Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gushakana n’“uri mu Mwami gusa”—Ese biracyashyize mu gaciro?

Gushakana n’“uri mu Mwami gusa”—Ese biracyashyize mu gaciro?

“Nabuze uwo dushyingiranwa mu itorero, kandi mfite ubwoba ko nzasaza ntashatse.”

“Bamwe mu bagabo bo mu isi baba ari abantu beza, bagwa neza, kandi bita ku bandi. Ntibanga idini ryanjye, kandi mbona bankunda kurusha bamwe mu bavandimwe.”

Bamwe mu bagaragu b’Imana b’abaseribateri bagiye bavuga amagambo nk’ayo. Ariko kandi, baba bazi neza inama intumwa Pawulo yatanze yo gushakana n’“uri mu Mwami gusa,” inama Abakristo bose bagombye gukurikiza (1 Kor 7:39). None se, kuki bavuga amagambo nk’ayo?

IMPAMVU BAMWE BASHIDIKANYA

Abavuga amagambo nk’ayo bashobora kuba bumva ko bashiki bacu ari bo benshi kurusha abavandimwe. Mu by’ukuri, uko ni ko bimeze mu bihugu byinshi. Reka dufate ingero ebyiri. Muri Koreya, ugereranyije mu Bahamya 100 b’abaseribateri, 57 aba ari bashiki bacu, 43 ari abavandimwe. Muri Kolombiya, 66 ku ijana by’Abahamya ni bashiki bacu, naho 34 ni abavandimwe.

Mu bihugu bimwe na bimwe, ababyeyi batari Abahamya bashobora kwaka inkwano ihanitse, bigatuma abavandimwe bafite amikoro make badashaka. Kubera izo mpamvu, mushiki wacu ashobora kumva ko kubona uwo bazashakana “uri mu Mwami” bidashoboka. *

KWIRINGIRA YEHOVA NI IBY’INGENZI

Niba warigeze kugira ibitekerezo nk’ibyo, uzirikane ko Yehova azi imimerere urimo. Mu by’ukuri, azi uko wumva umeze.2 Ngoma 6:29, 30.

Ariko kandi, muri Bibiliya Yehova yatanze itegeko ryo gushakana n’uri mu Mwami gusa. Kubera iki? Ni ukubera ko azi ibyabera byiza abagize ubwoko bwe. Ntaba ashaka gusa kurinda abagaragu be intimba iterwa no gufata imyanzuro mibi, ahubwo aba anashaka ko bagira ibyishimo. Mu gihe cya Nehemiya, ubwo Abayahudi benshi bashakaga abagore b’abanyamahanga batasengaga Yehova, Nehemiya yerekeje ku rugero rubi Salomo yatanze. Nubwo Salomo ‘yakundwaga n’Imana ye, abagore b’abanyamahanga batumye akora icyaha’ (Neh 13:23-26). Imana yaduhaye itegeko ryo gushakana n’abari mu Mwami gusa, kuko izi ko bifitiye akamaro abagaragu bayo (Zab 19:7-10; Yes 48:17, 18). Abakristo b’ukuri bashimira Imana kubera ko ibitaho mu buryo bwuje urukundo, kandi bakurikiza ubuyobozi bwayo. Iyo bumviye Yehova bakabona ko ari we Mutegetsi wabo, baba bemera ko afite uburenganzira bwo kubabwira icyo bagomba gukora.Imig 1:5.

Nta gushidikanya ko utifuza ‘kwifatanya’ n’umuntu utizera “mudahuje,” kuko ashobora kugutandukanya n’Imana (2 Kor 6:14). Abakristo benshi muri iki gihe bahisemo kumvira iyo nama ihora ifite agaciro yatanzwe n’Imana, kandi babonye ko ibyo bakoze ari byo bikwiriye. Icyakora, hari bamwe banze kuyumvira.

