Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Korera Imana uri indahemuka nubwo waba uhanganye n’‘imibabaro myinshi’

Korera Imana uri indahemuka nubwo waba uhanganye n’‘imibabaro myinshi’

“Tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”—IBYAK 14:22.

1. Kuki abagaragu b’Imana badatangazwa n’uko bagerwaho n’imibabaro?

ESE uterwa ubwoba n’uko mbere yo guhabwa ingororano y’ubuzima bw’iteka uzabanza kunyura mu “mibabaro myinshi”? Bishobora kutagutera ubwoba. Waba uri mushya mu kuri cyangwa ukaba umaze igihe kirekire uri umugaragu wa Yehova, uzi neza ko imibabaro ari kimwe mu biranga imibereho yo mu isi ya Satani.—Ibyah 12:12.

2. (a) Uretse ibibazo bigera ku bantu bose badatunganye, ni iyihe mibabaro yihariye Abakristo bahura na yo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni nde utuma tugerwaho n’imibabaro, kandi se tubizi dute?

2 Uretse ingorane ziba ari “rusange ku bantu,” ni ukuvuga ibibazo abantu bose badatunganye bahura na byo, Abakristo bahura n’indi mibabaro yihariye (1 Kor 10:13). Iyo mibabaro ni iyihe? Bararwanywa cyane kubera ko bakomeza kumvira amategeko y’Imana. Yesu yabwiye abigishwa be ati “umugaragu ntaruta shebuja. Niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yoh 15:20). Ni nde utuma barwanywa? Ni Satani, uwo Bibiliya ivuga ko ari ‘intare itontoma, ishaka guconshomera’ abagize ubwoko bw’Imana (1 Pet 5:8). Satani akoresha uburyo bwose kugira ngo atume abigishwa ba Yesu badakomeza kuba indahemuka. Reka dusuzume ibyabaye ku ntumwa Pawulo.

IMIBABARO YAGEZE KURI PAWULO I LUSITIRA

3-5. (a) Ni iyihe mibabaro Pawulo yahuye na yo i Lusitira? (b) Ni mu buhe buryo amagambo yavuze arebana n’imibabaro abigishwa bari guhura na yo yabakomeje?

3 Pawulo yatotejwe kenshi azira ukwizera kwe (2 Kor 11:23-27). Igihe kimwe yatotejwe ari i Lusitira. Nyuma y’uko we na mugenzi we Barinaba bakijije mu buryo bw’igitangaza umuntu wari waravutse amugaye, abantu babise imana. Bombi basabye imbaga y’abantu yari yasabwe n’ibyishimo kutabasenga. Ariko bidatinze, Abayahudi babarwanyaga baraje maze barababeshyera kugira ngo babangishe abantu. Ibintu byahise bihinduka. Abantu bahise batera Pawulo amabuye, maze bamusiga aho bibwira ko yapfuye.—Ibyak 14:8-19.

4 Pawulo na Barinaba bamaze gusura umugi wa Derube, ‘basubiye i Lusitira no muri Ikoniyo no muri Antiyokiya, bakomeza abigishwa, babatera inkunga yo kuguma mu kwizera, bavuga bati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi”’ (Ibyak 14:21, 22). Umuntu acyumva ayo magambo ashobora kumva ateye urujijo. Mu by’ukuri, kumva ko umuntu ‘azanyura mu mibabaro myinshi’ byaca intege aho gutera inkunga. None se, ni mu buhe buryo Pawulo na Barinaba ‘bakomeje abigishwa,’ bababwira ko bazahura n’imibabaro myinshi?

5 Gusuzuma twitonze amagambo Pawulo yavuze biri butume tubona igisubizo. Ntiyavuze ati “tugomba kwihanganira imibabaro myinshi,” ahubwo yaravuze ati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.” Bityo rero, Pawulo yakomeje abigishwa atsindagiriza akamaro ko gukomeza kuba uwizerwa. Ingororano bari kuzahabwa yari nyakuri. Koko rero, Yesu yaravuze ati “uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”Mat 10:22.

6. Ni iyihe ngororano abihangana bazahabwa?

6 Nitwihangana tuzabona ingororano. Abakristo basutsweho umwuka bazagororerwa kugira ubuzima budapfa mu ijuru, bategeke bafatanyije na Yesu. Abagize “izindi ntama” bazagororerwa kubaho iteka ku isi, iyo “gukiranuka kuzabamo” (Yoh 10:16; 2 Pet 3:13). Ariko nk’uko Pawulo yabivuze, hagati aha tuzahura n’imibabaro myinshi. Reka dusuzume imibabaro y’ubwoko bubiri dushobora guhura na yo.

