Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu tugomba kuba abantu bera

Impamvu tugomba kuba abantu bera

“Mujye muba abantu bera.”​—LEWI 11:45.

1. Ibivugwa mu gitabo cy’Abalewi byadufasha bite?

IGITABO cy’Abalewi kivuga ibirebana no kwera incuro nyinshi kurusha ibindi bitabo byose bya Bibiliya. Kubera ko abasenga Yehova by’ukuri bose basabwa kugaragaza uwo muco, gusobanukirwa ibivugwa mu gitabo cy’Abalewi no kubiha agaciro bizatuma tuba abantu bera.

2. Bimwe mu bikubiye mu gitabo cy’Abalewi ni ibihe?

2 Igitabo cy’Abalewi cyanditswe n’umuhanuzi Mose, ni kimwe mu bigize “Ibyanditswe byera byose” bifite akamaro ko kwigisha (2 Tim 3:16). Izina rya Yehova rigaragara incuro zigera ku icumi muri buri gice cy’icyo gitabo. Gusobanukirwa ibivugwa mu gitabo cy’Abalewi bizatuma turushaho kwirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyashyira umugayo ku izina ry’Imana (Lewi 22:32). Kuba muri icyo gitabo hakoreshwamo kenshi amagambo ngo “ni jyewe Yehova,” byagombye kutwibutsa ko tugomba kumvira Imana. Muri iki gice no mu gikurikira, tuzamenya bimwe mu bintu by’agaciro kenshi biri mu gitabo cy’Abalewi, bizatuma tuyoboka Imana turi abantu bera.

BAGOMBAGA KUBA ABANTU BERA

3, 4. Kuba Aroni n’abahungu be baruhagiwe byagereranyaga iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Soma mu Balewi 8:5, 6Yehova yatoranyije Aroni kugira ngo abe umutambyi mukuru wa Isirayeli, kandi abahungu be bagombaga kuba abatambyi b’iryo shyanga. Aroni agereranya Yesu Kristo, naho abahungu be bakagereranya abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka. Kuba Aroni yaruhagiwe bisobanura iki? Ese byaba bisobanura ko Yesu na we yagombaga kwezwa? Oya. Yesu ntiyagiraga icyaha kandi ntiyari ‘afite inenge,’ bityo akaba atari akeneye kwezwa (Heb 7:26; 9:14). Ariko kandi, igihe Aroni yari amaze kuhagirwa yagereranyaga Yesu, we wera kandi akaba akiranuka. None se, kuhagirwa kw’abahungu ba Aroni bigereranya iki?

4 Kuhagirwa kw’abahungu ba Aroni byashushanyaga kwezwa kw’abatoranyirijwe kuba abatambyi mu ijuru. Ese umubatizo w’abasutsweho umwuka ufitanye isano no kuhagirwa kw’abahungu ba Aroni? Oya. Umubatizo ntukuraho ibyaha; ahubwo ugaragaza ko umuntu yiyeguriye Yehova Imana. Abasutsweho umwuka buhagirwa “binyuze ku ijambo,” kandi ibyo bisaba ko bakurikiza inyigisho za Kristo mu mibereho yabo babigiranye umutima wabo wose (Efe 5:25-27). Muri ubwo buryo baba abantu bera kandi batanduye. Bite se ku bihereranye n’abagize “izindi ntama”?​—Yoh 10:16.

5. Kuki twavuga ko abagize izindi ntama bezwa binyuze ku Ijambo ry’Imana?

5 Abahungu ba Aroni ntibagereranyaga “imbaga y’abantu benshi” y’abagize izindi ntama za Yesu (Ibyah 7:9). Ese abantu nk’abo babatijwe na bo bezwa binyuze ku Ijambo ry’Imana? Yego rwose. Iyo abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi basomye ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’akamaro k’amaraso ya Yesu yamenwe, barabyizera kandi bagakora “umurimo wera ku manywa na nijoro” (Ibyah 7:13-15). Kuba abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama bakomeza kwezwa bigaragazwa n’uko ‘bakomeza kugira imyifatire myiza’ (1 Pet 2:12). Yehova arishima cyane iyo abona ukuntu abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama bunze ubumwe kandi bakaba batanduye, bo bumvira Umwungeri wabo Yesu kandi bagakomeza kumukurikira.

