Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izere Ubwami mu buryo bwuzuye

Izere Ubwami mu buryo bwuzuye

“Kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza.”​—HEB 11:1.

1, 2. Ni iki gituma turushaho kwiringira ko Ubwami buzasohoza umugambi Imana ifitiye abantu? (b) Dukurikije ibivugwa mu Befeso 2:12, ni mu buhe buryo amasezerano atuma dukomera mu buryo bw’umwuka? (Reba n’ifoto ibimburira iki gice.)

TWE Abahamya ba Yehova dukunze kuvuga ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo byacu byose, kandi dushishikarira kumenyesha abantu uko kuri kw’ingenzi dusanga mu Byanditswe. Nanone kandi, duhumurizwa cyane n’ibyiringiro duhabwa n’ubwo Bwami. Ariko se, twiringira tudashidikanya ko Ubwami ari ubutegetsi nyakuri buzasohoza umugambi w’Imana? Ni iki gituma twiringira ubwo Bwami mu buryo bwuzuye?—Heb 11:1.

2 Ubwami bwa Mesiya ni ubutegetsi bwashyizweho n’Ishoborabyose kugira ngo isohoze umugambi ifitiye abantu. Ubwo Bwami bufite urufatiro rutajegajega, ari bwo burenganzira busesuye Yehova afite bwo gutegeka. Ibintu by’ingenzi bigize ubwo Bwami, ni ukuvuga umwami wabwo, abazafatanya na we gutegeka n’aho bazategeka, byose byashyizweho hakozwe amasezerano. Muri ayo masezerano, ku ruhande rumwe habaga hari Imana cyangwa Umwana wayo Yesu Kristo. Gutekereza kuri ayo masezerano bizatuma turushaho gusobanukirwa ko umugambi w’Imana uzasohora nta kabuza, kandi bizatuma tubona ko ubwo Bwami bufite urufatiro rutajegajega.—Soma mu Befeso 2:12.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice no mu kizakurikira?

3 Bibiliya ivuga ibirebana n’amasezerano atandatu y’ingenzi afitanye isano n’Ubwami bwa Mesiya buyobowe na Kristo Yesu. Ayo masezerano ni aya akurikira: (1) isezerano rya Aburahamu, (2) isezerano ry’Amategeko, (3) isezerano rya Dawidi, (4) isezerano ry’umutambyi umeze nka Melikisedeki, (5) isezerano rishya, (6) n’isezerano ry’Ubwami. Nimucyo dusuzume uko buri sezerano rifitanye isano n’Ubwami, n’ukuntu rigira uruhare mu isohozwa ry’umugambi Imana ifitiye isi n’abantu.—Reba imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “ Uko Imana izasohoza umugambi wayo.”

IBYO IMANA YASEZERANYIJE BIHISHURA UKO UMUGAMBI WAYO UZASOHOZWA

4. Nk’uko bivugwa mu Ntangiriro, ni iki Yehova yavuze ku birebana n’abantu?

4 Yehova amaze gutegura umubumbe wacu mwiza cyane kugira ngo uturweho n’abantu, yavuze ibi bintu bitatu: (1) yari kurema abantu mu ishusho ye. (2) Abantu bari kwagura Paradizo igakwira ku isi hose ndetse bakayuzuza urubyaro rwabo rukiranuka. (3) Abantu ntibagombaga kurya ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi (Intang 1:26, 28; 2:16, 17). Umuntu amaze kuremwa, yagombaga kubahiriza ibyo bintu bibiri bya nyuma kugira ngo umugambi w’Imana usohore. None se, kuki byabaye ngombwa ko hakorwa amasezerano?

5, 6. (a) Satani yagerageje ate kuburizamo umugambi w’Imana? (b) Yehova yakemuye ate ikibazo Satani yazamuye muri Edeni?

5 Satani yashatse kuburizamo umugambi w’Imana atangiza igikorwa cyo kwigomeka. Yashatse ko abantu badakomeza kumvira Imana ubwo yashukaga Eva ngo arye ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi (Intang 3:1-5; Ibyah 12:9). Igihe Satani yabigenzaga atyo, yari arwanyije uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka ibiremwa byayo. Nyuma yaho, Satani yanavuze ko abagaragu b’Imana b’indahemuka bayikorera babitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde.—Yobu 1:9-11; 2:4, 5.