IBITERO BYERUYE

7. Mu bitero byeruye hakubiyemo iki?

7 Yesu yaravuze ati “abantu bazabatanga babajyane mu nkiko, bazabakubitira mu masinagogi kandi bazabajyana imbere y’abatware n’abami” (Mar 13:9). Nk’uko ayo magambo abigaragaza, bamwe mu Bakristo bazahura n’ibitero byeruye, urugero nko gutotezwa, wenda biturutse ku bayobozi b’amadini cyangwa abo mu rwego rwa politiki (Ibyak 5:27, 28). Reka twongere dusuzume urugero rwa Pawulo. Ese kumenya ko yari kuzahura n’ibitotezo byaba byaramuteye ubwoba? Oya rwose.—Soma mu Byakozwe 20:22, 23.

8, 9. Pawulo yagaragaje ate ko yari yariyemeje kwihangana, kandi se ni mu buhe buryo hari bamwe muri iki gihe bagaragaje ko bafashe icyemezo nk’icyo?

8 Pawulo yarwanyije abigiranye ubutwari ibitero byeruye Satani yamugabyeho, maze agira ati “sinita cyane ku bugingo bwanjye nk’aho ari ubw’agaciro kenshi kuri jye. Icy’ingenzi ni uko ndangiza isiganwa ryanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana” (Ibyak 20:24). Uko bigaragara, Pawulo ntiyigeze aterwa ubwoba no kumenya ko yari kuzatotezwa. Yari yariyemeje kwihangana uko byari kugenda kose. Icyari kimuhangayikishije ni ‘ukubwiriza mu buryo bunonosoye,’ uko ibigeragezo yari guhura na byo byari kuba bimeze kose.

9 Muri iki gihe, abavandimwe na bashiki bacu benshi na bo bagaragaje ko bafashe icyemezo nk’icyo. Urugero, hari Abahamya bo mu gihugu kimwe bamaze imyaka igera hafi kuri 20 bafunzwe bazira ukutabogama kwa gikristo. Ntibigeze baburanishwa kuko muri icyo gihugu nta tegeko ryemerera umuntu kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we. Aho muri gereza ntibari bemerewe gusurwa, ndetse n’abagize imiryango yabo, kandi zimwe mu mfungwa zarakubiswe, zinakorerwa ibikorwa binyuranye byo kubabazwa urubozo.

10. Kuki tutagombye gutinya imibabaro ishobora kutugeraho mu buryo butunguranye?

10 Abavandimwe bo mu tundi duce bihanganira imibabaro bahura na yo mu buryo butunguranye. Ibyo nibikubaho, ntuzashye ubwoba. Tekereza kuri Yozefu. Yaragurishijwe ajya kuba umucakara, ariko Yehova “yamukijije mu makuba ye yose” (Ibyak 7:9, 10). Nawe Yehova ashobora kugukiza. Ntukibagirwe ko “Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza” (2 Pet 2:9). Ese uzakomeza kwiringira Yehova, wizeye ko ashobora gutuma urokoka iyi si mbi maze ukabaho iteka igihe Ubwami bwe buzaba butegeka? Ufite impamvu zo kumwiringira no guhangana n’ibitotezo ubigiranye ubutwari.—1 Pet 5:8, 9.

IBITERO BIFIFITSE

11. Ibitero bififitse Satani atugabaho bitandukaniye he n’ibitero bye byeruye?

11 Indi mibabaro dushobora guhura na yo ni ibitero bififitse. Ibyo bitero bitandukaniye he n’ibitero byeruye bitugeraho, urugero nko gutotezwa? Ibitero byeruye ni nk’inkubi y’umuyaga iyogoza umugi maze igasenya inzu yawe mu kanya nk’ako guhumbya. Ibitero bififitse byo byagereranywa n’imiswa igenda irya ibiti byubatse inzu yawe buhoro buhoro kugeza iguye. Umuntu ashobora no kutamenya ko yibasiwe n’ibyo bitero bififitse, akazabitahura amazi yararenze inkombe.