6. Kuki tugomba kwigenzura buri gihe?

6 Kuba abatambyi bo muri Isirayeli barasabwaga kugira isuku ku mubiri bifite ikintu gikomeye bisobanura ku bagize ubwoko bwa Yehova. Akenshi abantu twigisha Bibiliya babona ukuntu aho duteranira haba hasa neza, ndetse n’ukuntu natwe tuba dufite isuku kandi twambaye neza. Nanone kandi, kuba abatambyi barabaga bafite isuku bituma tumenya ko umuntu wese uzamuka umusozi washyizwe hejuru ugereranya gahunda yo kuyoboka Yehova, agomba kuba afite “umutima utanduye.” (Soma muri Zaburi ya 24:3, 4; Yes 2:2, 3.) Tugomba gukorera Imana umurimo wera dufite ibitekerezo, umutima n’umubiri bitanduye. Ibyo bisaba ko duhora twisuzuma, hanyuma bamwe bakaba bakenera kugira ibintu bikomeye bahindura kugira ngo babe abantu bera (2 Kor 13:5). Urugero, umuntu wabatijwe ureba porunogarafiya yagombye kwibaza ati “ese ndi umuntu wera?” Hanyuma yagombye gushaka ubufasha kugira ngo acike kuri iyo ngeso.​—Yak 5:14.

MUJYE MUGARAGAZA KO MURI ABANTU BERA MWUMVIRA

7. Dukurikije ibivugwa mu Balewi 8:22-24, ni uruhe rugero Yesu yatanze?

7 Igihe abatambyi bo muri Isirayeli bashyirwaga ku mirimo, Mose yafashe ku maraso y’imfizi y’intama ayashyira ku gutwi kw’iburyo k’Umutambyi Mukuru Aroni, ku gikumwe cye cy’iburyo no ku ino rye rinini ry’iburyo, abigenzereza atyo n’abahungu be. (Soma mu Balewi 8:22-24.) Ibyo byasobanuraga ko abo batambyi bari kumvira, bagasohoza inshingano bari bahawe. Mu buryo nk’ubwo, Umutambyi Mukuru Yesu yahaye abasutsweho umwuka n’abagize izindi ntama urugero rwiza. Ugutwi kwe kumviraga ubuyobozi bw’Imana. Yakoresheje ibiganza bye akora ibyo Yehova ashaka, kandi ibirenge bye ntibyigeze biteshuka inzira itunganye.​—Yoh 4:31-34.

8. Ni iki abagaragu ba Yehova bose bagomba gukora?

8 Abakristo basutsweho umwuka n’abagize izindi ntama za Yesu bagomba kwigana ubudahemuka bw’Umutambyi Mukuru wabo. Abagaragu ba Yehova bose bagomba gukurikiza amabwiriza ari mu Ijambo ry’Imana, bityo bakirinda gutera agahinda umwuka wera (Efe 4:30). Bagomba ‘guharurira ibirenge byabo inzira zigororotse.’​—Heb 12:13.

9. Ni iki abavandimwe batatu bakoranye n’abagize Inteko Nyobozi bavuze, kandi se ibyo bavuze byagufasha bite gukomeza kuba umuntu wera?

9 Reka turebe amagambo yavuzwe n’abavandimwe batatu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, kandi bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakorana n’abagize Inteko Nyobozi. Uwa mbere yaravuze ati “gukorana n’abo bavandimwe ni ibintu bihebuje. Ariko kandi, kuba hafi yabo byatumye mbona ko na bo badatunganye nubwo basutsweho umwuka. Icyakora, imwe mu ntego nishyiriyeho muri iyo myaka yose ni iyo kumvira abatuyobora.” Uwa kabiri yagize ati “imirongo y’Ibyanditswe, urugero nk’uwo mu 2 Abakorinto 10:5 uvuga ibirebana no ‘kumvira Kristo,’ yagiye imfasha kumvira abatuyobora no kubashyigikira. Mbumvira mbikuye ku mutima.” Umuvandimwe wa gatatu yaravuze ati “kugira ngo ukunde ibyo Yehova akunda kandi wange ibyo yanga, ndetse uhore ushaka ubuyobozi bwe kandi ukore ibimushimisha, ugomba kumvira umuteguro we n’abo akoresha kugira ngo asohoze umugambi afitiye isi.” Uwo muvandimwe yari yaramenye ko Nathan Knorr, waje kuba umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi, yemeye ibyavuzwe mu ngingo yo mu Munara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 1925, yagiraga iti “Ishyanga rivuka,” mu gihe abandi bo babishidikanyijeho. Kuba Nathan Knorr yarumviye atyo, byakoze uwo muvandimwe ku mutima. Gutekereza ku magambo yavuzwe n’abo bavandimwe batatu bishobora kugufasha kumvira, bityo ukaba umuntu wera.

