Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Nimutege amatwi kandi musobanukirwe’

‘Nimutege amatwi kandi musobanukirwe’

“Nimuntege amatwi mwese kandi musobanukirwe.”​—MAR 7:14.

1, 2. Kuki abantu benshi bateze amatwi ibyo Yesu yavugaga batabisobanukiwe?

UMUNTU ashobora kumva ijwi ry’umuvugisha ndetse akaba yanatahura ibyiyumvo byumvikana muri iryo jwi. Ariko se byaba bimumariye iki aramutse adasobanukiwe ibyo abwirwa (1 Kor 14:9)? Mu buryo nk’ubwo, abantu babarirwa mu bihumbi bateze amatwi ibyo Yesu yavugaga. Yanababwiraga mu rurimi bashoboraga kumva. Icyakora, bose si ko basobanukiwe ibyo yavugaga. Ni yo mpamvu Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “nimuntege amatwi mwese kandi musobanukirwe.”​—Mar 7:14.

2 Kuki abantu benshi batasobanukiwe ibyo Yesu yavugaga? Bamwe bari bafite uko bumvaga ibintu kandi bafite intego mbi. Ku birebana n’abantu nk’abo, Yesu yaravuze ati “muhigika amategeko y’Imana mu mayeri kugira ngo mubone uko mukomeza imigenzo yanyu” (Mar 7:9). Mu by’ukuri, abo bantu ntibigeze bagerageza gusobanukirwa amagambo ye. Ntibashakaga guhindura inzira zabo n’imitekerereze yabo. Bashobora kuba bari bateze amatwi ariko imitima yabo yinangiye. (Soma muri Matayo 13:13-15.) Ariko se, twakora iki kugira ngo imitima yacu ihore yiteguye kwemera inyigisho za Yesu?

UKO TWAKUNGUKIRWA N’INYIGISHO ZA YESU

3. Kuki abigishwa ba Yesu basobanukiwe ibyo yavugaga?

3 Tugomba gukurikiza urugero rw’abigishwa ba Yesu bicishaga bugufi. Yarababwiye ati “mwebwe amaso yanyu arahirwa kuko areba, n’amatwi yanyu kuko yumva” (Mat 13:16). Kuki basobanukiwe ibyo yavugaga mu gihe abandi bo batabisobanukiwe? Icya mbere, babaga bafite ubushake bwo kubaza ibibazo kandi bifuzaga gusobanukirwa by’ukuri ibyo Yesu yavugaga (Mat 13:36; Mar 7:17). Icya kabiri, bari bafite ubushake bwo kongera ibintu bishya bamenyaga ku byo bari basanzwe baremeye mu mitima yabo. (Soma muri Matayo 13:11, 12.) Icya gatatu, bari biteguye gushyira mu bikorwa ibyo babaga bumvise no kubifashisha abandi.​—Mat 13:51, 52.

4. Ni ibihe bintu bitatu tuba dusabwa gukora kugira ngo dusobanukirwe imigani ya Yesu?

4 Niba dushaka gusobanukirwa imigani ya Yesu, tugomba kwigana urugero rw’abigishwa be bizerwa. Ibyo na byo bidusaba gukora ibintu bitatu. Icya mbere, tugomba kuba twiteguye gufata igihe cyo kwiga ibyo Yesu yavuze no kubitekerezaho, tugakora ubushakashatsi kandi tukibaza ibibazo bikwiriye. Ibyo bituma tugira ubumenyi (Imig 2:4, 5). Icya kabiri, tuba dukeneye kureba uko ubwo bumenyi turonse buhuza n’ibyo dusanzwe tuzi, n’ukuntu bwatugirira akamaro. Ibyo bituma dusobanukirwa (Imig 2:2, 3). Icya gatatu, twagombye gukoresha ibyo twamenye, tukabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Ibyo ni byo bigaragaza ko dufite ubwenge.​Imig 2:6, 7.

5. Tanga urugero rugaragaza aho ubumenyi, gusobanukirwa n’ubwenge bitandukaniye.

5 Ubumenyi, gusobanukirwa n’ubwenge bitandukaniye he? Reka dufate urugero rwabigaragaza. Sa n’utekereza uhagaze hagati mu muhanda maze bisi ikaza igusanga. Ubanza kubona ko ari bisi; ubwo ni ubumenyi. Hanyuma uzirikana ko nukomeza guhagarara aho, iyo bisi iri buguhitane; ibyo ni ugusobanukirwa. Ku bw’ibyo, wihutira kuva mu nzira y’iyo bisi; ibyo ni ubwenge. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya itsindagiriza ko tugomba ‘kurinda ubwenge bwacu,’ kuko bishobora kurokora ubuzima bwacu.​—Imig 3:21, 22; 1 Tim 4:16.

