Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twigane ubutwari bwa Yesu n’ubushishozi bwe

Twigane ubutwari bwa Yesu n’ubushishozi bwe

“Nubwo mutigeze mumubona, muramukunda. Nubwo ubu mutamureba, muramwizera.”—1 PET 1:8.

1, 2. (a) Twakora iki kugira ngo tuzabone agakiza? (b) Ni iki cyadufasha gukomeza urugendo ruzatugeza ku gakiza?

IYO tubaye abigishwa ba Kristo, ni nk’aho tuba dutangiye urugendo. Nidukomeza kubera Imana indahemuka, urwo rugendo ruzatugeza ku buzima bw’iteka. Yesu yagize ati “uzihangana akageza ku iherezo [ni ukuvuga iherezo ry’ubuzima bwe cyangwa iherezo ry’iyi si mbi] ni we uzakizwa” (Mat 24:13). Koko rero, nidukomeza kuba indahemuka tuzakizwa. Icyakora, mu gihe turi muri urwo rugendo tugomba kuba maso kugira ngo hatagira ikintu kiturangaza cyangwa kikatuyobya (1 Yoh 2:15-17). Twakora iki kugira ngo dukomeze urwo rugendo?

2 Yesu yatubereye icyitegererezo. Kwiga ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’urugendo rwa Yesu, cyangwa imibereho ye, bizadufasha kumenya uwo ari we. Ibyo bizatuma tumukunda kandi tumwizere. (Soma muri 1 Petero 1:8, 9.) Wibuke ko intumwa Petero yavuze ko Yesu yadusigiye icyitegererezo kugira ngo tugere ikirenge mu cye (1 Pet 2:21). Nitugera ikirenge mu cye, tuzahabwa “ingororano” y’ukwizera kwacu, mbese tubone agakiza. * Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye uko twakwigana Yesu mu birebana no kwicisha bugufi no kugira impuhwe. Nimucyo noneho dusuzume uko twagera ikirenge mu cye mu birebana no kugira ubutwari n’ubushishozi.

YESU AGIRA UBUTWARI

3. Ubutwari ni iki, kandi se twakora iki kugira ngo tubugire?

3 Umuntu w’intwari aba afite icyizere kimukomeza kandi kikamufasha kwihangana mu bihe bigoye. Bavuga ko umuntu w’intwari “akomeza kwihangana mu gihe ahanganye n’ingorane,” “agashyigikira ibikwiriye amaramaje,” kandi “agahangana n’imibabaro atuje cyangwa afite ukwizera.” Kugira ubutwari bijyanirana no gutinya Imana, kugira ibyiringiro n’urukundo. Mu buhe buryo? Gutinya Imana bituma tugira ubutwari bwo kudatinya abantu (1 Sam 11:7; Imig 29:25). Ibyiringiro nyakuri bituma tutibanda ku bigeragezo duhanganye na byo muri iki gihe, maze tugategereza igihe kizaza dufite icyizere (Zab 27:14). Urukundo rurangwa no kwigomwa rutuma tugaragaza ubutwari, no mu gihe ubuzima bwacu bwaba buri mu kaga (Yoh 15:13). Kwiringira Imana no kugera ikirenge mu cy’Umwana wayo bituma tugira ubutwari.—Zab 28:7.

4. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ubutwari igihe yari mu rusengero “hagati y’abigisha”? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Igihe Yesu yari afite imyaka 12, yashyigikiye ibikwiriye abigiranye ubutwari. Zirikana uko byagenze icyo gihe, ubwo yari “mu rusengero yicaye hagati y’abigisha.” (Soma muri Luka 2:41-47.) Abo bigisha ntibari abahanga mu Mategeko ya Mose gusa, ahubwo nanone bari abahanga mu birebana n’imigenzo yari yarashyizweho n’abantu, yateshaga agaciro ayo mategeko. Ariko ibyo ntibyatumye Yesu agira ubwoba ngo yicecekere; ahubwo ‘yababazaga ibibazo.’ Nta gushidikanya ko atababazaga ibibazo nk’iby’umwana muto ushaka gusa kwimara amatsiko. Sa n’ureba Yesu abaza abo bigisha b’abahanga ibibazo bikangura ibitekerezo, byatumaga bamutega amatwi kandi bagatekereza. Niba abo bigisha baranagerageje kumubaza ibibazo byari kubyutsa impaka, nta cyo bagezeho. Buri wese mu bari bamuteze amatwi, harimo n’abo bigisha, ‘batangajwe n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye.’ Nta gushidikanya ko ibyo bisubizo byashyigikiraga ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.