KUMVIRA ITEGEKO RY’IMANA RIREBANA N’AMARASO

10. Kuki ari iby’ingenzi ko twumvira itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso?

10 Soma mu Balewi 17:10. Yehova yategetse Abisirayeli kutarya “amaraso y’ubwoko bwose.” Abakristo na bo basabwa kwirinda amaraso, yaba ay’itungo cyangwa ay’umuntu (Ibyak 15:28, 29). Kuba twatekereza gukora ikintu cyatuma Imana ‘iduhagurukira’ kandi ikadukura mu itorero ryayo, na byo ubwabyo bidutera ubwoba. Turayikunda kandi twifuza kuyumvira. Niyo ubuzima bwacu bwaba buri mu kaga, ntituzagamburura mu gihe abantu batazi Yehova cyangwa batamwumvira badusabye gukora ibintu bidahuje n’ibyo ashaka. Koko rero, tuba twiteze ko abantu bazadukoba bitewe n’uko twirinda amaraso, ariko duhitamo kumvira Imana (Yuda 17, 18). Ni iki kizatuma ‘twiyemeza tumaramaje’ kutarya amaraso cyangwa kutayaterwa?​—Guteg 12:23.

11. Kuki twavuga ko ibyakorwaga ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka bitari umuhango gusa?

11 Uburyo umutambyi mukuru wo muri Isirayeli ya kera yakoreshaga amaraso y’itungo ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka, bituma dusobanukirwa uko Imana ibona amaraso. Amaraso yari agenewe gukoreshwa ikintu cyihariye. Yagombaga kuba impongano y’ibyaha by’abashakaga kubabarirwa na Yehova. Amaraso y’ikimasa n’ay’ihene yagombaga kuminjagirwa imbere y’umupfundikizo w’isanduku y’isezerano (Lewi 16:14, 15, 19). Ibyo byatumaga Yehova ababarira Abisirayeli ibyaha. Byongeye kandi, Yehova yari yaratanze itegeko ry’uko umuntu wari kwica itungo kugira ngo arirye, yagombaga kuvusha amaraso yaryo akayatwikiriza umukungugu, kuko ‘ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ari amaraso yacyo’ (Lewi 17:11-14). Ese ibyo byose byari umuhango udafite icyo uvuze? Oya. Uburyo amaraso yakoreshwaga ku Munsi w’Impongano, ndetse n’itegeko Yehova yatanze ryo kuvushiriza amaraso hasi, bihuje n’itegeko yari yarahaye Nowa n’abana be rirebana n’amaraso (Intang 9:3-6). Yehova Imana yari yarababujije kurya amaraso. Ibyo bisobanura iki ku Bakristo?

12. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo, ni iyihe sano yashyize hagati y’amaraso no kubabarirwa ibyaha?

12 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo ibirebana n’ukuntu amaraso afite ubushobozi bwo kweza, yaravuze ati “hakurikijwe Amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atamenwe ntihabaho kubabarirwa” (Heb 9:22). Nanone kandi, Pawulo yagaragaje ko nubwo ibitambo by’amatungo byari bifite agaciro mu rugero runaka, byibutsaga gusa Abisirayeli ko bari abanyabyaha, kandi ko hari ikindi kintu bari bakeneye kugira ngo bababarirwe ibyaha burundu. Koko rero, Amategeko yari “igicucu gusa cy’ibintu byiza bizaza, akaba atari ibyo bintu nyir’izina” (Heb 10:1-4). Ni iki cyasabwaga kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha?

13. Kuba Yesu yaramurikiye Yehova agaciro k’amaraso ye bigufitiye akahe kamaro?

13 Soma mu Befeso 1:7. Urupfu rw’igitambo rwa Yesu Kristo wemeye ‘kutwitangira,’ rufitiye akamaro kenshi abantu bose bamukunda bagakunda na Se (Gal 2:20). Icyakora, icyo Yesu yakoze nyuma y’aho apfiriye kandi akazuka ni cyo mu by’ukuri kitubohora, kigatuma tubabarirwa ibyaha. Yesu yashohoje icyo ibyakorwaga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga. Iyo umutambyi mukuru yinjiraga Ahera Cyane, ni nk’aho yabaga agiye imbere y’Imana. Aho ni ho yamurikiraga Imana amaraso y’amatungo (Lewi 16:11-15). Mu buryo nk’ubwo, Yesu yinjiye mu ijuru maze amurikira Yehova agaciro k’amaraso ye (Heb 9:6, 7, 11-14, 24-28). Twishimira rwose ko tubabarirwa ibyaha kandi imitima yacu ikezwa bitewe n’uko twizera amaraso ya Yesu.

