Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu bihe byashize, ibitabo byacu byakundaga gusobanura ko ibivugwa muri zimwe mu nkuru za Bibiliya byose biba bifite icyo bigereranya, ariko ubu si ko bikimeze. Byatewe n’iki?

Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1950 (mu cyongereza) wasobanuye ko hari igihe umuntu n’ikintu bivugwa mu nkuru ya Bibiliya, ndetse n’ibintu byabaye bivugwamo, biba bifite ikintu gikomeye bigereranya.

Kera ibitabo byacu byavugaga ko abagabo n’abagore bizerwa, urugero nka Debora, Elihu, Yefuta, Yobu, Rahabu, Rebeka ndetse n’abandi benshi, bagereranyaga Abakristo basutsweho umwuka cyangwa bakagereranya abagize “imbaga y’abantu benshi” (Ibyah 7:9). Urugero, byavugaga ko Yefuta, Yobu na Rebeka bagereranya Abakristo basutsweho umwuka, naho Debora na Rahabu bakagereranya abagize imbaga y’abantu benshi. Icyakora, ntibigitanga ibisobanuro nk’ibyo. Kubera iki?

IKIVUGWA MURI BIBILIYA

Umwana w’intama wa pasika watambwaga muri Isirayeli ya kera wari ufite icyo ugereranya.Kub 9:2

ICYO KIGERERANYA

Pawulo yagaragaje ko Kristo ari we mwana w’intama wacu wa pasika.1 Kor 5:7

Ibyanditswe bigaragaza ko bamwe mu bantu bavugwa muri Bibiliya bari bafite ikintu gikomeye kurushaho bagereranya. Mu Bagalatiya 4:21-31, intumwa Pawulo yavuzemo abagore babiri ‘bafite ikindi bagereranya.’ Hagari umuja wa Aburahamu yagereranyaga Abisirayeli kavukire bari baragiranye na Yehova isezerano binyuze ku Mategeko ya Mose. Ariko Sara, wari “umugore ufite umudendezo,” yagereranyaga umugore w’Imana, ni ukuvuga igice cyo mu ijuru cy’umuryango wayo. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, yagereranyije Melikisedeki wari umwami n’umutambyi, na Yesu, agaragaza ibintu byihariye bari bahuriyeho (Heb 6:20; 7:1-3). Nanone kandi, Pawulo yagereranyije umuhanuzi Yesaya hamwe n’abahungu be na Yesu n’abigishwa be basutsweho umwuka (Heb 2:13, 14). Kubera ko Pawulo yabyanditse ahumekewe, twemera ko ibyo yavuze ari ukuri.

Icyakora, no mu gihe Bibiliya igaragaje ko umuntu runaka afite uwo agereranya, ntitwagombye kuvuga ko buri kantu kose kavuzwe kuri uwo muntu gafite ikintu gikomeye kurushaho kagereranya. Urugero, nubwo Pawulo avuga ko Melikisedeki agereranya Yesu, nta cyo avuga ku birebana n’uko igihe kimwe Melikisedeki yazaniye Aburahamu imigati na divayi amaze gutsinda abami bane. Ku bw’ibyo, nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe yo gushaka kumenya icyo ibyo bisobanura.Intang 14:1, 18.

Abanditsi bamwe na bamwe bo mu binyejana byakurikiye urupfu rwa Kristo, baguye mu mutego wo gutekereza ko buri kintu cyose kivugwa mu nkuru ya Bibiliya kiba gifite icyo kigereranya. Hari igitabo cyavuze ku birebana n’inyigisho za Origène, Ambroise na Jérôme kigira kiti ‘bashakaga kumenya icyo buri kintu cyose kivugwa mu Byanditswe kigereranya, ndetse n’utuntu duto duto, kandi barakibonaga. Bumvaga ko n’ikintu cyoroheje kandi gisanzwe cyabaga gifite ikindi kintu cyimbitse gisobanura, ndetse n’umubare w’amafi abigishwa barobye mu ijoro Umukiza wari wazutse yababonekeyemo, bamwe bagerageje kuvuga ko yari 153!’The International Standard Bible Encyclopaedia.