BIRACYASHYIZE MU GACIRO

Mushiki wacu wo muri Ositaraliya witwa Maggy * yavuze uko byagenze igihe yatangiraga kurambagizanya n’umuntu utari Umuhamya. Yagize ati “incuro nyinshi nasibaga amateraniro kugira ngo mbe ndi kumwe na we. Nacitse intege mu buryo bw’umwuka.” Uwitwa Ratana wo mu Buhindi na we yakundanye n’umuhungu biganaga maze atangira kwiga Bibiliya. Ariko kandi, nyuma y’igihe runaka byaje kugaragara ko uwo muhungu yize Bibiliya ashaka gusa gukundana na we. Nyuma yaho Ratana yaje kureka ukuri, maze ajya mu rindi dini kugira ngo bashyingiranwe.

Urundi rugero ni urwa Ndenguè wo muri Kameruni washatse afite imyaka 19. Umuhungu wamurambagizaga yamusezeranyije ko atari kumubuza gukomeza idini rye. Ariko nyuma y’ibyumweru bibiri bashakanye, uwo mugabo we yamubujije kujya ajya mu materaniro. Yagize ati “najyaga numva ndi mu bwigunge maze nkarira. Naje kubona ko ntari nkigenga ubuzima bwanjye. Nahoraga nicuza ibyo nakoze.”

Ni iby’ukuri ko hari Abakristo bashakanye n’abantu badakorera Yehova, ariko abo bantu bakaba ari abagwaneza kandi bashyira mu gaciro. Ariko se, nubwo utahuye n’ibibazo biterwa no gushakana n’umuntu utizera, nta ngaruka byagize ku mishyikirano ufitanye na So wo mu ijuru ugukunda? Wumva umeze ute iyo utekereje ko wanze kumvira inama yaguhaye ku bw’inyungu zawe? Kandi se icy’ingenzi kurushaho, we abona ate umwanzuro wafashe?Imig 1:33.

Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi bashobora kwemeza ko gushakana n’“uri mu Mwami gusa” ari byo bikwiriye. Abakiri abaseribateri biyemeje gushimisha Imana bashakira uwo bazabana mu bayisenga. Mushiki wacu witwa Michiko wo mu Buyapani yari yariyemeje kumvira Imana nubwo bene wabo bamuhatiraga gushakana n’umuntu utizera. Uretse ibyo bigeragezo yari ahanganye na byo, yabonaga bamwe mu ncuti ze babona abo bashyingiranwa mu itorero. Yagize ati “nakomezaga kwibwira nti ‘kuba Yehova ari “Imana igira ibyishimo,” ibyishimo byacu ntibishingira ku kuba twarashatse cyangwa tutarashatse. Nanone kandi, nemera ko aduha ibyo imitima yacu yifuza. Ku bw’ibyo, niba twifuza gushaka ariko tukaba tutarabona uwo dushyingiranwa, ibyiza ni uko twakomeza kuba abaseribateri’” (1 Tim 1:11). Michiko yaje gushakana n’umuvandimwe mwiza, kandi yishimira ko yakomeje gutegereza.

Hari n’abavandimwe bagiye bategereza kugeza babonye abo bashakana bakwiranye. Bill wo muri Ositaraliya ni umwe muri bo. Yivugiye ko hari igihe yumvaga akunze abakobwa b’isi. Icyakora, yirindaga cyane kugirana na bo ubucuti. Kubera iki? Ntiyashakaga gukora ikintu cyatuma ‘yifatanya’ n’umuntu utizera badahuje. Uko imyaka yagiye ihita, yakundaga bamwe muri bashiki bacu ariko bo ntibamukunde. Bill yategereje imyaka 30 mbere y’uko abona mushiki wacu bari bahuje. Yagize ati “nta cyo nicuza. Nishimira ko tujyana kubwiriza, tukigira Bibiliya hamwe kandi tukajyana mu materaniro. Nezezwa no kumenyana n’incuti z’umugore wanjye no kwifatanya na zo, kuko zose zisenga Yehova. Twifashisha amahame ya Bibiliya kugira ngo dukomeze ishyingiranwa ryacu.”