14, 15. Kuki ari iby’ingenzi ko dusobanukirwa itegeko rya Yehova rirebana n’amaraso kandi tukaryumvira?

14 Ese ubu noneho usobanukiwe impamvu Yehova adusaba kutarya “amaraso y’ubwoko bwose” (Lewi 17:10)? Ese usobanukiwe impamvu Imana ibona ko amaraso ari ayera? Ibona ko amaraso ari yo bugingo (Intang 9:4). Ese wemera ko twagombye kwemera uko Imana ibona amaraso kandi tukumvira itegeko yatanze ryo kuyirinda? Uburyo bumwe rukumbi bwatuma tugirana amahoro n’Imana ni ukwizera igitambo cy’incungu cya Yesu, kandi tukamenya ko Umuremyi abona ko amaraso ari ay’agaciro kenshi.​—Kolo 1:19, 20.

15 Buri wese muri twe ashobora guhura n’ikibazo cy’amaraso mu buryo butunguranye. Nanone kandi, umwe mu bagize umuryango wacu cyangwa incuti ashobora guhura n’ikibazo kimusaba gufata umwanzuro urebana no kwemera guterwa amaraso cyangwa kutayaterwa. Mu bihe nk’ibyo, umuntu aba agomba no gufata umwanzuro urebana no kwemera kuvurwa hakoreshejwe uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso, ndetse n’umwanzuro urebana n’uburyo bwo kuvurwa. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi gukora ubushakashatsi no kwitegura uko twahangana n’ikibazo cyavuka mu buryo butunguranye. Gufata ingamba nk’izo ndetse n’isengesho bizadufasha gukomera ku cyemezo twafashe cyo kwirinda amaraso. Birumvikana ko tutifuza kubabaza umutima wa Yehova twemera ikintu Ijambo rye ritubuza. Impuguke nyinshi mu by’ubuvuzi n’abandi bashyigikira ibyo guterwa amaraso bashishikariza abantu kuyatanga kugira ngo barokore ubuzima. Ariko kandi, abagize ubwoko bwera bwa Yehova bemera ko Umuremyi ari we ufite uburenganzira bwo kuvuga uko amaraso akwiriye gukoreshwa. Abona ko “amaraso y’ubwoko bwose” ari ayera. Tugomba kwiyemeza kumvira itegeko rye rirebana n’amaraso. Binyuze ku myifatire itanduye, tumugaragariza ko duha agaciro kenshi amaraso y’igitambo ya Yesu, ari na yo maraso yonyine atuma tubabarirwa ibyaha, akaba ari na yo azatuma tubona ubuzima bw’iteka.​—Yoh 3:16.

Ese wiyemeje kumvira itegeko rya Yehova rirebana n’amaraso? (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

IMPAMVU YEHOVA ABA YITEZE KO TUBA ABANTU BERA

16. Kuki abagize ubwoko bwa Yehova bagomba kuba abantu bera?

16 Igihe Imana yavanaga Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa, yarababwiye iti “ni jye Yehova ubavanye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mbabere Imana. Mujye muba abantu bera kuko nanjye ndi uwera” (Lewi 11:45). Abisirayeli bagombaga kuba abantu bera kubera ko Yehova ari uwera. Natwe Abahamya ba Yehova tugomba kuba abantu bera. Igitabo cy’Abalewi kirabigaragaza.

17. Ubu noneho urabona ute igitabo cya Bibiliya cy’Abalewi?

17 Nta gushidikanya ko gusuzuma bimwe mu bivugwa mu gitabo cy’Abalewi byatugiriye akamaro. Bishobora kuba byatumye urushaho gusobanukirwa ibivugwa muri icyo gitabo cya Bibiliya cyahumetswe. Gutekereza kuri bimwe mu bintu by’agaciro kenshi biboneka muri icyo gitabo, bigomba kuba byatumye urushaho gusobanukirwa impamvu tugomba kuba abantu bera. Ariko se, ibindi bintu by’agaciro biboneka muri icyo gitabo cyahumetswe n’Imana ni ibihe? Ni iki kindi icyo gitabo gishobora kutwigisha ku birebana no gukorera Yehova turi abantu bera? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.