Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ‘wifuza inshingano’?

Ese ‘wifuza inshingano’?

FERNANDO * yumvaga ahangayitse. Abasaza babiri bari bamusabye kuganira na we biherereye. Mbere yaho, uko umugenzuzi yamaraga gusura itorero ryabo, abasaza bamusobanuriraga ibyo yagombaga gukora kugira ngo yuzuze ibisabwa abifuza guhabwa inshingano mu itorero. Uko igihe cyagiye gihita, Fernando yibazaga niba azigera aba umusaza. Icyo gihe nanone umugenzuzi yari aherutse gusura itorero ryabo. Ni iki se noneho abasaza bari kumubwira?

Fernando yateze amatwi igihe umwe muri abo basaza yamuganirizaga. Uwo musaza yerekeje ku bivugwa muri 1 Timoteyo 3:1, maze avuga ko abasaza b’itorero babwiwe ko yabaye umusaza. Fernando yaratangaye maze aramubaza ati “uvuze ngo iki muvandi?” Uwo muvandimwe yamusubiriyemo ibyo yari amaze kuvuga, maze Fernando aramwenyura. Nyuma yaho ubwo babitangarizaga abagize itorero, bose barishimye.

Ese kwifuza guhabwa inshingano mu itorero ni bibi? Oya rwose! Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 3:1, iyo ‘umuntu yifuje inshingano yo kuba umugenzuzi, aba yifuje umurimo mwiza.’ Abagabo b’Abakristo benshi bakurikiza iyo nama maze bakagira amajyambere, bityo bakuzuza ibisabwa abakwiriye guhabwa inshingano mu itorero. Ibyo bituma mu bagize ubwoko bw’Imana habamo abasaza n’abakozi b’itorero babarirwa mu bihumbi bashoboye. Ariko kubera ko amatorero akomeza kwiyongera, hakenewe abandi bavandimwe bifuza guhabwa inshingano. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubigeraho? Ese abifuza kuba abagenzuzi bagombye guhangayika kimwe na Fernando?

‘KWIFUZA INSHINGANO’ BISOBANURA IKI?

Inshinga y’ikigiriki yahinduwemo amagambo yo muri Bibiliya agira ati ‘kwifuza inshingano,’ yumvikanisha igitekerezo cyo kwifuza cyane, kurambura igice runaka cy’umubiri. Ibyo bishobora gutuma utekereza ku muntu urambura ukuboko ashaka gufata urubuto rwiza ruri ku giti. Ariko kandi, kwifuza inshingano ntibyumvikanisha igitekerezo cyo gushaka “kuba umugenzuzi” ku ngufu. Kubera iki? Ni ukubera ko intego y’abifuza kuba abasaza babikuye ku mutima yagombye kuba iyo gukora “umurimo mwiza” aho gushaka kugira umwanya w’icyubahiro.

Ibyinshi mu bisabwa abifuza uwo murimo mwiza biboneka muri 1 Timoteyo 3:2-7 no muri Tito 1:5-9. Uwitwa Raymond umaze igihe kirekire ari umusaza yavuze ibirebana n’ayo mahame yo mu rwego rwo hejuru, agira ati “kuri jye, igifite agaciro cyane ni abo turi bo. Kumenya kuvuga neza no kugira ubushobozi bwo kwigisha ni ibintu by’ingenzi, ariko ntibisimbura kuba umuntu agomba kuba inyangamugayo, ntakabye mu byo akora, agatekereza neza, akagira gahunda, agakunda kwakira abashyitsi kandi agashyira mu gaciro.”

Jya ugaragaza ko ‘wifuza inshingano’ wifatanya n’abagize itorero mu buryo bunyuranye

Umuvandimwe wifuza inshingano koko agaragaza ko ari inyangamugayo yirinda ubuhemu n’ibikorwa by’umwanda by’uburyo bwose. Ntakabya mu byo akora, atekereza neza, agira gahunda kandi ashyira mu gaciro. Ibyo bituma abo bahuje ukwizera biringira ko ashobora kubayobora no kubafasha mu bibazo bafite. Kubera ko aba agaragaza umuco wo kwakira abashyitsi, abera isoko y’inkunga abakiri bato n’abashya mu kuri. Kuba akunda ibyiza bituma ahumuriza abarwaye n’abageze mu za bukuru kandi akabafasha. Yitoza kugira iyo mico atagamije gushaka inshingano, ahubwo agamije gufasha abandi. *