MU GIHE UGITEGEREJE YEHOVA

None se, wakora iki nyuma yo kurekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova? Ikintu cya mbere ni ugutekereza ku birebana n’impamvu utarashaka. Niba wumva ko impamvu y’ibanze yabiteye ishingiye ku itegeko ryo muri Bibiliya ryo gushaka “uri mu Mwami gusa,” uri uwo gushimirwa kuko wumviye iryo tegeko ry’Imana. Iringire rwose ko Yehova yishimira icyemezo wafashe cyo kumvira Ijambo rye (1 Sam 15:22; Imig 27:11). Ushobora gukomeza ‘gusuka ibiri mu mutima wawe’ imbere y’Imana binyuze mu isengesho (Zab 62:8). Uko uzajya uyisenga buri gihe kandi ushyizeho umwete, ni na ko amasengesho yawe azarushaho kugira ireme. Nukomeza kurwanya amoshya n’ibyifuzo bibi, imishyikirano ufitanye n’Imana izagenda irushaho gukomera uko bwije n’uko bukeye. Iringire udashidikanya ko Isumbabyose yita ku bagaragu bayo bose b’indahemuka, kandi ko ufite agaciro mu maso yayo. Yita ku byo ukeneye no ku byo wifuza. Nta we isezeranya ko izamuha uwo bazashyingiranwa. Ariko kandi, niba rwose ukeneye uwo mushyingiranwa, Imana izi uburyo bwiza bwo guhaza ibyifuzo byawe.Zab 145:16; Mat 6:32.

Hari igihe ushobora kumva umeze nka Dawidi, umwanditsi wa zaburi, wagize ati “Yehova, tebuka unsubize. Umwuka wanjye ugiye guhera. Ntumpishe mu maso hawe” (Zab 143:5-7, 10). Mu bihe nk’ibyo, ujye wemera ko So wo mu ijuru akwereka ibyo ashaka ko ukora. Ushobora kubikora ufata igihe cyo gusoma Ijambo rye kandi ugatekereza ku byo usoma. Uzamenya amategeko ye kandi ubone ibyo yakoreye abari bagize ubwoko bwe mu bihe byashize. Numutega amatwi, uzarushaho kwiringira ko kumwumvira ari byo bikwiriye.

Abaseribateri ni ingirakamaro mu itorero; akenshi bafasha imiryango n’abakiri bato

Ni iki kindi cyatuma ugira ibyishimo kandi ukagira icyo ugeraho mu myaka y’ubuseribateri? Mu gihe ukiri umuseribateri ushobora kwitoza kugira imico myiza, urugero nk’ubushishozi, kugira ubuntu, gukorana umwete, kuba umuntu uzi kubana n’abandi, kubaha Imana no kwihesha izina ryiza, iyo akaba ari imico y’ingenzi cyane ituma umuntu agira urugo rwiza (Intang 24:16-21; Rusi 1:16, 17; 2:6, 7, 11; Imig 31:10-27). Jya ushaka mbere na mbere Ubwami wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza, ndetse no mu bindi bikorwa bya gikristo; nubigenza utyo bizakubera uburinzi. Bill twigeze kuvuga, yavuze ibirebana n’imyaka yamaze yifuza gushaka agira ati “yarihuse cyane! Icyo gihe nagikoresheje mu murimo wa Yehova ndi umupayiniya.”

Koko rero, gushakana n’“uri mu Mwami gusa” biracyashyize mu gaciro. Iyo duhisemo gushakana n’Umukristo w’ukuri, tuba twumviye Yehova kandi biduhesha ibyishimo birambye. Bibiliya igira iti “hahirwa umuntu utinya Yehova, akishimira cyane amategeko ye. Ibintu by’agaciro n’ubutunzi biri mu nzu ye; kandi gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose” (Zab 112:1, 3). Ku bw’ibyo rero, iyemeze gukomeza kumvira itegeko ry’Imana ryo gushakana n’“uri mu Mwami gusa.”

^ par. 7 Muri iyi ngingo, turi buvuge ibirebana n’uko bashiki bacu babona ibintu, ariko amahame akubiyemo areba n’abavandimwe.

^ par. 13 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.