6 Yehova yari gukemura ate ikibazo Satani yazamuye muri Edeni? Ni iby’ukuri ko yashoboraga kurimbura abigometse, bityo akaba avanyeho ubwigomeke. Ariko byari kuburizamo umugambi Imana yari ifite w’uko isi yuzura abari gukomoka kuri Adamu na Eva. Aho kugira ngo Umuremyi urangwa n’urukundo ahite arimbura ibyo byigomeke, yavuze ubuhanuzi bukomeye, ari ryo sezerano yatanze muri Edeni. Ryahamyaga ko ibyo yavuze byose byari kuzasohora.—Soma mu Ntangiriro 3:15.

7. Isezerano Imana yatanze muri Edeni ritwizeza iki ku birebana n’inzoka n’urubyaro rwayo?

7 Binyuze kuri iryo sezerano Yehova yatanze muri Edeni, yaciriye urubanza inzoka n’urubyaro rwayo, ni ukuvuga Satani n’abari kumushyigikira bose mu kibazo kirebana n’uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka. Imana y’ukuri yahaye urubyaro rw’umugore wayo wo mu ijuru ububasha bwo kurimbura Satani. Bityo rero, isezerano Imana yatanze muri Edeni ntiryagaragazaga gusa ko uwatangije igikorwa cyo kwigomeka cyabaye mu busitani bwa Edeni azarimburwa, ndetse n’ingaruka zose icyo gikorwa cyateje zigakurwaho, ahubwo ryanagaragazaga uko byari kuzakorwa.

8. Ni iki umuntu yavuga ku birebana n’umugore n’urubyaro rwe?

8 Urubyaro rw’umugore rwari kuba nde? Kubera ko urwo rubyaro ruzamena umutwe w’inzoka, mbese ‘rugahindura ubusa’ ikiremwa cy’umwuka ari cyo Satani, urwo rubyaro na rwo rwari kuba ari ikiremwa cy’umwuka (Heb 2:14). Ku bw’ibyo, umugore wari kwibaruka urwo rubyaro na we yari kuba uwo mu buryo bw’umwuka. Urubyaro rw’inzoka rwagiye rwiyongera, ariko gusobanukirwa umugore n’urubyaro rwe abo ari bo byo byakomeje kuba urujijo mu gihe cy’imyaka igera hafi ku 4.000 nyuma y’aho Yehova atangiye isezerano ryo muri Edeni. Hagati aho, hari amasezerano Yehova yakoze yari kugaragaza urubyaro rw’umugore urwo ari rwo. Ayo masezerano yari no kwizeza abagaragu be ko urwo rubyaro ari rwo yari kuzakoresha kugira ngo akureho ibibazo Satani yateje abantu.

ISEZERANO RIGARAGAZA URUBYARO URWO ARI RWO

9. Isezerano rya Aburahamu ni iki, kandi se ryatangiye gukurikizwa ryari?

9 Nyuma y’imyaka igera ku bihumbi bibiri Yehova aciriye Satani urubanza, yategetse umukurambere Aburahamu kuva aho yari atuye mu mugi wa Uri yo muri Mezopotamiya, maze akajya kuba mu gihugu cya Kanani (Ibyak 7:2, 3). Yehova yaramubwiye ati “va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu no mu rugo rwa so, ujye mu gihugu nzakwereka. Nzakugira ishyanga rikomeye nguhe umugisha, kandi izina ryawe nzarigira izina rikomeye, nawe uzabere abandi umugisha. Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, ukuvuma nzamuvuma, kandi imiryango yose yo mu isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe” (Intang 12:1-3). Iyo ni yo nkuru ya mbere yanditse muri Bibiliya ivuga ibirebana n’isezerano rya Aburahamu, ni ukuvuga isezerano Yehova Imana yagiranye na Aburahamu. Nta wuzi neza igihe Yehova yagiranye na Aburahamu iryo sezerano bwa mbere. Icyakora, ryatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 1943 Mbere ya Yesu, ubwo Aburahamu wari ufite imyaka 75 yavaga i Harani maze akambuka uruzi rwa Ufurate.

10. (a) Aburahamu yagaragaje ate ko yizeraga amasezerano y’Imana mu buryo bwuzuye? (b) Ni ibihe bintu Yehova yagiye ahishura buhoro buhoro ku birebana n’urubyaro rw’umugore?

