Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Abasaza n’abakozi b’itorero bashyirwaho bate muri buri torero?

Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yabwiye abasaza bo mu itorero ryo muri Efeso ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abagenzuzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite” (Ibyak 20:28). Ni uruhe ruhare umwuka wera ugira mu ishyirwaho ry’abasaza n’abakozi b’itorero muri iki gihe?

Icya mbere, umwuka wera watumye abanditsi ba Bibiliya bandika ibyo abifuza kuba abasaza n’abakozi b’itorero bagomba kuba bujuje. Muri 1 Timoteyo 3:1-7 havugwamo ibintu cumi na bitandatu abasaza bagomba kuba bujuje. Hari ibindi bivugwa mu yindi mirongo y’Ibyanditswe, urugero nko muri Tito 1:5-9 no muri Yakobo 3:17, 18. Ibyo abakozi b’itorero bagomba kuba bujuje biboneka muri 1 Timoteyo 3:8-10, 12, 13. Icya kabiri, abasabira abavandimwe guhabwa inshingano n’abazibaha basenga basaba ko umwuka wa Yehova ubayobora mu gihe basuzuma niba umuvandimwe yujuje mu rugero runaka ibisabwa n’Ibyanditswe. Icya gatatu, usabirwa guhabwa inshingano agomba kugaragaza imbuto z’umwuka wera w’Imana mu mibereho ye (Gal 5:22, 23). Ku bw’ibyo, umwuka w’Imana ugira uruhare mu bintu byose birebana n’ishyirwaho ry’abahabwa inshingano.

Ariko se, ni nde mu by’ukuri uha abo bavandimwe inshingano? Mu bihe byashize, fomu zose z’abasabirwaga kuba abasaza n’abakozi b’itorero zoherezwaga ku biro byabo by’ishami. Abavandimwe bo ku biro by’ishami bashyizweho n’Inteko Nyobozi basuzumaga izo fomu, maze bagaha inshingano ababikwiriye. Hanyuma, ibiro by’ishami byabimenyeshaga inteko y’abasaza. Abasaza na bo babimenyeshaga abahawe inshingano, bakababaza niba biteguye kwemera iyo nshingano, bakanababaza niba bumva ko bashobora kuyisohoza. Hanyuma byamenyeshwaga itorero.

Ariko se byagendaga bite mu kinyejana cya mbere? Hari igihe intumwa zagiye ziha abantu inshingano, urugero nk’igihe zashyiragaho abagabo barindwi zikabashinga umurimo w’igabagabanya ry’ibyokurya bya buri munsi byahabwaga abapfakazi (Ibyak 6:1-6). Icyakora, abo bagabo bashobora kuba bari basanzwe ari abasaza na mbere y’uko bahabwa iyo nshingano.

Nubwo Ibyanditswe bidasobanura mu buryo burambuye ukuntu inshingano zose zatangwaga icyo gihe, hari ibintu bimwe na bimwe bituma tumenya uko byakorwaga. Ibyanditswe bitubwira ko igihe Pawulo na Barinaba bari bavuye mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari, ‘bashyizeho abasaza muri buri torero kandi barasenga biyiriza ubusa, babaragiza Yehova uwo bizeye’ (Ibyak 14:23). Imyaka runaka nyuma yaho, Pawulo yandikiye Tito bakoranaga ingendo ati “icyatumye ngusiga i Kirete, ni ukugira ngo ukosore ibyari bidatunganye kandi ushyireho abasaza mu migi yose nk’uko nabigutegetse” (Tito 1:5). Uko bigaragara, Timoteyo wakoranye ingendo nyinshi n’intumwa Pawulo na we yahawe ububasha nk’ubwo (1 Tim 5:22). Bityo rero, abagenzuzi basura amatorero ni bo batangaga inshingano, aho kuba intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ishingiye kuri ibyo bintu bivugwa muri Bibiliya, yagize icyo ihindura ku birebana n’uko abasaza n’abakozi b’itorero bashyirwaho. Kuva ku itariki ya 1 Nzeri 2014, bashyirwaho mu buryo bukurikira: buri mugenzuzi w’akarere asuzuma yitonze ibirebana n’abasabiwe guhabwa inshingano mu karere ke. Mu gihe asura amatorero, azagerageza kumenya abasabiwe guhabwa inshingano, ajyane na bo mu murimo wo kubwiriza igihe cyose bishoboka. Umugenzuzi w’akarere namara kuganira n’inteko y’abasaza ku birebana n’abasabirwa guhabwa inshingano, ni we uzashyiraho abasaza n’abakozi b’itorero bo mu matorero yo mu karere ke. Muri ubwo buryo, bizaba bihuje n’uko byakorwaga mu kinyejana cya mbere.

Abasaza n’umugenzuzi w’akarere barimo basuzuma niba umuvandimwe yujuje ibisabwa n’Ibyanditswe (Malawi)

Ni ba nde bagira uruhare muri uko gushyiraho abasaza n’abakozi b’itorero? ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ni we mu buryo bw’ibanze ufite inshingano yo kugaburira abandi bagaragu (Mat 24:45-47). Ibyo bikubiyemo gushaka imirongo y’Ibyanditswe abifashijwemo n’umwuka wera, kugira ngo atange ubuyobozi burebana n’uko amahame ya Bibiliya ahereranye n’imikorere y’itorero ryo ku isi hose yashyirwa mu bikorwa. Nanone kandi, umugaragu wizerwa ashyiraho abagenzuzi b’uturere n’abagize Komite z’Ibiro by’Amashami. Buri biro by’ishami na byo bifasha abavandimwe kumenya uko bashyira mu bikorwa ubuyobozi bwatanzwe. Buri nteko y’abasaza iba ifite inshingano itoroshye yo gusuzumana ubwitonzi niba abavandimwe basabirwa guhabwa inshingano mu itorero ry’Imana bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe. Buri mugenzuzi w’akarere afite inshingano ikomeye yo gusuzuma yitonze kandi abishyize mu isengesho ibirebana n’abo abasaza basabira guhabwa inshingano, hanyuma agaha inshingano abujuje ibisabwa.

