Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ni iki gituma abantu benshi bemera ko hariho Umuremyi?

Ese ubuzima ntibutangaje?

Mu myaka 3.000 ishize, hari umusizi wanditse ati “naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba” (Zaburi 139:14). Ese iyo urebye ukuntu umwana akura ahereye ku ngirabuzimafatizo imwe gusa, ntibigutangaza? Abantu benshi bemera ko hariho Umuremyi waremye ibinyabuzima byose.Soma muri Zaburi 139:13-17; Abaheburayo 3:4.

Uwaremye isanzure agatuma isi iba ahantu ho guturwa ni na we waremye ibinyabuzima (Zaburi 36:9). Yagiye ashyikirana n’abantu kandi yaratwibwiye.Soma muri Yesaya 45:18.

Ese twaturutse ku nyamaswa?

Dukurikije uko imibiri yacu iteye, hari byinshi duhuriyeho n’inyamaswa. Ibyo biterwa n’uko Umuremyi yaremeye abantu n’inyamaswa gutura ku isi. Yaremye umuntu wa mbere atamukuye mu nyamaswa ahubwo amukuye mu mukungugu.Soma mu Ntangiriro 1:24; 2:7.

Hari ibintu bibiri by’ingenzi abantu batandukaniyeho n’inyamaswa. Icya mbere, abantu bashobora kumenya ko hariho Umuremyi, bakamukunda kandi bakamwubaha. Icya kabiri ni uko inyamaswa zitaremewe kubaho iteka, abantu bo bakaba bararemewe kubaho iteka. Ariko muri iki gihe, abantu bose barazwe urupfu kubera ko umuntu wa mbere atumviye amabwiriza y’Umuremyi.Soma mu Ntangiriro 1:27; 2:15-17.