Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ‘uzakomeza kuba maso’?

Ese ‘uzakomeza kuba maso’?

“Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”MAT 25:13.

1, 2. (a) Ni iki Yesu yahishuye ku birebana n’iminsi y’imperuka? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

SA N’UREBA Yesu yicaye ku Musozi w’Imyelayo yitegeye urusengero rw’i Yerusalemu, ari kumwe n’intumwa ze enye, ari zo Petero, Andereya, Yakobo na Yohana. Bari bateze Yesu amatwi bitonze ubwo yababwiraga ubuhanuzi bushishikaje bwari gusohora mu gihe cyari kuza. Yababwiye byinshi ku birebana n’iminsi y’imperuka y’iyi si mbi, ubwo yari kuba ategeka mu Bwami bw’Imana. Yababwiye ko muri icyo gihe gishishikaje cyane ‘umugaragu [we] wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yari kuba amuhagarariye hano ku isi, aha abandi bagaragu be ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bari kuba bakeneye, kandi akabibahera igihe.Mat 24:45-47.

2 Muri ubwo buhanuzi, Yesu yakomeje abacira umugani w’abakobwa icumi. (Soma muri Matayo 25:1-13.) Muri iki gice turi busuzume ibibazo bikurikira: (1) ubutumwa bw’ibanze bukubiye muri uwo mugani ni ubuhe? (2) Ni mu buhe buryo abasutsweho umwuka b’indahemuka bakoze ibihuje n’inama ikubiye muri uwo mugani, kandi se ibyo byagize akahe kamaro? (3) Buri wese muri twe yakungukirwa ate n’uwo mugani wa Yesu?

NI UBUHE BUTUMWA BUKUBIYE MURI UWO MUGANI?

3. Kera ibitabo byacu byasobanuraga bite umugani w’abakobwa icumi, kandi se ibyo byashoboraga kugira izihe ngaruka?

3 Mu gice cyabanjirije iki, twabonye ko mu myaka ya vuba aha umugaragu wizerwa yagize icyo ahindura ku birebana n’uko yasobanuraga zimwe mu nkuru zo muri Bibiliya. Ubu yibanda cyane ku masomo aba akubiye muri izo nkuru, aho kwibanda ku bintu by’ubuhanuzi zishobora kuba zerekezaho. Kera ibitabo byacu byavugaga ko n’ibintu bito bito bivugwa mu mugani wa Yesu w’abakobwa icumi, urugero nk’amatara, amavuta, amacupa n’ibindi, bifite icyo bigereranya. Ese kwita kuri utwo tuntu duto duto ntibyatumaga ubutumwa bworoshye kandi bw’ingenzi cyane bukubiye muri uwo mugani butakaza uburemere? Nk’uko turi bubibone, igisubizo cy’icyo kibazo ni ingirakamaro.

4. Mu mugani wa Yesu w’abakobwa icumi, tubwirwa n’iki (a) umukwe uwo ari we? (b) abakobwa abo ari bo?

4 Nimucyo turebe ubutumwa bw’ibanze bukubiye muri uwo mugani wa Yesu. Reka tubanze dusuzume abantu b’ingenzi bavugwa muri uwo mugani. Umukwe uvugwamo ni nde? Biragaragara ko Yesu ubwe ari we wivugaga. Tubibwirwa n’uko hari ikindi gihe yavuze ko ari umukwe (Luka 5:34, 35). Naho se abakobwa bo ni ba nde? Muri uwo mugani, Yesu yavuze ko abakobwa bagombaga kuba biteguye bafite amatara yaka, igihe umukwe yari kuba aje. Zirikana ko Yesu yahaye amabwiriza nk’ayo abigishwa be basutsweho umwuka bagize ‘umukumbi muto.’ Yarababwiye ati “nimukenyere n’amatara yanyu yake, kandi mumere nk’abantu bategereje igihe shebuja ari bugarukire avuye mu bukwe” (Luka 12:32, 35, 36). Intumwa Pawulo n’intumwa Yohana na bo barahumekewe maze bagereranya abigishwa ba Kristo basutsweho umwuka n’abakobwa b’amasugi (2 Kor 11:2; Ibyah 14:4). Biragaragara rero ko ibivugwa mu mugani w’abakobwa icumi uri muri Matayo 25:1-13 ari inama n’umuburo Yesu yashakaga guha abigishwa be basutsweho umwuka.

