Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Twabonye umurimo watumye turushaho kugira ibyishimo

Twabonye umurimo watumye turushaho kugira ibyishimo

IGIHE jye na Gwen twari dufite imyaka itanu, twatangiye kwiga kubyina. Ntitwari tuziranye. Ariko uko twagendaga dukura, buri wese yiyemeje kuzaba umubyinnyi wabigize umwuga w’imbyino babyina bameze nk’abakora imyitozo ngororangingo. Igihe twari tumaze kuba abahanga mu kubyina iyo mbyino, twembi twarabiretse. Ni iki cyatumye dufata uwo mwanzuro?

David: Navukiye mu ntara ya Shropshire mu Bwongereza, mu mwaka wa 1945. Papa yari afite isambu ahantu hatuje mu giturage. Iyo navaga ku ishuri najyaga kugaburira inkoko no gutoragura amagi, ndetse nkita no ku nka n’intama. Mu biruhuko, nafashaga mu mirimo y’isarura, rimwe na rimwe ngatwara n’imashini twahingishaga.

Icyakora, hari ikindi kintu cyatangiye kunshishikaza. Papa yari yarabonye ko kuva nkiri muto nakundaga kubyina igihe cyose nabaga numvise umuzika. Ku bw’ibyo ubwo nari mfite imyaka itanu, yasabye mama kunjyana mu ishuri ryo mu gace k’iwacu ryigishaga imbyino babyina bambaye inkweto bakubita hasi zigatanga injyana nziza cyane. Umwarimu wanjye yabonye ko nashoboraga kuzaba umubyinnyi w’umuhanga mu birebana n’imbyino babyina bameze nk’abakora imyitozo ngororangingo, bityo na byo arabinyigisha. Igihe nari mfite imyaka 15, natsindiye kujya kwiga mu ishuri rihambaye ry’i Londres ryitwa The Royal Ballet School, ryigisha kubyina. Aho ni ho nahuriye na Gwen maze dutangira kujya tubyinana.

Gwen: Navukiye mu mugi utuwe cyane w’i Londres mu mwaka wa 1944. Nkiri umwana muto nizeraga Imana cyane. Nageragezaga gusoma Bibiliya yanjye ariko sinyisobanukirwe. Natangiye kwiga kubyina igihe nari mfite imyaka itanu. Imyaka itandatu nyuma yaho, natsinze irushanwa ryari ryajemo ababyinnyi bo hirya no hino mu Bwongereza. Uwari gutsinda iryo rushanwa yari guhembwa kujya kwiga mu ishuri ry’abakiri bato ryigisha kubyina ryitwa The Royal Ballet School. Iryo shuri ryari mu nzu yitwa White Lodge, ikaba ari inzu nini cyane nziza iri ahitwa Richmond Park, mu nkengero z’umugi wa Londres. Muri iryo shuri nahigiye amasomo asanzwe kandi nigishwa imbyino babyina bameze nk’abakora imyitozo ngororangingo, nkaba narayigishwaga n’abarimu b’abahanga. Igihe nari mfite imyaka 16, nakomereje mu ishuri ryisumbuye rya The Royal Ballet School, riri mu mugi wa Londres rwagati, kandi ni ho nahuriye na David. Nyuma y’amezi make gusa, twatangiye kubyinana iyo mbyino, tukajya tubyinira mu nzu yitwa Royal Opera House, mu karere ka Covent Garden, mu mugi wa Londres.

Umwuga wacu wo kubyina watumye tugera hirya no hino ku isi

David: Koko rero, nk’uko Gwen yabivuze, umwuga wacu wo kubyina watumye tujya kubyinira muri iyo nzu izwi cyane yitwa Royal Opera House, kandi tubyinana n’itorero ryitwaga London Festival Ballet (ubu rikaba ryitwa English National Ballet). Umwe mu batozaga ababyinnyi bo mu itorero ryitwaga Royal Ballet yashinze itorero ry’ababyinnyi bo mu bihugu bitandukanye ryakoreraga mu mugi wa Wuppertal, mu Budage, maze twembi aradutoranya aratujyana. Uwo mwuga wacu watumye tubyinira mu mazu yo kubyiniramo yo hirya no hino ku isi, tubyinana n’abantu b’ibyamamare, urugero nka Dame Margot Fonteyn na Rudolf Nureyev. Ubuzima nk’ubwo burangwa no kurushanwa butuma umuntu yitekerezaho cyane, kandi twaje kwiyegurira ako kazi.