10 Yehova yasubiriyemo Aburahamu iryo sezerano incuro nyinshi, kandi buri gihe yaryongeragaho ibindi bisobanuro (Intang 13:15-17; 17:1-8, 16). Igihe Aburahamu yagaragazaga ko yizeraga amasezerano y’Imana mu buryo butajegajega yemera gutanga umwana we w’ikinege, Yehova yashimangiye iryo sezerano amwizeza ko ibyo yamusezeranyije bizasohora nta kabuza. (Soma mu Ntangiriro 22:15-18; Abaheburayo 11:17, 18.) Nyuma y’aho isezerano rya Aburahamu ritangiriye gukurikizwa, Yehova yagiye buhoro buhoro ahishura ibintu by’ingenzi birebana n’urubyaro rw’umugore. Urwo rubyaro rwari gukomoka kuri Aburahamu, rwari kuba rugizwe n’abantu benshi, rwari kuba abami, rwari kurimbura abanzi b’Imana bose, kandi rwari guhesha imigisha abandi bantu benshi.

Aburahamu yagaragaje ko yizeraga amasezerano y’Imana mu buryo bwuzuye (Reba paragarafu ya 10)

11, 12. Ni mu buhe buryo Ibyanditswe bigaragaza ko isezerano rya Aburahamu ryari kugira isohozwa rikomeye kurushaho, kandi se bidufitiye akahe kamaro?

11 Isezerano rya Aburahamu ryasohoye bwa mbere igihe abamukomokagaho baragwaga Igihugu cy’Isezerano. Ariko Ibyanditswe bigaragaza ko iryo sezerano ryari kugira irindi sohozwa ryo mu buryo bw’umwuka (Gal 4:22-25). Nk’uko intumwa Pawulo yabisobanuye ahumekewe, muri iryo sohozwa rikomeye kurushaho, igice cy’ibanze cy’urubyaro rwa Aburahamu ni Kristo, naho igice cya kabiri kikaba kigizwe n’Abakristo 144.000 basutsweho umwuka (Gal 3:16, 29; Ibyah 5:9, 10; 14:1, 4). Umugore wibarutse urwo rubyaro ni “Yerusalemu yo hejuru,” ari yo gice cyo mu ijuru cy’umuteguro w’Imana, kigizwe n’ibiremwa by’umwuka by’indahemuka (Gal 4:26, 31). Nk’uko isezerano rya Aburahamu ryabigaragaje, urubyaro rw’umugore rwari guhesha abantu imigisha.

12 Isezerano rya Aburahamu ni gihamya y’uko Ubwami bwo mu ijuru ari ubutegetsi nyakuri kandi riha Umwami wabwo n’abazafatanya na we gutegeka uburenganzira bwo kuragwa ubwo Bwami (Heb 6:13-18). Iryo sezerano rizamara igihe kingana iki? Mu Ntangiriro 17:7 havuga ko ari “isezerano ry’ibihe bitarondoreka.” Rizakomeza kugeza igihe Ubwami bwa Mesiya buzarimburira abanzi b’Imana, kandi imiryango yose yo mu isi igahabwa imigisha (1 Kor 15:23-26). Mu by’ukuri, abazaba bari ku isi icyo gihe bazabona imigisha y’iteka ryose. Isezerano Imana yagiranye na Aburahamu rigaragaza ko Yehova yiyemeje gusohoza umugambi we w’uko ‘isi yuzura’ abantu bakiranuka.—Intang 1:28.

ISEZERANO RYEMEZA KO UBWAMI BUZAHORAHO

13, 14. Ni iki isezerano rya Dawidi rihamya ku birebana n’ubutegetsi bwa Mesiya?

13 Ibyo Yehova yasezeranyije muri Edeni n’isezerano rya Aburahamu bigaragaza ko igihe cyose ubutegetsi bwe buba bushingiye ku mahame ye akiranuka. Ku bw’ibyo, Ubwami bwa Mesiya yashyizeho na bwo bushingiye kuri ayo mahame akiranuka (Zab 89:14). Ese hari igihe ubutegetsi bwa Mesiya buzahinduka bubi, bityo bikaba ngombwa ko buvanwaho? Hari irindi sezerano rihamya ko ibyo bitazigera biba.