5. Yesu yagaragaje ate igihe ibivugwa mu mugani we bibera?

5 Reka noneho dusuzume igihe ibivugwa mu mugani wa Yesu bibera. Ibyo yavuze ubwo yari agiye gusoza uwo mugani, bituma tumenya icyo gihe. Yagize ati “umukwe aba araje” (Mat 25:10). Nk’uko twabibonye mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, ubuhanuzi bwa Yesu buri muri Matayo igice cya 24 n’icya 25 buvuga ibirebana no ‘kuza’ kwe incuro umunani; kandi aho hose hakoreshejwe ijambo rimwe ry’ikigiriki. Aho hose Yesu yerekezaga ku gihe cyo mu mubabaro ukomeye, ubwo azaza guca imanza, hanyuma akarimbura iyi si mbi. Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga ko ibivugwa muri uwo mugani wa Yesu biba mu minsi y’imperuka, kandi ko Yesu azaza mu gihe cy’umubabaro ukomeye.

6. Ubutumwa bw’ibanze bukubiye muri uwo mugani ni ubuhe?

6 Ubutumwa bw’ibanze bukubiye muri uwo mugani ni ubuhe? Zirikana ibivugwa mu mirongo ibanziriza iyo nkuru. Yesu yari amaze kuvuga iby’ ‘umugaragu we wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ Uwo mugaragu yari kuba itsinda rito ry’abagabo basutsweho umwuka bari kuyobora abigishwa ba Kristo mu minsi y’imperuka. Yesu yahaye abo bagabo umuburo w’uko bagombaga gukomeza kuba abizerwa. Noneho Yesu yaciye umugani w’abakobwa icumi kugira ngo agire inama abigishwa be bose basutsweho umwuka bari kuba bariho mu minsi y’imperuka. Yabagiriye inama yo ‘gukomeza kuba maso’ kugira ngo badatakaza ingororano yabo ihebuje (Mat 25:13). Reka noneho dusuzume uwo mugani maze turebe ukuntu abasutsweho umwuka bakurikije iyo nama.

ABASUTSWEHO UMWUKA BAKURIKIJE BATE INAMA IKUBIYE MURI UWO MUGANI?

7, 8. (a) Kuki abakobwa b’abanyabwenge bari biteguye? (b) Abasutsweho umwuka bagaragaje bate ko biteguye?

7 Umugani wa Yesu ugaragaza ibintu bibiri byafashije abakobwa b’abanyabwenge: bari biteguye kandi bari maso. Abakobwa icumi bose bari basabwe kuba maso kandi amatara yabo agakomeza kwaka ijoro ryose. Icyakora, abakobwa batanu b’abanyabwenge bariteguye, bazana amatara yabo n’andi mavuta mu macupa, ariko ab’abapfapfa bo ntibari biteguye. Ese abasutsweho umwuka b’indahemuka na bo bagaragaje ko biteguye?

8 Yego rwose. Muri iki gihe cy’iminsi y’imperuka, Abakristo basutsweho umwuka bagiye bakora ibintu bimeze nk’ibyo abakobwa b’abanyabwenge bakoze, bakaba bari biteguye gusohoza inshingano yabo mu budahemuka kugeza ku mperuka. Bazi ko gukorera Imana bibasaba kwigomwa ubutunzi bwo muri iyi si ya Satani, kandi baba biteguye kubikora. Biyemeje gukorera Yehova wenyine, bidatewe n’uko imperuka iri hafi, ahubwo bitewe n’uko bamukunda bagakunda n’Umwana we kandi bakaba bashaka kubabera indahemuka. Bakomeza kuba indahemuka bakirinda kwigana imyifatire y’abantu bo muri iyi si barangwa no gukunda ubutunzi, ubwiyandarike no kwikunda. Ibyo bituma bakomeza kuba biteguye, bagakomeza kumurika bameze nk’imuri, ntibacibwe intege no kumva ko Umukwe asa n’aho atinze kuza.Fili 2:15.