Gwen: Ubwenge bwanjye n’umubiri wanjye nari narabyeguriye kubyina. Jye na David twari dufite intego yo kuba ababyinnyi b’abahanga kurusha abandi bose. Nishimiraga gushyira umukono ku bintu binyuranye abafana banjye babaga bafite, guhabwa indabyo no kumva abantu bankomera amashyi. Nahoranaga n’abantu biyandarika, abanywa itabi n’abasinzi; kimwe n’abandi babyinnyi, nishingikirizaga ku mpigi zatumaga ngira ishaba.

IMIBEREHO YACU IHINDUKA BURUNDU

Ku munsi w’ubukwe bwacu

David: Igihe nari maze imyaka myinshi muri ako kazi ko kubyina, numvise ndambiwe guhora mu ngendo. Kubera ko nari narakuriye mu muryango w’abahinzi-borozi, natangiye kwifuza cyane ubuzima bworoheje bwo mu giturage. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1967 naretse uwo mwuga, maze ntangira gukora mu isambu nini yari hafi y’aho ababyeyi banjye bari batuye. Nyir’iyo sambu yampaye akazu gato ndagakodesha. Hanyuma naterefonnye Gwen aho yari yagiye kubyina maze musaba ko twashyingiranwa. Yari yarahawe umwanya ukomeye mu bandi babyinnyi kandi yagendaga atera imbere, ku buryo gufata umwanzuro bitamworoheye. Icyakora, yaranyemereye maze araza tubana mu giturage, mu buzima atari amenyereye.

Gwen: Koko rero, kumenyera ubuzima bwo mu giturage ntibyanyoroheye. Gukama inka no kugaburira ingurube n’inkoko uko ikirere cyabaga kimeze kose, byari bitandukanye cyane n’ubuzima nabayemo. David yagiye mu ishuri ryigishaga iby’ubworozi, akaba yari kumara amezi icyenda yiga amasomo yari kumufasha kumenya uburyo bwari bugezweho bwo korora. Numvaga mfite irungu kugeza igihe yabaga atashye nijoro. Icyo gihe twari twaramaze kubyara umukobwa wacu w’imfura witwa Gilly. Nize gutwara imodoka mbigiriwemo inama na David, maze igihe kimwe ubwo nari nagiye mu mugi wo hafi aho, mbona Gael. Twari twaramenyanye igihe yakoraga muri rimwe mu maduka yo muri ako gace.

Igihe twari abageni tuba mu isambu twororeragamo

Gael yansabye ko twajyana iwe nkajya kunywa icyayi. Twarebye amafoto y’ubukwe, maze mbona ifoto yariho itsinda ry’abantu bari hanze y’inzu yitwa Inzu y’Ubwami. Namubajije urwo rusengero urwo ari rwo. Igihe yambwiraga ko we n’umugabo we bari Abahamya ba Yehova, byaranshimishije. Nibutse ko umwe muri ba masenge na we yari Umuhamya. Ariko nanone nibutse ukuntu papa yamurwanyaga, akajugunya ibitabo bye aho twajugunyaga imyanda. Najyaga nibaza impamvu papa, ubusanzwe wari umuntu mwiza, yarakariraga umuntu nk’uwo wari umugwaneza.