Inteko y’abasaza yishimira kugira inama umuntu wifuza inshingano no kumutera inkunga, ariko ni we uba ugomba kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe. Umusaza w’inararibonye witwa Henry yagize ati “niba wifuza inshingano, jya ushyiraho imihati kugira ngo ugaragaze ko wujuje ibisabwa.” Yerekeje ku bivugwa mu Mubwiriza 9:10, agira ati “‘ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose.’ Jya ukorana umwete mu gihe usohoza inshingano iyo ari yo yose abasaza baguhaye. Jya ukunda akazi ako ari ko kose uhawe mu itorero, harimo no gukora isuku mu Nzu y’Ubwami. Amaherezo, ibyo ukora n’imihati ushyiraho bizagaragara.” Niba wifuza kuzaba umusaza, jya ukorana umwete kandi ube umuntu wiringirwa mu byo ukora byose mu murimo wera. Wagombye kurangwa no kwicisha bugufi, aho kurangwa no kurarikira.—Mat 23:8-12.

AMAGANIRA KURE IBIKORWA BIDAKWIRIYE N’IMITEKEREREZE MIBI

Bamwe mu bifuza guhabwa inshingano mu itorero bashobora kubigaragaza mu mayeri, cyangwa bakagerageza gusa n’abemeza inteko y’abasaza ko bakwiriye kuzihabwa. Abandi bo ntibishima iyo abasaza babahaye inama. Abantu nk’abo bagombye kwibaza bati “ese nshaka guteza imbere inyungu zanjye, cyangwa nifuza kwita ku ntama za Yehova nicishije bugufi?”

Abifuza inshingano ntibagombye kwibagirwa ikindi kintu abasaza basabwa, ari cyo ‘kuba ibyitegererezo by’umukumbi’ (1 Pet 5:1-3). Umuntu ushaka kubera itorero icyitegererezo yirinda imitekerereze n’ibikorwa birangwa n’uburyarya. Yitoza kwihangana, yaba yaramaze guhabwa inshingano cyangwa atarazihabwa. Kuba umusaza ntibivanaho mu buryo bw’igitangaza intege nke ziterwa no kudatungana (Kub 12:3; Zab 106:32, 33). Nanone kandi, hari igihe ‘umutimanama’ w’umuntu ushobora kuba ‘nta cyo umurega,’ ariko abandi bo bakaba bafite impamvu zituma bamukemanga (1 Kor 4:4). Ku bw’ibyo rero, niba abasaza baguhaye inama ishingiye kuri Bibiliya babigiranye umutima mwiza, ihatire kubatega amatwi nta kurakara. Hanyuma, ujye wihatira gushyira mu bikorwa inama baguhaye.

BITE SE NIBA UMAZE IGIHE KIREKIRE UTEGEREJE?

Abavandimwe bamwe na bamwe bashobora kumva ko igihe bamaze bategereje guhabwa inshingano ari kirekire. Niba umaze imyaka myinshi ‘wifuza inshingano yo kuba umugenzuzi,’ ese hari igihe wumva biguhangayikishije? Niba ari uko biri, zirikana aya magambo yahumetswe agira ati “iyo icyari cyitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara, ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubuzima.”—Imig 13:12.

Iyo umuntu abona ko atageze ku ntego yifuzaga kugeraho, bishobora gutuma yumva ahangayitse cyane. Ibyo byabaye kuri Aburahamu. Yehova yamusezeranyije ko yari kuzabyara umwana, ariko we na Sara bamaze imyaka myinshi batarabyara (Intang 12:1-3, 7). Aburahamu ageze mu za bukuru, yaravuze ati “Yehova Mwami w’Ikirenga, ingororano yawe izamarira iki ko ubona nta kana ngira . . . dore nta rubyaro wampaye.” Yehova yamwijeje ko yari kuzabyara umwana nk’uko yari yarabimusezeranyije. Ariko kandi, hashize indi myaka nibura 14 mbere y’uko Imana isohoza ibyo yari yaramubwiye.—Intang 15:2-4; 16:16; 21:5.