6. Ni ibihe bibazo bine tuzibaza mu gihe tuzaba dusuzuma imigani irindwi ya Yesu? (Reba agasanduku.)

6 Muri iki gice n’ikizagikurikira, tuzasuzuma imigani irindwi Yesu yakoresheje. Mu gihe tuzaba tuyisuzuma, tuzibaza ibibazo bikurikira: uyu mugani usobanura iki? (Ibyo bituma tugira ubumenyi.) Kuki Yesu yakoresheje uyu mugani? (Ibyo bituma dusobanukirwa.) Ibivugwamo byadufasha bite kandi se twabifashisha abandi dute? (Ibyo ni ubwenge.) Hanyuma tuzibaza icyo bitwigisha ku birebana na Yehova na Yesu.

AKABUTO KA SINAPI

7. Umugani w’akabuto ka sinapi usobanura iki?

7 Soma muri Matayo 13:31, 32. Umugani wa Yesu uvuga ibirebana n’akabuto ka sinapi usobanura iki? Akabuto ka sinapi kagereranya ubutumwa bw’Ubwami tubwiriza, n’itorero rya gikristo. Kimwe n’akabuto ka sinapi, “ari ko kabuto gato cyane mu mbuto zose,” itorero rya gikristo na ryo ryatangiye rigizwe n’abantu bake cyane mu mwaka wa 33. Ariko kandi, nyuma y’igihe gito ryagize ukwiyongera kwihuse. Ryaragutse cyane kuruta uko abantu bashoboraga kubitekereza (Kolo 1:23). Uko kwiyongera kwagize akamaro kubera ko Yesu yavuze ko “inyoni zo mu kirere” zaje ‘kuba mu mashami’ y’igiti cyakomotse kuri ako kabuto. Izo nyoni z’ikigereranyo zishushanya abantu bafite imitima itaryarya babonera ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, igicucu n’ubwugamo mu itorero rya gikristo.​—Gereranya na Ezekiyeli 17:23.

8. Kuki Yesu yakoresheje umugani w’akabuto ka sinapi?

8 Kuki Yesu yakoresheje uwo mugani? Yakoresheje urugero rw’ukuntu akabuto ka sinapi gakura mu buryo butangaje ashaka kugaragaza uko Ubwami bw’Imana bwaguka, bukarinda abayoboke babwo kandi bugatsinda inzitizi zose buhura na zo. Kuva mu mwaka wa 1914, itorero rya gikristo ryagize ukwiyongera gutangaje (Yes 60:22). Ryagiye ririndwa mu buryo bw’umwuka (Imig 2:7; Yes 32:1, 2). Kurwanywa ntibishobora kubuza itorero rya gikristo kwiyongera.​—Yes 54:17.

9. (a) Ni irihe somo tuvana ku mugani uvuga iby’akabuto ka sinapi? (b) Ni iki bikwigisha ku birebana na Yehova na Yesu?

9 Umugani uvuga ibirebana n’akabuto ka sinapi utwigisha iki? Wenda tuba mu gace karimo Abahamya bake kandi katagira ukwiyongera. Ariko kandi, kwibuka ko Ubwami bushobora kunesha inzitizi zose bizatuma twihangana. Urugero, igihe umuvandimwe Edwin Skinner yageraga mu Buhindi mu mwaka wa 1926, muri icyo gihugu hari Abahamya babarirwa ku mitwe y’intoki. Mu mizo ya mbere hari ukwiyongera guke cyane, kandi umurimo ntiwari woroshye. Ariko yakomeje kubwiriza kandi yaje kubona ukuntu ubutumwa bw’Ubwami bwanesheje inzitizi zikomeye. Ubu mu Buhindi hari Abahamya basaga 37.000, kandi umwaka ushize abantu basaga 108.000 bateranye ku Rwibutso. Nanone reka turebe urugero rugaragaza ukuntu Ubwami bwagutse mu buryo butangaje. Muri uwo mwaka ubwo umuvandimwe Skinner yageraga mu Buhindi, ni bwo umurimo watangiye muri Zambiya. Muri iki gihe hari ababwiriza basaga 170.000 kandi ku Rwibutso rwo mu mwaka wa 2013 hateranye abantu 763.915. Ibyo bishaka kuvuga ko umuntu 1 ku bantu 18 bo muri Zambiya yateranye. Mbega ukwiyongera gutangaje!