12. (a) Amwe mu mayeri Satani akoresha ni ayahe, kandi se kuki agira icyo ageraho? (b) Kuki Pawulo yajyaga yumva yacitse intege?

12 Satani yifuza kwangiza imishyikirano ufitanye na Yehova, yakoresha ibitero byeruye, urugero nko gutotezwa, cyangwa yamunga ukwizera kwawe binyuze ku bitero bififitse. Amwe mu mayeri Satani akunze gukoresha akagusha benshi ni ugutuma umuntu acika intege. Intumwa Pawulo na we yavuze ko hari igihe yumvaga yacitse intege. (Soma mu Baroma 7:21-24.) None se kuki Pawulo wari ukomeye mu buryo bw’umwuka, akaba ashobora kuba yari umwe mu bari bagize inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere, yavuze ko yari “uwo kubabarirwa”? Pawulo yavuze ko yabiterwaga no kudatungana. Mu by’ukuri, yabaga yifuza gukora ibyiza, ariko akumva hari izindi mbaraga zimubuza kubikora. Ese niba nawe ujya ugira ibyiyumvo nk’ibyo, ntuhumurizwa no kumenya ko intumwa Pawulo na we yajyaga abigira?

13, 14. (a) Ni iki gituma bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana bacika intege? (b) Ni nde uba wifuza ko ukwizera kwacu kuyoyoka, kandi kuki?

13 Hari igihe abavandimwe na bashiki bacu benshi bajya bumva bacitse intege, bahangayitse, kandi wenda bakumva nta gaciro bafite. Urugero, umupayiniya urangwa n’ishyaka turi bwite Deborah yaravuze ati “njya ntekereza kenshi ku ikosa nigeze gukora maze nkumva ndushijeho kubabara. Iyo ntekereje ku bibi byose nakoze, numva nta wushobora kunkunda, na Yehova ubwe nkumva atankunda.”

14 Ni iki gituma bamwe mu bagaragu ba Yehova barangwa n’ishyaka, urugero nka Deborah, bacika intege? Bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Bamwe bashobora kuba bahora bicira urubanza cyangwa bakababazwa n’ukuntu babayeho (Imig 15:15). Abandi bo bashobora kumva ko badakwiriye bitewe n’uburwayi. Icyaba kibitera cyose, tugomba kumenya uba ashaka kubyuririraho kugira ngo atugushe. Mu by’ukuri se, ni nde uba ushaka ko ducika intege ku buryo twagamburura? Birumvikana ko ari Satani. Yamaze gukatirwa urwo gupfa kandi yifuza ko nawe wumva ko byakurangiranye (Ibyah 20:10). Mu by’ukuri, Satani yatugabaho ibitero byeruye cyangwa akatugabaho ibitero bififitse, intego ye ni iyo gutuma duhangayika, ntidukomeze kugira ishyaka, kandi tukagamburura. Icyo tugomba kumenya ni uko ubwoko bw’Imana buri mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka!

15. Twagaragaza dute ko twiyemeje kudacika intege?

15 Iyemeze kutagamburura muri iyo ntambara. Komeza guhanga amaso ingororano. Pawulo yandikiye Abakristo b’i Korinto ati “ntiducogora. Ahubwo nubwo umuntu wacu w’inyuma agenda azahara, nta gushidikanya ko umuntu wacu w’imbere agenda ahindurwa mushya uko bwije n’uko bukeye. Nubwo amakuba yaba ay’akanya gato kandi ataremereye, atuviramo ikuzo rigenda rirushaho kugira uburemere kandi ry’iteka.”—2 Kor 4:16, 17.

ITEGURE IMIBABARO

Abakristo bakiri bato n’abakuze bitoza gusobanura imyizerere yabo (Reba paragarafu ya 16)

16. Kuki ari iby’ingenzi ko twitegura imibabaro uhereye ubu?

16 Nk’uko twabibonye, Satani afite “amayeri” menshi ashobora gukoresha (Efe 6:11). Buri wese muri twe akwiriye gukurikiza inama dusanga muri 1 Petero 5:9 igira iti “mumurwanye mushikamye, mufite ukwizera gukomeye.” Kugira ngo tubigereho, tugomba gutegura ubwenge bwacu n’umutima wacu, tukitoza gukora ibikwiriye uhereye ubu. Urugero, akenshi abasirikare bahabwa imyitozo yihariye mbere cyane y’uko bajya ku rugamba. Uko ni na ko bimeze ku ngabo za Yehova zo mu buryo bw’umwuka. Ntituzi uko intambara tuzarwana mu gihe kiri imbere izaba imeze. Ku bw’ibyo se, ntibyaba byiza dukoze imyitozo myinshi muri iki gihe dufite agahenge? Pawulo yandikiye Abakorinto ati “mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera, mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.”—2 Kor 13:5.