Augustin d’Hippone yasobanuye mu buryo burambuye inkuru igaragaza ko Yesu yagaburiye abagabo bagera ku 5.000 imigati itanu y’ingano za sayiri n’amafi abiri. Kubera ko abantu babonaga ko ingano za sayiri zari zifite agaciro gake ugereranyije n’ingano zisanzwe, Augustin yavuze ko imigati itanu igomba kuba yaragereranyaga ibitabo bitanu bya Mose (“ingano za sayiri” z’agaciro gake zikaba zigereranya “Isezerano rya Kera” ryitwa ko ari iry’agaciro gake). Naho se amafi abiri? Kubera impamvu runaka, yayagereranyije n’umwami n’umutambyi. Indi ntiti yasobanuye ko kuba Yakobo yaraguze na Esawu uburenganzira yahabwaga no kuba yari umwana w’imfura akamuha isahani y’isupu itukura, byagereranyaga ukuntu Yesu yatumye abantu bagira ibyiringiro by’ijuru atanze amaraso ye atukura.

Niba ibyo bisobanuro bigoye kubyemera, nawe urumva aho ikibazo kiri. Abantu ntibashobora kumenya inkuru ya Bibiliya ifite icyo igereranya n’itagifite. Ku bw’ibyo se, ni iki umuntu yavuga? Niba Ibyanditswe bigaragaje ko ibivugwa mu nkuru iyi n’iyi bigereranya ikintu iki n’iki, tubyemera dutyo. Ariko kandi, ntitwagombye kwemeza ko ibivugwa mu nkuru ya Bibiliya bifite icyo bigereranya, niba nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe dufite.

None se, twakungukirwa dute n’ibivugwa mu nkuru zo mu Byanditswe? Mu Baroma 15:4, intumwa Pawulo yagize ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.” Pawulo yashakaga kuvuga ko abavandimwe be basutsweho umwuka bo mu kinyejana cya mbere bashoboraga kuvana amasomo akomeye ku bivugwa mu nkuru zo mu Byanditswe. Ariko kandi, kuva icyo gihe, Abakristo bose, hakubiyemo n’abagize “izindi ntama,” bagiye bavana amasomo mu nkuru zo mu Byanditswe.Yoh 10:16; 2 Tim 3:1.

Ku bw’ibyo, inyinshi mu nkuru za Bibiliya ntizireba itsinda rimwe gusa, ryaba iry’abasutsweho umwuka cyangwa iry’imbaga y’abantu benshi, kandi babayeho mu gihe runaka gusa. Ahubwo zagiye zigirira akamaro abagize ubwoko bw’Imana bo muri ayo matsinda yombi, babayeho mu gihe icyo ari cyo cyose. Urugero, ntitugomba kumva ko ibivugwa mu gitabo cya Yobu byerekeza gusa ku bigeragezo Abakristo basutsweho umwuka bahuye na byo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Abagaragu b’Imana benshi, baba abagabo n’abagore, baba abasutsweho umwuka cyangwa abagize imbaga y’abantu benshi, bahuye n’ibigeragezo nk’ibya Yobu kandi ‘biboneye ibyo Yehova yabakoreye hanyuma, bibonera ko afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi.’Yak 5:11.

Ese mu matorero yacu ntitubonamo abagore bakuze b’indahemuka nka Debora, abasaza b’Abakristo bakiri bato b’abanyabwenge nka Elihu, abapayiniya b’intwari bagira ishyaka nk’irya Yefuta, n’abagabo n’abagore bizerwa bihangana nka Yobu? Twishimira ko Yehova yarinze “ibintu byose byanditswe kera” kugira ngo ‘tugire ibyiringiro binyuze ku ihumure rituruka mu Byanditswe.’

Kubera izo mpamvu, mu myaka ishize ibitabo byacu byagiye byibanda ku masomo tuvana mu nkuru za Bibiliya, aho gushaka kumenya icyo ibivugwamo bigereranya.