Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo umugani w’italanto utwigisha

Icyo umugani w’italanto utwigisha

“Umwe amuha italanto eshanu, undi ebyiri, naho undi amuha imwe.”MAT 25:15.

1, 2. Kuki Yesu yaciye umugani w’italanto?

MU MUGANI w’italanto, Yesu yagaragaje neza inshingano abigishwa be basutsweho umwuka bafite. Tugomba gusobanukirwa uwo mugani kuko ureba Abakristo b’ukuri bose, baba bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi.

2 Yesu yaciye umugani w’italanto igihe yasubizaga ikibazo abigishwa be bari bamubajije bashaka kumenya ‘ikimenyetso cyari kugaragaza ukuhaba kwe n’iminsi y’imperuka’ (Mat 24:3). Ku bw’ibyo, ibivugwa muri uwo mugani bisohora muri iki gihe, kandi bigize ikimenyetso kigaragaza ko Yesu ahari, ndetse ko yatangiye gutegeka ari Umwami.

3. Ni ayahe masomo tuvana mu migani iri muri Matayo igice cya 24 n’icya 25?

3 Umugani w’italanto ni umwe mu migani ine ifitanye isano iri muri Matayo 24:45 kugeza 25:46. Itatu yindi, ni ukuvuga uw’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, uw’abakobwa icumi n’uw’intama n’ihene, na yo Yesu yayiciye asubiza cya kibazo kirebana n’ikimenyetso cyari kugaragaza ukuhaba kwe. Muri iyo migani uko ari ine, Yesu yatsindagirije ibintu byari kuranga abigishwa be b’ukuri muri iyi minsi y’imperuka. Umugani uvuga iby’umugaragu wizerwa, uvuga iby’abakobwa icumi n’uvuga iby’italanto, yose yerekeza ku bigishwa be basutsweho umwuka. Mu mugani uvuga iby’umugaragu wizerwa, Yesu yagaragaje ko abagize itsinda rito ry’abasutsweho umwuka yahaye inshingano yo kugaburira abandi bagaragu be mu minsi y’imperuka, bagombaga kuba abizerwa n’abanyabwenge. Mu mugani uvuga iby’abakobwa icumi, Yesu yatsindagirije ko abigishwa be basutsweho umwuka bose bagombaga kuba biteguye kandi bari maso, bazi ko Yesu yari kuza ariko batazi umunsi n’isaha. Mu mugani w’italanto, Yesu yagaragaje ko abasutsweho umwuka bagombaga gusohoza inshingano zabo za gikristo babigiranye umwete. Yesu yerekeje umugani wa nyuma uvuga iby’intama n’ihene ku bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Yagaragaje ko bagombaga kuba indahemuka kandi bagashyigikira mu buryo bwuzuye abavandimwe be basutsweho umwuka bari kuba bakiri ku isi. * Nimucyo noneho dusuzume umugani w’italanto.

SHEBUJA W’ABAGARAGU ABAHA AMAFARANGA MENSHI

4, 5. Umuntu uvugwa mu mugani w’italanto, cyangwa shebuja w’abagaragu, agereranya nde, kandi se italanto yari ifite akahe gaciro?

4 Soma muri Matayo 25:14-30. Ibitabo byacu bimaze igihe kirekire bivuga ko umuntu, cyangwa shebuja w’abagaragu, uvugwa muri uwo mugani ari Yesu, kandi ko yagiye mu gihugu cya kure igihe yajyaga mu ijuru mu mwaka wa 33. Mu wundi mugani usa n’uwo Yesu yaciye, yagaragaje ko yagiye mu gihugu cya kure kugira ngo ‘yimikirweyo’ (Luka 19:12). Igihe Yesu yasubiraga mu ijuru ntiyahise atangira gutegeka. * Ahubwo ‘yicaye iburyo bw’Imana, kandi kuva icyo gihe yakomeje gutegereza kugeza igihe abanzi be bari kugirirwa nk’agatebe akandagizaho ibirenge.’Heb 10:12, 13.