5. Yesu yagaragaje ate ubutwari mu gihe cy’umurimo we?

5 Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yagaragaje ubutwari mu buryo butandukanye. Yamaganye abayobozi b’idini ashize amanga bitewe n’uko bayobyaga abantu babigisha inyigisho z’ikinyoma (Mat 23:13-36). Yirinze kwanduzwa n’isi (Yoh 16:33). Yakomeje kubwiriza nubwo yarwanywaga (Yoh 5:15-18; 7:14). Incuro ebyiri zose yejeje urusengero, arwirukanamo abantu bateshaga agaciro gahunda y’ugusenga k’ukuri.—Mat 21:12, 13; Yoh 2:14-17.

6. Yesu yagaragaje ate ubutwari ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe hano ku isi?

6 Gusuzuma ukuntu Yesu yagaragaje ubutwari igihe yari mu mimerere igoye, bikomeza ukwizera kwacu. Reka turebe ukuntu yagaragaje ubutwari ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe hano ku isi. Yari azi ibintu byose byari kumubaho igihe Yuda yari kuba amaze kumugambanira. Nyamara kandi, mu gihe cy’ifunguro rya Pasika Yesu yaramubwiye ati “icyo ukora, gikore vuba” (Yoh 13:21-27). Mu busitani bwa Getsemani, Yesu yagize ubutwari bwo kwibwira abasirikare bari baje kumufata. Nubwo ubuzima bwe bwari mu kaga, yagize ubutwari bwo kugira icyo avuga kugira ngo arinde abigishwa be akaga (Yoh 18:1-8). Igihe abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bamuhataga ibibazo, yemeye ashize amanga ko ari we Kristo, akaba n’Umwana w’Imana, nubwo yari azi ko umutambyi mukuru yashakaga impamvu z’urwitwazo kugira ngo amwice (Mar 14:60-65). Yesu yakomeje gushikama kugeza apfiriye ku giti cy’umubabaro. Igihe yari hafi gushiramo umwuka, yavuze mu ijwi riranguruye ati “birasohoye.”—Yoh 19:28-30.

TWIGANE UBUTWARI BWA YESU

7. Mwebwe abakiri bato, kuba mwitirirwa izina rya Yehova bituma mwiyumva mute, kandi se ni mu buhe buryo mwagaragaza ubutwari?

7 Twakwigana dute Yesu mu birebana no kugaragaza ubutwari? Ku ishuri. Mwebwe abakiri bato, mugaragaza ubutwari iyo muhise mwimenyekanisha ku ishuri ko muri Abahamya ba Yehova, nubwo ibyo bishobora gutuma abanyeshuri bagenzi banyu cyangwa abandi babakoba. Icyo gihe muba mugaragaje ko muterwa ishema no kwitirirwa izina rya Yehova. (Soma muri Zaburi ya 86:12.) Hari abashobora kubahatira kwemera inyigisho y’ubwihindurize. Ariko kandi, mufite impamvu zumvikana zo kwiringira ko ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’irema ari ukuri. Mushobora gukoresha agatabo gafite umutwe uvuga ngo “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?,” kugira ngo mushobore gusubiza neza abantu bashaka kumenya “impamvu z’ibyiringiro mufite” (1 Pet 3:15). Ibyo bizatuma mwumva mwishimiye ko mwashyigikiye ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.

8. Ni izihe mpamvu dufite zo kubwiriza dushize amanga?

8 Mu murimo wo kubwiriza. Twebwe Abakristo b’ukuri tugomba gukomeza ‘kuvuga dushize amanga kuko Yehova yaduhaye ubutware’ (Ibyak 14:3). Ni izihe mpamvu zituma tubwiriza dushize amanga cyangwa dufite ubutwari? Icya mbere, tuzi ko ibyo tubwiriza ari ukuri, kuko biba bishingiye kuri Bibiliya (Yoh 17:17). Icya kabiri, tuzi ko turi “abakozi bakorana n’Imana” kandi ko umwuka wera udufasha (1 Kor 3:9; Ibyak 4:31). Icya gatatu, dusobanukiwe ko iyo tubwiriza tubigiranye ishyaka tuba tugaragaza ko dukunda Yehova na bagenzi bacu (Mat 22:37-39). Ubutwari buzatuma dukomeza kubwiriza. Twiyemeje gushyira ahabona ibinyoma by’amadini bihuma abantu amaso bigatuma batamenya ukuri (2 Kor 4:4). Nanone kandi, tuzakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza nubwo twahura n’abantu batabwishimira, abadukoba cyangwa abaturwanya.—1 Tes 2:1, 2.

9. Twagaragaza dute ubutwari mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?

9 Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Kwiringira Imana bituma tugira ukwizera n’ubutwari bidufasha guhangana n’amakuba. Mu gihe dupfushije uwo twakundaga, turababara ariko tugakomeza kugira ibyiringiro. Twiringira ko “Imana nyir’ihumure ryose” izadukomeza (2 Kor 1:3, 4; 1 Tes 4:13). Iyo turwaye indwara ikomeye cyangwa twakomeretse, dushobora kubabara ariko ntitwemera kuvurwa mu buryo ubwo ari bwo bwose bunyuranyije n’amahame ya Bibiliya (Ibyak 15:28, 29). Mu gihe twihebye, ‘imitima yacu ishobora kuducira urubanza,’ ariko kwiringira Imana yo ‘iba hafi y’abafite umutima umenetse,’ bituma tutagamburura. *1 Yoh 3:19, 20; Zab 34:18.

