahabona abakora ibibi bose cyangwa abagira imibereho y’amaharakubiri, agaragaze “itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha, hagati y’ukorera Imana n’utayikorera” (Mal 3:​18). Hagati aho, duhumurizwa no kumenya ko “amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi [ko] amatwi ye yumva ibyo basaba binginga.”​—1 Pet 3:​12.

^ par. 8 Amagambo yo mu Byahishuwe 21:​14, yanditswe hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Pawulo yandikiye Timoteyo, avuga ibirebana n’ ‘amabuye y’urufatiro’ 12 yanditseho amazina 12 y’intumwa.

^ par. 12 Mu gice gikurikira tuzasuzuma uko twakwigana Yehova tuzibukira ibyo gukiranirwa.