Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ese byaba bikwiriye ko umurambo w’Umukristo utwikwa?

Umurambo watwikwa cyangwa utatwikwa, ibyo ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye. Nubwo Bibiliya itagira icyo ivuga mu buryo bweruye kuri iyo ngingo, birakwiriye ko tumenya ko umurambo w’Umwami Sawuli n’uw’umuhungu we Yonatani yatwitswe, hanyuma igahambwa (1 Sam 31:2, 8-13).​—15/6, ipaji ya 7.

Ni iki cyatwemeza ko Imana atari yo ituma ibintu bibi bibaho?

Imana irakiranuka mu nzira zayo zose. Ntibera kandi iriringirwa. Nanone kandi, Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu kandi ni umunyambabazi (Guteg 32:4; Zab 145:17; Yak 5:11).​—1/7, ipaji ya 4.

Ni ibihe bibazo umuntu ugiye gukorera mu kindi gihugu aho ubufasha bukenewe cyane kurushaho ashobora guhura na byo?

Ibibazo bitatu ashobora guhura na byo ni ibi: (1) kumenyera imibereho y’ahandi, (2) gukumbura iwabo, no (3) kubona incuti mu bavandimwe asanze. Abantu benshi bashoboye kwihanganira ibyo bibazo babonye imigisha myinshi.​—15/7, ipaji ya 4-5.

Kuki abavandimwe ba Yozefu bamurakariye?

Impamvu imwe yabiteye ni uko Yakobo yatonesheje cyane Yozefu, amuha ikanzu yihariye. Abavandimwe ba Yozefu bamugiriye ishyari, maze baramugurisha ngo ajye kuba umucakara.​—1/8, ipaji ya 11-13.

Kuki inkuru z’Ubwami nshya zigira icyo zigeraho, kandi se kuki kuzikoresha byoroshye?

Inkuru z’Ubwami nshya zose ziteye kimwe. Buri nkuru y’Ubwami ituma dusoma umurongo wa Bibiliya kandi igatuma tubaza uwo tubwiriza ikibazo. Uko yasubiza kose, dushobora kuyirambura maze tukamwereka icyo Bibiliya ivuga. Dushobora no kumwereka ikibazo tuzasubiza dusubiye kumusura.​—15/8, ipaji ya 13-14.

Peshitta y’igisiriyake ni iki?

Igisiriyake ni ururimi rushamikiye ku cyarameyi, rukaba rwarakoreshwaga cyane mu kinyejana cya kabiri cyangwa icya gatatu. Birashoboka ko igisiriyake ari rwo rurimi rwa mbere rwahinduwemo bimwe mu bitabo bigize Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Bibiliya y’igisiriyake yaje kwitwa Peshitta.​1/9, ipaji ya 13-14.

Ni iki ababyeyi b’Abakristo bakora kugira ngo babere abana babo abungeri?

Ababyeyi bagomba gutega amatwi abana babo kugira ngo babamenye. Bagomba kwihatira kubagaburira mu buryo bw’umwuka. Bagomba kubayobora mu buryo bwuje urukundo, urugero nk’igihe haba hari inyigisho z’ukuri baba batangiye gushidikanyaho.​—15/9, ipaji ya 18-21.

Ni ibihe bintu bitazongera kubaho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana?

Uburwayi, urupfu, ubushomeri, intambara, inzara n’ubukene ntibizongera kubaho.​—1/10, ipaji ya 6-7.

Ni irihe sezerano rivugwa muri Bibiliya rituma abandi bantu bemererwa gufatanya na Kristo gutegeka?

Yesu amaze kwizihiza Pasika bwa nyuma ari kumwe n’intumwa ze, yagiranye isezerano n’abigishwa be b’indahemuka rikunze kwitwa isezerano ry’Ubwami (Luka 22:28-30). Ryabizezaga ko bazafatanya na Yesu gutegeka mu ijuru.​—15/10, ipaji ya 16-17.

Tanga ingero ebyiri zo muri Bibiliya zigaragaza ko Satani ariho koko.

Ibyanditswe bivuga ko Satani yavuganye na Yesu ashaka kumushuka. Nanone kandi, mu gihe cya Yobu Satani yavuganye n’Imana. Izo nkuru zigaragaza ko Satani ariho koko.​—1/11, ipaji ya 4-5.

Ni ba nde bari bagize “ubwoko bwitirirwa izina” ry’Imana Yakobo yavuze, nk’uko biri mu Byakozwe 15:14?

Bari Abakristo b’Abayahudi n’abanyamahanga Imana yari yaratoranyirije kuba ubwoko ‘butangaza mu mahanga yose imico ihebuje’ y’uwabahamagaye (1 Pet 2:9, 10).​—15/11, ipaji ya 24-25.

Umugi wa Timgad wari ahagana he kandi se bamwe mu baturage baho bari bafite iyihe myifatire?

Timgad wari umugi munini w’Abaroma wari mu majyaruguru ya Afurika (ubu akaba ari muri Alijeriya). Hari amagambo yari aharatuwe ku ibuye ryataburuwe mu matongo yagaragazaga ibyo bamwe mu baturage baho bemeraga. Agira ati “ubuzima ni uguhiga, koga, gukina no guseka.” Ibyo bihuje n’ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:32.​—1/12, ipaji ya 8-10.