YESU AGIRA UBUSHISHOZI

10. Ubushishozi ni iki? Umugaragu wa Yehova urangwa n’ubushishozi avuga amagambo ameze ate, kandi agakora ibikorwa bimeze bite?

10 Ubushishozi ni ubushobozi bwo kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi, maze tugahitamo icyiza (Heb 5:14). Bavuga ko ubushishozi ari “ubushobozi bwo kumenya guhitamo neza mu birebana n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka.” Umugaragu w’Imana urangwa n’ubushishozi ayishimisha mu byo avuga no mu byo akora. Umuntu nk’uwo ahitamo kuvuga amagambo afasha abandi aho kuvuga abababaza (Imig 11:12, 13). ‘Atinda kurakara’ (Imig 14:29). “Agendera mu nzira itunganye adakebakeba,” agakomeza kugira imyifatire ikwiriye mu mibereho ye yose (Imig 15:21). Twakora iki kugira ngo tugire ubushishozi? Tugomba kwiga Ijambo ry’Imana kandi tugakora ibihuje n’ibyo twiga (Imig 2:1-5, 10, 11). Ni iby’ingenzi cyane ko dusuzuma urugero rwa Yesu, we wagaragaje ubushishozi kurusha abandi bantu bose.

11. Yesu yagaragaje ate ubushishozi mu magambo ye?

11 Yesu yagaragazaga ubushishozi mu byo yavugaga n’ibyo yakoraga byose. Mu magambo ye. Igihe yabwirizaga ubutumwa bwiza, yamenyaga guhitamo “amagambo meza” yatangazaga ababaga bamuteze amatwi (Luka 4:22; Mat 7:28). Akenshi yararekaga Ijambo ry’Imana akaba ari ryo rivuga. Yararisomaga cyangwa agasubiriramo abantu ibikubiye mu mirongo y’Ibyanditswe. Yamenyaga guhitamo imirongo ihuje n’ibyo yabaga ashaka kubigisha (Mat 4:4, 7, 10; 12:1-5; Luka 4:16-21). Nanone kandi, Yesu yasobanuraga Ibyanditswe, ku buryo byakoraga ku mutima ababaga bamuteze amatwi. Igihe yari amaze kuzuka, ubwo yavuganaga n’abigishwa babiri bari bagiye mu mudugudu witwaga Emawusi, ‘yabasobanuriye ibintu byamuvuzweho mu Byanditswe byose.’ Nyuma yaho abo bigishwa baravuze bati ‘mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yadusobanuriraga neza Ibyanditswe?’—Luka 24:27, 32.

12, 13. Ni izihe ngero zigaragaza ko Yesu yatindaga kurakara kandi agashyira mu gaciro?

12 Mu byiyumvo bye no mu mitekerereze ye. Ubushishozi bwatumaga Yesu amenya kwifata, ‘agatinda kurakara’ (Imig 16:32). ‘Yaritondaga’ (Mat 11:29). Buri gihe yihanganiraga abigishwa be nubwo bakoraga amakosa (Mar 14:34-38; Luka 22:24-27). Yakomezaga gutuza no mu gihe yabaga arenganyijwe.—1 Pet 2:23.

13 Nanone kandi, ubushishozi bwatumaga Yesu ashyira mu gaciro. Yari asobanukiwe icyo Amategeko ya Mose yari agamije, kandi yakoze ibihuje na yo. Urugero, reka dusuzume inkuru ivugwa muri Mariko 5:25-34. (Hasome.) Umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso yanyuze mu bantu maze akora ku mwenda wa Yesu, nuko arakira. Dukurikije Amategeko ya Mose, yari ahumanye, bityo akaba ataragombaga kugira umuntu uwo ari we wese akoraho (Lewi 15:25-27). Ariko kandi, Yesu ntiyigeze amubwira nabi. Ahubwo yamugaragarije “imbabazi n’ubudahemuka,” kuko yari asobanukiwe ko iyo mico ari yo y’ingenzi cyane kuruta kumvira Amategeko ya Mose mu buryo butagoragozwa (Mat 23:23). Yamubwiye mu bugwaneza ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.” Kuba Yesu yaragaragaje ubugwaneza nk’ubwo abitewe n’ubushishozi bikora ku mutima rwose!