5 Umuntu uvugwa muri uwo mugani yari afite italanto umunani, icyo gihe akaba yari amafaranga menshi. * Mbere y’uko ajya mu gihugu cya kure, yahaye abagaragu be izo talanto, yiteze ko bazasigara bazicuruza. Kimwe n’uwo muntu, Yesu yari afite ikintu cy’agaciro kenshi mbere y’uko ajya mu ijuru. Icyo kintu ni umurimo yakoze igihe yari hano ku isi.

6, 7. Italanto zigereranya iki?

6 Yesu yahaga agaciro kenshi umurimo wo kubwiriza n’uwo kwigisha. (Soma muri Luka 4:43.) Umurimo yakoze wo kubwiriza watumye abantu benshi baba abigishwa be. Mbere yaho yari yarabwiye abigishwa be ati “mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe” (Yoh 4:35-38). Yatekerezaga ku bandi bantu benshi b’imitima itaryarya bari kuzaba abigishwa be. Kimwe n’umuhinzi mwiza, Yesu ntiyari gusigira aho umurima ugeze igihe cy’isarura. Ku bw’ibyo, nyuma gato y’uko azuka na mbere y’uko ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be inshingano ikomeye, agira ati ‘ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abantu abigishwa’ (Mat 28:18-20). Bityo rero, Yesu yabahaye ubutunzi bw’agaciro kenshi, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza.2 Kor 4:7.

7 None se twafata uwuhe mwanzuro? Igihe Yesu yahaga abigishwa be inshingano yo guhindura abantu abigishwa, ni nk’aho yari abahaye “ibyo yari atunze,” ni ukuvuga italanto ze (Mat 25:14). Muri make, italanto zigereranya inshingano yo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa.

8. Nubwo abagaragu bahawe italanto zitangana, ni iki shebuja yari abitezeho?

8 Umugani w’italanto ugaragaza ko shebuja w’abagaragu yahaye umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, naho undi amuha imwe (Mat 25:15). Nubwo abo bagaragu bahawe italanto zitangana, shebuja yari yiteze ko bose bazicuruza babigiranye umwete, mbese bagakora umurimo wo kubwiriza uko bashoboye kose (Mat 22:37; Kolo 3:23). Mu kinyejana cya mbere, uhereye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abigishwa ba Kristo batangiye gucuruza italanto. Igitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe kigaragaza ukuntu bakoranye umwete umurimo wo kubwiriza n’uwo guhindura abantu abigishwa. *Ibyak 6:7; 12:24; 19:20.

ABAGARAGU BACURUZA ITALANTO MU GIHE CY’IMPERUKA

9. (a) Abagaragu babiri bizerwa bakoresheje bate italanto bahawe, kandi se ibyo bigaragaza iki? (b) Ni iyihe nshingano abagize “izindi ntama” bafite?

9 Mu gihe cy’imperuka, cyane cyane kuva mu mwaka wa 1919, abagaragu ba Kristo bizerwa basutsweho umwuka bacuruje italanto za Shebuja. Kimwe n’abagaragu babiri ba mbere, abavandimwe na bashiki bacu basutsweho umwuka bakoresheje neza ibyo bahawe. Nta mpamvu yo gukekeranya dushaka kumenya uwahawe italanto eshanu n’uwahawe italanto ebyiri. Muri uwo mugani, abo bagaragu bombi bakubye kabiri ibyo shebuja yari yabahaye, bityo bombi bakaba bari abanyamwete. Ese abasutsweho umwuka ni bo bonyine bagomba gukora umurimo wo kubwiriza n’uwo kwigisha babigiranye umwete? Oya. Umugani wa Yesu w’intama n’ihene ugaragaza ko abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bafite inshingano ihebuje yo gushyigikira mu budahemuka abavandimwe ba Yesu basutsweho umwuka mu murimo wo kubwiriza n’uwo kwigisha. Muri iyi minsi y’imperuka igoye kwihanganira, ayo matsinda yombi afatanya gukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa abigiranye umwete, ari “umukumbi umwe.”Yoh 10:16.