9. (a) Ni uwuhe muburo Yesu yatanze ku birebana no gusinzira? (b) Ni mu buhe buryo abasutsweho umwuka bagize icyo bakora ubwo bumvaga urusaku ngo “umukwe araje!” (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

9 Ikintu cya kabiri cyafashije abo bakobwa ni uko bari maso. Ese Umukristo wasutsweho umwuka ashobora gutangira gusinzira mu gihe ategereje ko Kristo aza? Yego rwose. Zirikana ko ku birebana n’abakobwa icumi, Yesu yavuze ko igihe umukwe yasaga n’aho atinze, ‘bose bahunyije maze bagasinzira.’ Yesu yari azi neza ko umuntu ashobora kuba afite ubushake bwo gukomeza kumutegereza, ariko intege nke z’umubiri zigatuma atabishobora. Abasutsweho umwuka b’indahemuka bumviye uwo muburo yabahaye, kandi bashyizeho imihati myinshi kugira ngo bakomeze kuba maso. Muri uwo mugani, abakobwa bose bagize icyo bakora igihe humvikanaga urusaku ngo “umukwe araje!” Icyakora, abakobwa b’abanyabwenge ni bo bakomeje kuba maso (Mat 25:5, 6; 26:41). Bite se ku birebana n’abasutsweho umwuka b’indahemuka? Mu gihe cy’iminsi y’imperuka, bagize icyo bakora ubwo bumvaga urusaku ngo “umukwe araje!” Bemeye ibintu bifatika bigaragaza ko Yesu ari hafi kuza, kandi baramwiteguye. * Ariko kandi, ibyo Yesu yavuze agiye gusoza umugani we byerekeza ku gihe runaka cyihariye. Mu buhe buryo?

INGORORANO Y’ABANYABWENGE N’IGIHANO CY’ABAPFAPFA

10. Ni iki dushobora kwibaza ku birebana n’ibyo abakobwa b’abanyabwenge n’abapfapfa bavuganye?

10 Uwo mugani ugiye kurangira, abakobwa b’abapfapfa basabye ab’abanyabwenge kubaha amavuta yo gushyira mu matara yabo, ariko barabyanze. (Soma muri Matayo 25:8, 9.) Ariko se, ni ryari Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka banze gufasha umuntu wari ubikeneye? Igisubizo cy’icyo kibazo tukibona iyo twongeye gusuzuma igihe ibivugwa muri uwo mugani bibera. Ibuka ibisobanuro bishya twabonye bigaragaza ko Yesu, ari we Mukwe, azaza guca imanza ahagana ku iherezo ry’umubabaro ukomeye. Ku bw’ibyo, birashoboka ko ibivugwa aho ngaho byerekeza ku bintu bizaba mbere y’uko umubabaro ukomeye urangira. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe abasutsweho umwuka bazaba baramaze gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma.

11. (a) Ni iki kizaba mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira? (b) Ni iki abakobwa b’abanyabwenge bashakaga kuvuga igihe babwiraga ab’abapfapfa ngo bajye gushaka amavuta mu bacuruzi?