Noneho nari mbonye uburyo bwo kumenya aho ibyo masenge yizeraga byari bitandukaniye n’inyigisho z’idini ryacu. Gael yanyeretse ibyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Natangajwe cyane no kumenya ko inyigisho nyinshi, urugero nk’iy’Ubutatu no kudapfa k’ubugingo, zihabanye n’Ibyanditswe (Umubw 9:5, 10; Yoh 14:28; 17:3). Nanone kandi, nabonye izina ry’Imana, ari ryo Yehova, muri Bibiliya ku ncuro ya mbere.Kuva 6:3.

David: Gwen yambwiye ibyo yigaga. Nibutse ko igihe nari nkiri muto papa yambwiye ko nagombaga gusoma Bibiliya. Ku bw’ibyo, jye na Gwen twemeye ko Gael n’umugabo we Derrick batwigisha Bibiliya. Nyuma y’amezi atandatu, twimukiye mu mugi wa Oswestry uri muri ya ntara ya Shropshire, bitewe n’uko twari tubonye aho twatisha isambu ntoya yo kororeramo. Tugezeyo, Umuhamya waho witwaga Deirdre yakomeje kutwigisha Bibiliya. Mu mizo ya mbere ntitwagize amajyambere. Kwita ku matungo byaduhaga akazi kenshi cyane. Ariko buhoro buhoro, ukuri kwashinze imizi mu mitima yacu.

Gwen: Kwikuramo ibintu by’imiziririzo ni cyo kintu cyangoye cyane. Muri Yesaya 65:11 hamfashije kumenya uko Yehova abona ‘abategurira ameza imana y’Amahirwe.’ Kugira ngo njugunye impigi zatumaga ngira amahirwe byansabye igihe no kubishyira mu isengesho. Kumenya ko “uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi [ko] uwicisha bugufi azashyirwa hejuru,” byatumye nsobanukirwa umuntu Yehova yishimira uwo ari we (Mat 23:12). Nashakaga gukorera Imana itwitaho cyane, ku buryo yatanze Umwana wayo ikunda cyane kugira ngo atubere incungu. Icyo gihe twari twarabyaye undi mukobwa, kandi kumenya ko abagize umuryango wacu bari kubaho iteka muri paradizo ku isi byaduteye ibyishimo byinshi.

David: Igihe nasobanukirwaga ukuntu ubuhanuzi bwa Bibiliya bwagiye busohora, urugero nk’ubwo muri Matayo igice cya 24 n’ubwo muri Daniyeli, nemeye ntashidikanya ko ibyo nigaga byari ukuri. Namenye ko nta kintu na kimwe muri iyi si cyanganya agaciro no kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Ku bw’ibyo, uko igihe cyagendaga gihita, nagiye nikuramo igitekerezo cyo kwifuza kugera ku bintu byinshi. Nasobanukiwe ko umugore wanjye n’abakobwa banjye bari bafite agaciro kimwe nanjye. Mu Bafilipi 2:4 hanyeretse ko nagombaga kureka kwitekerezaho cyane no gushaka kugira isambu nini yo kororeramo, ahubwo gukorera Yehova akaba ari byo nshyira mu mwanya wa mbere. Naretse kunywa itabi. Ariko kandi, gushyira ibintu kuri gahunda kugira ngo tujye tujya mu materaniro yo kuwa gatandatu nimugoroba yaberaga ahantu hari urugendo rw’ibirometero 10, ntibyatworoheye. Muri ayo masaha ni bwo inka zabaga zigomba gukamwa. Icyakora, Gwen yaradufashije ntitwigera dusiba amateraniro, kandi igihe cyose twajyanaga n’abakobwa bacu mu murimo wo kubwiriza ku cyumweru mu gitondo, tumaze gukama inka.

Bene wacu ntibishimiye ihinduka twagize. Se wa Gwen yamaze imyaka itandatu atamuvugisha. Ababyeyi banjye na bo bagerageje kutubuza kwifatanya n’Abahamya.

Gwen: Yehova yaradufashije muri ibyo bibazo byose. Uko igihe cyagendaga gihita, abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ry’i Oswestry batubereye nk’abagize umuryango wacu, badushyigikira babigiranye urukundo mu bigeragezo byose twahuye na byo (Luka 18:29, 30). Mu mwaka wa 1972, twiyeguriye Yehova maze turabatizwa. Nifuzaga cyane gufasha abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bamenye ukuri, bityo ntangira umurimo w’ubupayiniya.