14 Reka dusuzume ibyo Yehova yasezeranyije Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera binyuze ku isezerano rya Dawidi. (Soma muri 2 Samweli 7:12, 16.) Yehova yagiranye na Dawidi iryo sezerano mu gihe yategekeraga i Yerusalemu, amusezeranya ko Mesiya yari guturuka mu rubyaro rwe (Luka 1:30-33). Muri ubwo buryo, Yehova yatanze ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’umuryango Mesiya yari gukomokamo. Yavuze ko uwo wari guturuka mu rubyaro rwa Dawidi yari kugira “uburenganzira” bwo kuba Umwami w’Ubwami bwa Mesiya (Ezek 21:25-27). Ubwami bwa Dawidi ‘buzakomezwa kugeza ibihe bitarondoreka’ binyuze kuri Yesu. Koko rero, Urubyaro rwa Dawidi “ruzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka, kandi intebe ye y’ubwami izaba nk’izuba” (Zab 89:34-37). Mu by’ukuri, ubutegetsi bwa Mesiya ntibuzigera buba bubi, kandi ibyo buzageraho bizahoraho iteka ryose.

ISEZERANO RITUMA HABAHO UMUTAMBYI

15-17. Dukurikije isezerano ry’uko hari kubaho umutambyi umeze nka Melikisedeki, ni iyihe nshingano yindi urubyaro rwari kugira, kandi kuki?

15 Isezerano rya Aburahamu n’isezerano rya Dawidi, yombi ahamya ko urubyaro rw’umugore rwari kuba umwami. Ariko kandi, iyo nshingano yonyine ntiyari kuba ihagije kugira ngo abantu bo mu mahanga yose bahabwe imigisha. Kugira ngo bahabwe imigisha by’ukuri, bagombaga kuvanwa mu bubata bw’icyaha bakinjira mu muryango wa Yehova ugizwe n’ibiremwa bye byo mu ijuru n’ibyo ku isi. Kugira ngo ibyo bishoboke, urubyaro rwagombaga no kuba umutambyi. Umuremyi urangwa n’ubwenge yabikoze binyuze ku rindi sezerano, ari ryo sezerano ry’umutambyi umeze nka Melikisedeki.

16 Binyuze ku Mwami Dawidi, Yehova yahishuye ko yari kugirana na Yesu isezerano ryari kuba rigamije ibintu bibiri. Icya mbere, Yesu yari ‘kwicara iburyo’ bw’Imana kugeza igihe yari gutegekera hagati y’abanzi be. Icya kabiri, yari kuba “umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.” (Soma muri Zaburi ya 110:1, 2, 4.) Kuki yari kuba umutambyi “mu buryo bwa Melikisedeki”? Ni ukubera ko Melikisedeki umwami w’i Salemu yari “umutambyi w’Imana Isumbabyose” mbere cyane y’uko abakomokaga kuri Aburahamu baragwa Igihugu cy’Isezerano (Heb 7:1-3). Yehova ubwe ni we wari waramuhaye iyo nshingano. Ni we wenyine uvugwa mu Byanditswe by’igiheburayo wabaye umwami akaba n’umutambyi. Ikindi kandi, kubera ko nta wundi muntu wigeze asohoza izo nshingano zombi, haba mu bamubanjirije cyangwa mu bamukurikiye, yashoboraga kuvugwaho ko ari “umutambyi iteka.”

17 Yesu na we yashyizweho na Yehova ubwe kugira ngo abe umutambyi binyuze kuri iryo sezerano bagiranye, kandi azakomeza kuba “umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki” (Heb 5:4-6). Iryo sezerano rigaragaza neza ko Yehova yatanze gihamya y’uko azakoresha Ubwami bwa Mesiya kugira ngo asohoze umugambi yari afitiye abantu n’isi.

UBWAMI BUSHINGIYE KU MASEZERANO

18, 19. (a) Ni iki amasezerano twasuzumye agaragaza ku birebana n’Ubwami? (b) Ni ikihe kibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Twabonye ukuntu buri sezerano mu yo twasuzumye rifitanye isano n’Ubwami bwa Mesiya n’ukuntu ayo masezerano ari yo Ubwami bushingiyeho. Isezerano Yehova yatanze muri Edeni rihamya ko azasohoza umugambi we urebana n’isi n’abantu binyuze ku rubyaro rw’umugore. Urwo rubyaro rwari kuba nde, kandi se rwari gukora iki? Isezerano rya Aburahamu rirabisobanura.

19 Isezerano rya Dawidi rirushaho gusobanura ibirebana n’umuryango Mesiya yari gukomokamo. Nanone iryo sezerano riha Yesu uburenganzira bwo gutegeka isi iteka ryose. Isezerano ry’umutambyi umeze nka Melikisedeki rihamya ko urubyaro rwari kuba umutambyi. Icyakora, Yesu si we wenyine uzageza abantu ku butungane. Hari n’abandi basutsweho umwuka kugira ngo babe abami n’abatambyi. Bari guturuka he? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.