Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki Yeremiya yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko Rasheli yaririye abana be?

Muri Yeremiya 31:15 hagira hati “Yehova aravuga ati ‘ijwi ryo kurira no kuboroga cyane ryumvikaniye i Rama: ni Rasheli waririraga abana be, kandi yanze guhumurizwa ku bw’abana be, kubera ko bari batakiriho.’”

Abahungu babiri ba Rasheli ntibapfuye mbere ye. Ku bw’ibyo, abantu bashobora gutekereza ko ibyo Yeremiya yanditse nyuma y’imyaka 1.000 Rasheli apfuye atari ukuri.

Imfura ya Rasheli yari Yozefu (Intang 30:22-24). Nyuma yaje kugira undi mwana witwaga Benyamini. Ariko Rasheli yapfuye igihe yabyaraga uwo mwana wa kabiri. Ibyo bituma havuka iki kibazo: kuki muri Yeremiya 31:15 havuga ko Rasheli yariraga bitewe n’uko abana be bari “batakiriho”?

Birashishikaje kumenya ko umuhungu we w’imfura, ari we Yozefu, yaje kubyara Manase na Efurayimu (Intang 41:50-52; 48:13-20). Nyuma yaho, umuryango wa Efurayimu warakomeye cyane mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi, kandi waje no kuyihagararira. Ku rundi ruhande, umuryango wakomotse ku muhungu wa kabiri wa Rasheli, ari we Benyamini, wabarirwaga mu bwami bw’amajyepfo hamwe n’uwa Yuda. Mu buryo runaka rero, Rasheli yashoboraga kuvugwaho ko ahagarariye abagore bose bo muri Isirayeli, baba abo mu bwami bw’amajyaruguru n’abo mu bwami bw’amajyepfo.

Igihe igitabo cya Yeremiya cyandikwaga, imiryango icumi yo mu bwami bw’amajyaruguru yari yaramaze kwigarurirwa n’Abashuri, kandi abenshi mu baturage babwo bari barajyanywe mu bunyage. Icyakora, bamwe mu bakomokaga kuri Efurayimu bashobora kuba bari barahungiye mu bwami bw’u Buyuda. Mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, Abanyababuloni bigaruriye ubwami bw’u Buyuda bwari bugizwe n’imiryango ibiri. Uko bigaragara, abenshi mu bajyanyweho iminyago icyo gihe bakusanyirijwe i Rama ku birometero 8 mu majyaruguru ya Yerusalemu (Yer 40:1). Birashoboka ko hari abiciwe muri ako karere k’Ababenyamini aho Rasheli yari yarashyinguwe (1 Sam 10:2). Ubwo rero, kuba Rasheli yaraririye abana be bishobora kuba byumvikanisha ko mu buryo bw’ikigereranyo yaririye Ababenyamini bose muri rusange, cyangwa abiciwe i Rama. Nanone bishobora kuba byumvikanisha ko abagore bose bo mu bari bagize ubwoko bw’Imana baririye Abisirayeli bapfuye cyangwa abajyanywe mu bunyage.

Uko byaba biri kose, amagambo Yeremiya yavuze arebana no kuba Rasheli yaraririye abana be, yari ubuhanuzi bw’ibyaje kuba ibinyejana byinshi nyuma yaho igihe Yesu yari akiri umwana, ubuzima bwe buri mu kaga. Umwami Herodi yategetse ko abana b’abahungu bose bari bafite imyaka ibiri n’abari batarayigezaho b’i Betelehemu, yari mu majyepfo ya Yerusalemu, bicwa. Tekereza imiborogo y’abagore barizwaga n’uko abana babo bari bapfuye. Ni nk’aho iyo miborogo yumvikanaga ikagera n’i Rama, mu majyaruguru ya Yerusalemu.​—Mat 2:16-18.

Ku bw’ibyo rero, haba mu gihe cya Yeremiya no mu gihe cya Yesu, kuvuga ko Rasheli yaririye abana be byari bikwiriye, kuko byagaragazaga agahinda k’Abayahudikazi baririraga abana babo bishwe. Birumvikana ko abapfuye maze bakajya “mu gihugu cy’umwanzi,” ari we rupfu, bashobora kuzavanwa mu nzara z’uwo mwanzi mu gihe cy’umuzuko.​—Yer 31:16; 1 Kor 15:26.