Gusobanukirwa uko abavandimwe bahabwa inshingano bituma turushaho kumenya uruhare umwuka wera ubigiramo. Ibyo bituma turushaho kwiringira abafite inshingano mu itorero rya gikristo, kandi tukarushaho kububaha.​—Heb 13:7, 17.

Abahamya babiri bavugwa mu Byahishuwe igice cya 11 ni ba nde?

Mu Byahishuwe 11:3 havuga ibirebana n’abahamya babiri bari kumara iminsi 1.260 bahanura. Iyo nkuru ikomeza ivuga ko inyamaswa y’inkazi yari ‘kubatsinda maze ikabica.’ Ariko nyuma y’ ‘iminsi itatu n’igice,’ abo bahamya bari kongera kuba bazima, bigatangaza ababareba bose.​—Ibyah 11:7, 11.

Abo bahamya babiri ni ba nde? Ibindi bintu bivugwa muri iyo nkuru bidufasha kubamenya. Mbere na mbere, tubwirwa ko “bagereranywa n’ibiti bibiri by’imyelayo n’ibitereko bibiri by’amatara” (Ibyah 11:4). Ibyo bitwibutsa igitereko cy’amatara n’ibiti bibiri by’imyelayo bivugwa mu buhanuzi bwa Zekariya. Ibyo biti by’imyelayo bivugwaho ko bigereranya “ba bandi babiri basutsweho amavuta” cyangwa batoranyijwe, ni ukuvuga Guverineri Zerubabeli n’Umutambyi Mukuru Yosuwa, “bahagarara iruhande rw’Umwami w’isi yose” (Zek 4:1-3, 14). Ikindi kandi, abo bahamya babiri bavugwaho ko bakora ibimenyetso bimeze nk’ibya Mose na Eliya.​—Gereranya Ibyahishuwe 11:5, 6 no Kubara 16:1-7, 28-35 na 1 Abami 17:1; 18:41-45.

Ni iki ibivugwa mu Byahishuwe bihuriyeho n’ibivugwa muri Zekariya? Muri buri nkuru havugwamo ibirebana n’abatoranyijwe n’Imana kugira ngo bayobore abagize ubwoko bwayo mu bihe bigoye. Ku bw’ibyo, mu isohozwa ry’ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 11, abavandimwe basutsweho umwuka bari bayoboye ubwoko bw’Imana igihe Ubwami bwayo bwashyirwagaho mu ijuru mu mwaka wa 1914, bamaze imyaka itatu n’igice babwiriza “bambaye ibigunira.”

Igihe abo basutsweho umwuka barangizaga kubwiriza bambaye ibigunira, barishwe mu buryo bw’ikigereranyo ubwo bafungwaga igihe gito ugereranyije, ni ukuvuga iminsi itatu n’igice yo mu buryo bw’ikigereranyo. Dukurikije uko abanzi b’ubwoko bw’Imana babibonaga, umurimo wabo wari wishwe, bituma abo banzi babo bishima cyane.​—Ibyah 11:8-10.

Icyakora, ya minsi itatu n’igice irangiye, ba bahamya babiri bongeye kuba bazima nk’uko byari byarahanuwe. Abo basutsweho umwuka ntibavanywe muri gereza gusa, ahubwo nanone abakomeje kuba indahemuka bahawe n’Imana inshingano yihariye binyuze ku Mwami wabo, ari we Yesu Kristo. Mu mwaka wa 1919, bari mu bahawe inshingano yo kuba ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo bite ku bintu byo mu buryo bw’umwuka abagize ubwoko bw’Imana bari gukenera muri iyi minsi y’imperuka.​—Mat 24:45-47; Ibyah 11:11, 12.

Birashishikaje kuba mu Byahishuwe 11:1, 2 hahuza ibyo bintu byabaye n’igihe urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwapimwaga. Muri Malaki igice cya 3 na ho havuga ibirebana n’igenzurwa nk’iryo ry’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka ryari gukurikirwa n’igihe cyo kurweza (Mal 3:1-4). Uko kugenzura no kweza urusengero byamaze igihe kingana iki? Byatangiye mu mwaka wa 1914 bigeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1919. Icyo gihe gikubiyemo ya minsi 1.260 (amezi 42), na ya minsi itatu n’igice y’ikigereranyo ivugwa mu Byahishuwe igice cya 11.

Twishimira rwose ko Yehova yatumye habaho umurimo wo kweza ubwoko bwe bwite bukora imirimo myiza (Tito 2:14). Byongeye kandi, twishimira urugero twahawe n’abo basutsweho umwuka b’indahemuka bari bayoboye ubwoko bw’Imana muri ibyo bihe byo kugeragezwa, bityo bakaba ba bahamya babiri b’ikigereranyo. *