Ese igihe Aburahamu yari ategereje, yatakaje ibyishimo byo gukorera Yehova? Oya. Ntiyigeze ashidikanya ku isezerano ry’Imana. Yakomeje gutegerezanya amatsiko igihe ryari gusohorera. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘Aburahamu yahawe iryo sezerano amaze kugaragaza ukwihangana’ (Heb 6:15). Amaherezo, Imana Ishoborabyose yahaye uwo mugabo wizerwaga imigisha irenze iyo yari yiteze. Ni irihe somo twavana kuri Aburahamu?

Niba wifuza kuba umusaza ariko hakaba hashize imyaka myinshi utaraba we, komeza kwiringira Yehova. Ntugatakaze ibyishimo ugira mu murimo umukorera. Warren wafashije abavandimwe benshi kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, asobanura impamvu agira ati “ni ngombwa ko hashira igihe runaka kugira ngo bigaragare ko umuvandimwe akwiriye guhabwa inshingano. Uko igihe kigenda gihita, ubushobozi umuvandimwe aba afite n’imitekerereze ye bigenda bigaragazwa n’uko yitwara ndetse n’uko yita ku nshingano ze. Bamwe batekereza ko bakumva hari icyo bagezeho mu murimo bakorera Yehova ari uko gusa bahawe inshingano runaka. Imitekerereze nk’iyo si myiza kandi ishobora gutuma uhora uhangayitse. Niba ukorera Yehova uri uwizerwa aho waba uri hose n’icyo waba ukora cyose, uba waragize icyo ugeraho.”

Hari umuvandimwe wategereje imyaka isaga icumi mbere y’uko aba umusaza. Yerekeje ku magambo azwi cyane ari mu gitabo cya Ezekiyeli igice cya 1, avuga isomo yabonye agira ati “Yehova ayobora igare rye, ari ryo muteguro we, ku muvuduko ashatse. Icy’ingenzi si uko twe tubona igihe, ahubwo ni uko Yehova akibona. Mu birebana no kwifuza kuba umusaza, icy’ingenzi si jye, ni ukuvuga icyo nshaka cyangwa icyo nifuza kuba cyo. Icyo nifuza gishobora kuba atari cyo Yehova azi ko nkeneye.”

Niba wumva ushaka kuzakora umurimo mwiza wo kuba umugenzuzi, ujye ugaragaza ko ubyifuza wimakaza ibyishimo mu itorero. Niba ubona ko bisa n’aho bitinze, jya wirinda guhangayika cyangwa kurambirwa. Raymond twigeze kuvuga yaravuze ati “umuntu urarikira ntanyurwa. Abahora bahangayitse babura ibyishimo byinshi umuntu aheshwa no gukorera Yehova.” Itoze kurushaho kugira imbuto z’umwuka w’Imana, cyane cyane iyo kwihangana. Ihatire kurushaho kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka wiyigisha Ibyanditswe. Jya urushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha Bibiliya abashimishijwe. Jya uyobora abagize umuryango wawe mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka no muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Jya wishimira uburyo bwose ubonye bwo kuba hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Uko ukomeza guhatanira kugera ku ntego yawe, uzishimira gukorera Yehova no mu gihe utarayigeraho.

Yehova ni we ufasha umuntu kuzuza ibisabwa kugira ngo ahabwe inshingano mu itorero. Yehova n’umuteguro we ntibashaka ko abifuza inshingano bamanjirwa cyangwa ngo babure ibyishimo mu murimo bamukorera. Imana ishyigikira abantu bose bayikorera bafite intego nziza kandi ibaha imigisha. Kuri iyo migisha ‘nta mibabaro yongeraho’ nk’uko bimeze no ku yindi yose itanga.—Imig 10:22.

Nubwo waba umaze igihe runaka wifuza guhabwa inshingano, uba ugomba gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Kuba wihatira kugira imico ya ngombwa kandi ugakorana umwete mu itorero ari na ko utirengagiza kwita ku muryango wawe, bizatuma Yehova atibagirwa ibyo wakoze byose mu murimo we. Turifuza ko wahora wishimira kumukorera uko inshingano wahabwa zaba ziri kose.

^ par. 2 Amazina avugwa muri iyi ngingo yarahinduwe.

^ par. 8 Amahame yavuzwe muri iyi ngingo areba n’abifuza kuba abakozi b’itorero. Ibyo basabwa kuba bujuje biboneka muri 1 Timoteyo 3:8-10, 12, 13.