UMUSEMBURO

10. Umugani uvuga iby’umusemburo usobanura iki?

10 Soma muri Matayo 13:33. Umugani uvuga iby’umusemburo usobanura iki? Uwo mugani na wo werekeza ku butumwa bwiza bw’Ubwami n’ukuntu buhindura imibereho y’abantu. ‘Imyariko yose’ y’ifu igereranya abantu bo mu mahanga yose, kandi uko umusemburo ugenda ukwirakwira mu myariko, bigereranya uko ubutumwa bw’Ubwami bugenda bukwirakwira hose binyuze ku murimo wo kubwiriza. Mu gihe abantu babona uko akabuto ka sinapi kagenda gakura, uko umusemburo ukwirakwira mu myariko byo ntibihita bigaragarira amaso. Nyuma y’igihe runaka ni bwo tubona icyo umusemburo wakoze.

11. Kuki Yesu yakoresheje umugani uvuga iby’umusemburo?

11 Kuki Yesu yakoresheje uwo mugani? Yashakaga kugaragaza ukuntu ubutumwa bw’Ubwami bufite ubushobozi bwo gukwirakwira hose kandi bugatuma abantu bahinduka. Ubutumwa bw’Ubwami bwageze “mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Icyakora, dushobora kudahita tubona ko abantu bagize ihinduka, ariko baba bararigize. Abantu benshi bo hirya no hino bemera ubutumwa bw’Ubwami kandi bemera ko buhindura kamere zabo.​—Rom 12:2; Efe 4:22, 23.

12, 13. Tanga ingero zigaragaza ukuntu umurimo wo kubwiriza wakwirakwiriye nk’uko bivugwa mu mugani uvuga iby’umusemburo.

12 Icyo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ugeraho gikunze kugaragara nyuma y’imyaka runaka uwo murimo ukozwe. Urugero, mu mwaka wa 1982, Franz na Margit bakoreraga ku biro by’ishami byo muri Burezili, ariko ubu bakorera ku bindi biro by’ishami. Icyo gihe babwirije mu mugi muto wo mu giturage. Bamwe mu bo batangiye kwigisha Bibiliya ni umugore n’abana be bane. Umuhungu we w’imfura, icyo gihe wari ufite imyaka 12, yagiraga amasonisoni cyane kandi incuro nyinshi yabanzaga kwihisha iyo babaga baje kumwigisha. Kubera ko uwo mugabo n’umugore we bahinduriwe inshingano, ntibashoboye gukomeza kubigisha. Icyakora, nyuma y’imyaka 25 bongeye gusura uwo mugi. Basanze byifashe bite? Bahasanze itorero ryari rigizwe n’ababwiriza 69 bateraniraga mu Nzu y’Ubwami nshya, kandi 13 muri bo bari abapayiniya b’igihe cyose. Bite se ku birebana na wa muhungu wagiraga amasonisoni? Icyo gihe yari umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. Kimwe n’umusemburo wo mu mugani wa Yesu, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari bwarakwirakwiriye kandi buhindura imibereho y’abantu benshi, ibyo bikaba byarashimishije cyane uwo mugabo n’umugore we.

13 Imbaraga zitagaragara zo guhindura imibereho y’abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bufite, zagaragariye mu buryo bwihariye mu bihugu umurimo w’Ubwami wabuzanyijwemo. Incuro nyinshi iyo tumenye ukuntu ubutumwa bwakwirakwiriye muri ibyo bihugu biradutangaza. Reka dufate urugero rw’igihugu cya Kiba. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwageze muri Kiba mu mwaka wa 1910, kandi umuvandimwe Russell yasuye icyo gihugu mu mwaka wa 1913. Icyakora, mu mizo ya mbere nta majyambere icyo gihugu cyagiraga. Ubu se byifashe bite muri Kiba? Hari abantu basaga 96.000 babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi ku Rwibutso rwo mu mwaka wa 2013 hateranye abantu 229.726, ni ukuvuga ko umuntu 1 ku baturage 48 bo muri icyo gihugu yateranye. No mu bihugu umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorwa mu mudendezo, ubutumwa bw’Ubwami bushobora kuba bwarageze no mu duce Abahamya bo muri ibyo bihugu batekereza ko tutabwirizwa. *​—Umubw 8:7; 11:5.

14, 15. (a) Buri muntu ku giti cye yakungukirwa ate n’isomo tuvana ku mugani uvuga iby’umusemburo? (b) Ibyo bitwigisha iki ku birebana na Yehova na Yesu?

14 Twakungukirwa dute n’ibyo Yesu yigishije mu mugani uvuga iby’umusemburo? Iyo dutekereje ku cyo umugani wa Yesu usobanura, tubona ko tudakwiriye guhangayikishwa cyane n’ukuntu ubutumwa bw’Ubwami buzagera ku bantu babarirwa muri za miriyoni batari babwumva. Yehova ni we uyobora ibintu byose. Ariko se uruhare rwacu ni uruhe? Ijambo ry’Imana risubiza rigira riti “mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka, kuko utazi aho bizagenda neza, niba ari aha cyangwa hariya, cyangwa niba byombi bizahwanya kuba byiza” (Umubw 11:6). Birumvikana ko tutagombye kwibagirwa gusenga dusaba ko umurimo wo kubwiriza wagira icyo ugeraho, cyane cyane mu bihugu wabuzanyijwemo.​—Efe 6:18-20.