17-19. (a) Twakwisuzuma dute? (b) Abakiri bato bakwitegura bate gusobanura ibirebana n’imyizerere yabo igihe bari ku ishuri?

17 Bumwe mu buryo dushobora kumvira inama yahumetswe Pawulo yatanze, ni ukwisuzuma tubyitondeye. Ibaze uti “ese nsenga ubudacogora? Iyo mpanganye n’amoshya y’urungano, ese numvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu? Ese njya mu materaniro buri gihe? Ese nsobanura ibirebana n’imyizerere yanjye nshize amanga? Ese koko ngerageza kwihanganira intege nke za bagenzi banjye duhuje ukwizera, nk’uko na bo bihanganira izanjye? Ese ngandukira abayobora itorero ryanjye n’abashinzwe kuyobora itorero ryo ku si hose?”

18 Zirikana ko bibiri muri ibyo bibazo birebana no gusobanura imyizerere yacu dushize amanga no kurwanya amoshya y’urungano. Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bakiri bato baba bagomba kubikora ku ishuri. Bitoje kutagira amasonisoni cyangwa ipfunwe mu gihe basobanura ibirebana n’imyizerere yabo, ahubwo bakavuga bashize amanga. Hari inama z’ingirakamaro zatanzwe mu magazeti yacu ku birebana n’ibyo. Urugero, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2013 ku ipaji ya 6, wasobanuye ukuntu warushaho kwigirira icyizere igihe ubwira abanyeshuri bagenzi bawe ibihereranye n’imyizerere yawe, ubabaza ibibazo kugira ngo ubafashe gutekereza. Babyeyi, mujye mukorana n’abana banyu imyitozo izabafasha kumenya uko basobanurira abanyeshuri bagenzi babo imyizerere yabo.

19 Tuvugishije ukuri, gusobanura imyizerere yacu cyangwa gukora ibindi bintu Yehova adusaba, si ko buri gihe biba byoroshye. Nyuma y’akazi tuba twakoze umunsi wose, kujya mu materaniro bishobora kudusaba imihati myinshi. Nanone kandi, kubyuka mu gitondo kugira ngo tujye kubwiriza bishobora kutatworohera. Ariko wibuke ko niba ufite akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka, mu gihe kiri imbere nuhura n’ibigeragezo bikomeye kurushaho uzaba witeguye guhangana na byo.

20, 21. (a) Gutekereza ku ncungu byadufasha bite kurwanya ibyiyumvo bibi? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza ku birebana n’imibabaro?

20 Bite se ku birebana n’ibitero bififitse? Urugero, twarwanya dute ikibazo cyo kumva twacitse intege? Bumwe mu buryo bwiza cyane twabikoramo ni ugutekereza ku ncungu. Ibyo ni byo intumwa Pawulo yakoze. Yari azi ukuntu rimwe na rimwe yumvaga ari uwo kubabarirwa. Ariko nanone yari azi ko Kristo atapfiriye abantu batunganye, ahubwo ko yapfiriye abanyabyaha. Kandi Pawulo yari umwe muri bo. Ni yo mpamvu yanditse ati “ubuzima mfite ubu mbukesha kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira” (Gal 2:20). Pawulo yemeraga incungu. Yari azi ko ari we yatangiwe.

21 Nawe nubona ko ari wowe Yehova yatangiye incungu bizagufasha cyane. Ibyo ntibishatse kuvuga ko gucika intege bizahita bishira. Mu rugero runaka, bamwe muri twe bashobora kuzahangana n’icyo gitero gififitse kugeza igihe isi nshya izazira. Ariko wibuke ko abazihangana ari bo bazahabwa ingororano. Twegereje cyane umunsi uhebuje, ubwo Ubwami bw’Imana buzazana amahoro kandi bugatuma abantu bose bazaba barabaye indahemuka bagera ku butungane. Iyemeze kuzinjira muri ubwo Bwami niyo wanyura mu mibabaro myinshi.