14. Ni iki Yesu yahisemo gukora, kandi se ni iki cyamufashije gukomeza umurimo we?

14 Mu mibereho ye. Yesu yagaragaje ubushishozi mu mibereho ye. Yitangiye gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, aba ari wo agira umwuga (Luka 4:43). Nanone kandi, Yesu yafashe imyanzuro yatumye akomeza umurimo we kandi arawurangiza. Yahisemo kugira imibereho yoroheje kugira ngo akoreshe igihe cye cyose n’imbaraga ze zose mu murimo wo kubwiriza (Luka 9:58). Yabonye ko yagombaga gutoza abandi kugira ngo bazakomeze uwo murimo nyuma y’urupfu rwe (Luka 10:1-12; Yoh 14:12). Yasezeranyije abigishwa be ko yari gukomeza kugira uruhare muri uwo murimo, “kugeza ku mperuka.”—Mat 28:19, 20.

TWIGANE UBUSHISHOZI BWA YESU

Jya umenya ibishishikaza abantu kandi uhitemo amagambo ahuje n’ibyo bakeneye (Reba paragarafu ya 15)

15. Twagaragaza dute ubushishozi mu magambo yacu?

15 Reka turebe ubundi buryo twakwiganamo Yesu. Mu magambo yacu. Mu biganiro tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera, dukoresha amagambo yubaka aho gukoresha amagambo asenya (Efe 4:29). Iyo tubwira abandi ibyerekeye Ubwami bw’Imana, dukoresha amagambo “asize umunyu” (Kolo 4:6). Tugerageza kumenya ibyo abo tubwiriza bakeneye n’ibibashishikaza, hanyuma tugahitamo amagambo akwiriye. Gukoresha amagambo meza bishobora gutuma abantu bishimira kudutega amatwi, kandi ubutumwa tubabwira bukabakora ku mutima. Nanone kandi, iyo dusobanura ibirebana n’imyizerere yacu, turareka Bibiliya akaba ari yo ivuga. Ku bw’ibyo, tubasubiriramo amagambo avugwa mu Byanditswe cyangwa tukayabasomera igihe cyose bishoboka. Tuzirikana ko ubutumwa bwo muri Bibiliya bufite imbaraga kurusha ikindi kintu cyose twe ubwacu twavuga.—Heb 4:12.

16, 17. (a) Twagaragaza dute ko dutinda kurakara kandi ko dushyira mu gaciro? (b) Ni iki cyadufasha gukomeza kwibanda ku murimo wo kubwiriza?

16 Mu byiyumvo byacu no mu mitekerereze yacu. Ubushishozi butuma tumenya kwifata, bityo ‘tugatinda kurakara’ (Yak 1:19). Iyo abandi batubabaje, tugerageza gutahura impamvu yabateye kuvuga amagambo aya n’aya cyangwa gukora ikintu iki n’iki. Ubwo bushishozi bushobora gutuma tudakomeza kurakara, kandi bukadufasha “kwirengagiza igicumuro” (Imig 19:11). Nanone kandi, ubushishozi butuma dushyira mu gaciro. Bityo, ntitwitega ibitangaza kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera. Twibuka ko bashobora kuba bahanganye n’ibibazo tudasobanukiwe neza. Tuba twiteguye kubatega amatwi, kandi mu gihe bikwiriye tukemera uko babona ibintu.—Fili 4:5.

17 Mu mibereho yacu. Twebwe abigishwa ba Yesu, tuzi ko nta kindi cyaturutira kubwiriza ubutumwa bwiza. Ku bw’ibyo, dufata imyanzuro idufasha gukomeza gukora uwo murimo. Duhitamo gukomeza gushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere, kandi tugakomeza kugira imibereho yoroheje kugira ngo tubone uko twibanda ku murimo w’ingenzi cyane wo kubwiriza, mbere y’uko imperuka iza.—Mat 6:33; 24:14.

18. Twakora iki kugira ngo dukomeze urugendo ruzatugeza ku gakiza, kandi se ni iki wiyemeje?

18 Ese ntitwishimiye gusuzuma imwe mu mico ishishikaje ya Yesu? Tekereza ukuntu gusuzuma indi mico ye no kumenya ukuntu twamwigana byatugirira akamaro cyane. Nimucyo rero twiyemeze kugera ikirenge mu cye. Nitubigenza dutyo, tuzakomeza urugendo ruzatugeza ku gakiza, kandi turusheho kwegera Yehova, uwo Yesu yiganye mu buryo bwuzuye.

^ par. 2 Amagambo yo muri 1 Petero 1:8, 9 yandikiwe Abakristo bafite ibyiringiro by’ijuru. Icyakora, anerekeza ku bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi.

^ par. 9 Reba ingero z’abantu bagaragaje ubutwari mu gihe bari bahanganye n’ibigeragezo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 2000, ku ipaji ya 24-28, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2012, ku ipaji ya 13-16 no mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2013, ku ipaji ya 24-25.