15 Byongeye kandi, ntitwagombye gucika intege mu gihe tubonye ko umurimo dukora udahise ugira icyo ugeraho. Ntitwagombye na rimwe gusuzugura “umunsi w’intangiriro nto cyane” (Zek 4:10). Nyuma y’igihe umurimo ushobora kuzagera ku bintu bikomeye kandi byiza cyane kurusha uko twabitekerezaga.​—Zab 40:5; Zek 4:7.

UMUGANI W’UMUCURUZI WAGENDAGA ASHAKA IBICURUZWA N’UW’UBUTUNZI BUHISHWE

16. Umugani uvuga iby’umucuruzi wagendaga ashaka ibicuruzwa n’uvuga iby’ubutunzi buhishwe isobanura iki?

16 Soma muri Matayo 13:44-​46. Umugani uvuga iby’umucuruzi wagendaga ashaka ibicuruzwa n’uvuga iby’ubutunzi buhishwe isobanura iki? Mu gihe cya Yesu, abacuruzi bakoraga ingendo ndende bakagera ku nyanja y’u Buhindi bashaka amasaro meza cyane. Umucuruzi uvugwa muri uwo mugani agereranya abantu b’imitima itaryarya bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bahaze ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka. “Isaro rimwe ry’agaciro kenshi” rigereranya ukuri k’Ubwami kw’agaciro kenshi. Kubera ko uwo mucuruzi yabonye ko iryo saro ari iry’agaciro, yiyemeje ‘guhita’ agurisha ibyo yari atunze byose maze ararigura. Nanone kandi, Yesu yavuze iby’umuntu wahingaga akagwa ku butunzi “buhishwe.” Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri wa mucuruzi, uwo muntu we ntiyarimo ashaka ubutunzi. Ariko kimwe na wa mucuruzi, yiyemeje kugurisha “ibintu bye byose” kugira ngo abone ubwo butunzi.

17. Kuki Yesu yakoresheje umugani uvuga iby’umucuruzi wagendaga ashakisha ibicuruzwa n’umugani w’ubutunzi buhishwe?

17 Kuki Yesu yakoresheje iyo migani yombi? Yagaragazaga ko abantu bamenya ukuri mu buryo butandukanye. Bamwe baragushaka kandi bagashyiraho imihati kugira ngo bakubone. Abandi bo barakubona nubwo baba batagushatse, wenda kubera ko gusa umuntu yababwirije. Buri wese muri ba bantu bavugwa mu mugani yamenye agaciro k’ibyo yari abonye maze yiyemeza kugira ibintu by’agaciro yigomwa kugira ngo abigumane.

18. (a) Twakungukirwa dute n’iyo migani yombi? (b) Itwigisha iki ku birebana na Yehova na Yesu?

18 Twakungukirwa dute n’iyo migani yombi (Mat 6:19-21)? Ibaze uti “ese mfite imitekerereze nk’iyo abo bantu bari bafite? Ese mbona ko ukuri ari ubutunzi bw’agaciro kenshi? Ese mba niteguye kugira ibyo nigomwa kugira ngo ngufatane uburemere, cyangwa nemera ko ibindi bintu, urugero nk’imihangayiko yo mu buzima bwa buri munsi, bindangaza” (Mat 6:22-24, 33; Luka 5:27, 28; Fili 3:8)? Uko turushaho kwishimira ko twabonye ukuri, ni na ko turushaho kwiyemeza kugushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.

19. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Nimucyo tujye tugaragaza ko twumvise iyo migani ivuga ibirebana n’Ubwami kandi tukayisobanukirwa. Wibuke ko kumenya icyo isobanura gusa bidahagije, ahubwo tugomba no gushyira mu bikorwa amasomo tuyivanamo. Mu gice gikurikira tuzasuzuma indi migani itatu, turebe n’icyo itwigisha.

^ par. 13 Ibintu nk’ibyo byagiye biba no mu bihugu nka Arijantine (Igitabo Nyamwaka 2001, ipaji ya 185, mu gifaransa); mu Budage bw’Iburasirazuba (Igitabo Nyamwaka 1999, ipaji ya 83, mu gifaransa); Papouasie Nouvelle Guinée (Igitabo Nyamwaka 2005, ipaji ya 63, mu gifaransa); n’Ikirwa cya Robinson Crusoé (Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2000, ku ipaji ya 9).