10. Ikimenyetso gikomeye kigaragaza ukuhaba kwa Yesu ni ikihe?

10 Yesu aba yiteze ko abigishwa be bose bakorana umwete kugira ngo bahindure abantu benshi abigishwa. Uko ni ko abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere babigenje. Ese muri iki gihe cy’imperuka, ari na cyo gihe ibivugwa mu mugani w’italanto bisohoramo, abigishwa be bakora uwo murimo? Yego rwose. Abantu benshi bumvise ubutumwa bwiza kandi baba abigishwa kuruta mbere hose. Imihati myinshi bashyiraho ituma buri mwaka abigishwa bashya babarirwa mu bihumbi amagana biyongera ku mubare munini w’ababwiriza b’Ubwami, bikaba bituma umurimo wo kubwiriza n’uwo guhindura abantu abigishwa uba ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko Yesu ahari ari Umwami. Nta gushidikanya ko Yesu abishimira.

Kristo yahaye abagaragu be inshingano y’agaciro kenshi yo kubwiriza (Reba paragarafu ya 10)

NI RYARI SHEBUJA W’ABAGARAGU AZAZA AKABASABA KUMUMURIKIRA IBYO YABABIKIJE?

11. Tubwirwa n’iki ko mu gihe cy’umubabaro ukomeye ari bwo Yesu azasaba abagaragu be kumumurikira ibyo yababikije?

11 Ahagana ku iherezo ry’umubabaro ukomeye uri hafi kuba, Yesu azaza asabe abagaragu be kumumurikira ibyo yababikije. Tubibwirwa n’iki? Mu buhanuzi bwa Yesu buri muri Matayo igice cya 24 n’icya 25, yavuzemo kenshi ibirebana no kuza kwe. Yerekeje ku rubanza ruzaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye, avuga ko abantu “bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru.” Yateye inkunga abigishwa be bari kuba bariho mu minsi y’imperuka ko bagombaga kuba maso, agira ati ‘ntimuzi umunsi Umwami wanyu azaziraho,’ kandi ati ‘igihe mudatekereza ni cyo Umwana w’umuntu azaziramo’ (Mat 24:30, 42, 44). Ku bw’ibyo, igihe Yesu yavugaga ko ‘shebuja w’abo bagaragu yaje maze akabasaba kumumurikira ibyo yababikije,’ uko bigaragara yerekezaga ku gihe azaza gucira abantu imanza no kurimbura iyi si ya Satani. *Mat 25:19.

12, 13. (a) Ni iki shebuja w’abagaragu yabwiye babiri ba mbere, kandi kuki? (b) Ni ryari abasutsweho umwuka bazashyirwaho ikimenyetso cya nyuma? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Babonwa ko bakwiriye iyo bapfuye.”) (c) Abazagaragara ko ari intama bazagororerwa iki?

12 Dukurikije ibivugwa mu mugani w’italanto, igihe shebuja w’abo bagaragu yazaga yasanze babiri ba mbere, ni ukuvuga uwo yahaye italanto eshanu n’uwo yahaye ebyiri, barabaye indahemuka, buri wese arazicuruza maze zikuba kabiri. Shebuja yabwiye abo bagaragu bombi amagambo amwe ati “nuko nuko mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi” (Mat 25:21, 23). Ni iki Shebuja w’abo bagaragu, ari we Yesu, azakora igihe azaba aje?

13 Abagereranywa n’abagaragu babiri ba mbere, ni ukuvuga abigishwa be basutsweho umwuka bakorana umwete, bazaba baramaze gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira (Ibyah 7:1-3). Mbere ya Harimagedoni, Yesu azabaha ingororano yabasezeranyije yo kujya mu ijuru. Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazaba barashyigikiye abavandimwe ba Kristo mu murimo wo kubwiriza, bazaba baragaragaye ko ari intama, kandi bazagororerwa gutura ku isi izaba itegekwa n’Ubwami.Mat 25:34.

UMUGARAGU MUBI W’UMUNEBWE

14, 15. Ese Yesu yashakaga kuvuga ko abenshi mu bavandimwe be basutsweho umwuka bari kuba babi bakaba n’abanebwe? Sobanura.