11 Bityo rero, mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, abasutsweho umwuka bose b’indahemuka bazaba bakiri ku isi, bazaba baramaze gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma (Ibyah 7:1-4). Icyo gihe bazaba bafite gihamya idashidikanywaho y’uko bazajya mu ijuru. Ariko noneho tekereza ku myaka izabanziriza umubabaro ukomeye. Bizagendekera bite Abakristo basutsweho umwuka batazakomeza kuba maso, mbese ntibakomeze kuba indahemuka? Ntibazahabwa ingororano yo kujya mu ijuru. Uko bigaragara, ntibazashyirwaho ikimenyetso cya nyuma mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira. Icyo gihe abandi Bakristo b’indahemuka bazaba barasutsweho umwuka kugira ngo babasimbure. Igihe umubabaro ukomeye uzatangira, abapfapfa bashobora kuzatungurwa babonye Babuloni Ikomeye irimbuwe. Icyo gihe ni bwo bashobora kuzabona ko batiteguye kwakira Umukwe. Bizagenda bite nibasaba ubufasha? Umugani wa Yesu utanga igisubizo. Abakobwa b’abanyabwenge banze guha ab’abapfapfa ku mavuta yabo, ahubwo barababwira ngo bajye kuyashaka mu bacuruzi. Ariko kandi, wibuke ko ibyo byabaye “igicuku kinishye.” Ese icyo gihe bari gusanga abacuruzi bagihari? Oya. Bari kuba bakererewe.

12. (a) Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ni ibihe bintu bibabaje bizagera ku muntu wese wasutsweho umwuka uzaba atarakomeje kuba indahemuka ngo ashyirweho ikimenyetso cya nyuma? (b) Bizagendekera bite abazamera nk’abakobwa b’abapfapfa?

12 Mu buryo nk’ubwo, mu gihe cy’umubabaro ukomeye Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka ntibazafasha uwo ari we wese uzaba yarabaye umuhemu. Amazi azaba yararenze inkombe. None se bizagendekera bite abo bahemu? Yesu yasobanuye uko byagenze igihe abakobwa b’abapfapfa bajyaga kugura amavuta. Yagize ati “umukwe aba araje, maze abakobwa bari biteguye binjirana na we mu birori by’ubukwe, urugi rurakingwa.” Igihe Kristo azaza ari mu ikuzo rye umubabaro ukomeye uri hafi kurangira, azateranyiriza Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka mu ijuru (Mat 24:31; 25:10; Yoh 14:1-3; 1 Tes 4:17). Mu by’ukuri, abazaba barabaye abahemu nka ba bakobwa b’abapfapfa, bazahera inyuma y’urugi. Na bo bashobora kuzahamagara bati “nyakubahwa nyakubahwa, dukingurire!” Ariko icyo gihe Yesu azabasubiza nk’uko azasubiza abantu benshi bagereranywa n’ihene, ati “ndababwira ukuri, simbazi.” Mbega ibintu bibabaje!Mat 7:21-23; 25:11, 12.

13. (a) Kuki tutafata umwanzuro w’uko abenshi mu bigishwa ba Kristo basutsweho umwuka bazaba abahemu? (b) Kuki twavuga ko uwo mugani wa Yesu ugaragaza ko yari afitiye icyizere Abakristo basutsweho umwuka? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

13 Duhereye ku byo twasuzumye, twafata uwuhe mwanzuro? Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko abenshi mu bagaragu be basutsweho umwuka bazaba abahemu maze bagasimburwa n’abandi? Oya. Wibuke ko yari amaze guha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ umuburo wo kwirinda kuzaba umugaragu mubi. Ibyo ntibyashakaga kuvuga ko yari yiteze ko ibintu nk’ibyo byari kuba. Uwo mugani na wo yawuciye ashaka gutanga umuburo ukomeye. Nk’uko abakobwa batanu babaye abapfapfa, abandi batanu bakaba abanyabwenge, ni na ko buri Mukristo wese wasutsweho umwuka aba ashobora kugira amahitamo yo kwitegura no gukomeza kuba maso, cyangwa agahitamo kuba umupfapfa n’umuhemu. Intumwa Pawulo yarahumekewe maze abwira Abakristo bagenzi be bari barasutsweho umwuka amagambo nk’ayo. (Soma mu Baheburayo 6:4-9; gereranya no mu Gutegeka kwa Kabiri 30:19.) Zirikana ko Pawulo yabahaye umuburo utajenjetse, ariko yakomeje ababwira amagambo arangwa n’urukundo agaragaza ko yiringiraga adashidikanya ko abo bavandimwe na bashiki bacu bari “mu nzira nziza” yari kuzabahesha ingororano. Umuburo ukubiye mu mugani wa Yesu w’abakobwa icumi ugaragaza ko Yesu na we yari afitiye icyizere Abakristo basutsweho umwuka. Kristo azi ko buri mugaragu we wasutsweho umwuka ashobora gukomeza kuba indahemuka maze akazahabwa ingororano ihebuje.