UMURIMO MUSHYA WATUMYE TUGIRA IBYISHIMO

David: Mu myaka twamaze dukora imirimo y’ubworozi, twaravunikaga; ariko twagerageje guha abakobwa bacu urugero rwiza mu birebana no gusenga Yehova. Nyuma y’igihe, twaretse korora bitewe n’uko leta yagabanyije amafaranga yatangaga yo gufasha aborozi. Kubera ko nta nzu twagiraga, nta kazi tugifite n’umukobwa wacu wa gatatu afite umwaka umwe gusa, twasenze Yehova tumusaba ubufasha n’ubuyobozi. Twiyemeje gukoresha ubuhanga twari dufite maze dutangiza ishuri ryigishaga kubyina, kugira ngo tubone ibitunga umuryango. Umwanzuro twafashe wo gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere wagize icyo ugeraho. Twishimiye cyane ko abakobwa bacu uko ari batatu batangiye umurimo w’ubupayiniya igihe bari barangije amashuri. Kubera ko Gwen na we yari umupayiniya, yashoboraga kubafasha buri munsi.

Igihe abakobwa bacu babiri ba mbere, ari bo Gilly na Denise, bari bamaze gushaka, twaretse kwigisha kubyina. Twandikiye ibiro by’ishami tubaza aho twashoboraga gufasha. Batwohereje mu migi yari mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bwongereza. Kubera ko umukobwa wacu Debbie ari we wenyine wari usigaye mu rugo, nanjye natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Imyaka itanu nyuma yaho, twasabwe kujya gufasha andi matorero yari kure cyane mu majyaruguru. Debbie amaze gushaka, twishimiye kumara imyaka icumi turi abubatsi mpuzamahanga muri Zimbabwe, muri Moludaviya, muri Hongiriya no muri Kote Divuwari. Hanyuma twasubiye mu Bwongereza gufasha mu mirimo yo kubaka Beteli y’i Londres. Kubera ko nari nzi ibijyanye n’ubuhinzi-bworozi, nasabwe kujya gukora mu isambu Beteli yari ifite icyo gihe. Ubu dukorera umurimo w’ubupayiniya mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bwongereza.

Kuba abubatsi mpuzamahanga byatumye tugira ibyishimo byinshi

Gwen: Akazi ko kubyina twari twariyeguriye mbere katumaga tugira ibyishimo, ariko by’akanya gato. Kuba ubu twariyeguriye Yehova, akaba ari na byo by’ingenzi cyane, byatumye tugira ibyishimo byinshi kandi birambye. Jye na David turacyakorana, ariko ubu bwo dukoresha ibirenge byacu dukora umurimo w’ubupayiniya. Gufasha abantu benshi kumenya inyigisho z’agaciro kenshi zirokora ubuzima, byaduhesheje ibyishimo bitagereranywa. Izo ‘nzandiko zemeza ko dukwiriye’ ni zo zifite agaciro kenshi kuruta kuba ibyamamare muri iyi si (2 Kor 3:1, 2). Iyo tutaza kumenya ukuri, ubu tuba twibuka gusa ibyo twagiye tugeraho mu kazi twakoraga ko kubyina, dufite amafoto ya kera n’impapuro ziriho gahunda z’aho twagiye tubyinira.

David: Gukorera Yehova tukabigira umwuga byahinduye imibereho yacu. Nzi ko byatumye ndushaho kuba umugabo n’umubyeyi mwiza. Bibiliya itubwira ko Miriyamu, Umwami Dawidi n’abandi, bagaragaje ibyishimo byabo babyina. Natwe, hamwe n’abandi benshi, dutegerezanyije amatsiko igihe tuzabyina bitewe n’ibyishimo tuzagira mu isi nshya ya Yehova.Kuva 15:20; 2 Sam 6:14.