14 Muri uwo mugani, umugaragu wa nyuma yatabye italanto ye aho kuyicuruza cyangwa kuyijyana muri banki. Uwo mugaragu yagize imitekerereze mibi, kuko yanze kungura shebuja ku bushake. Shebuja yamwise ‘umugaragu mubi w’umunebwe,’ kandi byari bikwiriye. Yamwatse italanto yari yaramuhaye maze ayiha uwari ufite icumi. Uwo mugaragu mubi yajugunywe “hanze mu mwijima.” ‘Aho ni ho yari kuririra, akanahahekenyera amenyo.’Mat 25:24-30; Luka 19:22, 23.

15 Ese kuba Yesu yaravuze ko umwe muri abo bagaragu batatu yahishe italanto ya shebuja, byaba bishaka kuvuga ko kimwe cya gatatu cy’abigishwa be basutsweho umwuka bari kuba babi bakaba n’abanebwe? Oya. Reka dusuzume imirongo ibanziriza iyo. Mu mugani w’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, Yesu yavuze iby’umugaragu mubi ukubita abagaragu bagenzi be. Yesu ntiyashakaga kuvuga ko hari kuzaba itsinda ry’umugaragu mubi. Ahubwo, yaburiraga umugaragu wizerwa kugira ngo yirinde kugaragaza ingeso nk’iz’uwo mugaragu mubi. Nanone kandi, mu mugani w’abakobwa icumi, Yesu ntiyashakaga kuvuga ko kimwe cya kabiri cy’abigishwa be basutsweho umwuka bari kuba nk’abakobwa batanu b’abapfapfa. Ahubwo, yashakaga kubaburira ababwira uko byari kubagendekera mu gihe batari kuba maso kandi ngo babe biteguye. * Ku bw’ibyo rero, mu mugani w’italanto Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abenshi mu bavandimwe be basutsweho umwuka bari kuba bariho mu minsi y’imperuka bari kuba babi bakaba n’abanebwe. Ahubwo Yesu yagiraga abigishwa be basutsweho umwuka inama yo gukomeza gukorana umwete ‘bagacuruza’ italanto, kandi bakirinda kugira imitekerereze y’umugaragu mubi n’ibikorwa bye.Mat 25:16.

16. (a) Ni ayahe masomo tuvana mu mugani w’italanto? (b) Ni mu buhe buryo iki gice cyatumye dusobanukirwa neza kurushaho umugani w’italanto? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Icyo umugani w’italanto usobanura.”)

16 Ni ayahe masomo abiri tuvana mu mugani w’italanto? Mbere na mbere, Shebuja w’abagaragu basutsweho umwuka, ari we Kristo, yabahaye ikintu abona ko ari icy’agaciro kenshi, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza n’uwo guhindura abantu abigishwa. Icya kabiri, Kristo aba yiteze ko twese tugira umwete mu murimo wo kubwiriza. Nitubigenza dutyo, tuziringira ko azatugororera bitewe n’uko twakomeje kuba maso kandi tukagaragaza ukwizera n’ubudahemuka.Mat 25:21, 23, 34.

^ par. 3 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, ku ipaji ya 21-22, paragarafu ya 8-10, wagaragaje umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge uwo ari we. Igice kibanziriza iki cyagaragaje abakobwa icumi abo ari bo. Umugani w’intama n’ihene usobanurwa mu Bice byo Kwigwa, Igice cya 11, ku ipaji ya 28-32, no mu gice gikurikira iki cyo muri iyi gazeti.

^ par. 4 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Isano umugani w’italanto ufitanye n’uwa mina.”

^ par. 5 Mu gihe cya Yesu, italanto yari ihwanye n’amadenariyo agera ku 6.000. Kubera ko umukozi usanzwe yahembwaga idenariyo ku munsi, kugira ngo abone italanto imwe gusa yagombaga gukora imyaka igera kuri 20.

^ par. 8 Nyuma y’urupfu rw’intumwa, ubuhakanyi bwakwirakwiriye mu matorero yose. Umurimo wo kubwiriza wamaze ibinyejana byinshi usa n’uwahagaze. Ariko kandi, ibyo byari guhinduka mu gihe cy’ “isarura,” ni ukuvuga iminsi y’imperuka (Mat 13:24-30, 36-43). Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, ku ipaji ya 9-12.

^ par. 15 Reba paragarafu ya 13 y’igice gifite umutwe uvuga ngo “Ese ‘uzakomeza kuba maso’?” kiri muri iyi gazeti.