IBIVUGWA MURI UWO MUGANI BIFITIYE AKAHE KAMARO ABAGIZE “IZINDI NTAMA”?

14. Kuki abagize “izindi ntama” na bo bashobora kungukirwa n’ibivugwa mu mugani w’abakobwa icumi?

14 Ese ko Yesu yaciye umugani w’abakobwa icumi yerekeza ku bigishwa be basutsweho umwuka, ibyo byagombye gutuma twumva ko ibivugwa muri uwo mugani bidafitiye akamaro abagize “izindi ntama” za Kristo (Yoh 10:16)? Oya rwose. Wibuke ko uwo mugani ukubiyemo ubutumwa bwumvikana neza, bugira buti “mukomeze kuba maso.” Ese ibyo bireba gusa abasutsweho umwuka? Yesu yigeze kuvuga ati “ibyo mbabwira ndabibwira bose: mukomeze kuba maso” (Mar 13:37). Yesu asaba abigishwa be bose ko bahora biteguye kandi bagakomeza kuba maso. Ku bw’ibyo, Abakristo bose bigana urugero rwiza rw’abasutsweho umwuka, bo bashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere. Nanone kandi, buri wese muri twe ashobora kuzirikana ko abakobwa b’abapfapfa basabye abakobwa b’abanyabwenge ngo babahe ku mavuta yabo. Kuba barabasabye amavuta ariko ntibayabahe bitwibutsa ko nta muntu waba indahemuka mu cyimbo cyacu, ko nta waguma mu kuri mu cyimbo cyacu, kandi ko nta wakomeza kuba maso mu cyimbo cyacu. Buri wese muri twe afite icyo azabazwa n’Umucamanza ukiranuka uri hafi kuza, ari we Yesu Kristo. Ku bw’ibyo, tugomba guhora twiteguye.

Kuba abakobwa b’abapfapfa barasabye amavuta bitwibutsa ko nta muntu wakomeza kuba indahemuka mu cyimbo cyacu cyangwa ngo akomeze kuba maso mu cyimbo cyacu

15. Kuki ishyingiranwa rya Kristo n’umugeni we rishishikaza Abakristo b’ukuri bose?

15 Abakristo bose bashishikazwa n’ishyingiranwa rivugwa muri uwo mugani wa Yesu. Nyuma y’intambara ya Harimagedoni, Abakristo basutsweho umwuka bazaba umugeni wa Kristo (Ibyah 19:7-9). Umuntu wese uzaba uri ku isi icyo gihe azungukirwa n’iryo shyingiranwa rizabera mu ijuru, kuko rizaba ryemeza ko abantu bose bagiye kuyoborwa n’ubutegetsi butunganye. Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, nimucyo twiyemeze kuvana isomo mu bivugwa mu mugani w’abakobwa icumi. Nimucyo twiyemeze guhora twiteguye kandi dukomeze kuba maso. Nitubigenza dutyo, tuzishimira igihe kizaza gihebuje Yehova yaduteganyirije.

^ par. 9 Muri uwo mugani, hagati y’igihe humvikaniye urusaku ngo “umukwe araje!” (umurongo wa 6) n’igihe nyacyo umukwe yaziye (umurongo wa 10), haciyemo igihe. Mu gihe cy’iminsi y’imperuka, abasutsweho umwuka bari maso babonye ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ahari. Bityo bazi ko ubu ategeka mu Bwami bw’Imana. Icyakora, bagomba gukomeza kuba maso kugeza igihe azazira.